IGICE CYA CUMI N’UMUNANI
“Komeza unkurikire”
1-3. (a) Yesu yasezeye ate intumwa ze kandi se kuki zitagombaga kubabara? (b) Kuki tugomba kumenya ibyo Yesu yakoze uhereye igihe yasubiriye mu ijuru?
HARI abagabo 11 bari bahagaze ku musozi, barimo bitegereza uwa 12. Baramukundaga cyane kandi bakamwubaha. Uwo muntu barimo bitegereza ni Yesu. Yari yazutse ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga nyinshi. Icyo gihe yari yahuriye n’intumwa ze ku Musozi w’Imyelayo ku nshuro ya nyuma.
2 Umusozi w’Imyelayo uri hafi ya Yerusalemu, akaba ari wo utandukanya uwo mujyi n’Ikibaya cya Kidironi. Nta gushidikanya ko igihe Yesu yari kuri uwo musozi, yibutse ibintu byinshi byahabereye. Urugero, kuri uwo musozi ni ho hari umujyi wa Betaniya, aho Yesu yazuriye Lazaro. Nanone hari umujyi wa Betifage. Aho ni ho yahagurukiye ari ku cyana cy’indogobe agiye mu mujyi wa Yerusalemu, aho yakiriwe n’abantu benshi. Birashoboka ko ubusitani bwa Getsemani na bwo bwari ku Musozi w’Imyelayo, akaba ari ho Yesu yamaze amasaha ya nyuma y’ubuzima bwe, atari amworoheye, mbere y’uko bamufata. Kuri uwo musozi ni na ho Yesu yari agiye gusezerera ku ncuti ze magara ari bo bigishwa be. Icyo gihe yababwiye amagambo yo kubasezeraho. Nyuma yaho yatangiye kuzamuka ajya mu ijuru. Intumwa zitegereje uko Shebuja zakundaga yazamukaga mu kirere. Amaherezo, igicu cyaramukingirije ntizongera kumubona.—Ibyakozwe 1:6-12.
3 Ushobora gutekereza ko icyo cyari igihe kibabaje kuko Yesu yari atandukanye n’intumwa ze. Icyakora haje abamarayika babiri batera inkunga intumwa kandi barazihumuriza, bazibwira ko ibya Yesu bitari birangiriye aho (Ibyakozwe 1:10, 11). Intumwa zari zifite impamvu zo kwishimira ko Yesu yari agiye mu ijuru. Bibiliya itubwira ibyo Yesu yakoze amaze kugera mu ijuru kandi kubimenya ni iby’ingenzi cyane. Kubera iki? Ibuka amagambo Yesu yabwiye Petero agira ati: “Komeza unkurikire” (Yohana 21:19, 22). Twese tugomba kumvira iryo tegeko, atari iby’akanya gato gusa, ahubwo tukaryumvira mu mibereho yacu yose. Kugira ngo tubigereho, tugomba gusobanukirwa icyo uwo Muyobozi wacu akora muri iki gihe n’inshingano yahawe amaze gusubira mu ijuru.
Icyo Yesu yakoze amaze gusubira mu ijuru
4. Ni ibiki byakorwaga ku Munsi Mukuru wo Kwiyunga n’Imana kandi se bitwigisha iki ku byo Yesu yakoze akimara kugera mu ijuru?
4 Bibiliya nta cyo ivuga ku birebana n’uko Yesu yageze mu ijuru, uko yakiriwe n’ibyishimo yagize yongeye guhura na Papa we. Icyakora yari yaravuze mbere y’igihe uko byari kugenda Yesu akimara gusubira mu ijuru. Urugero, Bibiliya itubwira umunsi mukuru wera Abayahudi bari bamaze imyaka irenga 1.500 bizihiza. Rimwe mu mwaka, Umutambyi Mukuru yinjiraga Ahera Cyane h’urusengero, akaminjagira imbere y’isanduku y’isezerano amaraso y’ibitambo byatambwaga ku Munsi wo Kwiyunga n’Imana. Kuri uwo munsi, umutambyi mukuru yagereranyaga Mesiya. Intego y’uwo munsi mukuru yari iyo gutuma abantu bababarirwa ibyaha. Icyakora igihe Yesu yageraga mu ijuru yasohoje icyo uwo muhango wasobanuraga mu buryo bw’ubuhanuzi kandi abikora rimwe gusa. Yinjiye mu ijuru aho Yehova aba, ni ukuvuga ahantu hera cyane kurusha ahandi hose mu ijuru no mu isi, agaragariza Yehova ko yigomwe ubuzima bwe butunganye bwo ku isi akadutangira igitambo cy’ibyaha (Abaheburayo 9:11, 12, 24). Ese Yehova yemeye icyo gitambo?
5, 6. (a) Ni iki kigaragaza ko Yehova yemeye igitambo cy’incungu cya Kristo? (b) Ni ba nde incungu igirira akamaro, kandi se ibagirira akamaro ite?
5 Igisubizo tukibona iyo dusuzumye ibyabaye nyuma y’iminsi mike Yesu agiye mu ijuru. Abakristo bagera ku 120 bari bateraniye i Yerusalemu mu cyumba cyo hejuru, maze mu buryo butunguranye humvikana urusaku rumeze nk’umuyaga mwinshi cyane, rwuzura inzu yose bari bicayemo. Nuko indimi zimeze nk’iz’umuriro zigenda zibajyaho, buzuzwa umwuka wera, batangira kuvuga indimi zitandukanye (Ibyakozwe 2:1-4). Ibyo byagaragazaga ko hari itsinda rishya ry’abantu Imana yari itoranyije. Abo ni bo Bibiliya yita Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Nanone ivuga ko ari “abantu batoranyijwe,” “abatambyi” n’“abami.” Imana yabahaye inshingano yo gukora ibyo ishaka ku isi (1 Petero 2:9). Uko bigaragara, Yehova yari yemeye igitambo cy’incungu cya Kristo. Kuba abigishwa ba Kristo barasutsweho umwuka wera, ni kimwe mu bintu bishimishije cyane byashobotse bitewe n’incungu.
6 Kuva icyo gihe, abigishwa ba Kristo bo hirya no hino ku isi babona imigisha bitewe n’igitambo cy’incungu yatanze. Twaba turi mu bagize ‘umukumbi muto,’ bazategekana na Kristo mu ijuru, cyangwa turi mu bagize “izindi ntama,” bazaba ku isi bategekwa n’ubutegetsi bwa Kristo, tubona imigisha bitewe n’igitambo cye (Luka 12:32; Yohana 10:16). Icyo gitambo ni cyo ibyiringiro byacu bishingiyeho kandi ni cyo gituma tubabarirwa ibyaha. Nidukomeza ‘kwizera’ iyo ncungu kandi tugakurikira Yesu buri munsi, bishobora kuzatuma tugira umutimanama ukeye kandi tukiringira ko tuzabona ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:16.
7. Ni iyihe nshingano Yesu yahawe amaze gusubira mu ijuru kandi se wamushyigikira ute?
7 Yesu amaze gusubira mu ijuru, yahawe iyihe nshingano? Yagizwe umuyobozi ukomeye (Matayo 28:18). Yehova yamugize umuyobozi w’itorero kandi iyo asohoza iyo nshingano, agaragaza urukundo n’ubutabera (Abakolosayi 1:13). Nk’uko byari byarahanuwe, Yesu yashyizeho abagabo bashoboye bo kwita ku byo abigishwa be bakeneye (Abefeso 4:8). Urugero, yashyizeho Pawulo ngo abe “intumwa ku banyamahanga,” amwohereza kubwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu bya kure (Abaroma 11:13; 1 Timoteyo 2:7). Ahagana mu mwaka wa 96, Yesu yoherereje ubutumwa amatorero arindwi yo mu ntara za Roma zari muri Aziya. Yashakaga kuyashimira, kuyagira inama no kuyakosora (Ibyahishuwe igice cya 2 n’icya 3). Ese wemera ko Yesu ari umuyobozi w’itorero rya gikristo (Abefeso 5:23)? Niba ubyemera, kugira ngo umushyigikire bizagusaba kurushaho kumvira no gukurikiza amabwiriza uhabwa n’abayobora itorero ryawe.
8, 9. Ni gute mu mwaka wa 1914 Yesu yagizwe umuyobozi ukomeye, kandi se byagombye gutuma dukora iki?
8 Mu mwaka wa 1914, Yesu yagizwe umuyobozi ukomeye cyane kurushaho. Muri uwo mwaka yabaye Umwami w’Ubwami bwa Yehova. Igihe Yesu yatangiraga gutegeka, ‘mu ijuru habaye intambara.’ Iyo ntambara yarangiye ite? Satani n’abadayimoni be bajugunywe ku isi, bituma ku isi hatangira igihe cyaranzwe n’imibabaro myinshi. Kuba muri iki gihe intambara, ubugizi bwa nabi, iterabwoba, indwara, imitingito n’inzara byariyongereye, bitwibutsa ko ubu Yesu ategekera mu ijuru. Satani aracyari “umutegetsi w’iyi si” ariko “asigaje igihe gito” (Ibyahishuwe 12:7-12; Yohana 12:31; Matayo 24:3-7; Luka 21:11). Icyakora, Yesu arareka abantu akaba ari bo bihitiramo niba bemera kuyoborwa na we cyangwa batabyemera.
9 Ni iby’ingenzi ko twiyemeza gushyigikira Umwami w’ubwami bw’Imana. Mu myanzuro yose dufata buri munsi, tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo tumushimishe, aho kwigana ibitekerezo by’abantu bo muri iyi si. Yesu, we ‘Mwami w’abami n’Umuyobozi uyobora abandi bategetsi,’ akunda gukiranuka. Ubwo rero iyo yitegereje ibibera kuri iyi si, abona ibintu bibi bimubabaza n’ibyiza bimushimisha (Ibyahishuwe 19:16). Kubera iki?
Ibintu bibabaza Umwami Mesiya n’ibimushimisha
10. Ni uwuhe muco uranga Yesu, ariko se ni iki kimubabaza?
10 Kimwe na Yehova, Umuyobozi wacu Yesu na we agira ibyishimo (1 Timoteyo 1:11). Igihe Yesu yari hano ku isi, ntiyashakaga amakosa ku bandi kandi yari umuntu ushimira. Icyakora muri iki gihe, hari ibintu byinshi bibera ku isi bikamubabaza. Nta gushidikanya ko ababazwa n’amadini yose y’ikinyoma abeshya ko yigisha inyigisho ze. Yari yarabihanuye mu buryo bwumvikana neza agira ati: ‘Umuntu wese umbwira ati: “Mwami, Mwami,” si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Papa wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo. Benshi bazambwira kuri uwo munsi bati: “Mwami, Mwami, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?” Nyamara icyo gihe nzababwira nti: “sinigeze mbamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.”’—Matayo 7:21-23.
11-13. Kuki hari abashobora guterwa urujijo n’amagambo akomeye Yesu yabwiye ‘abakoraga ibitangaza byinshi’ mu izina rye, kandi se kuki yabarakariye? Tanga urugero.
11 Muri iki gihe abantu benshi biyita Abakristo, bashobora kumva ayo magambo ateye urujijo. Bibaza impamvu Yesu yavuga amagambo nk’ayo akomeye, ayabwira abantu bavuga ko ‘bakora ibitangaza byinshi’ mu izina rye. Urugero, amadini avuga ko yemera Kristo ariko akaba adakurikiza inyigisho ze, yagiye atera inkunga imiryango y’abagiraneza, agafasha abakene, akubaka amavuriro n’amashuri, agakora n’ibindi bikorwa byinshi. Kugira ngo dusobanukirwe neza impamvu Yesu akwiriye kubarakarira, reka turebe urugero rukurikira.
12 Tuvuge ko umugabo n’umugore bagiye mu rugendo. Kubera ko badashobora kujyana abana babo, bashatse umukozi wo mu rugo. Bamuhaye amabwiriza yumvikana neza agira ati: “Uzite ku bana bacu. Uzajye ubagaburira, ubakarabye kandi ubiteho ntibazagire icyo baba.” Ariko ababyeyi bagarutse, batunguwe no kubona ukuntu abana babo bishwe n’inzara, basa nabi cyane, barwaye, mbese bateye agahinda. Basanze abana baririra umukozi kugira ngo abiteho, ariko ntabumva. Aho kubitaho yuriye urwego, arimo aroza amadirishya. Ababyeyi bababajwe no kuba umukozi atitaye ku bana maze bamubaza impamvu. Arabasubije ati: “Nimurebe ibintu byose nakoze! Ntimubona ukuntu aya madirishya akeye? Ndetse n’ahari harasenyutse ku nzu nahasannye kandi ibyo byose ni mwe nabikoreraga.” Ubwo se urumva abo babyeyi bakwishima? Oya rwose! Ntibigeze bamusaba gukora iyo mirimo yose. Bashakaga gusa ko yita ku bana babo. Kuba atarumviye amabwiriza bamuhaye, bitumye bamurakarira.
13 Amadini avuga ko yemera Kristo na yo ameze nk’uwo mukozi. Igihe Yesu yari ku isi, yategetse abigishwa be kwigisha abantu ukuri ku byerekeye Imana no kubafasha kuyikorera mu buryo yemera (Yohana 21:15-17). Nyamara, ayo madini yananiwe kumvira ayo mabwiriza Yesu yasize atanze. Ntiyigisha abantu ukuri ko mu Ijambo ry’Imana cyangwa ngo abereke uko bayikorera mu buryo yemera. Ahubwo, yigisha abantu ibinyoma (Yesaya 65:13; Amosi 8:11). Nubwo ayo madini yagerageje guteza imbere iyi si, Yesu ababazwa n’uko atamwumvira. Kandi rwose iyi si imeze nk’inzu igomba gusenywa. Ijambo ry’Imana rigaragaza neza ko isi ya Satani iri hafi kurimburwa.—1 Yohana 2:15-17.
14. Ni uwuhe murimo ushimisha Yesu muri iki gihe, kandi kuki?
14 Nanone Yesu agomba kuba yishima cyane iyo arebye ku isi akabona abantu babarirwa muri za miriyoni basohoza inshingano yo guhindura abantu abigishwa. Iyo ni yo nshingano yasize ahaye abigishwa be mbere y’uko ava ku isi (Matayo 28:19, 20). Rwose tunezezwa cyane no kuba dufite uburyo bwo gushimisha Umwami wacu. Ubwo rero, nimureke twiyemeze gukomeza gushyigikira ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Matayo 24:45). Iryo tsinda rito ry’abavandimwe basutsweho umwuka, ritandukanye cyane n’abayobozi b’amadini avuga ko yemera Kristo. Abo bavandimwe bumvira amabwiriza ya Yesu, bakayobora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza kandi bagaha Abakristo bagenzi babo amabwiriza yo mu Ijambo ry’Imana.
15, 16. (a) Kuba abantu batagikunda abandi Yesu abibona ate kandi se ibyo tubibwirwa n’iki? (b) Kuki Yesu yarakariye cyane abayobozi b’amadini avuga ko amwemera?
15 Muri iki gihe abantu benshi ntibagikunda abandi. Rwose ibyo bintu bibabaza Yesu. Mu gihe cya Yesu, Abafarisayo bamunenze bamuziza ko yakijije umuntu ku Isabato. Kuba bataragiraga urukundo, bakibona kandi bakagendera ku migenzo yabo, byatumaga badasobanukirwa amategeko ya Yehova. Ibitangaza bya Yesu byagiriye abantu akamaro kenshi. Nubwo ibyo bitangaza byashimishije abantu, bigatuma babona ihumure kandi bakarushaho kwizera Imana, ntibyigeze bituma Abafarisayo bahindura imyitwarire yabo. Yesu yababonaga ate? Hari igihe ‘yabitegereje abarakariye kandi ababajwe cyane n’uko bari abantu batumva.’—Mariko 3:5.
16 Muri iki gihe, Yesu abona ibintu byinshi kurushaho ‘bimubabaza cyane.’ Abayobozi b’amadini avuga ko yemera Kristo, bakurikiza imigenzo n’inyigisho z’amadini yabo nubwo biba bidashingiye kuri Bibiliya. Byongeye kandi, banga cyane Abahamya ba Yehova bitewe n’uko babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Mu duce twinshi tw’isi, abayobozi b’amadini bagiye bashishikariza abantu gutoteza umuntu wese wakoraga umurimo wo kubwiriza nk’uko Yesu na we yawukoraga (Yohana 16:2; Ibyahishuwe 18:4, 24). Nanone kandi, abo bayobozi b’amadini bashishikariza abayoboke babo kwifatanya mu ntambara bakica bagenzi babo kandi ibyo bibabaza cyane Yesu Kristo.
17. Ni mu buhe buryo abigishwa nyakuri ba Yesu bamushimisha?
17 Abigishwa nyakuri ba Yesu bo bakora uko bashoboye bakagaragariza urukundo bagenzi babo. Babwiriza ubutumwa bwiza “abantu bose” nk’uko Yesu yabikoraga, nubwo abantu babarwanya (1 Timoteyo 2:4). Kandi urukundo bakundana rugaragarira bose. Ni cyo kimenyetso gikomeye kibaranga (Yohana 13:34, 35). Iyo bagaragariza Abakristo bagenzi babo urukundo n’icyubahiro kandi bakabaha agaciro, baba bakurikira Yesu by’ukuri kandi bagashimisha Umwami Mesiya.
18. Ni iki kibabaza Umuyobozi wacu, kandi se twamushimisha dute?
18 Nanone tuzirikane ko Umuyobozi wacu ababara iyo abigishwa be bananiwe kwihangana ntibakomeze gukunda Yehova, amaherezo bakareka kumukorera (Ibyahishuwe 2:4, 5). Ariko kandi, Yesu ashimishwa n’abakomeza kwihangana bakageza ku mperuka (Matayo 24:13). Bityo rero, buri gihe tujye tuzirikana itegeko rya Kristo rigira riti: “Komeza unkurikire” (Yohana 21:19). Reka turebe imwe mu migisha Umwami Mesiya azaha abihangana bakageza ku mperuka.
Imigisha abagaragu b’Umwami bizerwa bazahabwa
19, 20. (a) Nidukurikira Yesu tuzabona iyihe migisha muri iki gihe? (b) Twakora iki ngo Yesu atubere “Data Uhoraho”?
19 Gukurikira Yesu ni byo bituma umuntu agira imibereho myiza muri iki gihe. Nitwemera ko Kristo atubera Umuyobozi, tugakurikiza amabwiriza aduha kandi tukamwigana, tuzabona icyo abantu benshi bo muri iyi si bahatanira kugeraho, ariko ntibakibone. Tuzakora umurimo utuma ubuzima bwacu bugira intego, twunge ubumwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera, dukundane by’ukuri, kandi tugire umutimanama ukeye n’amahoro yo mu mutima. Muri make, tuzagira ubuzima bushimishije kandi twumve tunyuzwe. Ariko hari n’indi migisha myinshi tuzabona.
20 Yehova yatanze Yesu kugira ngo abere “Data Uhoraho” abantu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. Yesu yasimbuye umubyeyi wa mbere w’abantu, ari we Adamu, watumye abamukomotseho bose bagerwaho n’imibabaro myinshi (Yesaya 9:6, 7). Iyo twemeye ko Yesu atubera “Data Uhoraho” tukamwizera, twiringira rwose ko tuzabaho iteka. Byongeye kandi, bituma turushaho kumva twegereye Yehova. Nk’uko twabyize, gukora uko dushoboye tugakurikiza urugero rwa Yesu buri munsi ni bwo buryo bwiza cyane bwo kumvira itegeko ry’Imana rigira riti: “Mujye mwigana Imana kuko muri abana bayo ikunda.”—Abefeso 5:1.
21. Abigishwa ba Kristo bagaragaza bate ko batandukanye n’abantu babi bo muri iyi si mbi?
21 Iyo twiganye Yesu na Papa we Yehova, hari ikintu gikomeye cyane dushobora gukora. Tuba tugaragaje ko dutandukanye n’abantu babi bo muri iyi si mbi. Abantu benshi bo muri iki gihe bayobejwe na Satani kandi bigana imico ye. Ariko twe iyo dukurikiye Kristo, tukigana imico ye myiza, bituma tubigisha inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya, kandi tukabereka ko bashobora kugira ibyishimo, amahoro n’urukundo. Nanone ibyo bituma turushaho kwegera Yehova, iyo ikaba ari yo ntego iruta izindi zose umuntu yakwishyiriraho.
22, 23. (a) Ni iyihe migisha abakomeza gukurikira Yesu mu budahemuka bazabona? (b) Ni iki twagombye kwiyemeza?
22 Nanone tekereza icyo Yehova yifuza kuzagukorera mu gihe kiri imbere akoresheje Umwami Mesiya. Vuba aha uwo Mwami azatangiza intambara ikiranuka, arwanye Satani n’abayoboke be. Tuzi neza ko Yesu azatsinda (Ibyahishuwe 19:11-15). Nyuma yaho, Kristo azatangira gutegeka isi mu gihe cy’imyaka igihumbi. Ubwo butegetsi bwe bwo mu ijuru buzatuma abantu bose bizerwa babona imigisha bitewe n’igitambo cy’incungu Yesu yatanze kandi butume baba abantu batunganye. Tekereza ufite ubuzima bwiza, wongeye kuba muto, ufite imbaraga kandi uri gufatanya n’abandi bantu b’indahemuka guhindura isi paradizo. Ku iherezo ry’iyo myaka igihumbi, Yesu azasubiza Papa we Ubwami (1 Abakorinto 15:24). Nukomeza gukurikira Kristo mu budahemuka, uzahabwa umugisha uhebuje udashobora kwiyumvisha, ni ukuvuga “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana” (Abaroma 8:21). Ni ukuri, tuzagira imigisha yose Adamu na Eva bari bafite bakaza kuyitakaza. Tuzaba abakobwa n’abahungu ba Yehova kandi ntituzongera gutegekwa n’icyaha twarazwe na Adamu. Icyo gihe “urupfu ntiruzongera kubaho.”—Ibyahishuwe 21:4.
23 Ibuka umuyobozi w’umusore kandi w’umukire twize mu Gice cya 1. Yanze ubutumire bwa Yesu bugira buti: ‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’ (Mariko 10:17-22). Ntuzigere ukora ikosa nk’iryo! Twifuza ko wakwemera gukurikira Yesu wishimye. Twizeye ko uzakomeza kwihangana, buri munsi ukiyemeza gukurikira Umwungeri Mwiza. Nubikora uzibonera ibyo Yehova yasezeranyije byose biba.