ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 33 pp. 273-278
  • Kuki nkwiriye kwirinda porunogarafiya?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki nkwiriye kwirinda porunogarafiya?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Genzura uko bijya bigenda
  • Niba ufite akamenyero ko kureba porunogarafiya
  • Nakora iki niba narabaswe na porunogarafiya?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Kuki ugomba kwirinda porunogarafiya?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ese porunogarafiya nta cyo itwaye cyangwa irangiza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Porunogarafiya
    Nimukanguke!—2013
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 33 pp. 273-278

IGICE CYA 33

Kuki nkwiriye kwirinda porunogarafiya?

Ni kangahe ujya uhura n’amashusho ya porunogarafiya utabigambiriye?

□ Nta na rimwe

□ Ni gake cyane

□ Ni kenshi

Ibyo bikunze kukubaho uri he?

□ Kuri interineti

□ Ku ishuri

□ Ndeba televiziyo

□ Ahandi hantu

Ubyitwaramo ute?

□ Mpita mbihunga.

□ Ngira amatsiko ngatereraho akajisho.

□ Ndayareba ndetse ngashakisha n’andi mashusho nk’ayo.

IGIHE ababyeyi bawe bari mu kigero cyawe, abantu bashakaga kureba porunogarafiya byabasabaga kuyishakisha. Muri iki gihe bwo wagira ngo porunogarafiya irakwizanira. Umukobwa ufite imyaka 19 yaravuze ati “hari igihe mba ndi kuri interineti, hari ibyo ndimo ngura cyangwa ndeba gusa amafaranga nsigaranye kuri konti, najya kubona nkabona amashusho ya porunogarafiya arizanye!” Ibyo ni ibintu bikunze kubaho. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 90 ku ijana by’abana bafite hagati y’imyaka 8 na 16, bagiye babona mu buryo butunguranye amashusho ya porunogarafiya kuri interineti. Incuro nyinshi byababagaho bakora umukoro bahawe wo ku ishuri!

Kubera ko porunogarafiya yogeye cyane, ushobora kwibaza uti ‘koko se porunogarafiya ni mbi?’ Igisubizo ni yego. Porunogarafiya itesha agaciro abayikora n’abayireba, kandi ikunze kuba intambwe ya mbere abantu batera bagana mu cyaha cy’ubusambanyi. Ariko si ibyo gusa.

Kureba porunogarafiya bishobora guhinduka akamenyero kazanira umuntu ingaruka zibabaje kandi z’igihe kirekire. Reka dufate urugero rw’umugabo witwa Jeff, umaze imyaka 14 acitse ku ngeso yo kureba porunogarafiya. Yaravuze ati “ndwana intambara buri munsi. Nubwo irari ryo kuyireba ryagabanutse cyane, ariko n’ubu riracyahari. Amatsiko nagiraga nta ho yagiye. Amashusho narebye ndacyayibuka. Iyo nza kuba ntarigeze na rimwe ndebaho! Mbere numvaga nta cyo bitwaye. Ariko ubu namaze kubona ibibi byabyo. Porunogarafiya yangiza umuntu igatuma atakaza ubumuntu, kandi itesha agaciro abayikora n’abayireba. Nubwo abayikunda bayitaka bate, ni ukuri nta cyiza cya porunogarafiya, habe na kimwe!”

Genzura uko bijya bigenda

Wakwirinda ute kureba amashusho ya porunogarafiya, nubwo byaba ari mu buryo bw’impanuka? Mbere na mbere, banza umenye neza uko bijya bigenda. Ese ayo mashusho uhurira he na yo? Suzuma izi ngingo zikurikira:

Ese bamwe mu banyeshuri mwigana bajya bakoherereza amashusho ya porunogarafiya kuri interineti cyangwa kuri telefoni? Niba ari ko bimeze, byaba byiza ugiye usiba ubwo butumwa abo banyeshuri bakoherereje utiriwe ubufungura.

Ese igihe uri kuri interineti, hari amagambo cyangwa amashusho ajya ahita yizana hari nk’ijambo runaka wari utangiye kwandika? Kuba ubizi bizatuma hari amagambo amwe n’amwe uzajya witondera kwandika, mu gihe ukora ubushakashatsi kuri interineti.

Andika hasi aha ikintu icyo ari cyo cyose cyaba cyaratumye ubona amashusho ya porunogarafiya.

․․․․․

Ese hari icyo wakora kugira ngo wirinde kureba ayo mashusho mu buryo bw’impanuka? Niba gihari, andika hasi aha icyo uteganya gukora.

․․․․․

Niba ufite akamenyero ko kureba porunogarafiya

Hari igihe ushobora kugira utya ukagwa ku mashusho ya porunogarafiya utari ubyiteze, ariko gufata umwanya wo kuyishakira byo ni ibindi bindi. Wakora iki se niba utangiye kugira akamenyero ko kureba porunogarafiya? Ntuzishuke, gucika kuri iyo ngeso si ikintu cyoroshye! Reka dufate urugero: tuvuge ko intoki zawe zizirikishijwe urudodo rumwe. Urambuye ibiganza gusa wahita uca urwo rudodo. Ariko se byagenda bite niba urwo rudodo ruzingurijwe incuro nyinshi ku biganza byawe? Kurwikuraho bishobora kurushaho kugorana. Ibyo ni na ko bimeze ku bantu bafite akamenyero ko kureba porunogarafiya. Uko barushaho kuyireba, ni ko barushaho kubatwa na yo. Niba nawe waradutsweho n’iyo ngeso, wayicikaho ute?

Sobanukirwa ububi bwa porunogarafiya. Mu by’ukuri, porunogarafiya ni umutego Satani akoresha kugira ngo ateshe agaciro ikintu Yehova yaremye gikwiriye kubahwa. Nubona porunogarafiya muri ubwo buryo, bizagufasha ‘kwanga ibibi.’—Zaburi 97:10.

Menya ingaruka zayo. Porunogarafiya isenya ingo. Itesha agaciro abayikina n’abayireba. Bibiliya ibivuga neza igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 22:3). Andika hasi aha urugero rw’akaga gashobora kukugeraho uramutse ufite ingeso yo kureba porunogarafiya.

․․․․․

Iyemeze kuyicikaho. Umugabo w’indahemuka Yobu yaravuze ati “nagiranye isezerano n’amaso yanjye. None se nabasha nte kwitegereza umwari” (Yobu 31:1)? Dore bimwe mu bintu nawe ushobora ‘gusezerana n’amaso yawe’:

Sinzajya nkoresha interineti ndi jyenyine mu cyumba.

Nimbona amashusho mabi agaragaza iby’ibitsina, nzajya mpita nzimya.

Nincikwa nkongera kureba porunogarafiya nzabibwira Umukristo ukuze w’incuti yanjye.

Ese haba hari ibindi bintu utekereza wakwiyemeza, byagufasha gucika ku ngeso yo kureba porunogarafiya? Niba hari icyo wibutse cyandike aha.

Bibwire Yehova mu isengesho. Umwanditsi wa zaburi yasabye Yehova ati “utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro” (Zaburi 119:37). Yehova Imana ashaka ko ucika kuri iyo ngeso kandi azaguha imbaraga zo gukora ibyiza.—Abafilipi 4:13.

․․․․․

Gira uwo ubibwira. Guhitamo umuntu wizera ubwira ikibazo cyawe, ni intambwe y’ingenzi izagufasha gucika kuri iyo ngeso (Imigani 17:17). Andika hasi izina ry’umuntu mukuru wumva wisanzuyeho wabwira icyo kibazo.

․․․․․

Izere udashidikanya ko ushobora gutsinda iyo ntambara urwana yo gucika kuri porunogarafiya. Igihe cyose ubashije kuyirinda, ujye umenya ko utsinze urugamba rukomeye. Bwira Yehova urwo rugamba watsinze kandi umushimire imbaraga yaguhaye. Buri gihe ujye wibuka ko niwirinda kureba porunogarafiya, uzaba ushimishije umutima wa Yehova.—Imigani 27:11.

UMURONGO W’IFATIZO

“Ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana.”—Abakolosayi 3:5.

INAMA

Muri orudinateri yawe, shyiramo porogaramu izajya ikumira imiyoboro ya interineti irimo porunogarafiya. Nanone jya wirinda gufungura imiyoboro cyangwa ubutumwa wohererejwe n’abantu utazi.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Gutwarwa na porunogarafiya, nta ho bitaniye n’irari ry’ibitsina ridakwiriye abamarayika babi bo mu gihe cya Nowa bari bafite.—Intangiriro 6:2.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora kugira ngo nirinde porunogarafiya: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Ni mu buhe buryo porunogarafiya itesha agaciro ibintu byari bikwiriye kubahwa?

● Wafasha ute uwo muva inda imwe ufite ikibazo cyo kureba porunogarafiya?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 278]

“Mbere y’uko niga Bibiliya nanywaga ibiyobyabwenge bikomeye hafi ya byose. Ariko mu bintu byose byari byarambase, porunogarafiya ni yo yangoye cyane kuyicikaho. Yehova ubwe ni we wanyifashirije kugira ngo ncike kuri iyo ngeso.”—Jeff

[Ifoto yo ku ipaji ya 276]

Uko urushaho kureba porunogarafiya incuro nyinshi, ni ko no kuyicikaho bigenda bigukomerera

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze