ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 34 pp. 246-251
  • Kuki kunywa inzoga nyinshi ari bibi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki kunywa inzoga nyinshi ari bibi?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uzahitamo iki?
  • Abakristo bakwiriye kubona bate ibirebana no kunywa inzoga?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Jya ukurikiza inama Bibiliya itugira ku birebana no kunywa inzoga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Uko twashyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ni iki cyagufasha kwirinda kunywa inzoga nyinshi?
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 34 pp. 246-251

IGICE CYA 34

Kuki kunywa inzoga nyinshi ari bibi?

Wasubiza ute ibi bibazo bikurikira? Shyira aka kamenyetso ✔ mu gasanduku gahuje n’uko wasubiza.

Ese muri bagenzi bawe harimo abanywa inzoga nyinshi cyangwa bakazinywa bataragira n’imyaka y’ubukure?

□ Yego □ Oya

Ese bagenzi bawe bigeze baguhatira kunywa inzoga?

□ Yego □ Oya

Ese hari igihe wigeze kunywa inzoga nyinshi?

□ Yego □ Oya

HARI abavuga ko kunywa inzoga nyinshi ari ukunywera gusinda. Ikigo cyo muri Amerika gikora ubushakashatsi ku birebana no kunywa inzoga nyinshi n’ubusinzi, na cyo cyagize icyo kibivugaho. Icyo kigo gisobanura ko ubusanzwe kunywa inzoga nyinshi ari “ukunywa ibirahuri bitanu cyangwa birenzeho ku bagabo, n’ibirahuri bine cyangwa birenzeho ku bagore.”

Niba warigeze kugwa mu mutego wo kunywa inzoga nyinshi cyangwa ukazinywa utarageza igihe amategeko aba abikwemerera, si wowe wenyine. Abenshi mu rubyiruko banywa inzoga nyinshi.a Ariko ibaze uti ‘ni iyihe mpamvu ituma nshaka kunywa inzoga, kandi se zishobora kungiraho izihe ngaruka?’ Ni ibihe bisubizo watanga kuri ibi bibazo bisaba gusubiza “Ni byo” cyangwa “Si byo”? Shyira aka kamenyetso ✔ mu gasanduku gahuje n’igisubizo wumva watanga, hanyuma usuzume niba igisubizo watanze ari cyo.

a. Abakiri bato banywa inzoga kuko gusa bakunda uburyohe bwazo.

□ Ni byo □ Si byo

b. Kubera ko umuntu aba akiri muto kandi afite amagara mazima, inzoga nyinshi nta cyo zimutwara ugereranyije n’ingaruka zigira ku bantu bakuru.

□ Ni byo □ Si byo

c. Kunywa inzoga nyinshi ntibizakwica.

□ Ni byo □ Si byo

d. Bibiliya ibuzanya kunywa inzoga.

□ Ni byo □ Si byo

e. Kurwaragurika ni yo ngaruka yonyine yo kunywa inzoga nyinshi.

□ Ni byo □ Si byo

a. Abakiri bato banywa inzoga kuko gusa bakunda uburyohe bwazo. Igisubizo: si byo. Muri Ositaraliya, ubushakashatsi ku birebana n’inzoga bwagaragaje ko 36 ku ijana by’abakiri bato babajijwe, bavuze ko impamvu y’ibanze ituma banywa inzoga ari ukugira ngo bigane bagenzi babo. Muri Amerika, ubushakashatsi bwagaragaje ko 66 ku ijana by’urubyiruko banyoye inzoga kuko babihatiwe na bagenzi babo. Icyakora, abasaga kimwe cya kabiri bo bavuze ko banyoye inzoga bagira ngo birengagize ibibazo bafite.

b. Kubera ko umuntu aba akiri muto kandi afite amagara mazima, inzoga nyinshi nta cyo zimutwara ugereranyije n’ingaruka zigira ku bantu bakuru. Igisubizo: si byo. Hari ingingo yo mu kinyamakuru yavuze ko “ubushakashatsi buherutse gukorwa, bwagaragaje ko abakiri bato banywa inzoga baba bikururira ingorane.” Kubera iki? Icyo kinyamakuru cyakomeje kivuga ko “iyo abakiri bato banywa inzoga nyinshi, ubushobozi bwabo bwo gutekereza bushobora kugabanuka cyane.”—Discover.

Kugira akamenyero ko kunywa inzoga nyinshi, bituma umuntu arushaho kurwara ibiheri, kuzana iminkanyari imburagihe, kubyibuha no kuba imbata y’inzoga n’ibiyobyabwenge. Bishobora no gutuma urwungano rw’imyakura, umwijima n’umutima bidakora neza.

c. Kunywa inzoga nyinshi ntibizakwica. Igisubizo: si byo. Kunywa inzoga nyinshi bituma ogisigeni itagera mu bwonko. Bishobora no gutuma ibice by’ingenzi by’umubiri bidakomeza gukora neza, bikaba byanahagarara. Bimwe mu bimenyetso bibiranga harimo kuruka, guta ubwenge no guhumeka nabi. Umuntu ashobora no gukurizamo gupfa.

d. Bibiliya ibuzanya kunywa inzoga. Igisubizo: si byo. Bibiliya ntibuzanya kunywa inzoga kandi ntibuza abakiri bato kwishimisha (Zaburi 104:15; Umubwiriza 10:19). Birumvikana ko ugomba kubahiriza amategeko yo mu gihugu cyanyu areba urubyiruko mu bijyanye no kunywa inzoga.—Abaroma 13:1.

Icyakora, Bibiliya itanga umuburo wo kwirinda ubusinzi. Mu Migani 20:1 hagira hati “divayi ni umukobanyi, ibinyobwa bisindisha biteza urusaku, kandi umuntu wese uyobywa na byo ntagira ubwenge.” Inzoga zishobora gutuma wifata nk’umuntu utagira ubwenge. Zishobora gutuma umara igihe gito wishimye, ariko iyo unyoye nyinshi zirengeje urugero, ‘ziryana nk’inzoka,’ ugasigarana ibibazo byinshi.—Imigani 23:32.

e. Kurwaragurika ni yo ngaruka yonyine yo kunywa inzoga nyinshi. Igisubizo: si byo. Iyo wasinze, uba witegeje ingorane z’ubwoko bwose, harimo no gufatwa ku ngufu. Nanone ushobora no guteza abandi ingorane, ugakora n’ibintu abandi batatekerezaga ko wakora. Bibiliya ivuga ko nunywa inzoga nyinshi, ‘ibyo uzibwira n’ibyo uzavuga bitazaba bisobanutse’ (Imigani 23:33, Bibiliya Ijambo ry’Imana). Muri make, abantu bazagira ngo wasaze! Izindi ngaruka zibabaje ni uko inzoga nyinshi zigutanya n’incuti, ukagira amanota mabi mu ishuri, ugakora nabi ku kazi, ukaba wakora icyaha gihanwa n’amategeko cyazagukurikirana mu gihe cy’imyaka myinshi, kandi zikagutera ubutindi.—Imigani 23:21.

Icy’ingenzi kurushaho, zirikana ukuntu kunywa inzoga nyinshi bishobora kubangamira imishyikirano ufitanye n’Imana. Yehova Imana ashaka ko umukorera n’“umutima wawe wose,” utarahumanyijwe no kunywa inzoga nyinshi (Matayo 22:37). Ijambo ry’Imana riciraho iteka “gukabya kunywa divayi nyinshi” no “kurushanwa mu kunywa inzoga” (1 Petero 4:3). Kunywa inzoga nyinshi bihabanye n’ibyo Umuremyi wacu ashaka kandi bishobora gutuma uba umwanzi w’Imana.

Uzahitamo iki?

Ese uzigana bagenzi bawe banywa inzoga uko biboneye? Bibiliya iravuga iti “mbese ntimuzi ko iyo mukomeje kwiha umuntu mukaba imbata ze kugira ngo mumwumvire, muba mubaye imbata ze kubera ko mumwumvira” (Abaroma 6:16)? Ese koko wifuza kuba imbata ya bagenzi bawe cyangwa imbata y’inzoga?

Wakora iki niba warabaswe no kunywa inzoga nyinshi? Bwira umubyeyi wawe cyangwa umuntu ukuze w’incuti yawe kugira ngo agufashe. Senga Yehova umusabe kugufasha, kuko ari “umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba” (Zaburi 46:1). Kubera ko akenshi kunywa inzoga nyinshi ndetse no kuzinywa umuntu atarageza igihe biterwa na bagenzi be bamwotsa igitutu, bishobora kuba ngombwa ko uhindura uburyo uhitamo incuti.b Ariko kandi, nubwo guhindura incuti bitoroshye, Yehova ashobora kugufasha ukabigeraho.

MU GICE GIKURIKIRA:

Ushobora kwivana mu bubata bw’ibiyobyabwenge. Dore uko wabigenza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba agasanduku, ku ipaji ya 249, kavuga ngo “Ni ba nde banywa inzoga nyinshi?”

b Ku bindi bisobanuro, reba igice cya 8 n’icya 9, muri iki gitabo, no mu Mubumbe wa 2 igice cya 15.

UMURONGO W’IFATIZO

‘Umusinzi . . . azakena.’—Imigani 23:21.

INAMA

Banza umenye impamvu ituma ushaka kunywa inzoga. Shakisha ubundi buryo bwiza bwo kwishimisha cyangwa bwagufasha kugabanya imihangayiko.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Ubushakashatsi bwakorewe muri Amerika bwagaragaje ko “abakunze kunywa inzoga nyinshi, ibibazo bahura na byo bikubye incuro umunani iby’abatanywa nyinshi. Ibyo bibazo ni ugusiba ishuri, gutsindwa, kuvunika cyangwa gukomereka, no kwangiza iby’abandi.”

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora bagenzi banjye nibashaka ko nsangira na bo inzoga nyinshi: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki bagenzi bawe baba bashaka ko abandi basangira na bo inzoga nyinshi?

● Ese kunywa inzoga nyinshi bizatuma abo tudahuje igitsina barushaho kugukunda? Kuki ari uko ubibona?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 250]

“Iyo abanyeshuri twigana bampaye inzoga, mbabwira ko ibyishimo byanjye bidaterwa no kunywa inzoga.”—Mark

[Agasanduku ko ku ipaji ya 249]

Ni ba nde banywa inzoga nyinshi?

Dukurikije ubushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bo mu Bwongereza, muri Écosse no muri Pays de Galles, abanyeshuri bafite imyaka 13 na 14 “bavuze ko hari igihe bigeze kwirenza ibirahuri bitanu by’inzoga.” Mu bafite imyaka 15 na 16 babajijwe, hafi kimwe cya kabiri cyabo bavuze ko na bo babikoze. Minisiteri y’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri Amerika, yatangaje ko “urubyiruko rugera kuri miriyoni 10,4 ruri hagati y’imyaka 12 na 20, rwavuze ko runywa inzoga. Muri bo harimo miriyoni 5,1 banywaga inzoga nyinshi na miriyoni 2,3 b’abanywi kabuhariwe banywa inzoga nyinshi nibura incuro eshanu mu kwezi.” Ubushakashatsi bwakorewe muri Ositarariya, bwagaragaje ko abakobwa barusha abahungu kunywa inzoga nyinshi, kuko banywa ibirahuri biri hagati ya 13 na 30.

[Ifoto yo ku ipaji ya 251]

Inzoga ishobora kuryana nk’inzoka

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze