IGICE CYA 11
Aho duteranira
ABASENGA Yehova by’ukuri bahawe itegeko ryo kujya bateranira hamwe kugira ngo bigishwe kandi baterane inkunga (Heb 10:23-25). Mu “ihema ryera ry’ibonaniro” ni ho hantu ha mbere ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe bw’Abisirayeli bwateraniye, kugira ngo buyisenge (Kuva 39:32, 40). Nyuma yaho, Salomo umuhungu wa Dawidi yubatse urusengero kugira ngo ruheshe Imana ikuzo (1 Abami 9:3). Urwo rusengero rumaze gusenywa mu mwaka wa 607 M.Y., Abayahudi batangiye guteranira mu mazu yitwaga amasinagogi. Rwa rusengero rwaje kongera kubakwa, maze abasenga by’ukuri bakajya bahateranira. Yesu yigishirije mu masinagogi no mu rusengero (Luka 4:16; Yoh 18:20). Hari n’igihe Yesu yigishije abantu bari bateraniye ku musozi.—Mat 5:1–7:29.
2 Nyuma y’urupfu rwa Yesu, Abakristo bateraniraga ahantu hahuriraga abantu benshi no mu ngo, kugira ngo bigishe Ibyanditswe kandi basabane na bagenzi babo bahuje ukwizera (Ibyak 19:8, 9; Rom 16:3, 5; Kolo 4:15; File 2). Hari igihe byabaga ngombwa ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bateranira ahantu hihishe kugira ngo ababatotezaga batababona. Biragaragara rwose ko abagaragu bizerwa b’Imana bo mu bihe bya kera, bashimishwaga cyane no guhurira hamwe ‘bakigishwa na Yehova.’—Yes 54:13.
3 Muri iki gihe na bwo, Abakristo bateranira ahantu bashobora guhurira ari benshi cyangwa mu ngo. Akenshi iteraniro ry’umurimo ribera mu ngo. Abatanga ingo zabo ngo ziberemo iryo teraniro, babikora babyishimiye. Benshi bumva ko kuba baratanze ingo zabo zigakoreshwa, byatumye barushaho kugirana ubucuti n’Imana.
INZU Y’UBWAMI
4 Ahantu h’ibanze Abahamya ba Yehova bateranira ni mu Nzu y’Ubwami. Kugira ngo Inzu y’Ubwami iboneke, ubusanzwe bagura ikibanza maze bakubakamo Inzu y’Ubwami nshya cyangwa bakavugurura iyari isanzwe. Hari igihe amatorero atandukanye akoresha Inzu y’Ubwami imwe mu gihe bishoboka, kugira ngo tudasesagura kandi amazu yacu yitabweho neza. Hari n’igihe biba ngombwa ko mu duce tumwe na tumwe dukodesha inzu. Amazu y’Ubwami mashya, cyangwa ayavuguruwe agasanwaho ibintu byinshi, aba agomba kwegurirwa Yehova. Icyakora iyo Inzu y’Ubwami ikozweho imirimo yoroheje yo kuyisana, ntibiba ari ngombwa kongera kuyegurira Yehova.
5 Inzu y’Ubwami ntigomba kuba ari inzu ihambaye, y’akataraboneka. Nubwo Amazu y’Ubwami ashobora kuba atandukanye bitewe n’uturere, intego yayo ni imwe (Ibyak 17:24). Aho yaba yubatswe hose, hagombye kuba ari ahantu heza hakwiriye kubera amateraniro ya gikristo.
6 Amatorero yose y’Abahamya ba Yehova ateranira mu Nzu y’Ubwami, atanga amafaranga yo kuyitaho no kwishyura ibindi bikenerwa. Icyakora nta maturo yakwa cyangwa ngo dusabirize amafaranga. Ahubwo hashyizweho agasanduku kugira ngo abaje mu materaniro bage batanga impano zikoreshwa mu kwita kuri iyo nzu. Batanga izo mpano babikuye ku mutima.—2 Kor 9:7.
7 Abagize itorero bose bashimishwa cyane no gukoresha amafaranga yabo bita ku Nzu y’Ubwami kandi bishimira kwifatanya mu mirimo yo kuyisukura no kuyisana. Ubusanzwe umusaza cyangwa umukozi w’itorero ubishinzwe ategura gahunda yo kuyitaho. Muri rusange isuku ikorwa n’abagize amatsinda y’umurimo wo kubwiriza, bayobowe n’umugenzuzi w’itsinda cyangwa umwungirije. Inzu y’Ubwami igomba kuba ikeye imbere n’inyuma, mbese igahesha ikuzo Yehova n’umuryango we.
Abagize itorero bose bashimishwa cyane no gukoresha amafaranga yabo bita ku Nzu y’Ubwami kandi bishimira kwifatanya mu mirimo yo kuyisukura no kuyisana
8 Iyo Inzu y’Ubwami ikoreshwa n’amatorero menshi, abasaza b’ayo matorero bashyiraho Komite y’Inzu y’Ubwami igenzura imirimo ifitanye isano no kwita kuri iyo nzu n’ikibanza yubatsemo. Inteko z’abasaza zitoranya umuvandimwe umwe, akaba umuhuzabikorwa w’iyo komite. Iyo komite igenzurwa n’inteko z’abasaza, ikareba ko inzu ifite isuku, ko yitabwaho kandi ko ifite ibikoresho bihagije. Ibyo bisaba ko amatorero yose ayikoresha ashyira hamwe.
9 Iyo mu Nzu y’Ubwami imwe hateraniramo amatorero menshi, hari igihe ayo matorero asimburana, agahinduranya amasaha yo guteraniraho. Mu gihe abasaza bategura uko ibyo bizakorwa, bagaragaza umuco wo kwitanaho n’urukundo rwa kivandimwe (Fili 2:2-4; 1 Pet 3:8). Nta torero rigomba gufatira andi matorero imyanzuro. Igihe umugenzuzi w’akarere yasuye rimwe mu matorero akoresha Inzu y’Ubwami imwe, andi agira icyo ahindura ku materaniro yo muri icyo cyumweru.
10 Inzu y’Ubwami ishobora gukoreshwa mu mihango y’ubukwe n’imihango yo gushyingura mu gihe Komite y’Umurimo y’Itorero ibyemeye. Mu gihe hari usabye kuyikoresha, abo basaza babisuzuma bitonze, bagafata umwanzuro bashingiye ku mabwiriza yatanzwe n’ibiro by’ishami.
11 Abemerewe gukoresha Inzu y’Ubwami muri iyo mihango baba bitezweho kugaragaza imyifatire iranga Abakristo b’ukuri. Ikintu cyose gishobora gukomeretsa abagize itorero cyangwa kigatukisha Yehova n’itorero, ntikigomba gukorerwa ku Nzu y’Ubwami (Fili 2:14, 15). Nanone ibiro by’ishami bishobora gusaba ko Inzu y’Ubwami ikoreshwa mu zindi gahunda zifitanye isano n’umurimo w’Imana, urugero nk’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami n’Ishuri ry’Abapayiniya.
12 Abagize itorero bagomba buri gihe kugaragaza ko bubaha aho bateranira. Uko twambara, uko twirimbisha n’uko twitwara, byagombye kugaragaza ko twubaha aho dusengera Yehova (Umubw 5:1; 1 Tim 2:9, 10). Iyo twumviye izo nama tuba tugaragaje ko twubaha amateraniro ya gikristo.
13 Tugomba kwirinda akaduruvayo mu materaniro. Abana bagomba kwicarana n’ababyeyi babo. Ababyeyi bafite abana bato bashobora gusabwa kwicara aho batari buze kurangaza abantu cyane, mu gihe babajyanye hanze kubahana cyangwa kubakorera ibindi bakeneye.
14 Abavandimwe bujuje ibisabwa bashyirwaho kugira ngo bage bakira abaje mu materaniro mu Nzu y’Ubwami. Bagomba kurangwa n’ubushishozi n’urugwiro kandi bakaba bazi gufata imyanzuro. Mu byo bashinzwe hakubiyemo gusuhuza abashya no gutuma bumva bisanga, gufasha abakererewe kubona aho bicara, kubara abateranye no kureba ko mu Nzu y’Ubwami harimo ubushyuhe n’akayaga bikwiriye. Nanone iyo bibaye ngombwa, abakira bibutsa ababyeyi ko bagomba kugenzura cyane abana babo kugira ngo batiruka mu Nzu y’Ubwami cyangwa ngo bakinire kuri podiyumu, haba mbere y’amateraniro na nyuma yayo. Mu gihe umwana akomeje gukubagana cyane, ushinzwe kwakira ashobora gusaba umubyeyi mu bugwaneza kandi abigiranye amakenga ko yamujyana hanze kugira ngo adakomeza kurangaza abateranye. Imirimo abashinzwe kwakira bakora ituma buri wese yishimira amateraniro. Byaba byiza abashinzwe kwakira babaye ari abasaza n’abakozi b’itorero.
KUBAKA AMAZU Y’UBWAMI
15 Bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari babayeho neza kurusha bagenzi babo. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yabandikiye ati: “Habeho gusaranganya, maze ibibasagutse ubu bizibe icyuho cyabo, kugira ngo na bo ibibasagutse bizazibe icyuho cyanyu, bityo habeho iringaniza” (2 Kor 8:14). Muri iki gihe na bwo, habaho “iringaniza” nk’iryo. Amafaranga y’impano atangwa n’amatorero yo hirya no hino ku isi, akusanyirizwa hamwe agakoreshwa mu kubaka Amazu y’Ubwami no kuyasana. Umuryango wa Yehova n’amatorero ahabwa izo mpano, bishimira cyane iyo nkunga itangwa n’abavandimwe bo ku isi hose.
16 Ibiro by’ishami bigena aho amatorero azajya ateranira bitewe n’imiterere y’akarere. Nanone bigena ahantu hakwiriye kubakwa Amazu y’Ubwami mashya n’igihe azubakirwa, bikanareba akwiriye gusanwa n’igihe azasanirwa. Mu gihe habaye ibiza, hategurwa gahunda yo gusana Amazu y’Ubwami yangiritse, kandi hari n’igihe amazu y’abavandimwe na yo asanwa.
17 Ibiro by’ishami byifashisha abavoronteri kugira ngo bakore imirimo ijyanye no gushaka ibibanza, gukora ibishushanyo mbonera by’Amazu y’Ubwami, gushaka ibyangombwa, kubaka no kwita kuri ayo mazu. Hakenewe abavoronteri benshi kuko mu bihugu byinshi hakenewe Amazu y’Ubwami menshi. Ababwiriza bose babatijwe bujuje ibisabwa kandi bifuza gukora uwo murimo, bashishikarizwa kuzuza fomu, bakayiha Komite y’Umurimo y’Itorero ryabo. Ababwiriza batarabatizwa na bo bashobora gufasha mu gihe cyo kubaka cyangwa gusana Inzu y’Ubwami y’itorero ryabo.
AMAZU Y’AMAKORANIRO
18 Muri rusange, Abakristo ba mbere bateraniraga mu matsinda mato. Ariko hari n’igihe bateraniraga hamwe ari “benshi” (Ibyak 11:26). Muri iki gihe na bwo, abagize ubwoko bwa Yehova bateranira hamwe ari benshi mu makoraniro y’akarere n’ay’iminsi itatu. Hari igihe duteranira mu mazu twakodesheje, ariko iyo atabonetse cyangwa akaba adakwiriye, duteranira mu mazu yitwa Amazu y’Amakoraniro tuba twaraguze cyangwa twariyubakiye.
19 Hari igihe tugura inzu, tukayivugurura maze tukayigira Inzu y’Amakoraniro. Icyakora akenshi dushaka ikibanza tukubaka inzu nshya. Amazu y’Amakoraniro agenda arutanwa hakurikijwe ibikenewe mu karere. Ibiro by’ishami bifata umwanzuro wo kugura iyo nzu cyangwa kuyubaka, ari uko bimaze gusuzuma byitonze amafaranga izatwara n’urugero izakoreshwamo.
20 Ibiro by’ishami bishyiraho abavandimwe bo kwita ku Nzu y’Amakoraniro. Hashyirwaho gahunda y’ukuntu uturere tuzajya tuhakora isuku ihoraho n’ikorwa kabiri mu mwaka kandi bagakora imirimo iyirinda kwangirika. Ni iby’ingenzi ko abavandimwe bitangira gukora iyo mirimo. Ni yo mpamvu amatorero ashishikarizwa gushyigikira iyo gahunda abikuye ku mutima.—Zab 110:3; Mal 1:10.
21 Hari igihe nanone Inzu y’Amakoraniro ikoreshwa mu bindi bikorwa byo kuyoboka Imana, urugero nk’amashuri ya Bibiliya n’inama zihariye abagenzuzi b’uturere bakora. Kimwe n’Inzu y’Ubwami, Inzu y’Amakoraniro na yo ni ahantu ho gusengera haba hareguriwe Imana. Mu gihe twateraniye ku Nzu y’Amakoraniro, uko twitwara, imyambarire yacu n’uko twirimbishije, bigomba kuba byiyubashye, nk’uko biba bimeze igihe twateraniye ku Nzu y’Ubwami.
22 Muri iki gihe twegereje imperuka cyane, mu muryango w’Imana haza abantu benshi bashya. Ibyo bigaragaza ko Yehova aduha imigisha (Yes 60:8, 10, 11, 22). Bityo rero, twifuza gushyigikira gahunda zose zikorwa kugira ngo tubone ahantu ho gusengera hakwiriye, kandi hahore hameze neza ndetse hafite isuku. Nitubigenza dutyo tuzaba tugaragaje ko twishimira uruhare ayo mazu agira mu gutuma duterana inkunga, dore ko twese tubikeneye cyane uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza.