ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • es25 pp. 77-87
  • Kanama

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kanama
  • Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
  • Udutwe duto
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama
  • Ku Cyumweru, tariki ya 3 Kanama
  • Ku wa Mbere, tariki ya 4 Kanama
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 5 Kanama
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Kanama
  • Ku wa Kane, tariki ya 7 Kanama
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Kanama
  • Ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama
  • Ku wa Mbere, tariki ya 11 Kanama
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama
  • Ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Kanama
  • Ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama
  • Ku wa Mbere, tariki ya 18 Kanama
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 20 Kanama
  • Ku wa Kane, tariki ya 21 Kanama
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama
  • Ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama
  • Ku wa Mbere, tariki ya 25 Kanama
  • Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Kanama
  • Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama
  • Ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama
  • Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama
  • Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama
  • Ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama
Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
es25 pp. 77-87

Kanama

Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama

Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Yehova abimukiza byose.​—Zab. 34:19.

Muri Zaburi ya 34, harimo ibintu bibiri by’ingenzi: (1) Abakiranutsi bahura n’ibibazo, kandi (2) Yehova adukiza ibibazo duhura na byo. None se abidukiza ate? Adufasha kubona ibibazo duhura na byo mu buryo bushyize mu gaciro. Nubwo Yehova atubwira ko nitumukorera tuzagira ibyishimo, ntadusezeranya ko tutazahura n’ibibazo muri iki gihe (Yes. 66:14). Atugira inama yo gukomeza gutekereza ku gihe kizaza. Icyo gihe tuzabaho iteka twishimye, nk’uko abyifuza (2 Kor. 4:16-18). Mu gihe ibyo bitaraba, buri munsi adufasha gukomeza kumukorera twihanganye (Amag. 3:22-24). Ni ayahe masomo twavana ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka, bavugwa muri Bibiliya n’abo muri iki gihe? Turi bubone ko twese dushobora guhura n’ibibazo bidutunguye, ariko ko nitwiringira Yehova, azakomeza kudufasha.​—Zab. 55:22. w23.04 14-15 par. 3-4

Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama

Ujye wumvira abategetsi.​—Rom. 13:1.

Yozefu na Mariya batubereye urugero rwiza rwo kumvira abategetsi bakuru, no mu gihe biba bitatworoheye (Luka 2:1-6). Urugero, igihe Mariya yari afite inda y’amezi icyenda, abategetsi batanze itegeko ku buryo we n’umugabo we bitari biboroheye kuryumvira. Icyo gihe Umwami w’abami Awugusito wategekaga Roma, yatanze itegeko ryavugaga ko abatuye mu bwami bwe bose, bajya kwibaruza aho bakomoka. Ubwo rero, Yozefu na Mariya bagombaga gukora urugendo rw’ibirometero 150 bajya i Betelehemu, kandi bagombaga kunyura mu misozi. Urwo rugendo ntirwari rworoshye, cyane cyane kuri Mariya. Bashobora kuba barahangayitse, bibaza niba Mariya yari bugereyo amahoro n’umwana yari atwite ntagire ikibazo. Ubwo se byari kugenda bite iyo afatwa n’ibise bari muri urwo rugendo? Ese iyo uwo mwana wari kuzaba Mesiya avukira muri urwo rugendo, bari kubona uko bamwitaho? Ibyo byose bishobora kuba byari bibahangayikishije. Ariko se babonye ko iyo yari impamvu yo kutumvira iryo tegeko? Nubwo Yozefu na Mariya bari bahangayitse, bumviye iryo tegeko. Kuba bararyumviye, byashimishije Yehova. Mariya yageze i Betelehemu amahoro, abyara umwana umeze neza kandi ibyo bituma n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora.​—Mika 5:2. w23.10 8 par. 9; 9 par. 11-12

Ku Cyumweru, tariki ya 3 Kanama

Duterane inkunga.​—Heb. 10:25.

Hari abantu benshi bagira ubwoba bwo gutanga ibitekerezo mu materaniro. None se wakora iki niba nawe bijya bikubaho? Ushobora kuzibonera ko gutegura neza bishobora kugufasha (Imig. 21:5). Iyo wumva neza ibyo murimo kwiga mu materaniro, gusubiza bishobora kukorohera. Nanone jya utanga ibitekerezo bigufi (Imig. 15:23; 17:27). Ibyo bishobora gutuma udahangayika cyane mu gihe ugiye gusubiza. Ikindi kandi, iyo utanze igitekerezo kigufi kandi mu magambo yawe, bituma abantu bumva ko wateguye neza, kandi ko usobanukiwe ibyo murimo kwiga. None se wakora iki niba ukoze bimwe muri ibyo bintu tumaze kuvuga, ariko ugakomeza kugira ubwoba bwo gusubiza inshuro irenze imwe cyangwa ebyiri? Jya wizera ko Yehova abona ko ukora uko ushoboye kandi ko abyishimira (Luka 21:1-4). Ujye uzirikana ko Yehova atadusaba gukora ibyo tudashoboye (Fili. 4:5). Ubwo rero, jya umenya ibyo ushoboye gukora, wishyirireho intego yo kubikora, hanyuma usenge Yehova umusaba ko yagufasha gutuza. Birashoboka ko wabanza kwishyiriraho intego yo gutanga igitekerezo kigufi. w23.04 21 par. 6-8

Ku wa Mbere, tariki ya 4 Kanama

Twambare icyuma gikingira igituza n’ingofero.​—1 Tes. 5:8.

Intumwa Pawulo yatugereranyije n’abasirikare bari maso, kandi biteguye urugamba. Umusirikare agomba kuba yiteguye kujya ku rugamba, igihe cyose hari intambara. Iyo natwe dufite ukwizera n’urukundo, bigereranywa no kwambara icyuma gikingira igituza, kandi tukagira ibyiringiro, bigereranywa no kwambara ingofero, tuba tugaragaje ko twiteguye umunsi wa Yehova. Kugira iyo mico bishobora kudufasha cyane. Icyuma gikingira igituza, cyarindaga umutima w’umusirikare. Ubwo rero natwe, ukwizera n’urukundo birinda umutima wacu w’ikigereranyo. Kugira iyo mico, bizatuma dukomeza gukorera Yehova no kumvira Yesu. Iyo dufite ukwizera, twiringira tudashidikanya ko nidukorera Yehova n’umutima wacu wose, azaduha umugisha (Heb. 11:6). Nanone ukwizera gutuma dukomeza kubera indahemuka Umuyobozi wacu Yesu Kristo, nubwo twahura n’ibibazo. Muri iki gihe, hari Abakristo bakomeje kuba indahemuka, nubwo batotezwaga cyangwa bahanganye n’ibibazo by’ubukene. Ubwo rero, kubigana bishobora gutuma tugira ukwizera gukomeye, maze tugahangana n’ibibazo duhura na byo. Nanone kwigana Abakristo bagiye boroshya ubuzima kugira ngo bakore byinshi mu murimo wa Yehova, bizaturinda kugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi. w23.06 10 par. 8-9

Ku wa Kabiri, tariki ya 5 Kanama

Uwitegereza ibicu ntazasarura.​—Umubw. 11:4.

Kumenya kwifata bituma tumenya gutegeka ibyiyumvo byacu n’ibikorwa byacu. Nanone bidufasha gukora uko dushoboye ngo tugere ku ntego zacu, cyane cyane iyo ari intego ikomeye cyangwa twumva tudashaka kuyigeraho. Ujye wibuka ko umuco wo kumenya kwifata, ari umwe mu mico igize imbuto z’umwuka. Ubwo rero, jya usenga Yehova aguhe umwuka wera, kugira ngo ugufashe kwitoza uwo muco w’ingenzi (Luka 11:13; Gal. 5:22, 23). Ntugategereze ko ibintu byose bibanza kuba byiza. Muri iyi si biragoye kuvuga ko hari igihe kizagera, ukabaho nta kibazo na kimwe ufite. Uramutse utegereje ko ibintu byose bibanza kuba byiza, ushobora kutazigera ugera ku ntego yawe. Niba warishyiriyeho intego ikomeye, ushobora kudashishikarira kugira icyo ukora ngo uyigereho. Ubwo rero, ujye utangirira ku bintu byoroheje, bizagufasha kugera ku ntego yawe. Urugero, niba warishyiriyeho intego yo kwitoza umuco runaka, ushobora gutangira kuwugaragaza mu tuntu duto duto. Nanone niba warishyiriyeho intego yo gusoma Bibiliya yose ukayirangiza, ushobora gutangira usoma ibintu bike. w23.05 29 par. 11-13

Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Kanama

Inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu.​—Imig. 4:18.

Muri iyi minsi y’imperuka, Yehova yagiye akoresha umuryango we kugira ngo aduhe inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, zidufasha gukomeza kugendera mu ‘Nzira yo Kwera’ (Yes. 35:8; 48:17; 60:17). Twavuga ko iyo umuntu atangiye kwiga Bibiliya, aba atangiye kugendera mu ‘Nzira yo Kwera.’ Ikibabaje ni uko hari abayigenderamo igihe gito, hanyuma bakayivamo. Icyakora hari abandi biyemeje gukomeza kugendera muri iyo nzira, kugeza bageze aho izarangirira. None se iyo nzira izarangirira he? Abafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, “Inzira yo Kwera” izabageza muri “paradizo y’Imana,” ni ukuvuga mu ijuru (Ibyah. 2:7). Naho abafite ibyiringiro byo kuba hano ku isi, iyo nzira izarangira nyuma y’imyaka 1.000, bamaze kuba abantu batunganye. Ubwo rero niba muri iki gihe ugendera muri iyo nzira, turakwinginze ntuzayivemo. Ahubwo uzakomeze kuyigenderamo, kugeza ugeze ku iherezo ryayo, ni ukuvuga muri Paradizo. w23.05 17 par. 15; 19 par. 16-18

Ku wa Kane, tariki ya 7 Kanama

Twe dukunda Imana kuko ari yo yabanje kudukunda.​—1 Yohana 4:19.

Iyo utekereje ku bintu byose Yehova yagukoreye wumva wifuje kumushimira, bigatuma umwiyegurira (Zab. 116:12-14). Bibiliya ivuga ko Yehova ari we “utanga impano nziza yose” (Yak. 1:17). Impano ikomeye Imana yaduhaye, ni igitambo cy’Umwana wayo Yesu. Tekereza nawe! Icyo gitambo cy’incungu, cyatumye ushobora kuba incuti ya Yehova. Nanone cyatumye ugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka (1 Yoh. 4:9, 10). Ubwo rero niwiyegurira Yehova, uzaba ugaragaje ko umushimira kubera urukundo rukomeye yakugaragarije, n’indi migisha myinshi yaguhaye.​—Guteg. 16:17; 2 Kor. 5:15. w24.03 5 par. 8

Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama

Ugendera mu nzira iboneye atinya Yehova.—Imig. 14:2.

Iyo turebye ukuntu abantu bo muri iyi si batakigira umuco, twumva tumeze nka Loti wari umukiranutsi. ‘Yababazwaga cyane n’ukuntu abantu basuzuguraga amategeko bishoraga mu bikorwa by’ubwiyandarike,’ kubera ko yari azi ko Yehova abyanga (2 Pet. 2:7, 8). Kuba Loti yaratinyaga Imana kandi akayikunda, byatumye yanga ibyo bikorwa by’ubwiyandarike abantu bo mu gihe cye bakoraga. Muri iki gihe, natwe dukikijwe n’abantu bataye umuco kandi batubaha amahame ya Yehova. Nubwo bimeze bityo, nitwitoza gukunda Yehova no kumutinya, tuzakomeza kugira imyifatire myiza. Yehova yandikishije inama ziboneka mu gitabo cy’Imigani, kugira ngo adufashe kubigeraho. Gusuzuma inama ziboneka muri icyo gitabo, bishobora kugirira akamaro Abakristo bose, baba abagabo n’abagore, abakiri bato n’abakuze. Iyo dutinya Yehova, twirinda kugira incuti mbi. w23.06 20 par. 1-2; 21 par. 5

Ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Kanama

Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, maze uko bwije n’uko bukeye, afate igiti cye cy’umubabaro, akomeze ankurikire.​—Luka 9:23.

Ushobora kuba urwanywa n’abagize umuryango wawe, cyangwa se ukigomwa amafaranga n’ibintu bimwe na bimwe, kugira ngo ushyire ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere (Mat. 6:33). Niba byarakubayeho, jya uzirikana ko Yehova abizi (Heb. 6:10). Ushobora kuba wariboneye ko ibyo Yesu yavuze ari ukuri. Yaravuze ati: “Nta muntu wasize inzu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa nyina cyangwa se cyangwa abana cyangwa imirima ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazabona ibibikubye incuro ijana muri iki gihe, yaba amazu, abavandimwe, bashiki be, ba nyina, abana n’imirima, hamwe n’ibitotezo, kandi akazahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izaza” (Mar. 10:29, 30). Ubwo rero, jya uzirikana ko imigisha ufite ari myinshi cyane kurusha ibyo wigomwe byose.​—Zab. 37:4. w24.03 9 par. 5

Ku Cyumweru, tariki ya 10 Kanama

Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.​—Imig. 17:17.

Igihe Abakristo b’i Yudaya bahuraga n’ikibazo cy’inzara ikomeye, abavandimwe bo mu itorero ryo muri Antiyokiya ya Siriya, ‘bakurikije icyo buri wese yashoboraga kubona, biyemeje gufata ingamba zo koherereza imfashanyo abavandimwe bari batuye i Yudaya’ (Ibyak. 11:27-30). Nubwo Abakristo bo muri Antiyokiya bari batuye kure cyane y’abahuye n’ikibazo cy’inzara, ntibyababujije kubafasha (1 Yoh. 3:17, 18). Muri iki gihe, natwe dushobora kugaragariza impuhwe abavandimwe bacu bari mu duce twabayemo ibiza. Icyo gihe dushobora guhita tugira icyo dukora, wenda tukabaza abasaza niba twakwifatanya mu bikorwa by’ubutabazi. Nanone dushobora gutanga impano zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose, cyangwa tugasenga dusabira abo bavandimwe bacu. Hari n’igihe bishobora kuzaba ngombwa ko dufasha abavandimwe na bashiki bacu kubona iby’ibanze bakeneye. Twifuza ko Umwami wacu Yesu Kristo naza kurimbura ababi, yazasanga tugirira impuhwe Abakristo bagenzi bacu, maze ‘akaturaga Ubwami.’—Mat. 25:34-40. w23.07 4 par. 9-10; 6 par. 12

Ku wa Mbere, tariki ya 11 Kanama

Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose.​—Fili. 4:5.

Yesu yiganye umuco wa Yehova wo gushyira mu gaciro. Ubusanzwe, yari yaroherejwe kubwiriza “intama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli.” Icyakora yashyiraga mu gaciro iyo yabaga akora umurimo wo kubwiriza. Urugero, hari igihe umugore utari Umwisirayeli yamusabye kumukiriza umukobwa we wari ‘umerewe nabi cyane,’ kubera ko yari ‘yaratewe n’abadayimoni.’ Icyo gihe Yesu yamugiriye impuhwe, maze akiza umukobwa we (Mat. 15:21-28). Reka turebe urundi rugero. Hashize igihe gito Yesu atangiye umurimo we, yaravuze ati: ‘Umuntu wese unyihakana, nanjye nzamwihakana’ (Mat. 10:33). None se ko Petero yamwihakanye inshuro eshatu zose, Yesu we yaba yaramwihakanye? Oya. Ahubwo Yesu yabonye ko Petero yababajwe n’ibyo yari yakoze kandi ko yari afite ukwizera gukomeye. Amaze kuzuka yabonekeye Petero, amwizeza ko yamubabariye kandi ko akimukunda (Luka 24:33, 34). Yehova na Yesu bashyira mu gaciro. None se twe bimeze bite? Yehova yifuza ko natwe tuba abantu bashyira mu gaciro. w23.07 21 par. 6-7

Ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama

Urupfu ntiruzabaho ukundi.​—Ibyah. 21:4.

Mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, hari impamvu eshatu twakwereka abantu bashidikanya niba Paradizo Imana yadusezeranyije izabaho. Iya mbere, ni uko Yehova ubwe ari we wayidusezeranyije. Igitabo cy’Ibyahishuwe kigira kiti: “Uwicaye kuri ya ntebe y’ubwami aravuga ati ‘dore ibintu byose ndabigira bishya.’” Yehova afite ubwenge n’imbaraga byo guhindura ibintu byose bishya, kandi yifuza gukora ibyo yadusezeranyije. Iya kabiri, Yehova azi neza ko azakora ibyo yadusezeranyije. Ni yo mpamvu abibona nkaho byamaze kuba. Yaravuze ati: ‘Ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri. Birarangiye!’ Iya gatatu, ni uko Yehova ari “Alufa na Omega,” bigaragaza ko nta cyamubuza kurangiza ibyo yatangiye (Ibyah. 21:4). Yehova azagaragaza ko Satani ari we mubeshyi, kandi ko adashobora kumubuza gukora ibyo ashaka. Ubwo rero nihagira ukubwira ati: “Ibi bintu bibaye byaba ari byiza!,” uzamusomere mu Byahishuwe 21:5 n’uwa 6 kandi uhamusobanurire. Uzamwereke ko Yehova yiyemeje gukora ibyo yadusezeranyije, ku buryo yabaye nkaho abisinyiye.​—Yes. 65:16. w23.11 7 par. 18-19

Ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama

Nzakugira ishyanga rikomeye.​—Intang. 12:2.

Yehova yasezeranyije Aburahamu ko yari kuzagira umwana igihe yari afite imyaka 75. Ese Aburahamu yabonye ibyo bintu Yehova yamusezeranyije? Yarabibonye, ariko si byose. Amaze kwambuka uruzi rwa Ufurate, yategereje imyaka 25, abona kubyara Isaka mu buryo bw’igitangaza. Nanone yategereje indi myaka 60, kugira ngo abone abuzukuru be, ari bo Esawu na Yakobo (Heb. 6:15). Ariko ntiyigeze abona abamukomotseho baba ishyanga rikomeye, cyangwa ngo bajye mu Gihugu cy’Isezerano. Icyakora uwo mugabo w’indahemuka, yakomeje kuba incuti ya Yehova (Yak. 2:23). Tekereza ukuntu Aburahamu azishima, nazuka akamenya ko kuba yaragize ukwizera kandi akihangana, byatumye abatuye isi babona umugisha (Intang. 22:18). None se ibyo bitwigisha iki? Muri iki gihe umuntu ashobora gupfa atabonye ibintu byose Yehova yadusezeranyije. Icyakora nitwihangana nka Aburahamu, Yehova azaduha imigisha muri iki gihe n’indi myinshi mu isi nshya yadusezeranyije.​—Mar. 10:29, 30. w23.08 23 par. 14

Ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama

Mu gihe cyose yamaze ashaka Yehova, Imana y’ukuri yamuhaye umugisha.​—2 Ngoma 26:5.

Umwami Uziya akiri muto yicishaga bugufi. Bibiliya ivuga ko ‘yatinyaga Imana y’ukuri.’ Yapfuye afite imyaka 68 kandi imyinshi muri yo, Yehova yagiye amuha umugisha (2 Ngoma 26:1-5). Uziya yatsinze abanzi be benshi kandi yubaka n’inkuta zo kurinda Yerusalemu (2 Ngoma 26:6-15). Nta gushidikanya ko yishimiraga ibintu byose Yehova yamufashije kugeraho (Umubw. 3:12, 13). Umwami Uziya yari amenyereye gutanga amategeko, abandi bakayumvira. Ese ibyo byaba ari byo byatumye yumva ashobora gukora icyo ashaka cyose? Birashoboka. Urugero, hari igihe yagize ubwibone maze yinjira mu rusengero rwa Yehova ashaka kosereza umubavu ku gicaniro, kandi abami batari babyemerewe (2 Ngoma 26:16-18). Umutambyi Mukuru Azariya yagerageje kumubuza, ariko Uziya ararakara cyane. Ikibabaje ni uko atakomeje kuba indahemuka kandi Yehova yaramuhannye amuteza ibibembe (2 Ngoma 26:19-21). Nyamara iyo akomeza kwicisha bugufi, ibyo ntibyari kumubaho! w23.09 10 par. 9-10

Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama

[Petero] . . . yitandukanya na bo bitewe n’uko yatinye abakebwe.​—Gal. 2:12.

Intumwa Petero yakomeje kurwana n’intege nke yari afite, na nyuma yo gusukwaho umwuka wera. Urugero, igihe Koruneliyo wari Umunyamahanga utarakebwe yasukwagaho umwuka mu mwaka wa 36, Petero yari ahari. Ibyo byagaragazaga ko “Imana itarobanura ku butoni,” kandi ko Abanyamahanga bashoboraga kuba mu itorero rya gikristo (Ibyak. 10:34, 44, 45). Nyuma yaho, Petero yatangiye kujya asangira n’Abanyamahanga, ibyo bikaba ari ibintu atari yarigeze akora mbere yaho. Icyakora, hari Abakristo b’Abayahudi bumvaga ko Abayahudi badakwiriye gusangira n’Abanyamahanga. Igihe bamwe muri bo bageraga muri Antiyokiya, aho Petero yari ari, yahise areka gusangira n’abavandimwe b’Abanyamahanga, kubera ko yatinyaga kubabaza Abakristo b’Abayahudi. Intumwa Pawulo yabonye ko ibyo ari uburyarya, maze amucyahira imbere y’abari aho bose (Gal. 2:13, 14). Nubwo Petero yakoze iryo kosa rikomeye, ntiyacitse intege. w23.09 22 par. 8

Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Kanama

Izatuma mukomera.​—1 Pet. 5:10

Niwisuzuma utibereye, ushobora gusanga hari aho ukwiriye gukosora. Ariko ntugacike intege. Kubera ko “Umwami agira neza,” azagufasha kwikosora (1 Pet. 2:3). Intumwa Petero yavuze amagambo aduhumuriza, agira ati: ‘Imana izasoza imyitozo yanyu, itume mushikama. Petero yabanje kumva adakwiriye kuba aho Yesu ari (Luka 5:8). Ariko Yehova na Yesu baramufashije, maze akomeza kuba umwigishwa wa Kristo. Ibyo byatumye Yehova amuha umugisha maze amwemerera ‘kwinjira mu bwami bw’iteka bw’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo’ (2 Pet. 1:11). Yabonye umugisha uhebuje rwose! Nawe niwigana Petero maze ntucike intege, kandi ukemera ko Yehova akomeza kugutoza, azaguha ubuzima bw’iteka. ‘Uzabona ingororano yo kwizera kwawe, ni ukuvuga gukizwa k’ubugingo bwawe.’—1 Pet. 1:9. w23.09 31 par. 16-17

Ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama

Muramye iyaremye ijuru n’isi.​—Ibyah. 14:7.

Ihema ry’ibonaniro ryari rifite urugo ruzengurutswe n’uruzitiro, aho akaba ari ho abatambyi bakoreraga imirimo yabo. Muri urwo rugo, ni ho hari igicaniro kinini gikozwe mu muringa, cyatambirwagaho ibitambo bitwikwa n’umuriro. Nanone, harimo igikarabiro cy’umuringa cyabaga kirimo amazi abatambyi bakarabaga mbere yo gukora imirimo yabo (Kuva 30:17-20; 40:6-8). Muri iki gihe, Abakristo basutsweho umwuka bakiri hano ku isi bakomeza gukorera Yehova ari indahemuka bari hano ku isi, hagereranywa n’urugo rw’imbere rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka. Igikarabiro kinini cy’amazi, kibibutsa ko yaba bo ndetse n’abandi Bakristo bose bagomba kuba abantu bera, mu yandi magambo bagakomeza kugira imyifatire myiza kandi bagasenga Yehova mu buryo yemera. None se, abagize “imbaga y’abantu benshi” bashyigikira Abakristo basutsweho umwuka, bo bakorera Imana bari he? Intumwa Yohana yababonye bari “imbere y’intebe y’ubwami,” bakorera Imana umurimo wera ku manywa na nijoro. ‘Bakorera Yehova bari hano ku isi, hagereranywa n’urugo rw’inyuma rwo mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka’ (Ibyah. 7:9, 13-15). Twishimira rwose kuba dukorera Yehova turi mu rusengero rwe rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka. w23.10 28 par. 15-16

Ku wa Mbere, tariki ya 18 Kanama

Bitewe n’isezerano ry’Imana, . . . ukwizera kwe kwaramukomeje.​—Rom. 4:20.

Yehova akoresha abasaza kugira ngo badufashe (Yes. 32:1, 2). Ubwo rero, igihe cyose uzumva uhangayitse, uzajye ubibwira abasaza. Nanone nibakubwira ko bifuza kugufasha, ujye ubyemera kuko Yehova abakoresha kugira ngo aguhe imbaraga zo guhangana n’ibibazo ufite. Ibyiringiro Bibiliya idusezeranya by’uko abantu bamwe bazabaho iteka mu ijuru, naho abandi bakabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo, na byo bituma tugira imbaraga (Rom. 4:3, 18,19). Ibyo byiringiro bituma twihanganira ibigeragezo, tugakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza, kandi tugasohoza inshingano zitandukanye dufite mu itorero (1 Tes. 1:3). Ibyo byiringiro ni byo byatumye Pawulo abona imbaraga zo gukomeza gukorera Yehova. Yavuze ko ‘yabyigwaga,’ ‘agashoberwa,’ ‘agatotezwa’ kandi ‘agakubitwa hasi.’ Twavuga ko hari igihe ubuzima bwe bwabaga buri mu kaga (2 Kor. 4:8-10). Pawulo yatekerezaga ku byiringiro yari afite, maze bigatuma yihanganira ibigeragezo yahuraga na byo (2 Kor. 4:16-18). Yahoraga atekereza ku byiringiro yari afite, byo kuzaba mu ijuru iteka ryose. Ibyo byiringiro ‘byagendaga birushaho kugira uburemere.’ w23.10 15-16 par. 14-17

Ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama

Yehova azaha ubwoko bwe imbaraga; Yehova azaha ubwoko bwe amahoro.​—Zab. 29:11.

Nusenga, ujye unareba niba ari cyo gihe gikwiriye ngo Yehova asubize isengesho ryawe. Hari igihe tuba twifuza ko Yehova yahita asubiza amasengesho yacu. Ariko mu by’ukuri, ni we uba uzi igihe gikwiriye cyo kudufasha (Heb. 4:16). Iyo Yehova adahise asubiza isengesho ryacu ako kanya, hari igihe dushobora gutekereza ko yanze kurisubiza. Ariko hari ubwo igihe cyo kurisubiza kiba kitaragera. Tekereza umuvandimwe asenze Yehova amusaba kumukiza indwara arwaye, ariko ntakire. Yehova aramutse amukijije mu buryo bw’igitangaza, Satani ashobora kuvuga ko uwo muvandimwe akomeza gukorera Yehova kubera ko yamukijije (Yobu 1:9-11; 2:4). Nanone kandi, Yehova yashyizeho igihe azakuriraho indwara zose (Yes. 33:24; Ibyah. 21:3, 4). Mu gihe icyo gihe kitaragera, ntitwakwitega ko azadukiza mu buryo bw’igitangaza. Ubwo rero, uwo muvandimwe yashoboraga gusenga Yehova, amusaba kumuha imbaraga n’amahoro yo mu mutima, kugira ngo yihanganire iyo ndwara kandi amukorere mu budahemuka. w23.11 24 par. 13

Ku wa Gatatu, tariki ya 20 Kanama

Ntiyadukoreye ibihwanye n’ibyaha byacu; ntiyatwituye ibidukwiriye bihwanye n’amakosa yacu.​—Zab. 103:10.

Nubwo Samusoni yakoze ikosa rikomeye, ntiyaretse gukorera Yehova. Yashakishije uko yasohoza inshingano Yehova yari yaramuhaye yo kurwanya Abafilisitiya (Abac. 16:28-30). Samusoni yinginze Yehova, amusaba ko yamufasha ‘kwihorera ku Bafilisitiya.’ Icyo gihe Imana y’ukuri yumvise isengesho rye, maze ituma yongera kugira za mbaraga yari afite. Ibyo byatumye Samusoni yica Abafilisitiya benshi, kurusha abo yari yarishe mbere hose. Nubwo ikosa Samusoni yakoze ryatumye ahura n’ibintu bibabaje, ntiyacitse intege ngo areke gukora ibyo Yehova ashaka. Ubwo rero nawe nukora ikosa maze ugahabwa igihano, cyangwa ntukomeze gusohoza inshingano wari ufite, ntuzacike intege. Ujye uzirikana ko Yehova aba yiteguye kukubabarira (Zab. 103:8, 9). Nubwo tujya dukora amakosa, Yehova ashobora kudufasha tugakomeza gukora ibyo ashaka, nk’uko yafashije Samusoni. w23.09 6 par. 15-16

Ku wa Kane, tariki ya 21 Kanama

Kwihangana gutuma tuba mu mimerere yo kwemerwa n’Imana, imimerere yo kwemerwa n’Imana na yo igatuma tugira ibyiringiro.​—Rom. 5:4.

Iyo wihanganye Yehova arakwemera. Ariko ibyo ntibivuga ko Yehova yishima iyo uhanganye n’ibigeragezo cyangwa imibabaro. Ahubwo ashimishwa n’uko uba wakomeje kwihangana, ukamubera indahemuka. Kumenya ko iyo twihanganye bishimisha Yehova, biraduhumuriza rwose (Zab. 5:12). Wibuke ko Aburahamu yihanganiye ibigeragezo, agakomeza kuba indahemuka, bigatuma Imana imwemera. Yehova yabonaga ko ari incuti ye, kandi akabona ko ari umukiranutsi (Intang. 15:6; Rom. 4:13, 22). Natwe Imana ishobora kutubona ityo. Ariko uzirikane ko kuba dukora byinshi mu murimo wa Yehova cyangwa dufite inshingano nyinshi, atari byo bituma atwemera. Ahubwo igituma atwemera, ni uko twihanganira ibigeragezo kandi tugakomeza kumubera indahemuka. Twese dushobora kwihangana uko imyaka twaba dufite yaba ingana kose, uko imimerere twaba turimo yaba imeze kose n’uko ubushobozi dufite bwaba bungana kose. Ese hari ikigeragezo uhanganye na cyo muri iki gihe, kandi ukaba ukomeje kuba indahemuka? Niba ari uko bimeze, izere udashidikanya ko Imana ikwemera. Iyo tuzi ko Imana itwemera, bituma twizera ko ibyo yadusezeranyije tuzabibona. w23.12 11 par. 13-14

Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama

Ube umugabo nyamugabo.​—1 Abami 2:2.

Umuvandimwe aba agomba kwitoza kuganira neza n’abandi. Umuntu uzi kuganira, atega abandi amatwi kandi akamenya icyo batekereza n’uko biyumva (Imig. 20:5). Ashobora guhera ku ijwi n’ibimenyetso by’umubiri uwo baganira yakoresheje, akamenya uko yiyumva. Ibyo ntiwabigeraho udakunda kumarana igihe n’abandi. Niba ukunda kuganira n’abandi ukoresheje ibikoresho bya elegitoronike, urugero wandikirana na bo ubutumwa, bishobora gutuma mu gihe uri kuganira na bo imbonankubone, bikugora. Ubwo rero, ujye ushakisha uko waganira n’abandi (2 Yoh. 12). Umuvandimwe ukuze mu buryo bw’umwuka, nanone aba agomba kwibeshaho kandi agatunga n’abagize umuryango we (1 Tim. 5:8). Ubwo rero, kwiga umwuga uzagufasha kubona akazi n’iby’ingenzi (Ibyak. 18:2, 3; 20:34; Efe. 4:28). Ujye ukorana umwete kandi urangize ibyo watangiye. Ibyo bizatuma abantu bakubona neza kandi bakunde ibyo ukora. Nubikora, bishobora kuzatuma kubona akazi bikorohera kandi ukakarambaho. w23.12 27 par. 12-13

Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama

Umunsi wa Yehova uzaza neza neza nk’uko umujura aza nijoro.​—1 Tes. 5:2.

Iyo Bibiliya ivuze “umunsi wa Yehova,” iba ishaka kuvuga igihe Yehova yagiye arimbura abanzi be, akarokora ubwoko bwe. Kera, Yehova yajyaga arimbura abanzi be (Yes. 13:1, 6; Ezek. 13:5; Zef. 1:8). Muri iki gihe, “umunsi wa Yehova” uzatangira abategetsi barimbura Babuloni Ikomeye, urangizwe na Harimagedoni. Ubwo rero tugomba kwitegura duhereye ubu, kugira ngo tuzarokoke uwo ‘munsi.’ Yesu yatugiriye inama yo ‘guhora twiteguye’ “umubabaro ukomeye” (Mat. 24:21; Luka 12:40). Mu ibaruwa ya mbere intumwa Pawulo yandikiye Abatesalonike, yakoresheje ingero zitandukanye, kugira ngo afashe Abakristo kwitegura umunsi ukomeye wa Yehova. Pawulo yari azi ko uwo munsi utari ugiye guhita uza ako kanya (2 Tes. 2:1-3). Ariko yagiriye Abakristo bagenzi be inama yo kuwitegura, nk’aho wari buze bukeye bwaho. Iyo nama natwe iratureba. w23.06 8 par. 1-2

Ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama

Bavandimwe banjye nkunda, mushikame mutanyeganyega. —1 Kor. 15:58.

Mu mwaka wa 1978 i Tokyo mu Buyapani, hubatswe inzu ndende yari ifite etaje 60. Abantu bibazaga niba iyo nzu itazasenyuka nihaba imitingito, kubera ko muri uwo mujyi yakundaga kuhaba. None se ni iki abayubatse bakoze kugira ngo nihaba imitingito, ntizasenyuke? Abo bahanga bayubatse neza ku buryo iba ikomeye, ariko nanone imeze nka rasoro, ku buryo iyo umutingito ubaye inyeganyega ariko ntigwe. Abakristo na bo twabagereranya n’iyo nzu ifite etaje nyinshi. Kubera iki? Umukristo aba akwiriye kumenya igihe agomba gukomera ku myanzuro yafashe, n’igihe aba akwiriye gushyira mu gaciro. Aba agomba gushikama, maze buri gihe akiyemeza kumvira amategeko ya Yehova n’amahame ye. Agomba guhora ‘yiteguye kumvira.’ Ariko nanone, aba akwiriye “gushyira mu gaciro” mu gihe bibaye ngombwa (Yak. 3:17). Umukristo witoje gushyira mu gaciro, yirinda gukabya cyangwa gutsimbarara ku bitekerezo bye. w23.07 14 par. 1-2

Ku wa Mbere, tariki ya 25 Kanama

Nubwo mutigeze mumubona, muramukunda.​—1 Pet. 1:8.

Yesu yagombaga guhangana n’ibigeragezo Satani yamutezaga, urugero nk’igihe yamusabaga gukora ibintu byari gutuma adakomeza kubera Yehova indahemuka (Mat. 4:1-11). Satani yari yariyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo atume Yesu akora icyaha, maze ntacungure abantu. Hari ibindi bigeragezo Yesu yahuye na byo igihe yari hano ku isi. Urugero, abanzi be baramutoteje kandi bashaka kumwica (Luka 4:28, 29; 13:31). Nanone yagombaga kwihanganira abigishwa be batari batunganye. (Mar. 9:33, 34). N’igihe yari hafi kudupfira, yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo kandi abantu baramusuzugura cyane. Yishwe mu buryo bubabaje cyane nk’aho ari umugizi wa nabi, kandi bamukoza isoni (Heb. 12:1-3). Igihe yari amanitse ku giti agiye gupfa, yihanganiye ibintu bibabaje bamukoreye, kandi Yehova ntiyamurinze mu buryo bw’igitangaza ngo atumva ubwo bubabare (Mat. 27:46). Nk’uko tumaze kubibona, Yesu yarababaye cyane kugira ngo adupfire. Ese iyo utekereje ibintu byose Yesu yigomwe kugira ngo agupfire, ntiwumva urushijeho kumukunda? w24.01 10-11 par. 7-9

Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Kanama

Umuntu uhubuka ntazabura gukena.​—Imig. 21:5.

Kwihangana bituma tubana amahoro n’abandi. Mu buhe buryo? Bituma tubatega amatwi iyo tuganira na bo (Yak. 1:19). Nanone iyo dufite imihangayiko myinshi, kwihangana bituma tudahubuka ngo tuvuge amagambo ababaza abandi. Ikindi kandi, uwo muco utuma tudahita turakara, mu gihe umuntu atubabaje. Ubwo rero aho kwihorera, dukomeza ‘kwihanganirana no kubabarirana rwose’ (Kolo. 3:12, 13). Kwihangana bishobora gutuma dufata imyanzuro myiza. Bituma tudahubuka, ahubwo tugafata igihe gihagije cyo gusuzuma ibintu bitandukanye dushobora gukora, hanyuma tugahitamo icyiza. Urugero, iyo umuntu akeneye akazi, ashobora kugwa mu mutego wo kwemera ako abonye kose. Icyakora niba yihangana, azabanza atekereze niba katazateza ibibazo umuryango we cyangwa kagatuma adakorera Yehova nk’uko abyifuza. Ubwo rero, kwihangana biturinda gufata imyanzuro mibi. w23.08 22 par. 8-9

Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama

Mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha riri mu ngingo zanjye.​—Rom. 7:23.

Niba ujya wumva ucitse intege bitewe n’uko hari igihe wumva wifuza gukora ibibi, gutekereza ku byo wasezeranyije Yehova igihe wamwiyeguriraga, bizatuma urushaho kwiyemeza gutsinda ibyo bishuko. Bizagufasha bite? Kwiyegurira Yehova bisaba ko umuntu yiyanga. Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko uzanga gukora ibintu wifuza, niba ubona ko byababaza Yehova (Mat. 16:24). Ubwo rero igihe uzaba uhuye n’ibishuko, ntuzibaza icyo ukwiriye gukora. Kubera iki? Ni ukubera ko uzaba wariyemeje mbere y’igihe icyo ugomba gukora, ni ukuvuga kubera Yehova indahemuka. Mu yandi magambo, uzaba wariyemeje gushimisha Yehova muri byose. Twavuga ko icyo gihe uzaba umeze nka Yobu. Nubwo yahuye n’ibigeragezo bikomeye, yaravuze ati: “Sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”—Yobu 27:5. w24.03 9 par. 6-7

Ku wa Kane, tariki ya 28 Kanama

Yehova aba hafi y’abamwambaza bose; aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose.​—Zab. 145:18.

Yehova “Imana y’urukundo” ari kumwe natwe (2 Kor. 13:11). Yita kuri buri wese muri twe. Twizeye ko ‘azatugotesha ineza ye yuje urukundo’ cyangwa urukundo rwe rudahemuka (Zab. 32:10). Uko dutekereza cyane ukuntu yatugaragarije urukundo, ni ko turushaho kubona ko atwitaho kandi tukarushaho kuba incuti ze. Dushobora kumusenga maze tukamubwira ko dukeneye ko yadufasha kubona ko adukunda. Nanone dushobora kumubwira ibiduhangayikishije byose, twiringiye ko atwumva kandi ko yiteguye kudufasha (Zab. 145:19). Nk’uko iyo hakonje ukegera umuriro wumva uguwe neza, ni na ko kwibonera ukuntu Yehova atugaragariza urukundo bidushimisha, bigatuma twumva tumerewe neza. Urukundo Yehova adukunda rurakomeye cyane kandi rurangwa n’ineza. Ubwo rero, jya wemera Yehova arukugaragarize mu buzima bwawe bwose. Twese tujye tumushimira urwo rukundo atugaragariza, maze buri wese avuge ati: “Nkunda Yehova”!—Zab. 116:1. w24.01 31 par. 19-20

Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Kanama

Nabamenyesheje izina ryawe.​—Yoh. 17:26.

Yesu yakoze ibirenze kubwira abantu izina rya Yehova. Abayahudi Yesu yigishaga bari basanzwe bazi izina ry’Imana. Ariko Yesu “ni we wasobanuye ibyayo” (Yoh. 1:17, 18). Urugero, Ibyanditswe by’Igiheburayo bigaragaza ko Yehova ari Imana igira imbabazi n’impuhwe (Kuva 34:5-7). Yesu yasobanuye neza uko kuri kurusha undi muntu uwo ari we wese, igihe yacaga umugani w’umwana w’ikirara na papa we. Iyo dusomye ukuntu uwo mubyeyi yabonye umwana we wari warihannye “akiri kure,” ukuntu yaje amusanga akamuhobera, kandi akamubabarira abikuye ku mutima, bitwereka neza imbabazi za Yehova n’impuhwe ze (Luka 15:11-32). Yesu yafashije abantu gusobanukirwa neza imico ya Yehova. w24.02 10 par. 8-9

Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama

Duhumuriza abandi . . . binyuze ku ihumure Imana iduhumurisha natwe.​—2 Kor. 1:4.

Iyo Yehova aduhumurije mu gihe dufite ibibazo, twumva tumerewe neza. None se twakwigana dute Yehova, maze tukagirira abandi impuhwe kandi tukabahumuriza? Kimwe mu byo twakora, ni ukwitoza imico ituma tugirira abandi impuhwe kandi tukabahumuriza. Iyo mico ni iyihe? Ni iki kizadufasha gukundana no “gukomeza guhumurizanya buri munsi” (1 Tes. 4:18)? Dore imico dukeneye kwitoza: Dukwiriye kwishyira mu mwanya w’abandi, gukundana urukundo rwa kivandimwe no kugwa neza (Kolo. 3:12; 1 Pet. 3:8). None se iyo mico yadufasha ite? Iyo tugiriye abandi impuhwe kandi tukabitaho by’ukuri, bituma twifuza kubahumuriza mu gihe bababaye. Yesu na we yavuze ko ‘ibyuzuye umutima ari byo akanwa kavuga,’ kandi ko “umuntu mwiza atanga ibintu byiza abivanye mu butunzi bwe bwiza” (Mat. 12:34, 35). Ubwo rero, guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bababaye, ni ikintu cy’ingenzi kigaragaza ko tubakunda. w23.11 10 par. 10-11

Ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama

Abafite ubushishozi ni bo bazabisobanukirwa.—Dan. 12:10.

Tugomba gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Reka dufate urugero. Tekereza wagiye gutemberera ahantu utazi, ariko incuti yawe mwajyanye yo ikaba ihazi neza. Azi aho muri n’aho imihanda yose igana, ku buryo mutayoba. Birumvikana ko wakwishimira kuba uri kumwe n’iyo ncuti yawe. Yehova na we ameze nk’iyo ncuti. Azi neza igihe turimo n’ibintu bizabaho mu gihe kiri imbere. Ubwo rero tugomba kwicisha bugufi, tukamusaba ko yadufasha gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya (Dan. 2:28; 2 Pet. 1:19, 20). Yehova yifuza ko twabaho neza mu gihe kiri mbere, nk’uko undi mubyeyi wese abyifuriza abana be (Yer. 29:11). Icyakora Yehova atandukanye n’ababyeyi b’abantu, kuko we ashobora kuvuga ibintu bizabaho mu gihe kizaza, kandi bikaba neza neza nk’uko yabivuze. Ni yo mpamvu yandikishije ubuhanuzi muri Bibiliya, kugira ngo tumenye ibintu bikomeye bizabaho, mbere y’uko biba.​—Yes. 46:10. w23.08 8 par. 3-4

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze