Mushimishe umutima wa Yehova mushikama mu budahemuka!
“Niba turiho, cyangwa dupfa, tur’ab’Umwami [Yehova].”—ABAROMA 14:8.
1, 2. (a) Ni iki gitera Abahamya ba Yehova gufata icyemezo cyo gushikama mu budahemuka imbere ya Yehova? (b) Ibyo se bizamura ibihe bibazo?
AYO magambo y’intumwa Paulo yerekana neza ibyo abadatezuka mu budahemuka bo mu kinyajana cya 20 biyumvamo. Ubundi twakwishimira guhorana ubuzima kandi tukazabona isenyuka ry’iyi gahunda mbi, ariko twiteguye guhagarara imbere y’urupfu turi mu murimo Imana yadushinze niba ari ngombwa. Icyatubaho cyose twiyemeje kubera indahemuka Yehova Imana yacu. Tuzahora tumwiziritseho ntakiduhungabanya. Ibyo se ni ukubera mpamvu ki? Ni ukubera ko niba turiho, cyangwa niba dupfa, turi abe.
2 Ariko se mu by’ukuri ubudahemuka ni iki? Budusaba iki? Mbese imbere y’Imana ubudahemuka ni ikintu gikomeye cyane?
Icyo ubudahemuka budusaba
3. Bibiliya isobanura ite kudatezuka mu budahemuka?
3 Muri Bibiliya, ijambo ubudahemuka ryerekana umuco wuzuye umuntu w’inyangamugayo, utagira ikinegu. Ryerekana ukwizirika ku bukiranutsi kutagira ikiguhungabanya. Koko, ubudahemuka busaba kwizirika kuri Yehova bidahungabanywa. Ubwo rero, kuba abadatezuka mu budahemuka ni ugukomeza gukora ubushake budakuka kwa Yehova.
4. Ni nde wa mbere wavuye mu budahemuka bwe kandi yoheje iki abantu babiri ba mbere?
4 Ikiremwa cv’umwuka ni cyo cya mbere cyivanyeho ubudahemuka ari cyo cyatumye abantu babiri ba mbere bigomeka ku Muremyi wabo. Adamu na Eva bari gukomeza kwizirika kuri Yehova bubahiriza itegeko yari yabahaye ryerekeranye n’igiti cy’ubumenyi. Basunitswe n’ Umwanzi wabarohaga mu bwibone, maze bagwa mu gusuzugura. Umutima wabo nta bwo werekanye ko utagira ikinegu mu mategeko ya Yehova kandi ntibashikamye mu budahemuka.—Zaburi 119:1, 80.
5. Ubwigomeke bwa Satani bwazamuye kibazo ki, kandi ibyo byagaragaye bite ku byerekeye Yobu?
5 Ubwigomeke bwa Satani bwazamuye ikibazo cy’uburenganzira bw’ ubutware bw’Imana, ubwo gutegeka kumvirwa byuzuye n’ibiremwa bye byose. Ubwo ubudahemuka bw’umuntu ku Mana bwabaye ingingo ikomeye y’ikibazo cy’ubutegetsi ku byaremwe byose. Dufite icyemezo ku byerekeye Yobu, umugaragu wa Yehova, umuntu w’inyangamugayo uboneye kandi watinyaga Imana. (Yobu 1:1) Yobu ntiyigeze atandukira inzira za Yehova. Ubusambanyi ntibwigeze bumuganza. Ntiyigeze na rimwe aca urubanza nabi, ntiyashubije inyuma umupfakazi n’impfubyi n’umukene. Aho kwiringira ubutunzi, yishingikirije nta shiti ku Isumba-byose. (Yobu 31:7-40) Ariko Umwanzi yavuze ko Yobu yakoreraga Imana kubera impamvu z’ukwikunda. N’ubwo Yehova yahaye Satani uruhusa rwo kwambura Yobu ubutunzi bwe ndetse n’abana be, Umubeshyi ntiyashoboye guhungabanya ubudahemuka bw’uwo mugabo uboneye. Ari uburwayi bubabaje ari ingirwa-bahoza bamubwiraga amagambo mabi, byose ntibyashoboye Yobu kubera ko yashikamye mu budahemuka.—Yobu 1:6-2:13; 27:5, 6; 31:6; 42:8, 9.
6. “Abantu ba Yehova” basabwa iki?
6 Abantu rero bafite ingabire yo kugira uruhare mu kweza izina rya Yehova. Mu buhe buryo se? Baba indahemuka kandi berekana ko bashyigikiye mu budahinyuka ubutware kuri byose bwa Yehova. Ni iki se gisabwa “abantu ba Yehova”? Ko bakorera Yehova bamwizirikaho byuzuye, bibuka ko Yehova ari “Imana ifuha.”—Kuva 20:5.
Dushobora gushimisha umutima wa Yehova
7, 8. (a) Kubera ko tutari intungane dushobora dute kudatezuka mu budahemuka? (b) Dukurikije Imigani 27:11, ni mu biki ubudahemuka bwacu buzagiramo uruhare?
7 Kubera ko tutari intungane, ntidushobora gushimisha byuzuye amategeko akiranuka ya Yehova, Kubera ibyo ubudahemuka dusabwa; nta bwo ari ubutungane mu magambo no mu bikorwa. Ahubwo ni ukwomatana bituruka mu mutima wuzuye, Iyo ni yo mpamvu Ibyanditswe bivuga ko Dawidi n’ubwo yakoze ibyaha ‘yagendaga afit’ umutim’ ukiranutse.’ (1 Abami 9:4) Ni koko, yemeye gucyahwa akosora inzira ze; ubwo yerekana ko umutima we wari wuzuye urukundo nyarwo rwa Yehova. (Zaburi 26:1-12) Natwe, dushobora, kwerekana urukundo nk’urwo kandi tugakorana ‘umutim’ utunganye.’—Zaburi 78:72.
8 Kugira ngo dushobore gushikama mu budahemuka, tugomba kwizera bikomeye Yehova no kumwiringira we n’ubushobozi bwe bushobora kuturokora. (Zaburi 25:21; 41:12) Ntibyoroshye kudatezuka mu budahemuka. Satani Umwanzi, urwanya cyane Imana, ndetse na twe, afunga amaso y’abemera-gato. Ayobya “abari mw’isi bose.” (Ibyahishuwe 12:9; 2 Abakorinto 4:4) Ariko kimwe na Yobu, dushobora kudatezuka mu budahemuka. N’ubwo tutari intungane, dushobora gushimisha umutima w’Imana idukunda. Ni byo mu Imigani 27:11 hatwereka muri aya magamba ngo: “Mwana wanjye, gir’ubgenge, kand’ unezez’ umutima wanjye; kugira ngo mbon’ uko nsubiz’ untutse.” Iby’amahirwe, ubudahemuka bwacu bushobora gutuma Imana isubiza amagambo mabi y’Umwanzi. Uwo rero ni umuco w’ingenzi. Kudatezuka mu budahemuka bishobora gushimisha umutima wa Yehova. Mbega ibyishimo natwe biduha!
Umuryango munini w’abantu b’indahemuka
9. Vuga bamwe mu bagize “igicu” kinini cy’Abahamya ba Yehova bashikamye mu budahemuka kandi uvuge n’uko ukwizerwa kwabo kwageragejwe?
9 Koko, Abahamya ba Yehova b’ibihe byacu bagize umuryango munini w’abadatezuka mu budahemuka. Uwo muryango urangenda ukagera kuri Abeli w’indahemuka kandi urimo abagabo n’abagore nka Enoki, Noa, Aburahamu, Sara, Isaka, Yakobo, Yosefu, Mose, Rahabu, Gideoni, Baraki, Samusoni, Yefuta, Dawidi na Samweli. Iyo Bibiliya ivuze abashoboye gukora ibyo “kuzimy’ umurir’ ugurumana cyane” iba ivuga Saduraka, Meshaki na Abedenego banze gusenga igishushanyo cyari cyashyizweho n’umwami Nebukadineza w’i Babuloni, bakajugunywa mu itunura rigurumana. Abandi bagaragu ba Yehova ba mbere ya Kristo ‘bakageragereshejwe gushinyagurirwa, no gukubitw’ ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe: bicishwag’ amabuye, bagakerezw’ inkerezo, bakicishw’inkota, bagatambagizwa bambay’ impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bababazwa, bakagirirwa nkana.’ Ntiwashidikanya kuvuga kimwe na Paulo wagize ati “isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo.” Mbese ntibishimishije kumva tugoswe “n’igicu” cy’abahamya b’indahemuka!—Abaheburayo 11:1-12:1; reba na Danieli igice cya 3.
10. Intumwa Paulo yashimishije ite umutima wa Yehova?
10 Kubw’imbaraga n’ubutwari byari biturutse ku Mana, intumwa Paulo yihanganiye inzu y’imbohe, gukubitwa, kurohama mu nzuzi, akaga k’ubwoko bwinshi, kubura ibitotsi, n’inzara, n’inyota n’imbeho no kwambara ubusa; no kuba “mu kaga k’urupfu.” (2 Abakorinto 11:23-27) Paulo yihanganiye izo ngorane zose kubera umurimo we. Mu bihe byose, yabaye intwari n’intungane; ubwo ashimisha umutima wa Yehova. Dushobora kumukurikiza.
11. Ni uruhe rugero rw’ubudahemuka Yesu yadusigiye?
11 Ikitegererezo gikomeye cy’ubudahemuka ni icya Yesu Kristo, “we Banze ryo kwizera kandi ni w’ ugusohoza rwose.” Yesu ntiyatezutse mu budahemuka igihe ashukwa n’Umwanzi mu butayu. Yaramubwiye ati: “Genda, Satani, kuko handitswe ngo: Uramy’ Uwiteka, Imana yawe, ab’ari y’ ukorera yonyine.” Byagaragaye ko Umwanzi nta cyo yari aramureka. N’ubwo butari ubwa nyuma Satani atera Yesu, ntiyashoboye na rimwe kwica ubudahemuka bw’Umwana w’Imana. ‘Yesu yihanganiy’ igiti yababarijweho kubg’ibyishimo byamushyizw’ imbere,’ ntiyava na rimwe mu budahemuka bwe’. Natwe tujye dukurikiza urugero rwe rwiza kandi dushimishe umutima wa Yehova dushikama mu budahemuka.—Abaheburayo 12:2, 3; Matayo 4:1-11.
12, 13. Abakristo ba mbere batsinze ibihe bigeragezo?
12 Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Muzangwa n’abantu bose babahor’ izina ryanjye.” (Matayo 10:22) Ibyo ni byo byabaye ku Bakristo b’ukuri. Mu gitabo Le Christianisme et le Monde Romain (Icyongereza), E. Hardy yaranditse ngo: “Dukurikije ibaruwa ya Pline n’igusubizo cya Trajan, biragaragaza ko Abakristo bashoboraga guhanwa kubera gusa izina ryabo cyangwa kubera ko babaga bigishije Ubukristo nta kindi cyaha baregwa cyangwa bumva barakoze.”
13 Ariko k’ubw’imbaraga Imana ibaha, ubudahemuka bw’abo Bakristo ba mbere batsinze ibigeragezo by’ubwoko bwose. Urugero, dore ibyo bavugwaho: “Barababajwe kandi bajugunywa mu bigo birimo inyamaswa z’inkazi zishonje, ibyo bikanezeza abantu imbaga. Ariko n’ubwo bababazwagwa bwose, tumenye ko ‘ibitotezo byakomezaga ukwizera kwabo kandi bigatuma abenshi, babagarukira.” (Igitabo De l’ancien Monde au Nouveau (Icyongereza), cya Eugene Golligan na Maxwell Littwin, 1932, ipaje ya 90, 91) Ni kimwe n’Abahamya ba Yehova b’indahemuka bo mu kinyajana cya 20. Abakozi ba Satani nta bwo bashoboye kubarwanya ngo babatsinde.
14, 15. “Abahamya babiri” bashushanya nde kandi ni ibiki byababayeho mu mwuka 1918 na 1919?
14 Twibaze nko ku byo abagaragu basizwe ba Yehova, “abahamya babiri” mu ncamarenga bagiriwe mu myaka 1918 na 1919 igihe abanzi ‘bagir’ amategeko urwitwazo rw’igomwa.’ (Ibyakozwe 11:3, 7-10; Zaburi 94:20) Yozefu Rutherforif wari icyo gihe perezida wa Sosayiti Watch Tower hamwe na bagenzi be barafunzwe barenganijwe. Icyo gihe, “abahamya babiri” barishwe ku byerekeye ibyo guhanura, n’abanzi babo barishima. Mu gitabo Les Predicateurs Presentent Les Armes (Icyongereza), Ray Abrams aravuga ati: “Iyo dusesenguye urwo rubanza rwose (urwari rurimo Rutherford na bagenzi be) dufata unwanzuro ko ari amakiliziya n’abakuru bayo bashoje inkundura yo gutsemba [abigishwa ba Bibiliya]. . . . Igihe abanditsi bakuru b’ibinyamateka by’amadini bamaze kumva igihano cy’imyaka 20 (cyahawe abashinzwe Sosayiti), ari ibinyamakuru bito cyangwa ibinini byarabyishimiye cyane. Nta na hamwe nabonye ijambo na rimwe ryo kwifatanya na bo muri ibyo binyamakuru by’amadini.”
15 Ariko nyuma y’aho gato, abo bigishwa ba Bibiliya umunani bararekuwe bahanagurwaho icyaha cyose Satani n’abo abeshya babireba. Abo “bahamya babiri” ari bo mutwe w’ingabo muto ugizwe n’Abakristo basizwe bongerewe imbaraga kugira ngo bashobore guhagarara babwirize Ubwami. (Ibyahishuwe 11:11) Kuva ubwo, abanzi ba Yehova baratsinzwe mu kurwanya abadatezuka mu budahemuka.
16. Umusore washikamye mu budahemuka yanditse ibiki?
16 Ikimenyimenyi turebe ibaruwa yuzuye ubutwari umwana w’umusore yandikiye umuryango we, mbere ko yicwa n’abanyapolitiki ba Nazi. baranditse ngo: “Ubu igicuku kiranishye. Mfite igihe cyo kwisubiraho. Ariko se nshobora kuzagira umunezero muri iyi si maze kwihakana Umwami wacu? Oya da! Ubu rwose mufite icyemezo ko mvuye muri iyi si mfite umunezero n’amahoro.” Mbese uwo musore urareba ugasanga ari umunyantege nkeya cyangwa ikigwari cyahakanye ubudahemuka bwacyo? Oya!
17. Ifatwa ry’Abahamya ba Yehova mu Burusiya ryagize ngaruka ki ku murimo wo kubwiriza?
17 Kuva icyo gihe bakomeje kugeregeza kwanduza ubudahemuka bw’Abahamya ba Yehova. Mu gitabo La Religion en Union Sovietique Icyongereza), Umunyamakuru Walter Kolarz avuga uburyo imbaga y’Abahamya ba Yehova yafashwe mu ntango ya 1951. Aravuga ati: “Abahamya ubwabo bivugira ko ababo 7,000 baciriwe muri Oural, Siberie, Vorkouta na Kazakhstan.” Arongera ati: “Nta bwo ryari iherezo ry’‘Abahamya’ mu Burusiya, ahubwo yari intango y’ intera nshya mu murimo. Bihataga no kwigisha ukwemera kwabo mu nzira zibajyana aho bari baciriwe, bahagararaga aho bategera gari ya moshi. Leta y’Uburusiya igihe yabaciraga mu ntara za kure yabafashije gukwirakwiza ukwizera kwabo. Iyo ‘Abahamya’ bamaraga gutatanywa buri muntu ku musozi we, bajyanwaga ahantu hisanzuye n’ubwo babaga bagiye gukora imirimo y’ agahato.” Ahongaho Abahamya bobonye ababatega amatwi benshi bakiranye ibyishimo imbaraga nshya bahabwaga n’ubutumwa bw’Ubwami.—Reba Ibyakozwe 11:19-21.
Ingabo zitsinda
18, 19. Ni iki kizatuma ubudahemuka bwacu buganza?
18 Kugeza ubu, gutoteza abantu b’Imana ntibyigeze bihagarara. Ubwo se bishoboka bite ko Abahamya ba Yehova badatezuka mu budahemuka? N’uko bubaha Ijambo ry’Imana kandi ‘bafite ubwenge bamenyereye gutandukany’ikibi n’icyiza.’ Twebwe Abahamya b’abizerwa ba Yehova ‘ntitwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo duhinduke rwose tugir’imitima mishya.’ Dukorana ibyishimo ibishimishije Yehova, ubwo na we aduha gutsinda abanzi bacu, baba abadaimoni cyangwa abantu.—Abaheburayo 5:12-14; Abaroma 12:1, 2.
19 Twese “ab’Umwami [Yehova]” dushobora kugereranywa n’ingabo zitsinda. Birumvikana ko intambara yacu ari iy’umwuka ‘dukomerera mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bge bginshi.’ Twambaye umwambaro w’umwuka wuzuye uturutse ku Mana kandi dushyigikiwe n’umwuka wera. Icyo ni cyo gituma “mudatsinzwe n’uburiganya bga Satani.” (Abefeso 6:10-20; 2 Abakorinto 10:3, 4) Iyo ni yo mpamvu ituma tudatezuka mu budahemuka.
20. Mu gihe twihata gushikama mu budahemuka, dushyigikiwe na nde kandi ni iki twijejwe?
20 Tugize ingabo zidasanzwe. Mu mirongo yacu “abagore bamamaz’ inkuru baba benshi.” (Zaburi 68:11) N’ubwo turwana n’abanzi bakakaje, ‘abo turi kumwe ni benshi kurut’ abari kumwe na bo.’ (2 Abami 6:16) Abamalayika baba bari kumwe natwe iyo tubwiriza ubutumwa bwiza mu baturage b’isi. (Ibyahishuwe 14:6) Kuko turi indahemuka, tuzi neza ko ‘nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagir’ icy’ idutwara.’—Yesaya 54:17.
21. N’ubwo hari ibitotezo, ni uwuhe murimo ukomeza gukorwa?
21 Nta gushindikanya, ubu ingabo ziri ku murongo. Ingabo za Satani ziyemeje guhagarika umurimo w’ubuhamya. Ubwo rero tugomba ‘kurwan’ intambara iziza.’ (1 Timoteo 1:18) Tuyobowe n’umugaba w’umutware wuzuye ikuzo dukore ‘nk’abasirikare beza ba Kristo Yesu.’ (2 Timoteo 2:3, 4) Turaterwa ku mpande zose, ariko tugomba gushikama tukaba indahemuka, kandi tuzabigeraho ku bw’ubuntu bw’Imana. Ubwiyongere bwa buri gihe bw’abantu ba Yehova butwuzuza ibyishimo. ‘Ibyifuzwa n’amahanga’ byiyongera buri gihe, birinjira bikuzuza ubwiza inzu ya Yehova. (Hagayi 2:7) N’ubwo hari ibitotezo, kubohwa, gukubitwa, ihagarikwa ry’umurimo mu bihugu byinshi n’umuhate w’abashaka kuducecekesha, igikorwa kinini cyo guhindura abantu abigishwa kirakomeza kandi kiriyongera.—Matayo 24:14; 28:19, 20.
22. Ubwo turi aba Yehova, twagombye gukora iki?
22 Ubwo indirimbo y’ikuzo ikomeza kurangurura izamuka igana Yehova, buri muturage w’isi agomba gutoranya. Dufite ingabire nini yo gukwiza ubutumwa bwiza no kwigisha abisunga gusenga by’ukuri. Ubwo ‘imbaga nyamwishi’ idasiba kwiyongera dukomeze gukorera Imana Isumba-Byose mu butwari (Ibyahishuwe 7:9) ‘Niba turiho cyangwa dupfa, tur’ ab’Umwami [Yehova].’ Turwane kugeza ku iherezo kugira ngo tuzabone ubuzima. Twerekane ko dushimira ingabire nziza twahawe yo gushimisha umutima wa Yehova mu badahemuka bwacu.
Mbese ushobora gusubiza?
◻ Ubudatezuka ni iki?
◻ Abagaragu ba Yehova basabwa iki niba bashaka gushikama mu budatezuka?
◻ Erekana ko gushikama mu budatezuka ari ingenzi ku Mana?
◻ Abantu bamwe bo mu bihe byashize berekanye bate ubudahemuka bwabo?
◻ Mu bihe byacu ni iki gituma Abahamya ba Yehova bashikama mu budahemuka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Abagaragu ba Yehova bo mu bihe byacu bari mu muryango munini w’abahamya b’indahemuka. Mbese nawe uri muri uwo mubare?
Enoki
Sara
Yefuta
Paulo