ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w89 1/12 pp. 13-16
  • Ni kuki twatinya Imana, aho gutinya abantu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni kuki twatinya Imana, aho gutinya abantu?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Gutinya umuntu ni umutego
  • Ni nde ukwiye gutinya?
  • Kuki twatinya Imana y’urukundo?
  • Mbese dutinya nde?
  • Ihingemo umutima utuma utinya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Kwiga Kubonera Ibyishimo mu Muco wo Gutinya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Jya utinya Yehova kandi ukomeze amategeko ye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Inyungu Zibonerwa mu Gutinya Imana y’Ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
w89 1/12 pp. 13-16

Ni kuki twatinya Imana, aho gutinya abantu?

GUTINY’ abantu kugusha mu mutego; arik’uwiringir’Uwiteka azaba amahoro.” (Imigani 29:25) Uwo mugani wa Kera uratubwira ku bihereranye na kwa gutinya k’uburozi kwonona ubwenge—gutinya umuntu. Kuki se kugereranywa n’umutego? Nuko akanyamaswa gatoya nk’urukwavu, ntacyo kabasha gukora iyo kafashwe mu mutego. Gashaka guhunga, ariko ibyo bagategesheje bikagafata ntikinyagambure. Mu by’ukuri kaba katakishoboye.

Uwatashywe na bene ubwo bwoba bwo gutinya umuntu aba asa n’ako gakwavu. Birashoboka ko aba azi icyo yakora ndetse akaba yifuza kubikora, ariko ubwoba bukamuganza. Iyo afashwe aba ntacyo abasha gukora.

Gutinya umuntu ni umutego

Twakwibuka nk’abantu bo mu bihe bya Bibiliya bafatiwe mu mutego wo gutinya. Mu gihe cya Yosua, abantu 12 boherejwe gutata igihugu cy’i Kanaani mbere y’uko Abisiraeli bagitera nk’uko byari biteganijwe. Abatasi bagarutse baje kuvuga ko aho hantu hakize kandi hera cyane, nkuko Imana yari yabivuze. Ariko icumi muri bo bari batinyishijwe n’imbaraga z’abatuye icyo gihugu. Maze babitewe n’ubwoba bwo gutinya umuntu, abo batasi batumye Abisiraeli bose bagira ubwoba nk’ubwabo, bitewe n’uko bakoresheje igikabyo mu kubasobanurira imbaraga z’abantu b’icyo gihugu. Abisiraeli banga kumvira itegeko ry’Imana ryabategekaga kwinjira i Kanaani kuharwanya no kwigarurira igihugu. Byaje kugenda bite? Abantu bose bari bakuze muri icyo gihe bapfiriye aho mu butayu muri iyo myaka 40, keretse bamwe gusa muri bo ni bo basigaye.—Kubara 13:21 kugeza 14:38.

Yona nawe yabaye umwe mu bazize gutinya umuntu. Igihe yahabwaga ubutumwa bwo kujya kubwiriza mu mujyi munini w’i Ninewe, ‘yarahagurutse ngo ahungire i Tarusisi ahunga Yehova.’ (Yona 1:3) Yabitewe n’iki? Abaturage b’i Niriewe bari bazwiho kuba ari abagome b’abanyarugomo, kandi Yona nawe yari abizi nta gushidikanya. Ubwoba bwo gutinya umuntu bwamuteye guhungira mu gace ka kure ya Ninewe. Nubwo yaje kugera aho akemera noneho gutumwa, yabyemeye nyuma y’uko Yehova amucyashye akoresheje uburyo budasanzwe.—Yona 1:4, 17.

N’abami nabo bashobora guterwa n’ubwoba bwo gutinya umuntu. Mu gihe kimwe Umwami Sauli yishe ku mugaragaro itegeko ridakuka ry’Imana. Yaje kugerageza kwireguza iki. “Naracumuye, ubgo nishe itegeko ry’Uwiteka [Yehova, MN] n’amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.” (1 Samweli 15:24) Imyaka amagana nyuma yaho, mu gihe Yerusalemu yari yugarijwe n’Abanyababuloni, umuhanuzi w’indahemuka witwa Yeremia yagiriye inama Umwami Zedekia ngo yishyire mu maboko y’umwanzi kugira ngo arengere umudugudu we wo gutsembwaho. Ariko Zedekia yaranze. Byatewe n’iki? Yeruriye Yeremia agira ati: “Abayuda bagiye bakayobok’Abakaludaya, ntinya ko banshyira mu maboko yabo bakanshinyagurira.”—Yeremia 38:19.

Ndetse n’intumwa ubwazo ubwoba ntibwazisize. Umunsi w’urupfu rwe, Yesu yari yateguje abigishwa be ko bari bumutererane. Nyamara, Petero yavuze ashize amanga ngo: “Mwami, niteguye kujyanana nawe mu nzu y’imbohe ndetse no mu rupfu.” (Luka 22:33; Matayo 26:31, 33) Mbega ukuntu yibeshyaga! Nyuma y’amasaha make gusa, Petero afashwe n’ubwoba yahakanye avuga ko atigeze agendana na Yesu ko atanamuzi rwose! Gutinya umuntu bwaramuganje! Nta gushidikanya rero, icyo kiyumvo cy’ubwoba ni uburozi bwonona ubwenge.

Ni nde ukwiye gutinya?

Ni gute twanesha gutinya umuntu? Twabusimbuza ubwoba buzana agakiza, ubwoba na ya ntumwa Petero yagize ubwo yavugaga ngo: “Mwubah’Imana [Mutinye Imana]”. (1 Petero 2:17) Maraika Yohana yabonye mw’iyerekwa rye ry’Ibyahishuwe, yahuguriraga abantu agira ati: “Nimwubah’Imana, muyihimbaze.” (Ibyahishuwe 14:7) Umwami w’umunyabwenge Salomo nawe yateye abandi inkunga ngo berekane uko gutinya agira ati: “Iyi ni yo ndunduro y’ijambo; byose byarumviswe. Wubah’Imana, kand’ukomez’amategeko yayo; kukw’iby’ari byo bikwiriy’ umuntu wese.” (Umubgiriza 12:13) Gutinya Imana rero ni itegeko.

Gutinya Imana ni isoko y’ibyiza nkuko aya magambo y’umwanditsi wa Zaburi wa kera abihamya: “Ni ukur’agakiza [Yehova atanga] kayo kari bugufi bg’abayubaha.” (Zaburi 85:9) Umugani wa Bibiliya nawo uduhamiriza ngo: “Kubaha Uwiteka [Yehova, MN] gutera kurama.” (Imigani 10:27) Ni koko gutinya Yehova bizana agakiza kandi bikadufasha. Nyamara wenda hari uwagira ati Yehova ko ari Imana y’urukundo, noneho se ni kuki twatinya Imana y’urukundo?

Kuki twatinya Imana y’urukundo?

N’uko gutinya Imana atari bene bwa bwoba bugagaza umuntu mu bihe bimwe na bimwe. Ni ugutinya kwo kubaha nk’uko umwana agira imbere ya se, nubwo aba amukunda kandi azi neza ko na se ari uko.

Gutinya Imana ni ukugaragaza icyubahiro cyinshi ufitiye Umuremyi, uzirikana neza ko uzi ko ari yo shusho mu buryo bwuzuye y’ubutungane, ubutabera n’ubwenge n’urukundo. Ubwo hakurikiraho gutinya kuzana agakiza, ari ko gutinya kumukosereza uzi neza ko ari we mucamanza w’ikirenga kandi ko afite ubushobozi bwo guhemba cyangwa guhana. Kuri iyo ngingo Paulo yaranditse ngo: “Erega bitey’ubgoba gusumirwa n’amaboko y’Imana ihoraho.” (Abaheburayo 10:31) Urukundo rw’Imana ntirugomba gufatwa nk’aho ari ikintu twagabanye. Nta nubwo dukwiriye gupfobya akamaro guca imanza kwayo gufite. Ngiyo impamvu Bibiliya itwibutsa ngo: “Kubah’Uwiteka [Yehova, MN] ni ishingiro ry’ubgenge.”—Imigani 9:10.

Ni ngombwa rero kwibuka ko niba Yehova afite ubushobozi bwo guhana abatamwumvira, nkuko yagiye abikora atari umugome cyangwa umwicanyi. Ni Imana y’urukundo by’ukuri, nyamara hari igihe ijya irakara nk’uko n’ababyeyi barakarira abana babo kandi babakunda, iba irakajwe n’ukuri. (1 Yohana 4:8) Twese rero dufite inyungu mu kumutinya; ibyo bituma twumvira amategeko ye, kuko yashyiriweho kutugirira umumaro. Kumvira amategeko y’Imana bitera umunezero; gusuzugura kwera buri gihe imbuto mbi. (Abagalatia 6:7, 8) Umwanditsi wa Zaburi yanditse ahumekewemo n’ umwuka w’Imana ngo: “Mwubah’Uwiteka [Yehova, MN], mwa bera be mwe, kukw’abamwubaha batagir’icyo bakena.”—Zaburi 34:9.

Mbese dutinya nde?

Gutinya Imana byafasha bite gutsinda gutinya umuntu? Birashoboka ko abantu bahindura umusazi cyangwa bagatoteza umuntu kubera ubutungane bwe, ubwo bakamukaza. Ariko kandi ugutinya kuzuye icyubahiro afitiye Imana kuzamutera kutava mu by’ukuri atinya kuyihemukira. Byongeye kandi, urukundo ku Mana ruzamutera gushimisha umutima wayo. Azibuka kandi ko Imana ihemba bishimishije abakora ibitunganye; ibyo bizamutera kurushaho kuyikunda maze yifuze gukora ubushake bwayo. Bityo rero umuntu ashobora gutsinda ikiyumvo cyose cy’ubwoba buterwa n’abantu mu gihe azaba abona Imana mu buryo bukwiye.

Nk’urugero benshi baterwa gukora nabi no gutinya icyo abandi bantu babibazaho. Birashoboka ko nko ku ishuri abasore b’ingimbi baba banywa itabi bafite amagambo agoramye, biratira abandi kuba bararyamanye na runaka (ari byo cyangwa babeshya) ndetse bashobora kuba banywa n’inzoga cyangwa n’ibiyobyabwenge, ni kuki se bitwara batyo? Hari ubwo iyo migenzereze iba itabashimisha ariko bakabikoreshwa no gutinya uko abandi babifata baberetse ko batandukanye na bo. Ku musore w’ingimbi, gusekwa no kumwazwa hari ubwo byamubera ibitakwihanganirwa kurusha ibitotezo by’umubiri.

Muri bene ubwo buryo, n’umuntu mukuru ashobora gutsindwa n’ikibi. Wenda nk’umukoresha asabye umukozi we kwongera fagitire y’umukiliya cyangwa se guhindagura impapuro z’imisoro ya Leta ayigabanya. Ahari Umukristo yakwibwira ko niyanga kubikora ahari yakwirukanwa ku kazi. Bigenze bityo gutinya umuntu kwamutera kuba yakora ikibi.

Muri ibyo byiciro byombi, gutinya Imana kuzana agakiza kandi kumvira amategeko yayo byarinda Umukristo kugagazwa no gutinya umuntu. Urukundo akunda Imana ruzamurinda gukora ibyo yanga. (Imigani 8:13) Nanone kandi kwizera Imana kuzamuha ibyiringiro by’uko uko byamera kose Izaguma kumufasha naguma gukora ibihuje n’umutimanama we wigishijwe na Bibiliya. Intumwa Paulo yavuze kwizera kwe ubwo yavugaga ati: “Nshobozwa byose na . . . umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13.

Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abagabo n’abagore bakomeje kuba indahemuka kuri Yehova mu ngorane zikomeye. “Bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitw’ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe: bicishwag’amabuye, bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa, bakicishw’inkota.” (Abaheburayo 11:36, 37) Ibyo ari byo byose ntabwo batumye gutinya umuntu biganza ubwenge bwabo. Ahubwo bakurikije umurongo w’imyifatire wuzuye ubwenge, Yesu yeretse abigishwa be: “Kandi ntimuzatiny’abica umubiri, badashobora kwic’ubugingo: ahubgo mutiny’[Imana] ushobora kurimburir’ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.”​—Matayo 10:28.

Mu gukurikiza iyo nama ya Yesu yo gutinya Imana aho gutinya umuntu Abakristo ba mbere bashoboye kwihanganira ingorane z’uburyo bwose ibigeragezo n’ibitotezo ‘ku bw’ubutumwa bwiza.” (Filemoni 13) Intumwa Paulo yabaye urugero rugaragara muri ibyo. Mu rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye Abakorinto asobanura ukuntu gutinya Yehova byamuhaye ubutwari bwo kwihanganira igifungo gukubitwa guterwa amabuye, kurohama, ibyago byinshi mu mayira, kurara amajoro adasinziriye inzara, inyota, imbeho no kwambara ubusa.​—2 Abakorinto 11:23-27.

Gutinya Imana nanone byahaye Abakristo ba mbere imbaraga yo gushikama mu kigeragezo kitoroshye cyabagezeho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Roma ya cyami. Muri icyo gihe bamwe ndetse bajugunyiwe inyamaswa mu gikumba cyazo. Mu bihe byashize abizera b’intwari bicwaga batwitswe ku mugaragaro bazira ko banze gukora ibinyuranye n’ibyo bizera. Mu gihe cy’intambara iherutse y’isi yose, Abakristo bahisemo kubabarizwa ndetse no gupfira mu bigo by’imfungwa aho kwemera gucumura ku Mana. Mbega ukuntu gutinya Imana ubwabyo ari imbaraga! Nta gushidikanya, niba byarashoboye gukomeza Abakristo bagatsinda gutinya umuntu mu mimerere nk’iyo itoroshye natwe kuzadufasha mu mimerere iyo ari yo yose.

Muri ki gihe cyacu Umwanzi Satani akoresha uko ashoboye kose ngo adutere kudashimisha Imana. Ukumaramaza kw’Abakristo b’ukuri kugomba rero kuba nk’uko Paulo yasobanuye muri aya magambo ngo: “Ariko twebgeho ntidufite gusubir’inyuma ngo turimbuke, ahubgo dufite kwizera, kugira ngo tuzakiz’ubugingo bgacu.” (Abaheburayo 10:39) Dushobora kuronkera imbaraga mu gutinya Yehova. Ngaho rero, tubifashijwemo na byo “tuvuga dushiz’ubgoba tuti: Uwiteka [Yehova, MN] ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwar’iki?”​—Abaheburayo 13:6.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Ugutinya Imana kwatumye Paulo agira imbaraga zo kwihanganira ibintu byose, harimo gukubitwa, gushyirwa mu mazu y’imbohe ndetse no kurohama.​—2 Abakorinto 11:23-27

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze