ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/10 pp. 12-16
  • Irinde Uburyo Bwose bwo Gusenga Ibigirwamana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Irinde Uburyo Bwose bwo Gusenga Ibigirwamana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyashushanyaga Ibikorwa bya Kristendomu byo Gusenga Ibigirwamana
  • Ubundi Buryo bwo Gusenga Ibigirwamana
  • Twirinde Kurarikira no Kwifuza
  • Irinde Kwisenga
  • Komeza Kuba Maso!
  • Kuki Tugomba Kwirinda Gusenga Ibigirwamana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • ‘Shyira Umutima Wawe’ ku Rusengero rw’Imana!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Jya uha agaciro ubucuti ufitanye na Yehova
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/10 pp. 12-16

Irinde Uburyo Bwose bwo Gusenga Ibigirwamana

“Mbes’ urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa?”​—⁠2 ABAKORINTO 6:⁠16.

1. Ni iki cyashushanyijwe n’ihema ry’ibonaniro n’insengero?

YEHOVA afite urusengero rutarangwamo ikigirwamana na kimwe. Urwo rusengero rwashushanywaga n’ihema ry’ibonaniro rya Isirayeli ryubatswe na Mose, hamwe n’urusengero rwaje kubakwa i Yerusalemu. Izo nyubako zari ikigereranyo cy’ “ihema ry’ukuri,” urusengero rukuru rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova (Abaheburayo 8:​1-5). Urwo rusengero ni uburyo bwaringanijwe bwo kwegera Imana mu buryo bwo kuyisenga binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo.​—⁠Abaheburayo 9:​2-10, 23.

2. Ni bande babaye inkingi mu rusengero rukuru rw’Imana rwo mu buryo bw’umwuka, kandi umukumbi munini ufite ikihe gihagarago?

2 Buri Mukristo wese wasizwe ahinduka “inkingi yo mu rusengero rw’Imana,” ari byo bivuga ko ahabwa umwanya mu ijuru. ‘Umukumbi munini’ ugizwe n’abandi basenga Yehova ‘ukorera [Imana umurimo wera]’ bari ahagereranyijwe n’urugo rw’Abanyamahanga rw’urusengero rwubatswe na Herode. Kubera ko bizera igitambo cya Yesu, babarwaho gukiranuka bityo bikazatuma barindwa bakambuka ‘umubabaro mwinshi.’​—⁠Ibyahishuwe 3:​12; 7:⁠9-15.

3, 4. Itorero rya hano ku isi ry’Abakristo basizwe rigereranywa n’iki, kandi ni uwuhe mwanda bagomba kwirinda?

3 Itorero ry’Abakristo basizwe bari hano ku isi, na bo bagereranywa n’urundi rusengero rutarangwamo igikorwa cyo gusenga ibigirwamana. Kuri abo ‘bashyizweho ikimenyetso n’umwuka wera,’ intumwa Paulo yaravuze iti “Mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomez’ imfuruka. Muri we inzu yos’ iteranijwe neza, irakura, ngw ib’ urusengero rwera mu Mwami [Yehova, MN ]. . . . Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mub’ inzu yo kubabgamo n’Imana mu [m]wuka” (Abefeso 1:​13, 2:​20-22). Abo 144.000 bashyizweho ikimenyetso, ni “amabuye mazima” yubatswe kugira ngo abe “inzu y’umwuka, n’ubgoko bg’abatambyi bgera.”​—⁠1 Petero 2:⁠5; Ibyahishuwe 7:⁠4; 14:⁠1.

4 Ubwo abo batambyi bungirije ari “inzu [y’Imana],” nta bwo yakwemera ko urwo rusengero rwayo rwanduzwa (1 Abakorinto 3:​9, 16, 17). Paulo yatanze umuburo ugira uti “Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye: mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangw umucyo n’umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliali; cyangw’ uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? Mbes’ urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa?” Abakristo basizwe, bene ‘Uwiteka [Yehova, MN ] ushobora byose,’ bagomba guca ukubiri n’icyitwa gusenga ibigirwamana cyose (2 Abakorinto 6:​14-18). Abagize umukumbi munini na bo bagomba kwirinda ibikorwa by’uburyo bwose byo gusenga ibigirwamana.

5. Kuba Abakristo b’ukuri bazi ko Yehova akwiriye gusengwa nta kindi abangikanyijwe na cyo, bituma bakora iki?

5 Habaho uburyo bwo gusenga ibigirwamana butaziguye n’uburyo burangwamo uburiganya. Koko rero, nta bwo gusenga ibigirwamana bigarukira gusa ku bikorwa byo gusenga imana cyangwa imanakazi z’ibinyoma. Gusenga ibigirwamana ni ugusenga ikintu icyo ari cyo cyose cyangwa umuntu uwo ari we wese utari Yehova. Kubera ko ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ibibaho byose, asaba kandi akwiriye gusengwa nta kindi abangikanyijwe na cyo (Gutegeka kwa Kabiri 4:​24). Mu kuzirikana ibyo, Abakristo b’ukuri bita ku miburo itangwa n’Ibyanditswe ku bihereranye n’ibikorwa by’uburyo bwose bwo gusenga ibigirwamana (1 Abakorinto 10:⁠7). Reka dusuzume bumwe mu buryo bwo gusenga ibigirwamana, ubwo abagaragu ba Yehova bagomba kwirinda.

Ibyashushanyaga Ibikorwa bya Kristendomu byo Gusenga Ibigirwamana

6. Ni ibihe bintu bizira Ezekieli yabonye mu iyerekwa?

6 Ubwo umuhanuzi Ezekieli yari ari mu bunyage i Babuloni, mu wa 612 mbere y’igihe cyacu, yeretswe ibizira bikomeye byakorwaga n’Abayahudi b’abahakanyi mu rusengero rwa Yehova i Yerusalemu. Ezekieli yabonye “[i]giter’ Imana gufuha.” Yabonye abakuru mirongo irindwi bosaga imibavu mu rusengero. Yabonye abagore baborogeraga imana y’ikinyoma. Kandi abagabo 25 barimo basenga izuba. None se, ibyo bikorwa by’ubuhakanyi byari bifite iyihe ntera?

7, 8. ‘Igishushanyo gitera Imana gufuha’ gishobora kuba cyari iki, kandi kuki cyateraga Yehova gufuha?

7 Ibizira Ezekieli yabonye mu iyerekwa byashushanyaga ibikorwa bya Kristendomu byo gusenga ibigirwamana. Urugero, yaravuze ati “Mbona, ikasikazi h’irembo ry’igicaniro, cyā gishushanyo giter’ Imana gufuha kiri mw irembo. Maz [e Yehova Imana] arambaz’ ati: Mwana w’umuntu, mbes’ uruz’ icyo bakora, n’ibibi bikomeye ab’inzu y’Isiraeli bahakorera, bintera kwigira kure y’ubuturo bganjye bgera?”​—⁠Ezekieli 8:⁠1-6.

8 Icyo gishushanyo gisengwa gitera gufuha gishobora kuba cyari inkingi yagizwe iyera yagereranyaga imanakazi y’ikinyomana, iyo Abanyakanaani babonaga ko ari umugore w’imana yabo Baali. Ibyo ari byo byose, icyo gishushanyo cyateye Yehova gufuha kubera ko cyatumaga Abisiriyeli batamusenga nta kumubangikanya n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose, ibyo bikaba byari ukunyuranya n’amategeko ye agira ati “Nd’ Uwiteka [Yehova, MN ] Imana yawe . . . Ntukagir’ izindi mana mu maso yanjye. Ntukīremer’ igishushanyo kibajwe, cyangw’ igisa n’ishusho yos’ iri hejuru mw ijuru, cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka: ntukabyikubit’ imbere, ntukabikorere: kuk’ Uwiteka [Yehova, MN ] Imana yawe nd’ Imana ifuha.”​—⁠Kuva 20:​2-5.

9. Ni gute Kristendomu yateye Yehova gufuha?

9 Gusenga igishushanyo gitera gufuha mu rusengero rw’Imana byari kimwe mu bintu bikomeye bizira byakorwaga n’Abisirayeli b’abahakanyi. Mu buryo nk’ubwo, amatorero ya Kristendomu yandujwe n’ibishushanyo n’amashusho bisuzuguza Imana kandi bigatuma Uwo bihandagaza bavuga ko bakorera batamusenga nta kindi bamubangikanyije na cyo. Nanone [ayo matorero] atera Imana gufuha bitewe n’uko abayobozi bayo banga kwemera ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro byonyine rukumbi by’abantu, kandi bakaramya Umuryango w’Abibumbye​—⁠ari wo “kizira . . . gihagaz’ Ahera,” aho kitagombaga kugera.​—⁠Matayo 24:​15, 16; Mariko 13:⁠14.

10. Ni iki Ezekieli yabonye mu rusengero imbere, kandi ni gute byagererenywa n’ibigaragara muri Kristendomu?

10 Ezekieli avuga ibyo yabonye akimara kwinjira mu rusengero, agira ati “Mbon’ amoko yose y’ibyikurura hasi, n’inyamaswa zishishana, n’ibigirwamana byose by’inzu y’Isiraeli, bishushanijwe ku rusika impande zose. Kand’ imbere yabyo hahagaz’ abantu mirongwirindwi bo mu bakuru b’inzu y’Isiraeli . . . umuntu wes’ afit’ icyotero cye mu ntoke ze; kandi hatam’ impumuro y’umwotsi w’imibavu.” Ibaze nawe! Kubona abakuru b’Isirayeli bosereza imibavu imana z’ibinyoma zashushanywaga n’ibishushanyo bizira byari bishushanijwe ku rusika (Ezekieli 8:​10-12). Mu buryo nk’ubwo, inyoni n’inyamaswa bikoreshwa mu kugereranya ibihugu bya Kristendomu, kandi abantu bakabisenga. Byongeye kandi, abayobozi b’amadini benshi bagira uruhare mu kuyobya imbaga y’abantu biha gushyigikira inyigisho y’ikinyoma ivuga ko ngo abantu babayeho binyuriye ku bwihindurize bw’ibikoko bitanganya ubushobozi n’umuntu, aho gushyigikira inyigisho y’ukuri ya Bibiliya ivuga ibihereranye no kurema kwa Yehova Imana.​—⁠Ibyakozwe 17:⁠24-28.

11. Kuki abagore b’Abisirayeli baborogeraga Tamuzi?

11 Ari ku rugi rw’irembo ry’inzu ya Yehova, Ezekieli yabonye abagore b’Abisirayeli b’abahakanyi barimo baborogera Tamuzi (Ezekieli 8:​13, 14). Abanyababuloni n’Abashuri bibwiraga ko Tamuzi ari imana y’ibimera bikura mu gihe cy’imvura maze mu gihe cy’izuba bikuma. Kuma kwabyo kwashushanyaga gupfa kwa Tamuzi, yaborogerwaga n’abayoboke bayo buri mwaka igihe ubushyuhe buba ari bwinshi cyane. Iyo ibimera byongeraga gushibuka mu gihe cy’imvura, bavugaga ko Tamuzi avuye ikuzimu. Yashushanywaga n’inyuguti itangira izina rye, tau ya kera yari imwe mu bwoko bw’imisaraba. Ibyo biratwibutsa igikorwa cya Kristendomu cyo kuramya umusaraba mu buryo bwo gusenga ikigirwamana.

12. Abagabo 25 Ezekieli yabonye, barimo bakora iki, kandi ni ikihe gikorwa gisa n’icyo gikorerwa muri Kristendomu?

12 Mu rugo rw’imbere rw’urusengero, noneho Ezekieli yabonye abagabo b’Abisirayeli b’abahakanyi bagera kuri 25 barimo baramya izuba​—⁠ibyo bikaba byari ukwica itegeko ry’Imana rihereranye n’igikorwa nk’icyo cyo gusenga ikigirwamana (Gutegeka kwa Kabiri 4:​15-19). Abo bayoboke b’ibigirwamana bari banashyize ishami rizira ku mazuru y’Imana, ishami rishobora kuba ryari ikigereranyo cy’igitsina cy’umugabo. Ntibitangaje rero kuba Imana itarumvaga amasengesho yabo, nk’uko Kristendomu izashakira ubufasha ku Mana mu gihe cy’ “umubabaro mwinshi,” ariko bikazaba impfabusa (Matayo 24:⁠21). Nk’uko abo Bisirayeli b’abahakanyi basengaga izuba ritanga umucyo bateye umugongo urusengero rwa Yehova, ni na ko Kristendomu itera umugongo umucyo uva ku Mana, yigisha inyigisho z’ibinyoma, igasenga ubwenge bw’isi kandi ntiyamagane ubyiyandarike.​—⁠Ezekieli 8:⁠15-18.

13. Ni mu buhe buryo Abahamya ba Yehova birinda uburyo bwo gusenga ibigirwamana Ezekieli yabonye mu iyerekwa rye?

13 Abahamya ba Yehova birinda uburyo bwose bwo gusenga ibigirwamana bukoreshwa muri Kristendomu, ari yo igereranywa na Yerusalemu Ezekieli yabonye mu iyerekwa. Nta bwo dusenga ibishushanyo bisuzuguza Imana. N’ubwo twubaha “abategetsi bakuru” ba Leta, kubagandukira kwacu gufite aho kugarukira (Abaroma 13:​1-7, MN; Mariko 12:​17; Ibyakozwe 5:​29). Umutima wacu twaweguriye Imana n’Ubwami bwayo. Nta bwo Imana no kurema kwayo tubisimbuza inyigisho y’ubwihindurize (Ibyahishuwe 4:​11). Nta n’ubwo dusenga umusaraba cyangwa ubuhanga, icurabwenge cyangwa ubundi bwenge bw’isi bw’uburyo bwose (1 Timoteo 6:​20, 21). Nanone kandi, twirinda n’ubundi buryo bwose bwo gusenga ibigirwamana. Ariko se, bumwe muri ubwo buryo ni ubuhe?

Ubundi Buryo bwo Gusenga Ibigirwamana

14. Abagaragu ba Yehova bagira ikihe gihagararo ku bihereranye n’ “inyamaswa” yo mu Byahishuwe 13:⁠1?

14 Nta bwo Abakristo bifatanya n’abandi bantu mu gusenga “inyamaswa” y’ikigereranyo. Intumwa Yohana yaravuze iti ‘Nabonye inyamaswa iva mu nyanja, ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi: ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, abari mu isi bose bazayiramya’ (Ibyahishuwe 13:​1, 8). Inyamaswa zishobora kugereranya “abami,” cyangwa ubutegetsi bwa giporitiki bw’ibihangange (Danieli 7:​17; 8:​3-8, 20-25). Bityo rero, imitwe irindwi y’inyamaswa igereranya ubutegetsi bw’isi bw’ibihangange​—⁠ari bwo Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi, Ubugiriki, Roma n’ubutegetsi bw’igihangange bugizwe n’Ubwongereza bufatanyije na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abayobozi ba Kristendomu bagaragaza ko basuzugura Imana na Kristo mu buryo bukomeye mu gihe bahatira abantu gusenga gahunda ya giporitiki ya Satani, ‘umutware w’iyi si’ (Yo­hana 12:​31). Kubera ko abagaragu ba Yehova bativanga mu by’isi kandi bakaba baharanira Ubwami, bamaganira kure igikorwa nk’icyo cyo gusenga ibigirwamana.​—⁠Yakobo 1:⁠27.

15. Ubwoko bwa Yehova bubona bute ibirangirire by’isi mu mikino, kandi ni iki Umuhamya umwe yabivuzeho?

15 Nanone kandi, ubwoko bw’Imana bwirinda gusenga ibirangirire by’isi mu byo kwidagadura hamwe na siporo. Nyuma y’aho abereye Umuhamya wa Yehova, umucuranzi umwe yagize ati “Imizika ikoreshwa mu myidagaduro no kubyina ishobora kubyutsa irari . . . Mu kuririmba kwe, umucuranzi avuga ibihereranye n’ibyishimo no kugaragarizanya urukundo, ibyo abantu benshi mu bamutega amatwi bashobora kuba batabona ku bo bashakanye. Akenshi umuhanzi agera aho akitirirwa ibyo aririmba. Nzi abacuranzi bamwe babigize umwuga bakunzwe cyane n’abagore bitewe n’iyo mpamvu. Iyo umuntu amaze kwirundumurira muri iyi si yatwawe n’ibintu bisa n’inzozi, ashobora kugera ubwo asenga umucuranzi runaka. Ibyo bishobora gutangira mu buryo butagiza icyo butwaye, [urugero], umuntu asaba inyandiko y’urwibutso. Nyamara kandi, bamwe bagera aho babona ko kuri bo umuhanzi runaka ari akataraboneka, maze bakamuhindura ikigirwamana bitewe no kumukuririza. Bashobora kumanika amafoto y’abo bacuranzi ku nkuta kandi bagatangira kwambara no gusokoza nka bo. Abakristo bagomba gukomeza kuzirikana ko Imana yonyine ari yo ikwiriye gusengwa.”

16. Ni iki kigaragaza ko abamarayika b’indahemuka birinda ibikorwa byo gusenga ibigirwamana?

16 Ni koko, Imana ni yo yonyine ikwiriye gusengwa. Ubwo Yohana ‘yikubitiraga hasi imbere y’ibirenge bya maraika, [wari umweretse ibintu bitangaje] kugira ngo amuramye,’ icyo kiremwa cy’umwuka cyanze gusengwa mu buryo bumaramaje, kigira kiti “Reka! Nd’ imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitonder’ amagambo y’iki gitabo. Imana ab’ari y’ uramya” (Ibyahishuwe 22:​8, 9). Gutinya Yehova, ni ukuvuga kumwubaha mu buryo bwimbitse, bituma ari we wenyine dusenga (Ibyahishuwe 14:⁠7). Ku bw’ibyo rero, kubaha Imana mu buryo nyakuri bizaturinda ibikorwa byo gusenga ibigirwamana.​—⁠1 Timoteo 4:⁠8.

17. Ni gute dushobora kwirinda igikorwa cy’ubusambanyi kimeze nko gusenga ibigirwamana?

17 Ubusambanyi na bwo ni ubundi buryo bwo gusenga ibigirwamana bwamaganirwa kure n’abagaragu ba Yehova. Bazi ko ari “nta musambanyi cyangw’ ukor’ ibyonona cyangw’ urarikira, ni w’ useng’ ibigirwamana, ufit’ iby’ azaragwa mu bgami bga Kristo n’Imana” (Abefeso 5:⁠5). Iyo irari ry’ibinezeza bidakwiriye rigeze aho rimera nko gusenga, biba bibaye igikorwa cyo gusenga ibigirwamana. Irari ry’ibitsina ridakwiriye ribangamira imico y’Imana. Umuntu uhanga amaso ku bintu byerekana ubwiyandarike cyangwa akabitegera amatwi, aba ashyira mu kaga imishyikirano yose ashobora kugirana n’Imana yera, Yehova (Yesaya 6:⁠3). Rero, kugira ngo abagaragu b’Imana birinde igikorwa nk’icyo cyo gusenga ibigirwamana, bagomba kugendera kure ibintu byerekana ibikorwa by’ubwiyandarike n’umuzika wanduza. Bagomba kwitwararika ku muco wo mu buryo bw’umwuka utajegajega ushingiye ku Byanditswe, kandi bagomba guhora bambaye “umuntu mushya, waremew’ ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’ukw Imana yabishatse.”​—⁠Abefeso 4:⁠22-24.

Twirinde Kurarikira no Kwifuza

18, 19. (a) Kurarikira no kwifuza bivuga iki? (b) Ni gute twakwirinda ibikorwa byo gusenga ibigirwamana, ari byo kurarikira no kwifuza?

18 Nanone kandi, Abakristo birinda kurarikira no kwifuza, kuko ibyo bifitanye isano ya bugufi cyane no gusenga ibigirwamana. Kurarikira ni ukwifuza gukabije cyangwa kurangwamo umururumba, na ho kwifuza byo bikaba ari ukurarikira iby’abandi. Yesu yihanangirije abantu ababwira ko bagomba kwirinda kwifuza, kandi avuga iby’umutunzi utashoboye kugirirwa umumaro n’ubutunzi bwe ubwo yapfaga, akaba yari mu mimerere ibabaje bitewe n’uko atari “umutunzi mu by’Imana” (Luka 12:​15-21). Paulo yahaye inama ikwiriye bagenzi be bari basangiye ukwizera, agira ati “Mwic’ ingeso zanyu [ingingo z’imibiri yanyu, MN ] z’iby’isi . . . n’imyifurize yose, ni yo guseng’ ibigirwa-mana.”​—⁠Abakolosai 3:⁠5.

19 Abatwawe n’umururumba wo gukunda amafaranga, kandi bakagira ubusambo mu kurya no kunywa, cyangwa se bakaba bafite inyota y’ubutegetsi, batuma ibyo byifuzo byabo biba ibigirwamana byabo. Nk’uko Paulo yabigaragaje, umuntu wifuza ameze nk’usenga ibigirwamana, kandi ntazaragwa Ubwami bw’Imana (1 Abakorinto 6:​9, 10; Abefeso 5:⁠5). Ku bw’ibyo rero, abantu babatijwe basenga ibigirwamana mu buryo bwo kwifuza, bashobora gucibwa mu itorero rya Gikristo. Ariko kandi, nidukurikiza Ibyanditswe kandi tugasengana umwete, tuzashobora guca ukubiri no kwifuza. Mu Migani 30:​7-9 hagira hati “[Mana Yehova] nagusaby’ ibintu bibiri; ntubinyime umwanya nkiriho. Nkurahw ibitagir’ umumaro n’ibinyoma, bimbe kure; ntump’ ubukene cyangw’ ubukire; Ahubg’ ungaburir’ ibyokurya binkwiriye; kugira ngo ndahaga, nkaguhakana, nti: Uwiteka [Yehova, MN ] n’iki? Cyangwa nkab’ umukene, nkiba, nkagayish’ izina ry’Imana yanjye.” Kugira umutima nk’uwo bishobora kudufasha mu kwirinda ubwo buryo bubiri bwo gusenga ibigirwamana, ari bwo bwo kurarikira no kwifuza.

Irinde Kwisenga

20, 21. Ni gute ubwoko bwa Yehova bwirinda kwisenga?

20 Ubwoko bwa Yehova bwirinda kwisenga. Muri iyi si, ni ibisanzwe ko abantu bisenga ubwabo kandi ubushake bwabo bakabuhindura nk’ikigirwamana. Kwifuza kuba ibirangirire no guhabwa ikuzo, bituma abantu benshi bakora ibidakwiriye. Bashaka ko ubushake bwabo ari bwo bwakorwa mbere y’ubw’Imana. Ariko kandi, ntidushobora kugirana imishyikirano n’Imana niba dutwarwa n’ubwo buryo bwo gusenga ibigirwamana dushaka ko ubushake bwacu ari bwo bwakorwa mbere y’ibindi byose mu buryo bugoretse, kandi tukagerageza kwishyira hejuru ya bagenzi bacu (Imigani 3:​32; Matayo 20:​20-28; 1 Petero 5:​2, 3). Twe, abigishwa ba Yesu, twaciye ukubiri n’ibintu byo muri iyi si bikorerwa mu bwihisho.​—⁠2 Abakorinto 4:⁠1, 2.

21 Aho guharanira kuba ibirangirire, ubwoko bw’Imana bwita ku muburo wa Paulo ugira uti “Iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukor’ ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaz’ Imana” (1 Abakorinto 10:​31). Kubera ko turi abagaragu ba Yehova, ntidusisibiranya duhatanira ko ibyifuzo byacu ari byo byahabwa umwanya mbere y’ibindi byose mu buryo bumeze nko gusenga ibigirwamana, twishimira gukora ibyo Imana ishaka, twemera ubuyobozi bw’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ kandi tugafatanya n’umuteguro wa Yehova mu buryo bwuzuye.​—⁠Matayo 24:⁠45-47.

Komeza Kuba Maso!

22, 23. Ni mu buhe buryo dushobora gukomeza kwirinda uburyo bwose bwo gusenga ibigirwamana?

22 Kubera ko turi ubwoko bwa Yehova, ntitwunamira ibigirwamana bikozwe mu byuma, mu biti cyangwa mu mabuye. Nanone kandi, twirinda uburyo bufifitse bwo gusenga ibigirwamana. Koko rero, tugomba gukomeza kwirinda uburyo bwose bwo gusenga ibigirwamana. Muri ubwo buryo, dukurikiza iyi nama ya Yohana igira iti “Mwirind’ [ibigirwamana].”​—⁠1 Yohana 5:⁠21.

23 Niba uri umwe mu bagaragu ba Yehova, ujye uhora umenyereza umutimanama wawe watojwe na Bibiliya hamwe n’ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu (Abaheburayo 5:​14). Nubigenza utyo, nta bwo uzanduzwa n’umwuka w’isi wo gusenga ibigirwamana, ahubwo uzamera nka ba Baheburayo batatu n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagaragaje ubudahemuka. Uzasenga Yehova wenyine utamubangikanyije n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose, kandi azagufasha gukomeza kwirinda uburyo bwose bwo gusenga ibigirwamana.

Ubitekerezaho Iki?

◻ Ni gute Abahamya ba Yehova birinda uburyo bwo gusenga ibigirwamana bwo mu iyerekwa rya Ezekieli?

◻ “Inyamaswa” ivugwa mu Byahishuwe 13:⁠1 ni iki, kandi ni ikihe gihagararo abagaragu ba Yehova bagira ku byerekeye iyo nyamaswa?

◻ Kuki tugomba kwirinda gusenga ibirangirire mu mikino no muri siporo?

◻ Ni gute twakwirinda kwisenga ubwacu?

◻ Kuki tugomba gukomeza kwirinda uburyo bwose bwo gusenga ibigirwamana?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze