ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w96 1/5 pp. 8-13
  • Impamvu ugusenga k’ukuri kubona imigisha iturutse ku Mana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impamvu ugusenga k’ukuri kubona imigisha iturutse ku Mana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Idini ry’Ukuri Rigomba Kwera Izihe Mbuto?
  • Idini Rirangwa n’Urukundo, Ritarangwa n’Inzangano
  • Imana Iha Umugisha Imyifatire n’Inyigisho Bitanduye
  • ‘Ukuri Kuzababatura’
  • Izina Ryihariye
  • Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Uburyo bwo Kumenya Idini ry’Ukuli
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Ubulyo bwo Kumenya Idini Ly’Ukuli
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
w96 1/5 pp. 8-13

Impamvu ugusenga k’ukuri kubona imigisha iturutse ku Mana

“Haleluya! Agakiza n’icyubahiro n’ubutware ni iby’Imana yacu, kuko amateka yayo ari ay’ukuri no gukiranuka.”​—IBYAHISHUWE 19:1, 2.

1. Ni gute Babuloni Ikomeye izarunduka?

“BABULONI IKOMEYE” yaraguye duhuje n’uko Imana ibibona, kandi ubu itegereje gutsembwaho. Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko vuba hano uwo maraya wo mu buryo bw’idini w’isi yose, agiye kugwa mu maboko y’amahabara ye ya gipolitiki; iherezo rye rizaza mu buryo butunguranye kandi mu kanya nk’ako guhumbya. Iyerekwa Yesu yahishuriye Yohana, ryari rikubiyemo aya magambo y’ubuhanuzi agira ati “marayika ukomeye aterura igitare, kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati ‘uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.’ ”​—Ibyahishuwe 18:2, 21.

2. Abagaragu ba Yehova bazifata bate ku byerekeye irimbuka rya Babuloni?

2 Irimbuka rya Babuloni Ikomeye rizaborogerwa n’ibice bimwe mu bigize isi ya Satani, ariko hatarimo abagaragu b’Imana nta gushidikanya, baba abo mu ijuru cyangwa mu isi. Bazarangururira Imana ijwi ry’ibyishimo bagira bati “haleluya! Agakiza n’icyubahiro n’ubutware ni iby’Imana yacu, kuko amateka yayo ari ay’ukuri no gukiranuka. Yaciriyeho iteka maraya uwo ukomeye, wononeshaga abari mu isi ubusambanyi bwe, kandi imuhōreye amaraso y’imbata zayo.”​—Ibyahishuwe 18:9, 10; 19:1, 2.

Idini ry’Ukuri Rigomba Kwera Izihe Mbuto?

3. Ni ibihe bibazo bikeneye ibisubizo?

3 Ubwo iyi si igiye kuvanwaho idini ry’ikinyoma, ni ubuhe buryo bwo gusenga buzasigara? Ni gute muri iki gihe dushobora kumenya itsinda rya kidini rizarokoka irimbuka ry’ubutware bw’isi ya Satani yose bw’idini ry’ikinyoma? Imbuto zo gukiranuka iryo dini rigomba kwera ni izihe? Nibura, hari ibintu icumi biranga ugusenga k’ukuri kwemerwa na Yehova.​—Malaki 3:18; Matayo 13:43.

4. Ni ikihe kintu cya mbere gisabwa ugusenga k’ukuri, kandi se ni gute Yesu yatanze icyitegererezo kuri iyo ngingo?

4 Mbere y’ibindi byose, Abakristo b’ukuri bagomba gushyigikira ubutegetesi bw’ikirenga, ubwo Yesu yazize​—ni ukuvuga ubutegetsi bw’ikirenga bwa Se. Nta bwo Yesu yigeze yegurira ubuzima bwe igikorwa icyo ari cyo cyose cyo guharanira politiki, ubwoko, umuryango, cyangwa ibirebana n’imibereho y’abantu muri rusange. Yashyize Ubwami bwa Se hejuru y’intego zose za politiki ya Kiyahudi, cyangwa izigamije kuvugurura ibintu. Igihe Satani yamusezeranyaga kumuha ubutware bw’isi yose, yamusubije muri aya magambo ngo “genda, Satani, kuko handitswe ngo ‘uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ” Yari azi, binyuriye mu Byanditswe bya Giheburayo, ko Yehova ari we Mwami w’Ikirenga w’ukuri w’isi yose. Ni irihe tsinda rya kidini rishyigikira ubutegetsi bwa Yehova ritizigamye, aho gushyigikira izi gahunda z’isi za gipolitiki?​—Matayo 4:10; Zaburi 83:18.

5. (a) Ni gute abasenga by’ukuri babona izina ry’Imana? (b) Ni iki cyerekana ko Abahamya ba Yehova bahesha icyubahiro iryo zina?

5 Icya kabiri gisabwa, ni uko ugusenga k’ukuri kugomba guhesha ikuzo no kweza izina ry’Imana. Usumbabyose yahishuriye ubwoko bwe bw’Isirayeli izina rye, ari ryo Yehova (ryahinduwemo Yahweh muri za Bibiliya zimwe na zimwe), kandi ryakoreshejwe incuro ibihumbi n’ibihumbi mu Byanditswe bya Giheburayo. Ndetse na mbere y’aho, Adamu, Eva, hamwe n’abandi bantu, bari bazi iryo zina, n’ubwo batagiye baryubaha igihe cyose (Itangiriro 4:1; 9:26; 22:14; Kuva 6:2). N’ubwo ubusanzwe abahinduzi ba Kristendomu n’ab’Abayahudi bagiye bavana izina ry’Imana muri za Bibiliya zabo, Abahamya ba Yehova bo bagiye baha iryo zina umwanya n’icyubahiro rikwiriye muri Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures​—Traduction du monde nouveau. Bubaha iryo zina nk’uko Abakristo ba mbere babigenzaga. Yakobo yahamije agira ati “Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga kubatoranyamo ubwoko bwo kūbaha izina ryayo. Amagambo y’abahanuzi ahura n’ibyo, . . . Kugira ngo abantu basigaye bashakane Uwiteka n’abanyamahanga bose bitirirwe izina ryanjye.”​—Ibyakozwe 15:14-17, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo; Amosi 9:11, 12.

6. (a) Ni ikihe kintu cya gatatu gisabwa ugusenga k’ukuri? (b) Ni gute Yesu na Daniyeli batsindagirije ibihereranye n’ubutegetsi bw’Ubwami (Luka 17:20, 21)?

6 Icya gatatu ugusenga k’ukuri kugomba kuba kujuje, ni uko kugomba gushyira hejuru Ubwami bw’Imana ko ari bwo muti umwe rukumbi ukwiriye kandi wiringirwa w’ibibazo by’ubutegetsi bw’abantu. Mu buryo busobanutse neza, Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko ubwo Bwami buza, ko ubutegetsi bw’Imana bwigarurira iyi si bukayiyobora. Daniyeli yarahumekewe kugira ngo ahanure ibihereranye n’iminsi y’imperuka muri aya magambo ngo “Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami, butazarimbuka iteka ryose; . . . buzamenagura ubwo bwami bwose [bw’iyi si bwa gipolitiki] bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose.” Ni ba nde muri iki kinyejana cya 20 bagaragarije mu bikorwa ko bashyigikiye ubwo Bwami batizigamye​—ni amadini ya Babuloni Ikomeye, cyangwa ni Abahamya ba Yehova?​—Daniyeli 2:44; Matayo 6:10; 24:14.

7. Ni gute abasenga by’ukuri babona Bibiliya?

7 Icya kane gisabwa kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana, ni uko abagaragu b’Imana b’ukuri bagomba gukomeza kubona ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Bityo rero, ntibagomba gutwarwa n’ijora rihanitse cyane ry’ubuvanganzo bwa Bibiliya, ryo rigerageza guhindura Bibiliya inyandiko isanzwe yahanzwe n’abantu, hamwe n’amakosa yose yakururwa n’ibyo. Abahamya ba Yehova bizera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe, nk’uko Pawulo yabyandikiye Timoteyo agira ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose.”a Ku bw’ibyo rero, Abahamya ba Yehova babona ko Bibiliya ari umuyobozi wabo, igitabo bifashisha mu mibereho ya buri munsi, n’isoko yabo y’ibyiringiro by’igihe kizaza.​—2 Timoteyo 3:16, 17.

Idini Rirangwa n’Urukundo, Ritarangwa n’Inzangano

8. Ni ikihe kintu cya gatanu gisabwa ugusenga k’ukuri?

8 Ni gute Yesu yatanze ikimenyetso kiranga abigishwa be b’ukuri? Igisubizo cye kiratwerekeza ku kimenyetso cy’ingenzi cya gatanu kiranga abasenga by’ukuri. Yesu yaravuze ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” (Yohana 13:34, 35, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ni gute Yesu yagaragaje urukundo rwe? Yarugaragaje atanga ubuzima bwe ho igitambo cy’incungu (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Kuki urukundo nyakuri ari umuco wa ngombwa ku Bakristo b’ukuri? Yohana yasobanuye agira ati “bakundwa, dukundane; kuko urukundo ruva ku Mana . . . Udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo.”​—1 Yohana 4:7, 8.

9. Ni ba nde bagaragaje urukundo nyakuri, kandi gute?

9 Ni ba nde muri iki gihe bagaragaje urukundo nk’urwo, ndetse no mu gihe baba bahanganye n’ikibazo cy’inzangano zishingiye ku moko cyangwa ibihugu? Ni ba nde batsinze ikigeragezo gihanitse cyane, kugeza ndetse no ku gupfa, kugira ngo urukundo rwabo rudahungabana? Mbese, twavuga ko ari abapadiri b’Abagatolika hamwe n’ababikira, bo bemera ko bagize uruhare mu itsembabwoko ryabaye mu Rwanda mu wa 1994? Mbese, ni Aborutodogisi bo muri Serbie cyangwa Abagatolika bo muri Croatie, bo bivanze mu bintu byo “kweza amoko” hamwe n’ibindi bikorwa bitari ibya Gikristo, mu ntambara yashyamiranyije abenegihugu bo mu karere ka Balkan? Cyangwa se baba ari abakuru b’idini rya Gatolika cyangwa ab’amadini y’Abaporotesitanti, bo bakwirakwije urwikekwe n’inzangano muri Irlande y’Amajyaruguru mu myaka mike ishize ibarirwa muri za mirongo? Nta gushidikanya ko Abahamya ba Yehova badashobora gushinjwa ko baba barifatanyije mu bushyamirane ubwo ari bwo bwose nk’ubwo. Bagiye bababarizwa muri za gereza no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, ndetse bageza n’aho bapfa aho gutatira urukundo rwa Gikristo.​—Yohana 15:17.

10. Kuki Abakristo b’ukuri bakomeza kutagira aho babogamira mu bya politiki?

10 Ikintu cya gatandatu ugusenga kwemerwa n’Imana kugomba kuba kujuje, ni ukutagira aho kubogamira mu birebana na politiki y’iyi si. Kuki Abakristo bagomba kutagira aho babogamira mu bya politiki? Pawulo, Yakobo, na Yohana, baduha impamvu zikomeye z’iyo myifatire. Intumwa Pawulo yanditse avuga ko Satani ari “imana y’iki gihe,” ihuma imitima y’abatizera ikoresheje uburyo bushoboka ubwo ari bwo bwose, harimo na za politiki zikurura amacakubiri mu bantu. Umwigishwa Yakobo yavuze ko “ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana,” kandi intumwa Yohana na yo yavuze ko “ab’isi bose bari mu Mubi.” Bityo rero, Umukristo w’ukuri ntashobora gutatira ukwiyegurira Imana kwe yivanga mu isi ya za politiki zanduye za Satani hamwe n’ubutegetsi bwazo.​—2 Abakorinto 4:4; Yakobo 4:4; 1 Yohana 5:19.

11. (a) Ni gute Abakristo babona ibyerekeye intambara? (b) Icyo gihagararo gishingiye ku ruhe rufatiro rw’Ibyanditswe (2 Abakorinto 10:3-5)?

11 Dufatiye ku bintu bibiri bisabwa tumaze kubona, icya karindwi kiragaragara, ari cyo cy’uko Abakristo basenga by’ukuri batagomba kugira uruhare mu ntambara. Ubwo idini ry’ukuri ari umuryango wa kivandimwe wo ku isi hose ushingiye ku rukundo, nta gishobora kuzana amacakubiri cyangwa gusenya uwo “muryango wose . . . w’abavandimwe mu isi.” Yesu yigishije urukundo, ntiyigishije inzangano; yigishije amahoro, ntiyigishije intambara (1 Petero 5:9, Traduction du monde nouveau; Matayo 26:51, 52). “Umubi,” ari we Satani woheje Kayini kwica Abeli, ni na we ugikomeza kubiba inzangano mu bantu no guteza ubushyamirane no kumena amaraso bishingiye kuri politiki, ku madini, no ku ivangura ry’amoko. Abakristo b’ukuri ntibongera ukundi “kwiga kurwana,” uko icyo ibyo byaba bibasaba kwigomwa cyaba kingana kose. Mu buryo bw’ikigereranyo, bamaze ‘gucura inkota zabo mo amasuka n’amacumu yabo mo impabuzo.’ Bera imbuto z’amahoro z’umwuka w’Imana.​—1 Yohana 3:10-12; Yesaya 2:2-4; Abagalatiya 5:22, 23.

Imana Iha Umugisha Imyifatire n’Inyigisho Bitanduye

12. (a) Ni ikihe kintu cya munani gisabwa, ariko se ni uruhe rugero ushobora gutanga rwo kwicamo ibice kw’amadini? (b) Ni gute Pawulo yatsindagirije icyo kintu cya munani gisabwa?

12 Ubumwe bwa Gikristo, ni ikintu cya munani ugusenga k’ukuri kugomba kuba kujuje. Nyamara kandi, amadini ya Kristendomu yiciyemo ibice, nta cyo yigeze yunganiraho. Imiteguro ya kidini yitwa ko ikomeye, yagiye yigabanyamo udutsiko tunyuranye, bityo ibyo bikaba byaragize ingaruka yo guteza urujijo mu bantu. Urugero, idini ry’Ababatisita muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryiremyemo ibice by’Ababatisita bo mu Majyaruguru (Amatorero y’Ababatisita bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika), n’Ababatisita bo mu Majyepfo (Inama y’Ababatisita bo mu Majyepfo), hamwe n’utundi dutsinda tw’Ababatisita tugera kuri cumi na tubiri twabyawe n’uko kwicamo ibice (World Christian Encyclopedia, ku ipaji ya 714). Ibice byinshi byagiye bikomoka ku kudahuza inyigisho cyangwa uburyo bwo kuyobora (urugero, nk’Abaperesibitariyani, Abepisikopale, n’Abakongeregasiyonalisiti). Ukwiremamo ibice kwa Kristendomu, nta ho gutaniye n’ukw’ayandi madini atari aya Kristendomu​—yaba ay’Ababuda, Abayisilamu, cyangwa Abahindu. Ni iyihe nama intumwa Pawulo yagiriye Abakristo ba mbere? Yaravuze ati “ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, kugira ngo mwese muvuge kumwe; kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose, muhuje imitima n’inama.”​—1 Abakorinto 1:10; 2 Abakorinto 13:11.

13, 14. (a) ‘Kuba uwera’ bisobanura iki? (b) Ni gute ugusenga k’ukuri gukomeza kutarangwaho umwanda?

13 Ni ikihe kintu cya cyenda gisabwa idini ryemerwa n’Imana? Hari ihame rya Bibiliya riboneka mu Balewi 11:45 rivuga ngo ‘mube abera, kuko ndi uwera.’ Intumwa Petero yasubiye muri iryo hame, igihe yandikaga agira ati “nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ariko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.”​—1 Petero 1:15, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

14 Uko kuba uwera gukenewe, gukubiyemo iki? Hakubiyemo ko abasenga Yehova bagomba kuba batanduye mu buryo bw’umwuka no mu ngeso zabo (2 Petero 3:14). Abatihana, abakora ibyaha nkana, bityo binyuriye ku myifatire yabo bakerekana ko basuzuguye igitambo cy’incungu cya Kristo, nta mwanya bafite (Abaheburayo 6:4-6). Yehova ashaka ko itorero rya Gikristo rikomeza kutarangwaho umwanda, kandi rikaba iryera. Ni gute ibyo bigerwaho? Mu ruhande rumwe, ibyo bikorwa binyuriye ku manza zo guca abashobora gushyira ikizinga ku itorero.​—1 Abakorinto 5:9-13.

15, 16. Ni irihe hinduka Abakristo benshi bagize mu mibereho yabo?

15 Mbere yo kumenya ukuri kwa Gikristo, hari benshi bari bafite imibereho y’akahebwe, iyo kwishakira ibinezeza n’inyungu zabo bwite. Ariko kandi, ijambo ryerekeye kuri Kristo ryarabahinduye, kandi bababariwe ibyaha byabo. Ibyo Pawulo yabivuze abitsindagiriza igihe yandikaga agira ati “ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke; abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa, cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura, cyangwa bifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana. Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo: ariko mwaruhagiwe, mwarejejwe.”​—1 Abakorinto 6:9-11, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

16 Uko bigaragara, Yehova yemera abareka imyifatire inyuranye n’Ibyanditswe, kandi bagahindukira, maze bakaba abigishwa b’ukuri ba Kristo n’inyigisho ze. Bakunda by’ukuri bagenzi babo nk’uko bikunda, kandi bakabigaragaza mu buryo bwinshi, urugero, binyuriye mu kudatezuka mu murimo utanga ubutumwa buhesha ubuzima ku bantu bashobora kubwumva.​—2 Timoteyo 4:5.

‘Ukuri Kuzababatura’

17. Ni ikihe kintu cya cumi gisabwa ugusenga k’ukuri? Tanga ingero.

17 Hari ikindi kiza ku mwanya wa cumi Yehova asaba abamusenga mu mwuka no mu kuri​—ni ukuvuga inyigisho zitanduye (Yohana 4:23, 24). Yesu yabwiye abigishwa be ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:32). Ukuri kwa Bibiliya, kutubatura mu nyigisho zisuzuguza Imana, urugero nk’inyigisho yo kudapfa k’ubugingo, umuriro w’iteka, na purugatori (Umubwiriza 9:5, 6, 10; Ezekiyeli 18:4, 20). Kutubatura mu iyobera rya Kibabuloni rya Kristendomu, ari ryo ry’ “Ubutatu Butagatifu” (Gutegeka 4:35; 6:4; 1 Abakorinto 15:27, 28). Kumvira ukuri kwa Bibiliya bituma habaho abantu barangwa n’urukundo, bita ku bandi, b’abagwaneza, kandi b’abanyampuhwe. Ubukristo bw’ukuri, ntibwigeze na rimwe bushyigikira ibikorwa byo guhora hamwe n’inkiko za Kiliziya Gatolika zarangwaga no kutoroherana, zari zarashyiriweho gucira urubanza abantu batavugaga rumwe na yo, urugero nka Tomás de Torquemada, cyangwa se ibikorwa by’inzangano bya ba gashozantambara, urugero nk’abateje Intambara z’Abanyamisaraba bari mu kwaha kwa papa. Ni koko, Babuloni Ikomeye yeze imbuto nk’izo uhereye kera mu mateka, nibura kuva mu gihe cya Nimurodi kugeza n’ubu.​—Itangiriro 10:8, 9.

Izina Ryihariye

18. (a) Ni ba nde bujuje ibyo bintu icumi bisabwa, kandi gute? (b) Ni iki dushobora gukora, buri muntu ku giti cye, kugira ngo tuzaragwe imigisha yadushyizwe imbere?

18 Ni ba nde muri iki gihe buzuza by’ukuri ibyo bintu icumi bisabwa ugusenga k’ukuri? Ni ba nde bazwiho ugushikama kandi bakarangwa n’amahoro? Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bazwiho kuba ‘atari ab’isi’ (Yohana 15:19; 17:14, 16; 18:36). Ubwoko bwa Yehova bufite igikundiro cyo kuba bwitirirwa izina rye no kuba Abahamya be, kimwe n’uko Yesu Kristo yari umuhamya w’indahemuka wa Se. Twitirirwa iryo zina ryera, tuzirikana inshingano dufite yo kubaho duhuje n’icyo iryo zina rishushanya. Kandi kubera ko turi Abahamya be, mbega ibyiringiro bihebuje byadushyizwe imbere! Ibyo byiringiro ni ibyo kuzaba turi bamwe mu bazaba bagize umuryango wa kimuntu wumvira kandi wunze ubumwe, usenga Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, muri paradizo izaba yarongeye kugarurwa hano ku isi. Kugira ngo tuzabone iyo migisha, nimucyo dukomeze kwerekana neza ko dufite ugusenga k’ukuri no kwitwa Abahamya ba Yehova tubigiranye ishema, “kuko amateka yayo ari ay’ukuri no gukiranuka.”​—Ibyahishuwe 19:2; Yesaya 43:10-12; Ezekiyeli 3:11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Za Bibiliya zagiye zihindurwa mu zindi ndimi ubwazo, nta bwo zahumetswe n’Imana. Imiterere y’izo Bibiliya, ishobora gutuma zibonekamo ihindagurika ku bihereranye no gusobanukirwa indimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ni gute abagaragu ba Yehova bazifata ku byerekeye irimbuka rya Babuloni Ikomeye?

◻ Ni ibihe bintu by’ingenzi bisabwa ugusenga k’ukuri?

◻ Ni gute ukuri kwakubatuye?

◻ Ni ikihe gikundiro cyihariye dufite twe Abahamya ba Yehova?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Abahamya ba Yehova babwiriza kandi bakigisha ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abakristo b’ukuri bagiye bakomeza kutagira aho babogamira muri za politiki z’iyi si n’intambara zayo

[Aho ifoto yavuye]

Indege: Uburenganzira bwatanzwe na Minisiteri y’Ingabo, Londres

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze