ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w97 1/4 pp. 3-4
  • Kuki Ibi Bihe Bimeze Nabi Bene Aka Kageni?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Ibi Bihe Bimeze Nabi Bene Aka Kageni?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Ibisa na byo
  • Ikibazo cya 3: Kuki Imana yemera ko ngerwaho n’imibabaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Mbese Imana itwitaho koko?
    Mbese Imana itwitaho koko?
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
w97 1/4 pp. 3-4

Kuki Ibi Bihe Bimeze Nabi Bene Aka Kageni?

IYO wicaye urimo usoma ikinyamakuru runaka, cyangwa ukurikirana amakuru ahita kuri Televiziyo, cyangwa wumva amakuru avugwa kuri radiyo, uba witeze kugezwaho amakuru mabi runaka, si byo se? Wenda, birashoboka ko utatangazwa no kumenya ko na n’ubu intambara igikomeza guca ibintu, ko ubwicanyi burangwa n’urugomo bugikomeza gukwira hose, cyangwa ko inzara igikomeza kuzahaza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Niba utuye kure y’aho ibyo bibera, ushobora kuba udahora wumva uhangayikishijwe n’amakuru nk’ayo mu buryo bukabije. N’ubundi kandi se, ni nde washobora kugirira impuhwe abo bantu bose bababara, maze ngo bibure kumutesha umutwe? Nyamara kandi, mu gihe twirebeye n’amaso ukuntu imibabaro igira ingaruka ku bantu, birakomeye kuba twakomeza kumva nta cyo bitubwiye. Mu yandi magambo, gusoma amakuru ahereranye n’intambara, no gutekereza ku mibare y’abantu bahitanwa n’impanuka, usanga ari nta ho bihuriye no gusoma amakuru avuga ibihereranye na Adnan, umuhungu ufite imyaka icyenda wo muri Bosiniya, nyina akaba yarishwe ubwo igisasu cyagwaga mu rugo rwabo kikarusenya. Nyuma y’amezi runaka, se wa Adnan yarapfuye, arashwe n’umuntu wari wihishe ahantu hatazwi, igihe Adnan na se barimo batembera mu muhanda. Hashize ibyumweru bike, mushiki we yaraviriranye kugeza ubwo apfiriye mu maso ye, azize igisasu cy’umuzinga cyaguye ku kibuga cy’ishuri. Abaganga bavuye Adnan indwara yo guhahamuka basanze uwo mwana yarabaye ikinya, atakigira ibyiyumvo na busa​—habe no kugira amatsiko. Ubwoba no kwibuka ibyabaye, byamubuzaga amahwemo mu masaha yabaga ari maso; inzozi za nijoro ziteye ubwoba, zamubuzaga gusinzira. Adnan si umuntu wo mu mibare ivuga ibihereranye n’ibarura gusa. Ni umwana ubabaye; ntidushobora kumufasha, ariko twumva twishyize mu mwanya we.

Uko ni na ko biri ku birebana n’iyindi mimerere mibi iri ku isi. Gusoma amakuru ahereranye n’inzara usanga nta ho bihuriye no kubona ishusho y’umwana w’umukobwa ufite imyaka itanu, wabyimbye inda, afite n’ingingo zanyunyutse, umuntu uriho ku ka burembe, yicwa n’inzara. Gusoma amakuru avuga imibare y’ibikorwa by’ubwicanyi, usanga nta ho bihuriye no kumva ibihereranye n’umupfakazi ugeze mu za bukuru, ukubitwa mu buryo bwa kinyamaswa, wibwa, kandi agafatwa ku ngufu. Gusoma amakuru avuga ibihereranye no gusenyuka k’umuryango, usanga nta ho bihuriye no kumenya ko umubyeyi w’umugore yicishije umwana we bwite inzara ku bushake, akanamwonona mu buryo bukabije.

Gusoma amakuru avuga ibihereranye n’ibintu nk’ibyo birababaza. Ariko kandi, mbega ukuntu birushaho kuba bibi cyane, iyo kimwe muri ibyo byago biba ku isi hose kitugezeho mu buryo butaziguye! Iyo ibintu bibi bikugezeho ku giti cyawe, imimerere irangwa ku isi hose ivugwa mu makuru y’isi, ishobora guhinduka ibintu biturenze. Kwemera ko imibabaro iterwa n’ubwicanyi, intambara, inzara, n’indwara, birushaho kwiyongera mu rugero rutigeze kubaho mu mateka ya kimuntu, ni ikintu giteye ubwoba. Ingaruka zituruka ku guhangana n’ibintu biba muri iki kinyejana cya 20, zishobora rwose kuba zimbitse​—urujijo, ubwoba, no kwiheba bikaba ari ibintu byogeye hose.

Abantu bo mu madini menshi, barimo barashaka ibisubizo by’ibibazo bibatesha umutwe nk’ibi ngo, kuki ibintu ari bibi bene aka kageni? Abantu baragana he?

Ikibabaje ni uko amadini muri iki gihe adatanga ibisubizo binyuze abantu. Igihe wabonaga ku ncuro ya mbere icyo kibazo ku gifubiko cy’iyi gazeti, ushobora kuba warashidikanyije​—iyo ikaba ari imyifatire yumvikana. Akenshi, Amadini atsimbarara ku bitekerezo bya kera, agerageza gusobanura icyo Bibiliya itigera ivuga​—umunsi n’isaha nyayo imirimo y’iyi si izarangirira. (Reba muri Matayo 24:36.) Abanditsi b’iyi gazeti, bahitamo kureka Bibiliya ikisobanura ubwayo. Wenda ushobora gutangazwa no kumenya ko ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’iminsi y’imperuka, bishingiye ku bintu bigaragara kandi bishyize mu gaciro. Kandi, nta bwo Bibiliya isobanura gusa impamvu ibintu bimeze nabi. Inatanga ibyiringiro ku bihereranye n’igihe kizaza, ibyiringiro bihumuriza rwose. Turagutumiye ngo usuzume ibice bikurikira, kugira ngo urebe ukuntu ibyo ari ko biri.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

Jobard/Sipa Press

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze