Igice cya 1
Mbese Imana itwitaho koko?
1, 2. Ni ikihe kibazo abantu bibaza ku byerekeye Imana, kandi kuki?
HARI ubwo wenda mu mibereho yawe waba warigeze kwibaza uti ‘niba hariho Imana itwitaho koko, kuki ireka imibabaro ikabaho?’ Twese twagiye tugerwaho n’imibabaro cyangwa tukabona abayirimo.
2 Koko rero, mu mateka y’abantu, abantu bagiye bagerwaho n’imibabaro n’agahinda bitewe n’intambara, ubugome, ubugizi bwa nabi, akarengane, ubukene, indwara no gupfusha abo bakundaga. Mu kinyejana cya 20 cyonyine, intambara zahitanye abantu basaga miriyoni 100. Abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bakomereka cyangwa bagasenyerwa, bakanasahurwa. Iki gihe turimo cyabayemo ibintu byinshi biteye ubwoba byasize abantu batabarika mu gahinda kenshi n’amarira menshi avanze no kwiheba.
3, 4. Kuba Imana yararetse imibabaro ikabaho, abantu benshi babitekerezaho iki?
3 Hari bamwe bahinduka abarakare maze bakumva ko niba Imana ibaho, igomba kuba itatwitaho rwose. Hari nubwo batekereza ko nta Mana ibaho. Urugero, ni nk’umugabo umwe watotejwe azira ivangura ry’amoko ryahitanye incuti ze hamwe n’abandi bantu bo mu muryango we mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, waje kwibaza ati “ubwo se Imana yari hehe igihe twari tuyikeneye?” Undi na we warokotse muri za miriyoni z’abantu bishwe n’ishyaka rya Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, yari yarashavujwe cyane n’imibabaro yabonye, ku buryo yaje kuvuga ati “urigase ku mutima wanjye, wahumana.”
4 Bityo rero, abantu benshi ntibiyumvisha impamvu Imana nziza ireka ibintu bibi bikabaho. Bibaza niba itwitaho koko, cyangwa se niba inabaho. Ndetse abenshi muri bo bagera n’aho babona ko imibabaro izakomeza kubaho iteka ryose mu mibereho y’abantu.
[Ifoto yo ku ipaji ya 2 n’iya 3]
Mbese isi nshya itarangwamo imibabaro yaba yegereje?