ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/7 pp. 26-29
  • Ikintu Kitazibagirana Cyabaye mu Bufaransa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikintu Kitazibagirana Cyabaye mu Bufaransa
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Yehova Ni We Ukuza
  • Ikoraniro Ritazibagirana
  • “Agashanga mu Butayu”
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/7 pp. 26-29

Ikintu Kitazibagirana Cyabaye mu Bufaransa

IBYAPA byari byakwirakwijwe mu mujyi byanditsweho ngo “NTIDUSHAKA UMUJYI WA YEHOVA! Itsinda rimwe ryarwanyaga Abahamya ryasabye rikomeje riti “Nimucyo Twese Hamwe Duhagurukire Kurwanya Umushinga wa Yehova.” Mu by’ukuri, ingingo zibarirwa mu magana zasohotse mu binyamakuru zatumye iyo nkuru imenywa n’abantu bose. Abantu bashyize imikono ku nyandiko zigaragaza ibyifuzo byabo, maze udupapuro dusebanya dusaga ibihumbi magana atanu tuvuga ibyerekeye uwo mushinga twisukiranya mu maposita yo muri ako karere. Uwo mushinga wahungabanyije imimerere y’ituze yarangwaga mu mujyi w’i Louviers, mu burengerazuba bw’amajyaruguru y’u Bufaransa wari uwuhe? Uwo ni umushinga wateganyaga igikorwa cyo kubaka ibiro bishya by’ishami n’amazu yo kubamo y’Abahamya ba Yehova.

Yehova Ni We Ukuza

Abahamya ba Yehova batangiye gukorera umurimo mu Bufaransa mu mpera z’ikinyejana cya 19. Inzu ya mbere yo kubikamo ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya yuguruwe mu mwaka wa 1905 ahitwa i Beauvène, mu majyepfo y’u Bufaransa, naho mu mwaka wa 1919, ibiro bito byatangiye gukorera i Paris. Mu mwaka wa 1930, ibiro by’ishami byatangiye gukora ku mugaragaro muri uwo mujyi, maze mu mwaka wakurikiyeho, abakora mu biro batangira kuba mu mazu ya Beteli yari ahitwa Enghien-les-Bains, mu majyaruguru y’i Paris. Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, abagize umuryango wa Beteli bimukiye i Paris, hanyuma mu mwaka wa 1959 ishami ryimurirwa mu nzu yari ifite amagorofa atanu yari i Boulogne-Billancourt, mu karere k’amajyepfo kure yo mu murwa mukuru.

Kubera ko umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wagendaga waguka, mu mwaka wa 1973, imirimo yo gucapa no gupakira ibitabo yimuriwe mu mazu y’i Louviers, ku birometero 100 mu burengerazuba bw’i Paris, naho abakozi bo mu biro baguma i Boulogne-Billancourt. Ariko kandi, ukwiyongera k’umubare w’ababwiriza mu Bufaransa kwatumye amazu y’i Louviers agaragara ko adahagije, n’ubwo hongereweho andi mu mwaka wa 1978 no mu wa 1985. Bityo rero, hafashwe umwanzuro wo kwagura Beteli no kuzana umuryango wose kugira ngo ube ahantu hamwe. Uwo mushinga ntiwishimiwe na bose, nk’uko byavuzwe tugitangira. N’ubwo habayeho uko kurwanywa kose, habonetse ikibanza cyo kubakamo, kiri kuri kilometero imwe n’igice uvuye ku icapiro. Hakurikiyeho umurimo ukomeye wakozwe mu gihe cy’imyaka itandatu, maze amaherezo umuryango wose wa Beteli uza guhurizwa hamwe i Louviers, muri Kanama 1996, nyuma y’imyaka 23 wamaze utandukanye.

Bityo rero, byari ibyishimo byinshi kubona imbaga y’abantu bishimye bagera ku 1.187, hakubiyemo n’abagize umuryango wa Beteli wo mu Bufaransa bagera kuri 300, n’intumwa zigera kuri 329 zari zoherejwe n’andi mashami 42, bateranye ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 1997, kugira ngo batege amatwi disikuru yo kwegurira Yehova [ayo mazu mashya y’ishami], yatanzwe n’Umuvandimwe Lloyd Barry umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Ariko kandi, kubona icyo gikorwa cyo gutaha [amazu mashya y’ishami] cyarabayeho mu gihe Abahamya ba Yehova bari barimo barwanywa, kandi bamaze n’igihe kirekire baharabikwa n’itangazamakuru ryabasebyaga mu Bufaransa hose, byumvikanisha ko Abahamya bose bo mu Bufaransa bashoboraga kwifatanya mu kwizihiza uko gutsinda. Kubera iyo mpamvu, ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo, hakozwe ikoraniro ryihariye ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ugume mu Rukundo rwa Kristo,” ryabereye ahitwa Villepinte Exhibition Center, mu majyaruguru y’i Paris. Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa bose bari batumiwe hamwe n’Abahamya bo mu Bubiligi n’abo mu Busuwisi bavuga ururimi rw’Igifaransa, kimwe n’amatorero yo mu Bwongereza, mu Budage, muri Luxembourg no mu Buholandi.

Ikoraniro Ritazibagirana

Imirimo yo kwitegura iryo koraniro yatangiye amezi atandatu mbere y’aho. Hanyuma, ibyumweru bibiri gusa mbere y’uko [amazu mashya y’ishami] yegurirwa Yehova, abashoferi b’Abafaransa batwara amakamyo bakoze imyigaragambyo, bafunga imihanda minini n’aho banyweshereza lisansi. Mbese, intebe n’ibindi bikoresho byari kuba byahageze mu gihe gikwiriye? Mbese, ibyo gufunga imihanda byari kubuza abavandimwe kuza? Bose bariruhukije, ubwo imyigaragambyo yarangiraga mu gihe cy’icyumweru kimwe, maze imihanda yongera kuba nyabagendwa. Ku wa Gatanu nimugoroba, mbere y’impera z’icyumweru zagenewe kwegurira Yehova [ayo mazu mashya y’ishami], amakamyo 38 yari yagejeje intebe 84.000 mu mazu abiri manini yari yakodeshejwe ku bw’uwo munsi. Abavandimwe na bashiki bacu basaga 800 bakoze ijoro ryose kugeza ku wa Gatandatu mu gitondo, saa tatu n’igice, bategura intebe, platifomu, ibyuma birangurura amajwi na za videwo nini zigera ku icyenda.

Ku Cyumweru mu gitondo, saa 12:00, imiryango yari yuguruwe, maze abantu batangira kwisukiranya. Za gari ya moshi zihariye zigera kuri 17 zakodeshejwe zazanye Abahamya basaga 13.000 zibageza mu murwa mukuru. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako karere basaga ibihumbi bibiri bari bari aho za gari ya moshi zihagarara, kugira ngo basuhuze abo bagenzi banabaherekeze mu matsinda aho ikoraniro ryari kubera. Mushiki wacu umwe yavuze ko iyo gahunda yuje urukundo yatumye “bumva bafite umutekano kandi bamerewe neza.”

Abandi bageze i Paris baje mu ndege cyangwa mu modoka. Ariko kandi, abenshi baje muri za bisi zigera kuri 953, naho Abahamya baturukaga mu karere k’i Paris bo bakoresheje imodoka zitwara abagenzi kugira ngo bagere muri Exhibition Center. Hari benshi baraye bagenda cyangwa bavuye mu ngo zabo kare cyane mu gitondo, ariko bakaba baragaragazaga ibyishimo byo kuba bateranye iryo koraniro. Kuramukanyana ibyishimo no guhoberana mu buryo burangwa n’igishyuhirane, ni byo byaranze incuti zari zongeye guhura nyuma y’imyaka myinshi yari ishize zitabonana. Imyambaro y’amabara meza anyuranye ihuje n’igihugu umuntu atuyemo, yahaye iyo mbaga y’abantu bishimye isura mpuzamahanga. Nta gushidikanya, hari ikintu runaka kidasanzwe cyari kigiye kuba.

Igihe porogaramu yatangiraga, hakaba hari saa 4:00, intebe zose zari zamaze kwicarwaho, kandi abantu babarirwa mu magana barimo baza buri munota. Aho watereraga ijisho hose, wabonaga imbaga y’abantu bafite akanyamuneza ku maso. Hari n’abandi babarirwa mu bihumbi bakomeje guhagarara cyangwa bicaye hasi. Mu buryo buhuje n’umutwe w’iryo koraniro, abakiri bato benshi bimukiye abantu bakuze, babigiranye urukundo. Umugabo n’umugore bashakanye banditse bagira bati “mbega ukuntu twishimiye kwimukira abavandimwe na bashiki bacu dukunda cyane, n’ubwo tutari tuziranye!” Hari benshi bagaragaje umwuka mwiza wo kwigomwa, bagira bati “twiriwe duhagaze inyuma y’intebe twazanye mu ijoro ryose ryo ku wa Gatanu. Ariko kandi, kuba twari duhari byonyine byatumye dusagwa n’ibyiyumvo byo gushimira Yehova.”

N’ubwo intumwa zoherejwe zari zananiwe cyangwa zikaba zari zahuye n’imbogamizi, zateze amatwi raporo zaturukaga mu bindi bihugu zibigiranye ubwitonzi, hamwe na disikuru zatanzwe na Lloyd Barry na Daniel Sydlik, na we akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Umuvandimwe Barry yibanze ku ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Yehova Yongerera Abantu Imbaraga,” maze agaragaza neza ukuntu Yehova yahaye imigisha ubwoko bwe bukagira ukwiyongera n’ubwo bwahuye n’ibigeragezo binyuranye. Disikuru yatanzwe n’Umuvandimwe Sydlik yari ifite umutwe uvuga ngo “Hahirwa Ubwoko Bufite Yehova ho Imana Yabwo!” Izo disikuru zombi zari zihuje n’igihe, cyane cyane iyo urebye ukuntu Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa barwanywa muri iki gihe. Umuvandimwe Sydlik yagaragaje ko kugira ibyishimo nyakuri bidashingiye ku mimerere yo hanze, ahubwo ko bishingiye ku mishyikirano dufitanye na Yehova n’ukuntu tubona ibihereranye n’ubuzima. Mu gihe yabazaga abari bamuteze amatwi ati “mbese, mufite ibyishimo?,” bamushubije bakoma amashyi y’urufaya.

Mushiki wacu umwe wari “waratakaje ibyishimo,” nyuma y’aho yaje kwandika ati “nahise menya ko nshobora kugira ibyishimo. Nari ndimo mpatana ariko mu buryo butari bwo, nyamara kandi Yehova yanyeretse binyuriye kuri iyo disikuru, ukuntu nari nkeneye kugira ihinduka.” Undi muvandimwe we yagize ati “noneho ndashaka guhatanira gushimisha umutima wa Yehova. Sinshaka ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ibyishimo byimbitse natangiye kwiyumvamo biyoyoka.”

Amateraniro agiye kurangira, uwari uhagarariye ikoraniro yatangaje ko hari hateranye abantu bagera ku 95.888 abigiranye igishyuhirane—iryo rikaba ari ryo ryari ikoraniro rinini cyane kuruta andi makoraniro yose y’Abahamya ba Yehova yabaye mu Bufaransa!

Nyuma y’indirimbo isoza, iyo benshi baririmbye amarira y’ibyishimo abunga mu maso, n’isengesho rya nyuma, abavandimwe batangiye urugendo rwo gusubira iwabo bafite ibyiyumvo binyuranye. Imimerere isusurutsa kandi ya gicuti yaranze iryo koraniro, ntiyisobye abantu. Hari ibintu byinshi byiza byavuzwe n’abashoferi ba za bisi ku bihereranye n’intumwa zari zoherejwe. Nanone kandi, bashimishijwe na gahunda yari ihari yatumye za bisi zigera kuri 953 zose zihaguruka zikava kuri Exhibition Center nta n’imwe ibyiganye n’indi mu gihe cy’amasaha abiri! Nanone, imyifatire yagaragajwe n’intumwa zari zoherejwe yashimwe cyane n’abakozi bo muri gari ya moshi n’abo mu modoka zitwara abagenzi. Hakurikiyeho ibiganiro byinshi byiza, kandi ibyo byatanze ubuhamya bwiza.

“Agashanga mu Butayu”

Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bagenzi be inama igira iti “tujye tuzirikana[na] ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza . . . duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ariko murushaho kugenza mutyo” (Abaheburayo 10:24, 25). Nta gushidikanya, iryo koraniro ryihariye ryabaye isoko y’inkunga ikomeye kuri bose, “agashanga mu butayu,” nk’uko mushiki wacu umwe yabivuze. Abavandimwe bari baturutse ku ishami ryo muri Togo banditse bagira bati “twasubiyeyo twongerewe imbaraga, twatewe inkunga, twakomejwe kandi twiyemeje kujya twishimira umurimo wa Yehova kurusha ikindi gihe cyose.” Umugenzuzi w’akarere umwe yagize ati “abari baracitse intege basubiye iwabo bafite ibyishimo.” Undi na we yagize ati “abavandimwe batewe inkunga kandi bongererwa imbaraga.” Umugabo n’umugore bashakanye basunikiwe kwandika bagira bati “nta kindi gihe twigeze twumva twegereye cyane umuteguro wa Yehova.”

Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “ikirenge cyanjye gihagaze aharinganiye; mu materaniro nzashimiramo Uwiteka” (Zaburi 26:12). Amateraniro ya Gikristo nk’ayo atuma twese twongera kugira igihagararo cyo mu buryo bw’umwuka gikwiriye, mu gihe duhanganye n’ingorane. Mushiki wacu umwe yemeje agira ati “uko imibabaro duhura na yo yaba iri kose, ibi bihe bidasanzwe byiyanditse mu mitima yacu mu buryo bwimbitse, kandi bizahora biduhumuriza.” Mu buryo nk’ubwo, umugenzuzi usura amatorero umwe yaranditse ati “kwibuka uyu musogongero wa Paradizo bizadufasha guhangana n’ibihe bigoye, mu gihe tuzaba duhuye na byo.”

Muri Zaburi 96:7 hatanga inama igira iti “mwa miryango y’amahanga mwe, mwaturire Uwiteka, mwaturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga.” Nta gushidikanya, igikorwa cyo kwegurira Yehova amazu mashya y’ishami mu Bufaransa, ni igikorwa kigaragaza ugutsinda gukomeye kwa Yehova. Ni we wenyine washoboraga gutuma uwo mushinga usohozwa, mu gihe hariho kurwanywa kugambiriwe kandi kwakozwe mu rugero runini bene ako kageni. Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa biyemeje ‘kuguma mu rukundo rwa [Kristo]’ no ‘[kureka] umucyo wabo ukaboneka,’ kurusha ikindi gihe cyose (Yohana 15:9; Matayo 5:16). Abateranye kuri iyo porogaramu yo gutaha [amazu mashya y’ishami] bose bari bafite ibyiyumvo bitagabanyije, nk’iby’umwanditsi wa Zaburi wagize ati “ibyo byavuye ku Uwiteka, kandi ni ibitangaza mu maso yacu.”​—Zaburi 118:23.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Lloyd Barry

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Daniel Sydlik

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Abantu bagera ku 95.888 bateranye kuri porogaramu yihariye yabereye i Villepinte Exhibition Center

[Amafoto yo ku ipaji ya 28]

Abantu babarirwa mu bihumbi mu bari bateranye bateze amatwi ibyavugwaga bahagaze cyangwa bicaye hasi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze