ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/11 pp. 4-7
  • Uko Abamarayika Bashobora Kugufasha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko Abamarayika Bashobora Kugufasha
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko Abamarayika Bagiye Biyereka Abantu
  • Mbese, Twagombye Kwambaza Abamarayika Tubasaba Ubufasha?
  • Twambaze Imana
  • Abamarayika n’Imyifatire Mbonezamuco
  • Abamarayika Barinzi
  • Ubutumwa Abamarayika Batwara
  • Abamarayika bagira uruhe ruhare mu mibereho yacu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Abamarayika ni “imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ese usobanukiwe neza abamarayika?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uko abamarayika badufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/11 pp. 4-7

Uko Abamarayika Bashobora Kugufasha

IJAMBO ry’Imana ryemeza ko hariho abamarayika. Ritubwira ko hariho za miriyoni nyinshi cyane z’ibyo biremwa by’umwuka. Daniyeli, umugaragu wa Yehova Imana, yeretswe ibintu byo mu ijuru, maze yandika abyerekezaho agira ati ‘uduhumbagiza [bakoreraga Imana], kandi inzovu incuro inzovu bari bayihagaze imbere.’​—Daniyeli 7:10.

Zirikana ko amagambo ya Daniyeli akubiyemo ibirenze ibyo kutubwira gusa ko hariho abamarayika benshi. Anagaragaza ko abamarayika bakorera Imana. Ni abagaragu bayo. Mu buryo nk’ubwo, umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “muhimbaze Uwiteka, mwa bamarayika be mwe: mwa banyambaraga nyinshi mwe basohoza itegeko rye, mukumvira ijwi ry’ijambo rye. Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo ze zose mwe: mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda.”​—Zaburi 103:20, 21.

Nanone kandi, Bibiliya isobanura ko abamarayika batatangiriye imibereho yabo ku isi ari abantu. Yehova yaremeye abamarayika mu ijuru mbere y’uko anarema isi. Igihe Imana ‘yashingaga imfatiro z’isi, abana b’Imana bose [b’abamarayika] baranguruye ijwi ry’ibyishimo.’​—Yobu 38:4-7.

Abamarayika ni ibiremwa by’umwuka​—bitaboneka, bifite imbaraga n’ubwenge. Muri Bibiliya, ijambo ry’Igiheburayo mal·ʼakhʹ n’iry’Ikigiriki agʹge·los, ahindurwamo ngo “marayika” iyo havuzwemo ikiremwa cy’umwuka. Ayo magambo aboneka incuro zigera hafi kuri 400 muri Bibiliya. Yombi asobanura kimwe, ni ukuvuga “intumwa.”

Uko Abamarayika Bagiye Biyereka Abantu

Nta gushidikanya, abamarayika ni intumwa. Ushobora kuba uzi neza inkuru ya Bibiliya ivuga ibirebana n’igihe marayika Gaburiyeli yabonekeraga Mariya. Yamubwiye ko n’ubwo yari isugi, yari kuzabyara umwana wagombaga kuzitwa Yesu (Luka 1:26-33). Nanone kandi, hari abungeri umumarayika yabonekeye bari mu rwuri. Yarababwiye ati ‘uyu munsi Umukiza yabavukiye, uzaba Kristo Umwami’ (Luka 2:8-11). Mu buryo nk’ubwo, abamarayika bagejeje ubutumwa kuri Hagari, Aburahamu, Loti, Yakobo, Mose, Gideyoni, Yesu hamwe n’abandi bavugwa muri Bibiliya.​—Itangiriro 16:7-12; 18:1-5, 10; 19:1-3; 32:24-30; Kuva 3:1, 2; Abacamanza 6:11-22; Luka 22:39-43; Abaheburayo 13:2.

Birakwiriye kuzirikana ko ubwo butumwa bwose bwatangwaga n’abamarayika, bwabaga buhuje n’isohozwa ry’imigambi y’Imana, bukaba byanze bikunze butarabaga buhuje n’iy’abantu bwarebaga. Abamarayika bazaga ari intumwa zihagarariye Imana, hakurikijwe ibyo ishaka n’ingengabihe yayo. Abantu si bo babihamagariraga.

Mbese, Twagombye Kwambaza Abamarayika Tubasaba Ubufasha?

Mbese, birakwiriye kwambaza abamarayika mu gihe cy’amakuba? Niba ari ko biri, twakwifuza kumenya izina ry’umumarayika ushobora kudufasha cyane kurusha abandi. Ku bw’iyo mpamvu, ibitabo bimwe na bimwe bicuruzwa, birimo urutonde rw’amazina menshi avugwaho kuba ari ay’abamarayika hamwe n’inzego zabo, ibyubahiro byabo n’inshingano zabo. Igitabo kimwe kirimo urutonde rw’icyo cyita “icumi b’imena mu ijuru,” ari bo “bamarayika b’ibyamamare mu karere k’u Burengerazuba bw’isi.” Muri urwo rutonde harimo n’amagambo atanga inama yo guhumiriza, ugasubiramo incuro nyinshi witonze izina rya marayika runaka, ugahumeka ushyitsa neza umwuka mu nda, ugahumeka buhoro buhoro, maze “ukitegura ko ushobora gushyikirana na bo.”

Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Bibiliya yo iduha amazina y’abamarayika babiri gusa mu bamarayika bizerwa b’Imana, ari bo Mikayeli na Gaburiyeli (Daniyeli 12:1; Luka 1:26). Birashoboka ko impamvu yatumye aya mazina atangwa, ari iyo kugaragaza ko buri mumarayika wese ari umuntu wo mu buryo bw’umwuka wihariye ufite izina, ko atari imbaraga iri aho gusa idafite uko iteye.

Birakwiriye kuzirikana ko hari abamarayika banze guhishurira abantu amazina yabo. Igihe Yakobo yasabaga umumarayika kumubwira izina rye, ntiyabikoze (Itangiriro 32:29). Igihe umumarayika wavuganye na Yosuwa yasabwaga kuvuga uwo ari we, yavuze gusa ko ari “[umugaba w’]ingabo z’Uwiteka” (Yosuwa 5:14). Igihe ababyeyi ba Samusoni babazaga umumarayika izina rye, yaravuze ati “urambariza iki izina ryanjye, ko ari izina ritangaza?” (Abacamanza 13:17, 18). Mu kudatanga urutonde rw’amazina y’abamarayika, Bibiliya iturinda kububaha mu buryo butabakwiriye, no kubasenga. Nk’uko turi bubibone, nta n’ubwo itwigisha kubambaza.

Twambaze Imana

Bibiliya itubwira ibyo dukeneye kumenya byose ku bihereranye n’ibiri mu buturo bw’imyuka. Intumwa Pawulo yaranditse iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha . . . kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Iyo Imana iza gushaka ko tumenya amazina y’abamarayika benshi, iba yarayaduhishuriye mu Ijambo ryayo Bibiliya. Kandi iyo Imana iza gushaka kutwigisha ukuntu twashyikirana n’abamarayika tukavugana na bo mu isengesho, iba yarashyize izo nyigisho mu Byanditswe.

Nyamara ahubwo, Yesu Kristo yarigishije ati “nusenga, ujye winjira mu nzu, ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye . . . nuko musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe’ ” (Matayo 6:6, 9). Igitekerezo gishingiye ku Byanditswe ni iki: ntitugomba kwambaza abamarayika cyangwa kubasenga, ahubwo twagombye kwegera Umuremyi w’abamarayika mu isengesho, ari we Mana ubwayo. Izina ryayo si iyobera, kandi si ngombwa ko umuntu agira ibyo yerekwa kugira ngo abone kuritahura. N’ubwo hagiye hakoreshwa imihati yo gupfukirana izina ry’Imana, riboneka mu nyandiko za Bibiliya incuro zisaga 7.000. Urugero, Data wo mu ijuru ni we umwanditsi wa Zaburi yerekezagaho, ubwo yaririmbaga agira ati ‘[wowe] witwa Uwiteka [“Yehova,” NW ] , ni wowe wenyine Usumbabyose, utegeka isi yose.’​—Zaburi 83:18.

Nta na rimwe Yehova aba ahuze cyane ku buryo atatwumva mu gihe tumwisunze mu buryo bukwiriye mu isengesho. Bibiliya iduha icyizere muri aya magambo agira ati “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.”​—2 Ngoma 16:9.

Abamarayika n’Imyifatire Mbonezamuco

Mu buryo bunyuranye n’ibigaragazwa kenshi mu itangazamakuru, abamarayika ntibacira abantu imanza. Ibyo birakwiriye, bitewe n’uko abamarayika badafite uburenganzira bwo gucira abantu imanza. Yehova ni we ‘mucamanza wa bose,’ n’ubwo guca imanza “yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose,” uwo akaba ari Yesu Kristo (Abaheburayo 12:23; Yohana 5:22). Ariko nanone, byaba ari ikosa kumva ko abamarayika batita ku bihereranye n’ukuntu tubaho mu buzima bwacu. Yesu yagize ati “haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”​—Luka 15:10.

Ariko kandi, abamarayika ntibahari mu buryo bw’indorerezi gusa. Mu bihe byahise, bagiye bakoreshwa mu gusohoza imanza z’Imana. Urugero, Imana yakoresheje abamarayika mu kurwanya Abanyamisiri ba kera. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi 78:49, “[yabateye] uburakari bwayo bukaze, umujinya n’uburakari n’ibyago, umutwe w’abamarayika b’abarimbuzi.” Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya ivuga ko mu ijoro rimwe, umumarayika umwe gusa yarimbuye ingabo z’abashuri 185.000.​—2 Abami 19:35.

Mu buryo nk’ubwo, mu gihe kiri imbere, abamarayika bazarimbura ababangamira imimerere myiza y’abandi, banga gukurikiza amahame akiranuka y’Imana. Yesu azaza “azanye n’abamarayika b’ubutware bwe, hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza.”​—2 Abatesalonike 1:7, 8.

Bityo rero, Ibyanditswe bigaragaza ko abamarayika bizerwa b’Imana bakora ibyo ishaka buri gihe, bashyira mu bikorwa amabwiriza yayo kandi bakomeza kugendera ku mahame yayo akiranuka. Uko bigaragara, niba dushaka ko abamarayika b’Imana badufasha, tugomba kumenya ibyo Imana ishaka kandi tukihatira kubikora dushyizeho umwete.

Abamarayika Barinzi

Mbese, abamarayika bita ku bantu kandi bakabarinda? Intumwa Pawulo yarabajije iti “mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?” (Abaheburayo 1:14). Uko bigaragara, igisubizo cy’ikibazo cya Pawulo ni yego.

Kubera ko Abaheburayo batatu ari bo Saduraka, Meshaki n’Abedenego banze kuramya igishushanyo cy’izahabu cyahagaritswe na Nebukadinezari Umwami w’Abanyababuloni, bajugunywe mu itanura ryaka umuriro ugurumana. Ariko kandi, abo bagaragu b’Imana bizerwa nta cyo umuriro wabatwaye. Igihe umwami yarebaga mu itanura, yabonye “abantu bane babohowe,” maze avuga ko “ishusho y’uwa kane [isa] n’iy’umwana w’Imana” (Daniyeli 3:25). Nyuma y’imyaka runaka, Daniyeli yagize atya ajugunywa mu rwobo rw’intare bitewe n’uko yari uwizerwa. Na we yaruvuyemo nta cyo abaye, kandi yaravuze ati “Imana yanjye yohereje marayika wayo, abumba iminwa y’intare.”​—Daniyeli 6:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.

Igihe itorero ry’abigishwa ba Kristo ryashingwaga mu kinyejana cya mbere I.C., abamarayika bongeye kuboneka, babohora intumwa bazikura muri gereza (Ibyakozwe 5:17-24; 12:6-12). Kandi igihe Pawulo yari mu nyanja ubuzima bwe buri mu kaga, umumarayika yamwijeje ko yari kuzagera i Roma ari mutaraga.​—Ibyakozwe 27:13-24.

Abagaragu ba Yehova Imana bo muri iki gihe, bemera mu buryo bwuzuye ko imbaraga zitaboneka z’abamarayika b’Imana zihari koko, kandi ko zishobora kubarinda, nk’uko zarinze Elisa n’umugaragu we (2 Abami 6:15-17). Mu by’ukuri “marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.”​—Zaburi 34:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; 91:11.

Ubutumwa Abamarayika Batwara

N’ubwo abamarayika bita ku mimerere myiza y’abakorera Yehova Imana, banagira uruhare mu gutuma abantu bamumenya bakamenya n’imigambi ye. Intumwa Yohana yaranditse iti “nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, ngo abubwir[e] abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati ‘nimwubahe Imana, muyihimbaze.’ ”​—Ibyahishuwe 14:6, 7.

Mbese, urifuza kumenya ibikubiye muri ubwo ‘butumwa bwiza bw’iteka ryose’? Niba ubyifuza, baza Abahamya ba Yehova. Bazishimira kubikumenyesha.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Umumarayika uguruka aringanije ijuru arimo aratangaza ubutumwa bwiza bw’iteka ryose. Mbese, waba wifuza kubumenya?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze