Mbese, Ugira Umutima Ushima?
Ku nzu abamisiyonari babamo muri Afurika y’i Burengerazuba, kera habaga imbwa irinda urugo yitwaga Teddy. Iyo umuntu yajugunyiraga Teddy inyama, yahitaga iyimira bunguri nta kumviriza, nta no kuyitapfuna. Yabaga yahagizwa n’izuba ryo mu karere gashyuha, itegereje ko hagira ikindi ijugunyirwa. Mu gihe inyama zabaga zirangiye, yarahindukiraga ikigendera.
Teddy ntiyigeraga na rimwe igaragaza ugushimira, nibura mu rugero ruto cyane ku bw’ibyo yahabwaga. Nta n’uwabaga ayibitezeho. Kuko n’ubundi nyine yari imbwa.
KU BIHERERANYE no gushimira, akenshi bagenzi bacu b’abantu tuba tubitezeho byinshi kurusha ibyo twakwitega ku nyamaswa. Ubusanzwe batuma tumanjiriwe. Abantu benshi basahuranwa ibyo bashobora kubona mu buzima, kandi bagashaka byinshi kurushaho. Ibyo na byo ntibitangaje. Bibiliya yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka abantu bari kuba ari indashima.—2 Timoteyo 3:1, 2.
Ariko kandi, abagaragu b’Imana bafite umwuka utandukanye n’uwo. Bashyira ku mutima inama y’intumwa Pawulo, we wagiriye bagenzi be bahuje ukwizera inama igira iti “mugire imitima ishima.”—Abakolosayi 3:15.
Yehova Agira Umutima Ushima
Yehova Imana yatanze urugero rutunganye mu bihereranye no kugaragaza ugushimira. Dufate urugero rw’ukuntu abona abagaragu be bizerwa. Pawulo yarahumekewe, maze yandikira Abakristo b’Abaheburayo ati ‘Imana ntikiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera, na none mukaba mukibakorera.’—Abaheburayo 6:10.
Ingero zigaragaza ukuntu Yehova yagiye agaragariza abagaragu be bizerwa ugushimira ni nyinshi. Yahaye Aburahamu umugisha binyuriye mu kugwiza urubyaro rwe bwite, ku buryo rwangannye ‘n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi rugahwana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja’ (Itangiriro 22:17). Mu gushimira Yobu ku bwo kuba yarabaye uwizerwa mu bigeragezo, Yehova ntiyasubije Yobu ubutunzi bwinshi yari yarahoranye gusa, ahubwo yanamuhaye “ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri” (Yobu 42:10). Imishyikirano Yehova yagiye agirana n’abantu mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, yagaragaje amanyakuri y’amagambo agira ati “amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye.”—2 Ngoma 16:9.
Kuba Imana ishimira abifuza gukora ibyo ishaka, kandi ikaba yiteguye kubagororera, ni byo mbere na mbere bigize kamere yayo. Kwemera ibyo ni byo bigize urufatiro rw’ukwizera kwa Gikristo. Pawulo yaranditse ati ‘utizera ntibishoboka ko ayinezeza: kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko igororera abayishaka.’—Abaheburayo 11:6.
Ku rundi ruhande, iyo Yehova aza kuba agaragaza umwuka wo gukagatiza no kunenga, twese twari gucirwaho iteka. Ibyo umwanditsi wa Zaburi yabigaragaje kera cyane agira ati “Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa, Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?” (Zaburi 130:3). Yehova si indashima, kandi nta n’ubwo arangwa n’umwuka wo kunenga. Akunda abamukorera. Agira umutima ushima.
Yesu—Umuntu Urangwa no Gushimira mu Buryo Bwimbitse
Mu kugaragaza imico ya Se wo mu ijuru mu buryo butunganye, Yesu Kristo yagaragaje umutima ushima ku bw’ibyo abandi bantu bakoraga basunitswe no kwizera. Dufate urugero rw’ibyabaye igihe kimwe mu rusengero rw’i Yerusalemu: “[Yesu] yubu[ye] amaso, abona abatunzi batura amaturo yabo, bayashyira mu isanduku y’amaturo. Abona umupfakazi wari umukene, atura amasenga abiri. Arababwira ati ‘ndababwira ukuri yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose; kuko bose batuye amaturo y’ibibasagutse: ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.’ ”—Luka 21:1-4.
Urebye agaciro k’amafaranga, usanga iyo mpano yari nto, cyane cyane iyo uyigereranyije n’ibyo abatunzi batanze. Abenshi mu bari bari aho, bashobora no kuba bataramubonye. Ariko kandi, Yesu yabonye uwo mupfakazi. Yasobanukiwe imimerere ye. Yesu yaramubonye kandi aramwishimira cyane.
Ibindi bintu byabaye, bihereranye n’umugore wari ukize witwaga Mariya. Mu gihe Yesu yari yicaye arimo arya, uwo mugore yasutse amavuta ahenze cyane, arimo n’umubavu, ku birenge bya Yesu no ku mutwe we. Hari bamwe banenze igikorwa cye, bavuga ko ayo mavuta yashoboraga kugurishwa maze amafaranga agakoreshwa mu gufasha abakene. Ni gute Yesu yabyifashemo? Yagize ati “nimumureke! Muramuterera iki agahinda? Ko angiriye neza cyane! Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”—Mariko 14:3-6, 9; Yohana 12:3.
Yesu ntiyigeze agaragaza mu buryo bwo kunenga ko ababajwe n’uko ayo mavuta y’igiciro cyinshi atakoreshejwe ibindi bintu. Yashimiye Mariya ku bw’icyo gikorwa kirangwa n’ubuntu bwuje urukundo no kwizera. Ibyo bintu byanditswe muri Bibiliya kugira ngo igikorwa cye cyiza kijye cyibukwa. Izo nkuru hamwe n’izindi, zigaragaza ko Yesu yari umuntu urangwa no gushimira mu buryo bwimbitse.
Niba uri umugaragu w’Imana, ushobora kumenya udashidikanya ko Yehova Imana na Yesu Kristo, bashima mu buryo bwimbitse imihati yawe yo guteza imbere ugusenga kutanduye. Kumenya ibyo bintu bituma turushaho kubegera kandi bikadusunikira kubigana tugira imitima ishima.
Umwuka wa Satani wo Kunenga Ibintu
Noneho, nimucyo dufate urugero rw’umuntu utagira umutima ushima—ari we Satani Diyabule. Kubera ko Satani ari indashima, byatumye ayobora igikorwa cyo kwigomeka ku Mana cyagize ingaruka mbi cyane.
Satani amaze kwihingamo umwuka wo kunenga ibintu yatewe no kutanyurwa kwe, yatangiye kuwubiba mu bandi. Reka dufate urugero rw’ibintu byabaye mu busitani bwa Edeni. Yehova yari yararemye umugabo n’umugore ba mbere abashyira mu busitani bwa paradizo, maze arababwira ati ‘ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi mujye murya imbuto zacyo, uko mushaka.’ Ariko kandi, hari ikintu kimwe gusa batari bemerewe. Imana yarababwiye iti “ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho: kuko umunsi wakiriyeho, no gupfa uzapfa.”—Itangiriro 2:16, 17.
Bidatinze ariko, Satani yarwanyije ibyo kuba Yehova akwiriye kugirirwa icyizere. Mu rugero runaka, yashakaga gutera Eva kutagaragariza Yehova ugushimira, ku buryo yari kumva asunikiwe kumwigomekaho, nk’uko Satani ubwe yari yarigometse. Satani yarabajije ati “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?’ ” (Itangiriro 3:1). Ikintu kigaragara yashakaga kumvikanisha, ni uko Imana yari yarimye Eva ikintu runaka cy’agaciro, ikintu cyari gufungura amaso ye kandi kigatuma amera nk’Imana ubwayo. Aho kugira ngo Eva agaragaze umutima ushima ku bw’imigisha myinshi Yehova yari yaramuhundagajeho, yatangiye kurarikira mu buryo bukomeye cya kintu cyari cyarabuzanyijwe.—Itangiriro 3:5, 6.
Ingaruka mbi cyane byagize zirazwi neza. N’ubwo yari yariswe Eva, “kuko ari we nyina w’abafite ubugingo bose,” mu yandi magambo yabaye nyina w’abapfa bose. Adamu ni we wokoje abantu bose icyaha gitera urupfu.—Itangiriro 3:20; Abaroma 5:12.
Igane Imana na Kristo
Reka turebe itandukaniro riri hagati ya Satani na Yesu. Satani avugwaho kuba ari ‘umurezi wa bene Data uhora abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu’ (Ibyahishuwe 12:10). Yesu we “abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.”—Abaheburayo 7:25.
Satani arega abagaragu b’Imana. Yesu we arabishimira kandi akabasabira. Kubera ko Abakristo bigana Kristo, bagombye kwihatira gushakanaho ibyiza, bakishimirana kandi bakabona ko bagenzi babo ari ab’agaciro. Mu kubigenza batyo, bagaragariza uwatanze urugero ruhebuje mu birebana no gushimira, ari we Yehova Imana, ko bagira imitima ishima.—1 Abakorinto 11:1.
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Yesu yagaragaje ugushimira ku bw’igikorwa cyiza Mariya yakoze