ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/10 p. 32
  • ‘Bubashye Imana’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Bubashye Imana’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/10 p. 32

‘Bubashye Imana’

MU GIHE Abisirayeli bari bari mu bucakara mu Misiri, ababyaza b’Abaheburayokazi, ari bo Shifura na Puwa, bashyizwe mu mimerere ibabaje. Mu gihe Farawo yageragezaga gukumira ukwiyongera k’ubwoko bw’Abanyamahanga bwororokaga vuba cyane, yategetse abo bagore agira ati “nimubyaza Abaheburayokazi . . . nihavuka umuhungu mujye mumuhotora.”​—Kuva 1:15, 16.

Shifura na Puwa ‘bubashye Imana,’ bityo bagaragaza ubutwari, maze “ntibakora ibyo bategetswe n’umwami wa Egiputa.” Ahubwo, bararekaga abana b’abahungu bakabaho, n’ubwo icyo gihagararo kirangwa n’ubushizi bw’amanga cyashoboraga kubateza akaga. Yehova ‘yagiriye neza abo babyaza,’ kandi abaha ingororano ku bw’ibikorwa byabo byo kurokora ubuzima.​—Kuva 1:17-21.

Iyo nkuru itsindagiriza ugushimira Yehova agaragariza abamukorera. N’ubwo ibyo Shifura na Puwa bakoze byari ibintu birangwa n’ubutwari, yashoboraga kubibona nk’aho ari igikorwa gisanzwe cyo gutabara abantu gusa. N’ubundi kandi, nta mugore n’umwe ufite mu bwenge hazima watinyuka guhotora abana b’impinja! Nta gushidikanya ariko, Yehova yazirikanye ko hari abantu bamwe na bamwe bakoze ibikorwa by’agahomamunwa babitewe no gutinya abantu. Yari azi ko abo babyaza batari basunitswe n’ubugwaneza bwa kimuntu gusa, ahubwo nanone ko bari basunitswe no gutinya Imana no kuba barayiyeguriye.

Mbega ukuntu dushobora kuba abantu bashimira ku bwo kuba dukorera Imana izirikana ibikorwa byacu byizerwa! Mu by’ukuri, wenda nta n’umwe muri twe wigeze ahura n’ikigeragezo kirebana no kwizera cyageze kuri Shifura na Puwa. Ariko kandi, iyo dushikamye mu bihereranye no gukora ibyo gukiranuka​—haba ku ishuri, aho dukorera akazi, cyangwa mu yindi mimerere iyo ari yo yose​—Yehova ntiyigera afatana uburemere buke urukundo rwacu rurangwa n’ubudahemuka. Ibinyuranye n’ibyo, ‘agororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Ni koko, ‘Imana ntikiranirwa, ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera, na none mukaba mukibakorera.’​—Abaheburayo 6:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze