ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/10 pp. 28-31
  • Dufite Ibidutera Imbaraga zo Kwanga Gukora Ibibi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dufite Ibidutera Imbaraga zo Kwanga Gukora Ibibi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kugira Ibintu Twanga Ni Iby’Ingenzi mu Buryo Bwihariye Muri Iki Gihe
  • Tuvane Isomo ku Musore Wagize Ibintu Yanga
  • Twange Amoshya y’Urungano
  • Kugira Ibintu Twanga​—Ikibazo cy’Ubuzima n’Urupfu
  • “Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni?”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Uko Imana ibona ibyo kutandura mu bihereranye n’umuco
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Guharanira ibyo Gukiraruka
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Yehova aragufasha mu gihe ufite ibibazo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/10 pp. 28-31

Dufite Ibidutera Imbaraga zo Kwanga Gukora Ibibi

UWITWA Timothy yagize ati “igihe nari nkiri ingimbi nkora mu iduka ricururizwamo ibiribwa, umukozi twakoranaga yantumiriye kujya iwabo. Yambwiye ko ababyeyi be bari kuba badahari, ko hari kuba hari abakobwa, kandi ko hari kuboneka uburyo bwo gusambana.” Abakiri bato benshi bo muri iki gihe bashobora guhita bemera iryo tumira badatindiganyije. Ariko se, Timothy yabyifashemo ate? “Ako kanya nahise mubwira ko ntashobora kuzaza, kandi musobanurira ko bitewe n’umutimanama wanjye wa Gikristo, ntifuzaga kuryamana n’umuntu tutashyingiranywe.”

Mu gihe Timothy yari arimo asobanura impamvu atabyemeye, ntiyari azi ko hari umugore ukiri muto wakoraga aho ngaho wari urimo abumva. Kutiyandarika k’uwo musore kwabyukije amatsiko y’uwo mugore ukiri muto bituma ashaka guca agahigo, maze bidatinze uwo musore atangira guhangana n’ikibazo cyo kumuhakanira na we​—incuro nyinshi nk’uko turi buze kubibona.

Birumvikana ko guhura n’ibishuko bitwitambika imbere atari ibintu byihariye byo muri iki gihe gusa. Hashize imyaka igera ku 3.000 Umwami Salomo yanditse ati “mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya, ntukemere. . . . Urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo” (Imigani 1:10, 15). Yehova ubwe yategetse ishyanga rya Isirayeli ati “ntugakurikize benshi gukora ibyaha” (Kuva 23:2). Ni koko, rimwe na rimwe tugomba kugira ibintu twanga, tukananira ibishuko bitwoshya gukora ibibi, kabone n’ubwo kubigenza gutyo bishobora kuba atari ibintu bikorwa n’abantu benshi.

Kugira Ibintu Twanga Ni Iby’Ingenzi mu Buryo Bwihariye Muri Iki Gihe

Kwanga gukora ibibi nta na rimwe byigeze byoroha, kandi muri iki gihe bishobora kugorana mu buryo bwihariye, bitewe n’uko turi mu gihe Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka’ y’iyi gahunda y’ibintu. Nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, abantu muri rusange basigaye bakunda ibinezeza hamwe n’urugomo, nta mimerere yo mu buryo bw’umwuka hamwe n’imico myiza bikibaranga (2 Timoteyo 3:1-5). Umuyobozi wa kaminuza y’Abayezuwiti yagize ati “twahoze dufite amahame runaka gakondo yashyizwe mu majwi maze agaragara ko hari icyo abuze cyangwa ko atakigezweho. None ubu bisa n’aho nta mahame mbwirizamuco akibaho rwose.” Mu buryo nk’ubwo, umucamanza wo mu rukiko rw’ikirenga yagize ati “itandukaniro riri hagati y’ibintu byiza n’ibibi ntirikigaragara neza. Nta kintu na kimwe kigisobanutse neza. . . . Abantu bake ni bo babona itandukaniro riri hagati y’icyiza n’ikibi. Ubu icyaha gisigaye ari ugufatwa, si ukurenga ku mategeko.”

Intumwa Pawulo yanditse yerekeza ku bantu bafite bene iyo myifatire igira iti “ubwenge bwabo buri mu mwijima, kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo byabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana. Kandi babaye ibiti, bīha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza” (Abefeso 4:18, 19). Ariko kandi, bugarijwe n’akaga. Yesaya yagize ati “bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi; umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima” (Yesaya 5:20). Abo bantu ntibasarura ibyo babiba muri iki gihe gusa, ahubwo vuba aha bazabona “ishyano” rikomeye cyane kurusha ayandi yose​—ni ukuvuga ko Yehova azabaciraho iteka.​—Abagalatiya 6:7.

Muri Zaburi 92:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera, hagira hati “iyo abanyabyaha bārutse nk’ibyatsi, kandi inkozi z’ibibi zose iyo zeze, ni ukugira ngo barimbuke iteka.” Mu yandi magambo, ubu bugome bweze mu rugero rwagutse cyane, ntibuzakomeza iteka ryose, ngo butume ubuzima bugorana ku bantu bose. Mu by’ukuri, Yesu yavuze ko “ab’ubu bwoko” bateza imbere ubwo bugome, ari bo Imana izakuraho mu gihe cy’“umubabaro m[w]inshi” (Matayo 24:3, 21, 34). Bityo rero, niba twifuza kuzarokoka uwo mubabaro, tugomba kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza, dukurikije amahame y’Imana; kandi birumvikana ko nanone tugomba kugira imbaraga zo mu rwego rw’umuco zo kwanga gukora ibibi iyo biva bikagera. N’ubwo ibyo bitoroshye, Yehova yaduhaye ingero runaka ziteye inkunga, zo mu bihe bya Bibiliya no muri iki gihe.

Tuvane Isomo ku Musore Wagize Ibintu Yanga

Kwanga gusambana n’ubuhehesi, bisa n’aho bikomeye mu buryo bwihariye, ndetse no kuri bamwe bari mu itorero rya Gikristo. Timothy wavuzwe muri paragarafu ibanza, yazirikanye urugero rw’umusore Yozefu rwanditswe mu Byanditswe mu Itangiriro 39:1-12. Yozefu yagaragaje ko yari afite imbaraga zo mu rwego rw’umuco igihe umugore w’umutware witwaga Potifari w’Umunyamisiri yamutitirizaga amusaba ko yagirana na we imibonano. Iyo nkuru ivuga ko Yozefu yajyaga ‘yiyangira,’ hanyuma aza ‘kumubwira ati “nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” ’

Ni gute Yozefu yaje kugira imbaraga zo mu rwego rw’umuco zo guhakanira umugore wa Potifari uko bwije n’uko bukeye? Mbere na mbere, yahaga agaciro cyane imishyikirano yari afitanye na Yehova kuruta uko yahaga agaciro ibinezeza by’akanya gato. Byongeye kandi, n’ubwo Yozefu atagengwaga n’amategeko y’Imana yanditswe (Amategeko ya Mose yari ataraza), yari asobanukiwe neza amahame mbwirizamuco; yari azi ko gusambana n’umugore wa Potifari wari washajijwe n’urukundo rw’agahararo byari kuba ari icyaha, atari ku mugabo we gusa, ahubwo no ku Mana.​—Itangiriro 39:8, 9.

Uko bigaragara, Yozefu yari asobanukiwe ndetse n’akamaro ko kutabyutsa irari ryashoboraga gukongeza umuriro utagira rutangira w’ibyiyumvo. Ni iby’ubwenge ko Umukristo akurikiza urugero rwa Yozefu. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1957, (mu Gifaransa) wagize uti “agomba kwemera ko afite intege nke z’umubiri, ntatekereze ko ashobora kureka irari ry’umubiri rigakomeza gukura akageza ku mipaka yashyizweho n’Ibyanditswe, maze agahagararira aho. N’ubwo yashobora kubikora mu gihe runaka, amaherezo azarenga iyo mipaka agwe mu cyaha. Ibyo bigomba kubaho nta kabuza, kubera ko iyo umuntu akomeje guhembera irari ry’ibitsina, rirakura rikagira imbaraga maze rikagenda rirushaho kumuganza. Icyo gihe, kubivana mu bwenge bwe birushaho kumugora cyane. Uburyo bwiza cyane bwo kwirinda, ni ukubirwanya bigitangira.”

Uko tugenda twihingamo gukunda ibyiza no kwanga ibibi, ni na ko kurwanya ibitwoshyoshya rugikubita bigenda birushaho kutworohera (Zaburi 37:27). Ariko kandi, tugomba gukomeza gushyiraho imihati kandi tugahozaho. Nitubigenza dutyo, tuzarushaho gukunda ibyiza no kwanga ibibi urunuka, tubifashijwemo na Yehova. Hagati aho, birumvikana ko tugomba gukomeza kuba maso, nk’uko Yesu yabidutegetse, tugasenga ubutitsa kugira ngo [Imana] iturinde ibitwoshya kandi idukize umubi.​—Matayo 6:13; 1 Abatesalonike 5:17.

Twange Amoshya y’Urungano

Ikindi kintu kidusunikira gukora ibibi, ni amoshya y’urungano. Umukobwa umwe ukiri muto yagize ati “mfite imibereho y’amaharakubiri​—imibereho yo ku ishuri n’iy’imuhira. Ku ishuri mba ndi kumwe n’abana bakoresha imvugo yanduye hafi buri gihe iyo babumbuye akanwa kabo. Kandi ndimo ndagenda mera nka bo. Nakora iki?” Igikenewe ni ubutwari bwo kuba umuntu utandukanye n’abandi, kandi uburyo bumwe bwo kubigeraho ni ugusoma no gutekereza ku nkuru za Bibiliya zitubwira ibihereranye n’abagaragu b’Imana b’indahemuka, urugero nka Yozefu. Izindi ngero nziza ni iza Daniyeli, Saduraka, Meshaki na Abedenego​—abasore bane bagize ubutwari bwo kuba abantu batandukanye n’urungano rwabo.

Mu gihe abo basore b’Abisirayeli uko ari bane bari barimo bahabwa inyigisho hamwe n’abandi basore mu rugo rw’umwami w’i Babuloni, basabwe kujya barya “igaburo ry’iminsi yose rivuye ku byokurya by’umwami.” Kubera ko batashakaga kurenga ku mahame yo mu Mategeko ya Mose arebana n’ibyo kurya, banze kurya ibyo biryo. Ibyo byabasabye imbaraga​—kandi ikirenze ibyo byose, kubera ko iryo gaburo ryabaga “rivuye ku byokurya by’umwami,” rishobora kuba ryari riteye ipfa cyane. Mbega urugero rwiza abo basore basigiye Abakristo muri iki gihe bashobora gushukwa, ndetse bagahatirwa kwirundumurira mu bisindisha cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa itabi!​—Daniyeli 1:3-17.

Nanone kandi, Saduraka, Meshaki na Abedenego bagaragaje ukuri kw’ibyo nyuma y’aho Yesu yaje kuvuga agira ati “ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye” (Luka 16:10). Nta gushidikanya ko kuba baragaragaje ubutwari ku kintu cyari gito ugereranyije gihereranye n’ibyo kurya ndetse n’ingaruka nziza Yehova yatumye bagira, byabateye imbaraga kugira ngo bazahangane n’ikigeragezo gikomeye kurushaho cyari kuzabageraho nyuma y’aho (Daniyeli 1:18-20). Icyo kigeragezo cyabagezeho igihe bategekwaga kwifatanya mu gikorwa cyo gusenga ibigirwamana, batabikora bagahabwa igihano cyo kwicwa batwitswe. Abo basore uko ari batatu bakomeje kwiyemeza gusenga Yehova wenyine babigiranye ubutwari, bamwiringira mu buryo bwuzuye uko byashoboraga kugenda kose. Nanone, Yehova yongeye kubaha umugisha ku bwo kwizera kwabo hamwe n’ubutwari bwabo​—icyo gihe bwo binyuriye mu kubarinda ibirimi by’umuriro mu buryo bw’igitangaza, igihe bari bajugunywe mu itanura ryaka umuriro ugurumana birengeje urugero.​—Daniyeli 3:1-30.

Ijambo ry’Imana rikubiyemo izindi ngero nyinshi z’abantu banze gukora ibibi. Mose yanze “kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo,” n’ubwo ibyo byari kumuha uburyo busesuye bwo kwirundumurira mu ‘binezeza by’ibyaha’ yari ‘kumara umwanya yishimira’ mu Misiri (Abaheburayo 11:24-26). Umuhanuzi Samweli yanze gukoresha ubutware bwe mu buryo budakwiriye, yanga kwemera impongano (1 Samweli 12:3, 4). Igihe intumwa za Yesu Kristo zategekwaga kureka kubwiriza, zashubije zibahakanira zibigiranye ubushizi bw’amanga (Ibyakozwe 5:27-29). Yesu ubwe yanze gukora ibibi ashikamye​—kugeza mu bihe bya nyuma by’imibereho ye, ubwo abasirikare bamuhaga “vino ivanze na sumuruna.” Kuyemera byashoboraga gutuma adohoka ku cyemezo cye muri icyo gihe cyari kigoye.​—Mariko 15:23; Matayo 4:1-10.

Kugira Ibintu Twanga​—Ikibazo cy’Ubuzima n’Urupfu

Yesu yagize ati “munyure mu irembo rifunganye: kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi: ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.”​—Matayo 7:13, 14.

Inzira nini ikundwa n’abantu benshi bitewe n’uko kuyinyuramo byoroshye. Abayinyuramo barangwa no kwirekura, babogamira ku mitekerereze hamwe n’imyifatire ya kamere, kandi usanga badashaka kuba abantu batandukanye n’abandi, ahubwo bashaka guhuza n’isi ya Satani. Batekereza ko amategeko y’Imana hamwe n’amahame yayo arebana n’umuco ababuza kwisanzura (Abefeso 4:17-19). Ariko kandi, mu buryo bwumvikana neza, Yesu yavuze ko inzira nini “ijyana abantu kurimbuka.”

Ariko se, kuki Yesu yavuze ko abantu bake gusa ari bo bahitamo inzira ifunganye? Mbere na mbere, ni ukubera ko abantu bake gusa ari bo usanga bifuza ko amategeko y’Imana hamwe n’amahame yayo biyobora imibereho yabo kandi bikabafasha gutera umugongo ibintu byinshi bibasunikira gukora ibibi bibakikije, bikabaha n’uburyo bwo kubikora. Byongeye kandi, abantu bake ugereranyije ni bo usanga biteguye kurwanya ibyifuzo bibi, amoshya y’urungano no gutinya gukobwa bashobora guhura na ko, bitewe n’inzira bahisemo.​—1 Petero 3:16; 4:4.

Abo bantu basobanukiwe mu buryo bwuzuye ibyiyumvo intumwa Pawulo yari ifite igihe yasobanuraga intambara yarwanaga yo kwanga gukora icyaha. Kimwe n’uko bimeze mu isi ya none, isi y’Abaroma n’Abagiriki yo mu gihe cya Pawulo, yatangaga uburyo bwinshi bwo kwirundumurira mu gukora ibibi. Pawulo yasobanuye ko ubwenge bwe bwari buzi ibikwiriye, bwahoraga mu ntambara burwana n’itegeko ‘ryarwaniraga’ mu ngingo ze, zabogamiraga ku gukora ibibi (Abaroma 7:21-24). Ni koko, Pawulo yari azi ko umubiri we wari umugaragu mwiza, ariko ukaba n’umutware mubi, bityo yitoje kujya yanga ibyo wamutegekaga. Yanditse agira ati “mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa” (1 Abakorinto 9:27). Ni gute yashoboye kuwutegeka? Si ku bw’imbaraga ze zitari zikwiranye n’icyo gikorwa, ahubwo yabifashijwemo n’umwuka w’Imana.​—Abaroma 8:9-11.

Ingaruka zabaye iz’uko Pawulo yakomeje gushikama kuri Yehova kugeza ku iherezo, n’ubwo yari umuntu udatunganye. Mbere gato y’urupfu rwe, yashoboraga kwandika agira ati “narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye, mbikiwe ikamba ryo gukiranuka.”​—2 Timoteyo 4:7, 8.

Mu gihe turwana no kudatungana kwacu, dufite ingero ziteye inkunga cyane, atari urwa Pawulo gusa, ahubwo nanone n’iz’abamubereye icyitegererezo​—nka Yozefu, Mose, Daniyeli, Saduraka, Meshaki, Abedenego n’abandi benshi. N’ubwo bari abantu badatunganye, buri wese muri abo bagabo bari bafite ukwizera yanze gukora ibibi, batabitewe gusa no kutava ku izima ibi byo gufana cyangwa kwinangira, ahubwo babitewe n’imbaraga zo mu rwego rw’umuco zituruka ku mwuka wa Yehova (Abagalatiya 5:22, 23). Bari abagabo b’umwuka. Bari bafite inzara y’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova (Gutegeka 8:3). Kuri bo, ijambo rye ryasobanuraga ubuzima (Gutegeka 32:47). Ikirenze ibyo byose, bakundaga Yehova bakanamutinya, kandi bihinzemo kwanga ibibi babigiranye ukwihangana, babifashijwemo na we.​—Zaburi 97:10; Imigani 1:7.

Yabaye twameraga nka bo. Koko rero, kugira ngo dukomeze kwanga gukora ibibi iyo biva bikagera, dukeneye umwuka wa Yehova nk’uko na bo bari bawukeneye. Yehova aduha umwuka we abigiranye ubuntu iyo tuwumusabye tubivanye ku mutima, tukiga Ijambo rye, kandi tukajya mu materaniro ya Gikristo buri gihe.​—Zaburi 119:105; Luka 11:13; Abaheburayo 10:24, 25.

Timothy twavuze tugitangira, yashimishijwe n’uko atirengagije ibyo yari akeneye mu buryo bw’umwuka. Wa mugore ukiri muto bakoranaga wari warumvise ikiganiro Timothy yagiranye n’umukozi mugenzi we, maze akareshywa n’ubwitonzi bwe mu buryo budakwiriye, nyuma y’aho yaje gutumira Timothy abigiranye umutima utuje, amusaba kuzaza iwe mu rugo igihe umugabo we yari adahari. Timothy yarabyanze. Kubera ko atahise acika intege, yagiye amutumira incuro nyinshi, nk’uko muka Potifari yabigenje. Buri gihe, Timothy yamuhakaniraga atajenjetse ariko abigiranye ubugwaneza. Ndetse yanahaye uwo mugore ubuhamya bwiza bwo mu Ijambo ry’Imana. Ubu Timothy yashyingiranwe n’Umukristokazi mugenzi we w’igikundiro kandi afite ibyishimo, akaba ashimira Yehova mu buryo bwimbitse ku bwo kuba yaramuhaye imbaraga zo mu rwego rw’umuco zo kwanga ibyamwoshyoshyaga. Koko rero, Yehova azaha imigisha kandi akomeze abantu bose bifuza gukomera ku gushikama kwabo kwa Gikristo binyuriye mu kwanga gukora ibibi.​—Zaburi 1:1-3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze