ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w00 15/2 pp. 30-31
  • “Mwizere umucyo”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mwizere umucyo”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Udutwe duto
  • Umucyo n’Umwana w’Imana
  • Abigishwa ba Kristo Bahinduka Umucyo
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
w00 15/2 pp. 30-31

“Mwizere umucyo”

INCURO nyinshi, Ibyanditswe bishyira isano hagati y’umucyo n’Uwawuremye. Umwanditsi wa Zaburi yagize ati “Uwiteka, Mana yanjye, urakomeye cyane; wambaye icyubahiro no gukomera. Wambara umucyo nk’umwenda” (Zaburi 104:1, 2). Ayo magambo ahuza neza n’ukuntu Ezekiyeli yasobanuye ibyo yabonye mu iyerekwa: yagize ati “uhereye mu rukenyerero rwacyo ukerekeza haruguru, mbona hafite ibara nk’iry’umuringa ukūbye, umuriro ukizingurije ku mubiri wacyo, kandi uhereye mu rukenyerero, ugasubiza hepfo, nabonye hasa n’umuriro, no mu mpande zacyo harabagirana. Uko umukororombya uba ku gicu ku munsi w’imvura uba umeze, ni ko kurabagirana kwari kuyigose kwasaga. Ibyo byari igishushanyo cy’ubwiza bw’Uwiteka” (Ezekiyeli 1:27, 28). Mu binyejana byinshi mbere y’aho, kugaragazwa kw’agace gato gusa k’iryo kuzo, kwatumye mu maso ha Mose harabagirana.​—Kuva 33:22, 23; 34:29, 30.

‘Imana ni umucyo, kandi muri yo ntihari umwijima na muke’ (1 Yohana 1:5). Irakiranuka, iratunganye kandi ni iyera, nta kintu na kimwe ihuriyeho n’ibikorwa by’akahebwe kandi byanduye akenshi bigendana n’umwijima (Gutegeka 32:4; Ibyahishuwe 4:8). Ku bw’ibyo rero, abantu bagendera mu mwijima binyuriye mu kwanga umuvandimwe wabo kandi bakaba badakora ibihuje n’ukuri, ntibashobora na rimwe kuzigera bagirana na yo ubumwe.​—1 Yohana 1:6; 2:9-11.

Yehova ni “Se w’imicyo [yo mu ijuru]” (Yakobo 1:17). Uretse no kuba ari we “watanze izuba kuba umucyo w’amanywa, [agashyiraho] amategeko kugira ngo ukwezi n’inyenyeri bimurikire ijoro,” ni na we Soko y’ubumenyi bwose bwo mu buryo bw’umwuka (Yeremiya 31:35; 2 Abakorinto 4:6). Amategeko ye, amateka ye hamwe n’ijambo rye, ni umucyo umurikira abemera kuyoborwa na byo (Zaburi 43:3; 119:105; Imigani 6:23; Yesaya 51:4). Umwanditsi wa Zaburi yagize ati “mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo.” (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.) Kimwe n’uko umucyo w’izuba ukomeza kugenda urushaho kumurika kuva umuseke utambitse kugeza “ku manywa y’ihangu,” ni na ko inzira y’abakiranutsi, iyo imurikiwe n’ubwenge buva ku Mana, igenda irushaho kumurikirwa (Imigani 4:18). Gukurikiza inzira Yehova atuyobora, ni ukugendera mu mucyo we (Yesaya 2:3-5). Ku rundi ruhande, mu gihe umuntu abona ibintu mu buryo bwanduye, cyangwa afite imigambi mibisha, aba ari mu mwijima w’icuraburindi wo mu buryo bw’umwuka. Nk’uko Yesu yabivuze, ‘[ijisho ryawe] niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!”​—Matayo 6:23.

Umucyo n’Umwana w’Imana

Kuva aho Kristo Yesu, ‘Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware,’ azukiye maze akazamuka akajya mu ijuru, ‘aba mu mucyo utegerwa.’ Uwo mucyo ufite ikuzo ryinshi cyane ku buryo bidashoboka ko amaso y’abantu afite intege nke yamureba (1 Timoteyo 6:15, 16). Mu by’ukuri, hari umugabo umwe witwaga Sawuli (Pawulo) w’i Taruso wahumishijwe n’umucyo waturutse mu ijuru, akaba yarawubonye igihe Umwana w’Imana wahawe ikuzo yimenyekanishaga kuri uwo muntu watotezaga abigishwa ba Yesu.​—Ibyakozwe 9:3-8; 22:6-11.

Mu gihe cy’umurimo we ku isi, Yesu Kristo yari umucyo, agaha abari kuzemerwa n’Imana ubumenyi bwimbitse bwo mu buryo bw’umwuka ku bihereranye n’imigambi y’Imana hamwe n’ibyo ishaka (Yohana 9:5). Mu mizo ya mbere, “intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli” ni zo zonyine zabonye inyungu z’uwo ‘mucyo mwinshi.’ (Yesaya 8:23 [9:1, 2 muri Biblia Yera]; Matayo 4:13-16; 15:24.) Ariko kandi, Abayahudi ba kavukire hamwe n’abanyamahanga bahindukiriye idini rya kiyahudi si bo bonyine bagombaga kumurikirwa mu buryo bw’umwuka . (Yohana 1:4-9; gereranya n’Ibyakozwe n’Intumwa 13:46, 47.) Igihe bazanaga Yesu mu rusengero akiri uruhinja, umusaza Simeyoni yamwerekejeho amwita “umucyo uvira amahanga” (Luka 2:32). Nk’uko Pawulo yabisobanuriye Abefeso, abantu batakebwe batari Abayahudi bari barahoze mu mwijima ku birebana no kumenya Imana n’imigambi yayo: yagize ati “kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri, abo abakebwe n’intoki ku mubiri bīta abatakebwe, mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo, mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema” (Abefeso 2:11, 12). Icyakora, igihe ubutumwa bwiza buhereranye na Kristo bwagezwaga ku batari Abayahudi, ababwitabiriye neza ‘barahamagawe, bakurwa mu mwijima, bagezwa mu mucyo w’itangaza’ (1 Petero 2:9). Ariko kandi, abandi bakomeje kureka wa wundi wihindura nka “malayika w’umucyo,” cyangwa wo kumurikira abantu (2 Abakorinto 11:14), ni ukuvuga “imana y’iki gihe,” akabahuma amaso ‘kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bwa Kristo, utabatambikira’ (2 Abakorinto 4:4). Bahisemo umwijima, bitewe n’uko bifuzaga gukomeza kugendera mu mibereho yabo irangwa n’ubwikunde.​—Gereranya na Yohana 3:19, 20.

Abigishwa ba Kristo Bahinduka Umucyo

Abantu bizeraga ko Kristo Yesu ari we “mucyo w’isi” kandi bagahinduka abigishwa be, na bo ubwabo baje kugera ubwo baba “abana b’umucyo” (Yohana 3:21; 8:12; 12:35, 36, 46). Bamenyesheje abandi ibisabwa kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana kandi abone ubuzima, ibyo babikorera “mu mucyo,” ni ukuvuga, ku mugaragaro (Matayo 10:27, NW ). Mu buryo nk’ubwo, Yohana Umubatiza yari yarabaye umucyo igihe ‘yabwirizaga abantu iby’umubatizo wo kwihana’ kandi akaberekeza ku kuza kwa Mesiya (Luka 3:3, 15-17; Yohana 5:35). Nanone kandi, binyuriye ku mirimo yabo myiza, ku magambo bavuga hamwe n’urugero batanga, twifuza ko umucyo w’abigishwa ba Kristo warabagirana (Matayo 5:14, 16). ‘Imbuto z’umucyo ni ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri.’ Ku bw’ibyo rero, zishyira ahagaragara imirimo iteye isoni y’umwijima (gusambana, ibyonona by’uburyo bwose, umururumba n’ibindi bisa n’ibyo) ikorwa n’‘abatumvira.’ Ingaruka ziba iz’uko iyo mirimo iteye isoni igaragarira mu mucyo wayo nyakuri, maze mu buryo bw’uko igaragazwa mu rwego rw’ibintu Imana iciraho iteka, igahinduka umucyo ubwayo (Abefeso 5:3-18). Kubera ko Abakristo bafite “intwaro z’umucyo,” zikaba ari intwaro zo mu buryo bw’umwuka bahabwa n’Imana, barwana n’“abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru,” bityo bagashobora guhagarara bashikamye, ari abagaragu b’Imana bemewe.—Abaroma 13:12-14; Abefeso 6:11-18.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze