ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/5 pp. 28-31
  • Ese Yehova yita ku byo ukora?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Yehova yita ku byo ukora?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umushumba atura igitambo
  • Umuhanuzi abwiriza abaturanyi batamwumvaga
  • Umupfakazi ateka ibyokurya
  • Mbese wita ku byo abandi bakora?
  • Umupfakazi w’i Sarefati yaragororewe bitewe n’ukwizera kwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Gendana n’Imana muri ibi bihe by’umuvurungano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • “Yashimishije Imana rwose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Henoki yagendanaga n’Imana mu isi y’abatubaha Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/5 pp. 28-31

Ese Yehova yita ku byo ukora?

WOWE wasubiza ute icyo kibazo? Hari benshi bashobora kuvuga bati ‘nzi neza ko Imana yitaga ku byo abantu nka Mose, Gideyoni ndetse na Dawidi bakoraga, ariko sinzi niba ijya yita na busa ku byo nkora. Jye nta ho mpuriye na Mose, Gideyoni cyangwa Dawidi.’

Ni byo koko bamwe mu bantu bizerwa ba kera bavugwa muri Bibiliya bakoze ibintu bihambaye by’ukwizera. ‘Batsinze abami, baziba iminwa y’intare, bazimya umuriro ugurumana cyane banakira ubugi bw’inkota’ (Abaheburayo 11:33, 34). Abandi bo ariko, bagaragaje ukwizera kwabo mu buryo budahambaye cyane nk’ubwo, kandi Bibiliya itugaragariza ko na bo Imana yitaye ku bikorwa byabo by’ukwizera. Kugira ngo tubyumve neza, turareba ingero zo mu Byanditswe z’umuntu wari umushumba, uwari umuhanuzi n’uwari umupfakazi.

Umushumba atura igitambo

Urumva wibuka iki kuri Abeli umuhungu wa kabiri wa Adamu na Eva? Ushobora kuba wenda wibuka ko yapfuye azize ukwizera kwe, ibintu bishobora natwe kutubaho. Ariko kandi, Imana yitaye mbere na mbere kuri Abeli kubera iyindi mpamvu.

Umunsi umwe, Abeli yafashe amwe mu matungo y’indobanure yo mu mukumbi we maze ayatambira Imana ho igitambo. Muri iki gihe, iryo turo rye rishobora gusa nk’aho nta gaciro kenshi rifite, nyamara Yehova yaryitayeho ndetse agaragaza ko aryishimiye. Icyakora ntibyaciriye aho. Hashize imyaka hafi ibihumbi bine nyuma y’aho, Yehova yahumekeye intumwa Pawulo yandika kuri icyo gitambo mu gitabo cy’Abaheburayo. Nyuma y’imyaka myinshi cyane, Imana ntiyigeze yibagirwa icyo gitambo cyoroheje!—Abaheburayo 6:10; 11:4.

Abeli yahisemo ate igitambo yagombaga gutura? Bibiliya nta cyo ibivugaho, ariko agomba kuba yarabanje kubitekerezaho bihagije. Kubera ko yari umushumba, ntibitangaje kuba yaratuye amwe mu matungo yo mu mukumbi we. Ibuka neza ariko ko yatuye amatungo y’indobanure; yatuye “urugimbu” rwayo (Itangiriro 4:4). Birashoboka kandi ko yaba yaratekereje ku magambo Yehova yabwiye ya nzoka mu busitani bwa Edeni agira ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15; Ibyahishuwe 12:9). Nubwo bwose Abeli atari azi uwo “mugore” uwo ari we ndetse n’ “urubyaro” rwe urwo ari rwo, ashobora kuba yaratekereje ko ‘gukomeretsa agatsinsino’ k’imbuto y’umugore byari kuvusha amaraso. Yabonaga ko nta kindi kintu cyarusha agaciro ikintu kizima, gihumeka. Icy’ingenzi cyane ariko, ni uko igitambo yatambye mu by’ukuri cyari gikwiriye.

Kimwe na Abeli, Abakristo muri iki gihe batambira Imana ibitambo. Ntibatamba uburiza bw’umukumbi wabo, ahubwo batamba “igitambo cy’ishimwe, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” (Abaheburayo 13:15). Iminwa yacu ihimbaza mu ruhame iyo tubwira abandi iby’ukwizera kwacu.

Wumva ushaka kunoza uburyo utura igitambo cyawe cy’ishimwe? Jya rero utekereza witonze ku byo abantu bari mu ifasi ubwirizamo bakeneye kumenya. Ni ibihe bintu bibahangayikisha? Bashishikazwa n’iki? Ni ubuhe butumwa bwa Bibiliya bushobora kubagera ku mutima? Mu gihe ubwiriza, jya ugenzura uburyo wasuye abantu kugira ngo ubutaha uzagire icyo ubunonosoraho. Nujya kuvuga ibyerekeye Yehova, jya ubivuga ugaragaza ko nawe ubyemera, ko bikuvuye ku mutima. Kora ku buryo igitambo cyawe kiba ‘igitambo cy’ishimwe’ koko.

Umuhanuzi abwiriza abaturanyi batamwumvaga

Reka noneho turebe umuhanuzi Henoki. Ashobora kuba muri icyo gihe yari we Muhamya rukumbi wa Yehova Imana wari uhari. Mbese waba umeze nka Henoki, ukaba ari wowe wenyine mu muryango wawe ukorera Yehova mu budahemuka? Waba se ari wowe munyeshuri wenyine cyangwa se mukozi wenyine ku kazi kawe ugendera ku mahame ya Bibiliya? Niba ari uko bimeze, ushobora kuba uhura n’ibigeragezo. Incuti zawe, bene wanyu, abo mwigana ku ishuri cyangwa se abo mukorana ku kazi bashobora kugusunikira gutandukira amategeko y’Imana. Bashobora kukubwira bati “nta muntu n’umwe uzamenya ibyo wakoze, ntituzakumenera ibanga.” Bashobora kugutitiriza bakubwira ko byaba ari ubusazi kwita ku mahame mbonezamuco ya Bibiliya ngo kuko Imana itita ku byo ukora. Iyo badashimishijwe no kubona ko udatekereza nka bo kandi ko udakora nka bo, bashobora gukora ibishoboka byose kugira ngo bakuvane ku izima.

Yego ntibyoroshye guhangana n’ibigeragezo nk’ibyo, ariko birashoboka. Tekereza kuri Henoki, uwa karindwi uhereye kuri Adamu (Yuda 14). Igihe Henoki yavukaga, abantu benshi bari barataye umuco. Imvugo yabo yari iteye isoni, imyifatire yabo ari agahomamunwa ‘bikomeye’ (Yuda 15). Bakoraga neza neza nk’uko abantu benshi muri iki gihe bakora.

Henoki yabyitwayemo ate? Igisubizo cy’icyo kibazo kiratureba cyane muri iki gihe. Nubwo bwose Henoki ashobora kuba yari we muntu wenyine ku isi wasengaga Yehova, mu by’ukuri ntiyari wenyine. Henoki yagendanaga n’Imana.—Itangiriro 5:22.

Intego y’ubuzima bwa Henoki yari iyo gushimisha Imana. Yari azi ko kugendana n’Imana byasobanuraga ibirenze ibyo kugira imico myiza gusa. Yehova yari amwitezeho kubwiriza (Yuda 14, 15). Abantu bari bakeneye kuburirwa ko ibikorwa byabo bakoze basuzugura Imana, na yo itari yarabyirengagije. Henoki yakomeje kugendana n’Imana imyaka isaga 300, ikaba irenze kure cyane iyo uwo ari we wese muri twe yaba yaramaze mu bigeragezo. Yakomeje kugendana n’Imana kugeza igihe apfiriye.—Itangiriro 5:23, 24.

Kimwe na Henoki, natwe twahawe inshingano yo kubwiriza (Matayo 24:14). Uretse kubwiriza ku nzu n’inzu, tugerageza no kugeza ubutumwa bwiza kuri bene wacu, ku bacuruzi dusanzwe tuzi ndetse no ku banyeshuri twigana. Rimwe na rimwe ariko, dushobora kugira ubwoba bwo kugira icyo tuvuga. Byaba se ari uko bijya bikugendekera? Ntiwihebe. Jya wigana Abakristo ba mbere kandi usenge Imana uyisaba ubushizi bw’amanga (Ibyakozwe 4:29). Ntuzigere na rimwe wibagirwa ko igihe cyose uzaba ukigendana n’Imana, mu by’ukuri nta na rimwe uzigera uba wenyine.

Umupfakazi ateka ibyokurya

Tekereza nawe: umupfakazi utazwi n’izina yahawe imigisha incuro ebyiri zose kuko gusa yatetse ibyokurya! Ntiyari Umwisirayeli, ahubwo yari umunyamahanga wabaga mu mujyi wa Sarefati ubu hakaba hashize imyaka irenga 2.800. Igihe inzara n’amapfa byari bimaze imyaka myinshi byari hafi gushira, uwo mupfakazi yari asigaranye ibyokurya bike cyane. Yari ashigaje urushyi rw’agafu n’utuvuta duke byo guteka ifunguro rya nyuma rye n’umuhungu we.

Icyo gihe ni bwo haje umushyitsi. Yari Eliya umuhanuzi w’Imana. Yasabye uwo mupfakazi ko yamuha kuri utwo turyo. Utwo turyo nta nubwo twari kubahaza we n’umwana we, kandi rwose nta cyo yari kubona aha umushyitsi. Ariko Eliya yamuhumurije amubwira amagambo Yehova yavuze ko iyo bamuha ku ifunguro ryabo, uwo mupfakazi n’umuhungu we batari kuzicwa n’inzara. Byamusabaga ukwizera kugira ngo yemere ko Imana ya Isirayeli yari kuzamwitaho kandi ari umupfakazi w’umunyamahanga. Nyamara yizeye ibyo Eliya yamubwiye kandi Yehova yaramugororeye. “Icyo giseke nticyaburamo ifu, n’amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Eliya.” Uwo mugore hamwe n’umuhungu we bakomeje kubona ibyokurya buri gihe kugeza aho inzara yashiriye.—1 Abami 17:8-16.

Ariko kandi, hari undi mugisha uwo mupfakazi yari agiye kubona. Hashize iminsi nyuma y’icyo gitangaza, umuhungu we yakundaga cyane yararwaye maze arapfa. Eliya yamugiriye impuhwe maze yinginga Yehova kugira ngo azure uwo mwana w’umuhungu (1 Abami 17:17-24). Byasabaga ko hakorwa igitangaza kitigeze kibaho mbere hose. Nta nyandiko n’imwe igaragaza ko haba hari umuntu wigeze azuka mbere yaho! Mbese aho Yehova yari kongera kugirira impuhwe uwo mupfakazi w’umunyamahanga? Ni ko byagenze. Yehova yahaye Eliya ubushobozi bwo kuzura uwo mwana w’umuhungu. Ku birebana n’umugisha udasanzwe uwo mugore yahawe, Yesu Kristo yagize ati “hariho abapfakazi benshi mu Bisirayeli. . . . Nyamara Eliya atumwa ku mugore w’umupfakazi w’i Sarefati mu gihugu cy’i Sidoni.”—Luka 4:25, 26.

Muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi ndetse no mu bihugu byateye imbere. Amwe mu masosiyete akomeye yahagaritse abakozi bayakoreye mu gihe cy’imyaka myinshi ari indahemuka. Kubera ko wenda ahanganye n’ikibazo cyo gushakisha akazi, Umukristo ashobora kugwa mu mutego wo gushaka gukora amasaha y’ikirenga kugira ngo arebe wenda ko we yazaguma ku kazi. Iyo abigenje atyo, bishobora gutuma asigarana akanya gato ko kujya mu materaniro, kwifatanya mu murimo wo kubwiriza cyangwa kwita ku byo umuryango we ukeneye mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Nyamara, aba yumva agomba kuguma kuri ako kazi uko byagenda kose.

Birumvikana ko Umukristo ufite ibibazo nk’ibyo byo mu rwego rw’ubukungu agomba guhangayika. Biragoye kubona akazi muri iyi minsi. Abenshi muri twe ntiduharanira kuba abakire, ariko kandi nk’uko byagendekeye wa mupfakazi w’i Sarefati, dukeneye kubona ibidutunga by’ibanze. Icyakora intumwa Pawulo atwibutsa ko Imana yavuze iti “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.” Ni cyo gituma tuvuga dushize amanga tuti “Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?” (Abaheburayo 13:5, 6). Pawulo yari yiteguye guhara ubuzima bwe kubera iryo sezerano, kandi buri gihe Yehova yamwitagaho. Natwe Imana izatwitaho nitutayitera umugongo.

Dushobora kumva ko tutashobora gukora ibintu bikomeye nk’ibyo abantu b’umwuka nka Mose, Gideyoni na Dawidi bakoze, ariko kandi dushobora kwigana ukwizera kwabo. Dushobora kandi no kwibuka ibikorwa byoroheje birangwa n’ukwizera Abeli, Henoki ndetse n’umupfakazi w’i Sarefati bakoze. Yehova ashishikazwa cyane n’ibikorwa birangwa n’ukwizera ibyo ari byo byose, kabone n’aho byaba ari bito gute. Iyo umunyeshuri utinya Imana yanze kwemera ibiyobyabwenge ahawe na mugenzi we bigana, Iyo umukozi w’Umukristo ateye ubutaka abashaka kumushora mu busambanyi ku kazi cyangwa se iyo Umuhamya usheshe akanguhe aza ubudasiba mu materaniro y’itorero nubwo bwose aba afite umunaniro kandi arwaye, Yehova aba abireba. Kandi biramushimisha!—Imigani 27:11.

Mbese wita ku byo abandi bakora?

Ni koko, Yehova yita ku byo dukora. Ku bw’ibyo rero, kuko twigana Imana, twagombye kuba twiteguye kubona imihati abandi bashyiraho (Abefeso 5:1). Kuki utafata akanya ngo urebe witonze ingorane Abakristo bagenzi bawe bahura na zo igihe baza mu materaniro y’itorero, iyo bifatanya mu murimo wo kubwiriza ndetse n’izo bahura na zo mu buzima bwabo bwa buri munsi?

Nuko rero, garagariza bagenzi bawe basenga Yehova ko uha agaciro imihati bashyiraho. Bizabashimisha kubona ko wabitayeho kandi uko kubitaho bishobora kubizeza ko Yehova na we abitaho.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze