ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/12 pp. 24-28
  • Yehova ‘nzamwitura iki?’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova ‘nzamwitura iki?’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Nahise nshimishwa n’ukuri kwa Bibiliya
  • Bene wacu batangira kundwanya
  • Ubuzima buhinduka mu buryo ntatekerezaga
  • Dutera inkunga abavandimwe bacu
  • Twagura umurimo wacu
  • Nahanganye n’uburwayi bw’umugabo wanjye ndetse n’urupfu rwe
  • Nshimira ku bw’imigisha Yehova yampaye
  • Mbese, uwo waba ari wo mwuga mwiza cyane kuri wowe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Uratumiwe!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Nahaye Yehova Ibimukwiriye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/12 pp. 24-28

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yehova ‘nzamwitura iki?’

BYAVUZWE NA MARIA KERASINIS

Igihe nari mfite imyaka 18, nari narabaye urukozasoni mu maso y’ababyeyi banjye: nari igicibwa mu muryango, ku murenge w’iwacu bari barangize urw’amenyo. Baranyinginze, bashaka kumpindura ku ngufu, banshyiraho n’iterabwoba bagira ngo ndeke gukorera Imana, ariko biba iby’ubusa. Nari nizeye neza ko gukomera ubutanamuka ku kuri kwa Bibiliya byari kuzatuma Imana impa imigisha yo mu buryo bw’umwuka. Iyo nshubije amaso inyuma nkareba imyaka irenga 50 maze nkorera Yehova, nta kindi nabona navuga uretse gusubiramo amagambo y’umwanditsi wa Zaburi agira ati ‘ibyiza Uwiteka yangiriye byose, nzabimwitura iki?’—Zaburi 116:12.

NAVUTSE mu wa 1930, mvukira i Aggelokastro, umudugudu uri mu birometero hafi 20 uvuye ku cyambu cya Kenkireya, mu burasirazuba bw’ubunigo bwa Korinto, ahashinzwe itorero ry’Abakristo b’ukuri mu kinyejana cya mbere.—Ibyakozwe 18:18; Abaroma 16:1.

Umuryango wacu warangwaga n’amahoro. Papa ni we wari umuhuzabikorwa w’akagari kandi yari yubashywe cyane. Nari uwa gatatu mu bana batanu. Ababyeyi bacu batureze badutoza gukunda Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki. Buri Cyumweru najyaga mu misa. Najyaga kwicuriza imbere y’amashusho; ni jye wacanaga buji muri za kiliziya zo mu mudugudu w’iwacu, kandi niyirizaga ubusa. Najyaga ntekereza no kuzaba umubikira. Nyuma, naje kuba uwa mbere mu muryango watumye ababyeyi banjye bumva ko mbatengushye.

Nahise nshimishwa n’ukuri kwa Bibiliya

Igihe nari mfite hafi imyaka 18, namenye ko mushiki w’umwe muri baramu banjye witwa Katina wabaga mu mudugudu wo hafi y’iwacu yasomaga ibitabo by’Abahamya ba Yehova, kandi ko atari akijya mu kiliziya. Ibyo byarampangayikishije cyane, bityo niyemeza kujya kumufasha kugaruka mu nzira numvaga ko ari yo yari nziza. Ni yo mpamvu igihe yazaga kunsura, nakoze ku buryo dutemberana nshaka ko tuza kugera aho padiri yabaga. Uwo mupadiri yatangiye ikiganiro cye yungikanya ibitutsi atuka Abahamya, abita abahakanyi bayobeje Katina. Icyo kiganiro cyarakomeje mu yindi migoroba itatu yakurikiyeho. Katina yanyomoje ibyo binyoma by’uwo mupadiri byose yifashishije ingingo zo muri Bibiliya ziteguye neza. Mu kurangiza, uwo mupadiri yamubwiye ko kubera ko we yari umukobwa ufite igikundiro, uzi n’ubwenge, yagombaga kwishimisha mu busore bwe mu gihe akibishoboye maze akazatangira kwita ku by’Imana ari uko amaze kuba mukuru.

Ababyeyi banjye sinigeze mbahingukiriza iby’icyo kiganiro, ariko ku Cyumweru cyakurikiyeho, sinagiye mu misa. Mu ma saa sita, wa mupadiri yahise aza mu iduka ryacu. Napfuye kumusubiza byo kumwikiza mubwira ko byabaye ngombwa kuguma mu iduka kugira ngo mfashe papa.

Uwo mupadiri yarambajije ati “iyo ni yo mpamvu y’ukuri, cyangwa ni wa mukobwa wagushutse?”

Namushubije ntaciye ku ruhande mubwira nti “imyizerere yabo ni myiza kuruta iyacu.”

Padiri yarahindukiye abwira papa ati “Economos, uhite wirukana Katina, naho ubundi azabazanira ishyano.”

Bene wacu batangira kundwanya

Icyo gihe hari mu mpera z’imyaka ya 1940 kandi mu Bugiriki intambara yashyamiranyaga abenegihugu yacaga ibintu. Kubera ko papa yatinyaga ko inyeshyamba zazanshimuta, yashatse uko yamvana mu mudugudu w’iwacu akanyohereza kwa mukuru wanjye wari utuye mu mudugudu umwe na Katina. Mu mezi abiri nahamaze, bamfashije gusobanukirwa icyo Bibiliya ivuga ku bintu byinshi bitandukanye. Naciwe intege no kubona ko burya inyigisho nyinshi za Kiliziya y’Aborutodogisi zidahuje n’Ibyanditswe. Namenye ko Imana itemera ko bayisenga bifashishije amashusho, ko imigenzo myinshi y’idini, urugero nko kuramya umusaraba, idafite inkomoko ya Gikristo, kandi ko kugira ngo umuntu ashimishe Imana agomba kuyisenga “mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:23; Kuva 20:4, 5). Ikirenze byose, namenye ko Bibiliya itanga ibyiringiro byiza cyane byo kuzaba ku isi iteka ryose! Ukuri nk’uko ko muri Bibiliya kuri mu nyungu za mbere zihariye Yehova yampaye.

Hagati aho, mukuru wanjye n’umugabo we babonye ko ntari ngikora ikimenyetso cy’umusaraba tugiye kurya, ndetse ko ntari ngisengera imbere y’amashusho. Rimwe ari nijoro bombi barankubise. Umunsi ukurikiyeho nafashe umwanzuro wo kuva iwabo, maze njya kwa mama wacu. Muramu wanjye yabibwiye papa. Nyuma y’aho gato, papa yaje arira maze agerageza guhindura ibitekerezo nari mfite. Muramu wanjye yapfukamye imbere yanjye ansaba imbabazi, ndazimuha. Mu kurangiza bansabye kugarukira kiliziya, ariko ndanga ndabatsembera.

Nsubiye mu mudugudu w’iwacu bakomeje kuntoteza. Nta buryo nari mfite bwo gushyikirana na Katina, nta bitabo nari mfite byo gusoma, habe na Bibiliya. Narishimye cyane ubwo umwe muri babyara banjye yageragezaga kumfasha. Ubwo yajyaga i Korinto, yahabonye Umuhamya maze agaruka anzaniye igitabo cyitwa “Que Dieu soit reconnu pour vrai!” na kopi y’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, nahise ntangira gusoma ibyo bitabo mu ibanga.

Ubuzima buhinduka mu buryo ntatekerezaga

Bakomeje kundwanya bikabije mu gihe cy’imyaka itatu. Nta Muhamya n’umwe twabonanaga kandi nta gitabo na kimwe nashoboraga kubona. Icyakora n’ubwo ntari mbizi, hari ibintu bikomeye byari kugira ingaruka ku buzima bwanjye byari bigiye kuba.

Papa yambwiye ko nagombaga kujya kwa marume wari utuye i Tesalonike. Mbere y’uko njya i Tesalonike, nagiye kudodesha ikoti mu iduka ry’umudozi ryari i Korinto. Mbega ukuntu natangaye nsanze Katina ari ho akora! Twembi twari dushimishijwe cyane no kongera kubonana nyuma y’igihe kirekire tutabonana. Mu gihe twembi twari tuvuye muri iryo duka, twahuye n’umusore mwiza cyane wari utashye avuye ku kazi, ari ku igare. Yitwaga Charalambos. Tumaze kumenyana, twasezeranye ko tuzabana. Ni muri icyo gihe kandi, ku itariki ya 9 Mutarama 1952, nagaragaje ko niyeguriye Yehova mbatizwa.

Charalambos we yari yarabatijwe mbere y’aho. Na we yari yarahanganye n’ibitotezo by’abo mu muryango wabo. Charalambos yagiraga ishyaka cyane. Yari umukozi w’imirimo mu itorero kandi yayoboraga ibyigisho bya Bibiliya byinshi. Bidatinze bakuru be bemeye ukuri, kandi ubu abenshi mu bagize imiryango y’abo bakuru be na bo bakorera Yehova.

Papa yakundaga rwose Charalambos: ni yo mpamvu yemeye ko dushyingiranwa, ariko mama we kubimwemeza byaragoranye. Ibyo byose ariko ntibyabujije ko jye na Charalambos dushyingiranwa kuri 29 Werurwe 1952. Musaza wanjye mukuru n’umwe muri babyara banjye ni bo bonyine baje mu bukwe. Icyo gihe sinari nzi ko Charalambos azambera umugisha utagereranywa; impano nyayo iturutse kuri Yehova! Bitewe n’uko nari umufasha we, nabashije gushingira ubuzima bwanjye ku murimo wa Yehova.

Dutera inkunga abavandimwe bacu

Mu wa 1953, jye na Charalambos twafashe umwanzuro wo kwimukira muri Atene. Kubera ko Charalambos yashakaga kwagura umurimo we wo kubwiriza, yaretse akazi k’ubucuruzi yakoranaga n’umuryango we ashaka akazi yari kujya akora igice cy’umunsi. Igihe cya nyuma ya saa sita cyose twakimaraga mu murimo wo kubwiriza kandi twayoboraga ibyigisho bya Bibiliya byinshi.

Kubera ko umurimo wacu wari ubuzanyijwe, byadusabaga gukoresha amayeri. Urugero, twiyemeje kujya dushyira kopi y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi ku idirishya rya kiyosike mu mujyi wa Atene rwagati, aho umugabo wanjye yakoraga igice cy’umunsi. Umupolisi wari ufite ipeti ryo hejuru yatubwiye ko ayo magazeti yabuzanyijwe. Nyamara, yabajije niba ashobora kubona kopi imwe maze akajya kubaza ibyayo mu biro bishinzwe umutekano. Bamaze kumubwira neza ko iyo gazeti itabuzanyijwe, yagarutse kubitubwira. Abandi bavandimwe bari bafite za kiyosike bakimara kubimenya, na bo batangiye gushyira kopi z’Umunara w’Umurinzi ku madirishya ya za kiyosike zabo. Hari umugabo umwe wabonye igazeti y’Umunara w’Umurinzi ayikuye kuri kiyosike yacu, aza kuba Umuhamya; ubu ni n’umusaza mu itorero.

Twagize kandi ibyishimo byo kubona musaza wanjye muto yiga ukuri. Yari yaraje muri Atene kwiga mu ishuri ryigishaga ibyo gutwara amato atwara imizigo, maze tujyana na we mu ikoraniro. Amakoraniro yacu yaberaga mu bwihisho mu ishyamba. Yashimishijwe n’ibyo yumvise, ariko nyuma y’aho gato yahise atangira kujya mu ngendo. Rimwe muri izo ngendo ze, yaje kugera ku cyambu cyo muri Arijantina. Umumisiyonari waho yaje kwinjira mu bwato kugira ngo abwirize maze musaza wanjye amusaba ko yamuha amagazeti yacu. Twarishimye cyane ubwo twabonaga ibaruwa ye atubwira ati “naje kubona ukuri. Muzankoreshereze abonema y’amagazeti.” Ubu we n’umuryango we bakorera Yehova mu budahemuka.

Mu wa 1958 umugabo wanjye yatumiriwe kuba umugenzuzi usura amatorero. Kubera ko umurimo wacu wari ubuzanyijwe kandi n’imimerere ikaba yari igoranye cyane, abagenzuzi basura amatorero bari basanzwe bakora uwo murimo batari kumwe n’abagore babo. Mu Kwakira 1959, twabajije abavandimwe bari bahagarariye umurimo bo ku biro by’ishami niba narashoboraga kumuherekeza. Barabyemeye. Twagombaga gusura no gukomeza amatorero yo mu Bugiriki rwagati no mu majyaruguru yabwo.

Izo ngendo zari zigoranye. Imihanda yarimo kaburimbo yari mike kandi imwe yari yitaruye indi cyane. Kubera ko nta modoka twari dufite, buri gihe twagendaga mu modoka zitwara abagenzi cyangwa mu makamyo yatwaraga imizigo turi hamwe n’inkoko n’ibindi bicuruzwa. Twambaraga bote kugira ngo tubashe kugenda muri iyo mihanda yabaga yuzuyemo ibyondo. Kubera ko muri buri mudugudu habaga hari imitwe y’abasivili yitwaraga gisirikare, twinjiraga muri iyo midugudu ari nijoro kugira ngo batagira icyo batubaza.

Abavandimwe bahaga agaciro cyane uko kuntu twazaga kubasura. N’ubwo abenshi muri bo birirwaga mu mirima bahinga, bashyiragaho imihati myinshi kugira ngo bajye mu materaniro yabaga mu gicuku mu ngo zitandukanye. Abavandimwe banacumbikiraga abashyitsi cyane kandi baduhaga ibyiza kurusha ibindi mu byo babaga bafite, n’ubwo bwose bari abakene. Rimwe na rimwe twararanaga n’umuryango wose mu cyumba kimwe. Ukwizera abavandimwe bagiraga, ukwihangana kwabo n’ishyaka bagiraga, byabaye indi nyungu y’agaciro kuri twe.

Twagura umurimo wacu

Muri Gashyantare 1961, igihe twasuraga ibiro by’ishami byo muri Atene, batubajije niba twakwemera kuza gukora kuri Beteli. Twashubije amagambo ya Yesaya agira ati “ni jye. Ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8). Amezi abiri nyuma y’aho, twabonye ibaruwa idutumirira kujya kuri Beteli byihutirwa. Ku bw’ibyo, ku itariki ya 27 Gicurasi 1961, twatangiye gukora kuri Beteli.

Twari twishimiye cyane iyo nshingano yacu nshyashya, kandi twahise twumva twisanze. Umugabo wanjye yakoze mu Rwego Rushinzwe Umurimo no mu Rwego Rushinzwe Abonema, kandi nyuma y’aho yamaze igihe runaka akora mu biro by’ishami. Nakoraga imirimo itandukanye kuri Beteli. Icyo gihe umuryango wa Beteli wari ugizwe n’abantu 18, ariko mu myaka hafi itanu yakurikiyeho, hari abantu bagera hafi kuri 40 kubera ko Ishuri ry’abasaza ryaberaga kuri Beteli. Mu gitondo nozaga ibikoresho byo ku meza, ngafasha guteka, ngasasa ibitanda 12, nkanategura ameza yo kuriraho saa sita. Nyuma ya saa sita, nateraga imyenda ipasi nkanasukura mu misarani no mu byumba. Nanakoraga aho bamesera imyenda rimwe mu cyumweru. Akazi kari kenshi ariko nishimiraga gufasha abandi.

Twari dufite byinshi byo gukora mu nshingano zacu zo kuri Beteli no mu murimo wo kubwiriza. Incuro nyinshi twayoboraga ibyigisho bya Bibiliya bigera kuri birindwi. Mu mpera z’ibyumweru, naherekezaga Charalambos igihe yabaga agiye gutanga za disikuru mu matorero anyuranye. Twari nk’ipata n’urugi.

Twayoboreraga icyigisho cya Bibiliya umugabo n’umugore bari bakomeye muri Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki kandi bari n’incuti zihariye z’umupadiri wayoboraga urwego rwa Kiliziya rwari rushinzwe kurwanya abataravugaga rumwe n’iyo kiliziya. Mu nzu yabo, bari bafite icyumba cyuzuyemo amashusho, aho akaba ari ho boserezaga imibavu buri gihe, bakanahacurangira indirimbo za kiliziya umunsi wose. Rimwe na rimwe, twabasuraga ari ku wa Kane tukigana Bibiliya, hanyuma ku wa Gatanu wa mupadiri w’incuti yabo akaza kubasura. Umunsi umwe, badusabye ko hatagira ikitubuza kujya iwabo kuko hari ikintu bari baduhishiye cyari kudutangaza. Ikintu cya mbere batweretse cyari cya cyumba. Bari bagikuyemo ya mashusho yose kandi bari banakivuguruye. Uwo mugabo n’uwo mugore barushijeho kugira amajyambere maze baza no kubatizwa. Twagize ibyishimo byo kubona abantu twayoboreye ibyigisho bya Bibiliya, bose hamwe bagera kuri 50, begurira Yehova ubuzima bwabo maze bakabatizwa.

Kwifatanya n’abavandimwe basizwe na byo ni inyungu zidasanzwe nabonye. Gusurwa n’Abavandimwe nka Knorr, Franz na Henschel bo mu Nteko Nyobozi, byaduteraga inkunga cyane. Nyuma y’imyaka isaga 40, ndacyumva ko gukora kuri Beteli ari igikundiro gihambaye.

Nahanganye n’uburwayi bw’umugabo wanjye ndetse n’urupfu rwe

Mu mwaka wa 1982 umugabo wanjye yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya Alzheimer. Mu wa 1990 ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi ndetse amaherezo yaje gukenera umuntu umwitaho buri gihe. Mu myaka umunani ya nyuma y’ubuzima bwe, ntitwari tugishobora kuva kuri Beteli na gato. Abavandimwe benshi buje urukundo bo mu muryango wa Beteli, barimo ndetse n’abavandimwe bari bafite inshingano y’ubugenzuzi, bakoze gahunda yo kudufasha. Nyamara n’ubwo badufashaga mu bugwaneza, nagombaga kumara amasaha menshi ku manywa na nijoro mwitaho. Rimwe na rimwe iyo mimerere yabaga igoranye cyane kandi namaraga amajoro menshi ntasinziriye.

Muri Nyakanga 1998 umugabo wanjye nakundaga cyane yarapfuye. N’ubwo njya mukumbura cyane, mpumurizwa no kumenya ko Yehova amwibuka kandi nzi ko azamuzura hamwe n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni mu gihe cy’umuzuko.—Yohana 5:28, 29.

Nshimira ku bw’imigisha Yehova yampaye

N’ubwo napfushije umugabo wanjye, si ndi jyenyine. Ndacyafite igikundiro cyo gukora kuri Beteli, kandi umuryango wa Beteli wose urankunda ukananyitaho. Nanone kandi, umuryango wanjye mugari ugizwe n’abavandimwe na bashiki banjye bo mu buryo bw’umwuka bo mu Bugiriki hose. N’ubwo ubu mfite imyaka isaga 70, ndacyashobora gukora umunsi wose mu gikoni no mu cyumba turiramo.

Mu mwaka wa 1999 inzozi nahoranye mu buzima bwanjye naje kuzikabya ubwo nasuraga icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova i New York. Sinabasha gusobanura ukuntu numvise meze. Ni ibintu byanteye inkunga cyane kandi ntazibagirwa.

Iyo nshubije amaso inyuma, mbona mu by’ukuri narakoresheje ubuzima bwanjye mu buryo bwiza kuruta ubundi. Umurimo mwiza cyane kuruta iyindi umuntu ashobora gukora ni ugukorera Yehova igihe cyose. Nshobora kuvuga ntashidikanya ko ntigeze na rimwe ngira icyo mbura. Yehova yatwitayeho mu buryo bwuje urukundo jye n’umugabo wanjye, haba mu buryo bw’umubiri ndetse no mu buryo bw’umwuka. Mfatiye ku byambayeho, nsobanukiwe impamvu umwanditsi wa zaburi yabajije ati ‘ibyiza Uwiteka yangiriye byose, nzabimwitura iki?’—Zaburi 116:12.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Jye na Charalambos twari nk’ipata n’urugi

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Umugabo wanjye mu biro bye kuri Beteli

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Numva umurimo wo kuri Beteli ari igikundiro gihambaye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze