ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w08 1/9 p. 30
  • Namenye agaciro k’ubuzima

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Namenye agaciro k’ubuzima
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ibisa na byo
  • Ihumure ryatanzwe nyuma y’ubwicanyi bwakorewe mu kigo cy’ishuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Imana yahanaguye amarira ye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Yehova atwigisha kubara iminsi yacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Twiringiraga ko Yehova azatwitaho mu buryo bwuje urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
w08 1/9 p. 30

Namenye agaciro k’ubuzima

HARI MU GITONDO KU ITARIKI YA 16 MATA 2007. Igihe nari nunamye mu nguni y’ibiro biri mu igorofa rya gatatu mu nzu yitiriwe Norris iri muri kaminuza ya Virginia Polytechnic Institute and State University, cyangwa Virginia Tech, nongeye kwibuka ko buri munsi twagombye kujya dushimira Imana kubera ko yongeye kuduha undi munsi w’agaciro wo kubaho.

Nari ndi mu biro byanjye nitegura kujya mu igorofa rya kabiri gufata ibaruwa yanjye. Nuko umwarimu aza kunsaba ko najya mu biro bye kugira ngo mukorere orudinateri. Tucyinjira mu biro bye, twumvise amasasu y’urufaya avugiye mu igorofa rya kabiri. Ubwo twahise twinjira mu biro bye tutazi ibirimo biba, turakinga maze dutegerezanya ubwoba icyari kigiye gukurikiraho. Nihishe mu nguni maze nsenga Yehova Imana musaba ko yamfasha guhangana n’icyari kidutegereje.

Mu gihe twari tugitegereje, nahise nibuka ibintu byari bimaze imyaka 15 bimbayeho. Icyo gihe nari umukanishi mu igaraji. Nuko agapanu kariho lisansi umukozi twakoranaga yari afite karagurumana. Uwo mukozi yahise agira ubwoba, maze anjugunya mu maso icyo kibatsi cy’umuriro atabishaka! Nahumetse uwo mwotsi kandi nshya igice cyo hejuru. Byatangiye bidakabije, ariko nyuma biza gukomera. Nahise nshyirwa muri kajugujugu njyanwa mu bitaro byita ku bagize ibibazo by’ubushye. Tugezeyo nashyizwe mu nzu y’indembe, maramo amezi atatu n’igice nkora ibishoboka byose kugira ngo ntapfa. Nyuma y’amezi atanu bamvura nasubiye imuhira, nshimira Imana kuba nari nkiriho. Ibyo bintu byambayeho byanyigishije ko ngomba kubona ko buri munsi wiyongereye ku buzima bwanjye ari uw’agaciro kenshi. Nanone byatumye ndushaho kumva ko ngomba gukoresha ubuzima bwanjye mu murimo w’uwabumpaye, ari we Yehova Imana, ndi Umuhamya we.—Zaburi 90:12; Yesaya 43:10.

Kubera ko ntari ngishoboye gukanika amamodoka bitewe n’uko nari narahiye bikomeye, nize gukoresha orudinateri maze mbona akazi muri kaminuza ya Virginia Tech. Ni yo mpamvu nari ndi mu nzu yitiriwe Norris muri icyo gitondo.

Mu gihe amasasu yakomezaga kumvikana, ntitwigeze tumenya ko ayo masasu yahitanye abantu benshi cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavugiraga mu igorofa ryari munsi y’iryo twarimo. Ubwo bwicanyi bwarangiye umugabo warasaga na we yirashe, nyuma yo kwisasira abantu 32 b’inzirakarengane. Hashize hafi iminota 20 ibyo bibaye, twumvise abapolisi mu kirongozi, turabahamagara maze baraduherekeza kugira ngo tutagira icyo tuba.

Ibyo bintu bibabaje byambayeho byanyigishije ko ubuzima ari bugufi cyane kandi ko nta wabwiringira (Yakobo 4:14). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twiringira Yehova Imana we utanga ubuzima, kandi tukajya tubona ko buri munsi ari impano y’agaciro aba aduhaye!—Zaburi 23:4; 91:2.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 30 yavuye]

AP Photo/​The Roanoke Times, Alan Kim

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze