Ni ryari twagombye gusenga, kandi se twasengera he?
NTA gushidikanya ko wabonye ko amadini menshi akomeye yubaka amazu ahambaye yo gusengeramo, kandi agashyiraho amasaha abantu bagombye gusengeraho. Ese Bibiliya yaba ivuga ko twagombye gusengera ahantu hihariye, kandi tugasenga mu gihe cyihariye?
Bibiliya igaragaza ko hari igihe gikwiriye cyo gusenga. Urugero, mbere y’uko Yesu asangira n’abigishwa be, yasenze Imana ayishimira (Luka 22:17). Nanone, iyo abigishwa be babaga bari mu materaniro barasengaga. Iyo gahunda yo gusenga bari bafite yari imaze igihe kirekire ikurikizwa mu masinagogi y’Abayahudi, no mu rusengero rwari i Yerusalemu. Imana yashakaga ko urwo rusengero ruba “inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.”—Mariko 11:17.
Mu gihe abagaragu b’Imana bahuriye hamwe kugira ngo basenge, amasengesho yabo ashobora kumvwa. Iyo abantu bahuje umutima kandi isengesho ryabo rikaba rihuje n’amahame y’Ibyanditswe, Imana iraryishimira. Isengesho rishobora no gutuma Imana ikora ibintu itari gukora (Abaheburayo 13:18, 19). Iyo Abahamya ba Yehova bari mu materaniro, buri gihe barasenga. Ku bw’ibyo, tugutumiriye kuzajya ku Nzu y’Ubwami iri hafi y’iwanyu, maze ukiyumvira ayo masengesho.
Icyakora, Bibiliya ntivuga ko gusenga byagombye gukorerwa ahantu hihariye, cyangwa ngo bikorwe mu gihe cyihariye. Hari inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko abagaragu b’Imana basengaga igihe icyo ari cyo cyose, kandi bagasengera aho ari ho hose. Yesu yaravuze ati “wowe nusenga, ujye winjira mu cyumba cyawe maze numara gukinga urugi, ubone gusenga So uba ahiherereye; ni bwo So wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azakwitura.”—Matayo 6:6.
Dushobora gusenga igihe cyose n’aho twaba turi hose
Ese ayo magambo ntagushimishije? Ushobora gusenga Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi igihe icyo ari cyo cyose uri ahiherereye, kandi ukizera ko akumva. Ntibitangaje rero kuba Yesu yarakundaga kwiherera agasenga. Hari igihe yigeze kumara ijoro ryose asenga, kandi birashoboka ko icyo gihe yasabaga Imana ubuyobozi, bitewe n’uko yari agiye gufata imyanzuro ikomeye.—Luka 6:12, 13.
Hari abandi bagabo n’abagore bavugwa muri Bibiliya basengaga igihe babaga bagiye gufata imyanzuro, cyangwa bahanganye n’ibibazo bikomeye. Hari igihe basengaga mu ijwi riranguruye, cyangwa bagasenga bucece. Nanone, buri wese muri bo yashoboraga gusenga ari wenyine, cyangwa agasenga ari kumwe n’abandi. Ariko kandi, icy’ingenzi ni uko basengaga. Imana isaba abagaragu bayo ‘gusenga ubudacogora’ (1 Abatesalonike 5:17). Ihora yiteguye gutega amatwi amasengesho y’abantu bakora ibyo ishaka. Ese ibyo ntibigaragaza ko idukunda?
Birumvikana ko muri iyi si yuzuyemo abantu b’abemeragato, hari abibaza niba gusenga hari icyo bimaze. Birashoboka ko nawe wibaza uti “ese gusenga hari icyo byamfasha?”