Ese gusenga bishobora kugufasha?
ESE isengesho rishobora kutugirira akamaro? Bibiliya igaragaza ko amasengesho y’abagaragu b’Imana b’indahemuka ashobora kubagirira akamaro (Luka 22:40; Yakobo 5:13). Koko rero, gusenga bishobora kudufasha mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri. Ibyo bishoboka bite?
Reka tuvuge ko umwana wawe ahawe impano. Ese wamwumvisha ko kuba azirikana uwayimuhaye gusa bihagije? Cyangwa wamwumvisha ko agomba no kumushimira? Iyo tubwiye umuntu uko twiyumva, bituma dutekereza ku byo twamubwiye kandi bikadukomeza. Ese ibyo ni na ko bimeze iyo tubwira Imana ibituri ku mutima? Yego rwose! Nimucyo dusuzume ingero zimwe na zimwe zibigaragaza.
Amasengesho yo gushimira. Iyo dushimira Data bitewe n’ibyiza adukorera, bituma twibanda kuri iyo migisha aduha. Ibyo bishobora gutuma turushaho kumushimira, tukagira ibyishimo byinshi kandi tukarushaho kurangwa n’icyizere.—Abafilipi 4:6.
Urugero: Yesu yashimiye Imana kubera ko yumvaga amasengesho ye, kandi ikayasubiza.—Yohana 11:41.
Amasengesho yo gusaba imbabazi. Iyo dusabye Imana imbabazi, umutimanama wacu urakora, tukarushaho kumva twicujije kandi bigatuma turushaho kumva ko twakoze icyaha gikomeye. Nanone, bituma tutongera kugira umutimanama uducira urubanza.
Urugero: Dawidi yarasenze kugira ngo agaragaze ko yicujije, kandi ko yari ababajwe n’ibyaha bye.—Zaburi ya 51.
Amasengesho yo gusaba ubwenge n’ubuyobozi. Gusaba Yehova kutuyobora no kuduha ubwenge dukeneye kugira ngo dufate imyanzuro myiza, bishobora gutuma twicisha bugufi tubikuye ku mutima. Bishobora kutwibutsa ko ubushobozi bwacu bugira aho bugarukira, kandi bikadufasha kurushaho kwiringira Data wo mu ijuru.—Imigani 3:5, 6.
Urugero: Salomo yicishije bugufi maze asaba Imana ubuyobozi n’ubwenge bwo gutegeka ishyanga rya Isirayeli.—1 Abami 3:5-12.
Amasengesho y’akababaro. Nidusuka ibituri ku mutima imbere y’Imana mu gihe twashenguwe n’agahinda, tuzumva dutuje kandi tuzishingikiriza kuri Yehova aho kwiyiringira.—Zaburi 62:8.
Urugero: Umwami Asa yarasenze igihe yari ahanganye n’umwanzi ukomeye.—2 Ibyo ku Ngoma 14:11.
Amasengesho yo gusabira abafite ibibazo. Amasengesho nk’ayo adufasha kwirinda ubwikunde, kandi akadufasha kugira impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abandi.
Urugero: Yesu yasengeye abigishwa be.—Yohana 17:9-17.
Amasengesho yo gusingiza Imana. Iyo dusingiza Yehova kubera ibintu bitangaje yakoze n’imico ye, bituma turushaho kumushimira no kumwubaha. Nanone, ayo masengesho ashobora kudufasha kurushaho kwegera Imana yacu, ari na yo Data.
Urugero: Dawidi yashingije Imana bitewe n’ibyo yaremye.—Zaburi ya 8.
Indi migisha dukesha isengesho, ni ukugira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Abafilipi 4:7). Kubaho utuje muri iyi si ivurunganye ni imigisha yihariye. Nanone kandi, bituma tugira ubuzima bwiza (Imigani 14:30). Ariko se ayo mahoro azanwa n’imihati dushyiraho twe ubwacu, cyangwa hari ikindi kintu cy’ingenzi cyane tugomba gukora?
Gusenga biradufasha mu buryo bwinshi, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo, ariko cyane cyane mu buryo bw’umwuka