Mwigane ukwizera kwabo
“Nizeye”
MARITA yitekererezaga ibya musaza we, atekereza aho uwo musaza we yahambwe mu mva yari ikingishijwe ibuye. Yari yashenguwe n’agahinda. Ntiyumvaga ukuntu musaza we Lazaro yakundaga yari yapfuye. Iminsi ine musaza we yari amaze apfuye, Marita yayimaze arira, yakira abashyitsi n’abandi bantu babaga baje kumuhumuriza.
Ubu noneho Marita yari ahagararanye na Yesu, uwo Lazaro yahaga agaciro cyane. Kongera kubona Yesu byatumye arushaho kwicwa n’agahinda, kubera ko ku isi hose ari we wenyine washoboraga gukiza musaza we. Icyakora nanone, Marita yahumurijwe no kuba yari kumwe na Yesu hanze y’umugi muto wa Betaniya wari wubatse mu ibanga ry’umusozi. Mu gihe gito bamaranye, yahumurijwe n’ukuntu Yesu yamugaragarije impuhwe kandi akishyira mu mwanya we, ku buryo byamuteye inkunga cyane. Yesu yamubajije ibibazo byamufashije gutekereza ku kwizera kwe no ku byiringiro yari afite ku birebana n’umuzuko. Icyo kiganiro cyatumye Marita avuga amwe mu magambo y’ingenzi cyane ashobora kuba yaravuze, agira ati “nizeye ko uri Kristo Umwana w’Imana wagombaga kuza mu isi.”—Yohana 11:27.
Marita yari umugore ufite ukwizera kudasanzwe. Ibintu bike Bibiliya imuvugaho, birimo amasomo y’ingenzi yadufasha kugira ukwizera gukomeye. Kugira ngo tumenye uko bishobora gukomeza ukwizera kwacu, nimucyo dusuzume inkuru yo muri Bibiliya ivuga bwa mbere ibya Marita.
Yari ‘ahangayitse kandi ahagaritse umutima’
Mu mezi yari ashize, Lazaro yari muzima kandi ameze neza. Umuryango we wari witeguye kwakira umushyitsi ukomeye cyane kurusha abandi ari we Yesu Kristo, ukamwakirira i Betaniya. Uwo muryango wari ugizwe na Lazaro, Marita na Mariya ntiwari usanzwe, kuko bose bari abavandimwe batatu babaga mu nzu imwe. Hari abashakashatsi bakeka ko Marita ari we wari mukuru muri abo batatu, kuko asa n’aho ari we wakiraga abashyitsi, kandi hakaba hari igihe avugwa mbere y’abandi (Yohana 11:5). Nta wamenya niba muri abo batatu hari uwari warashatse. Uko byaba biri kose, babaye incuti magara za Yesu. Igihe Yesu yabwirizaga i Yudaya, aho bamwanze kandi bakamurwanya, yacumbikaga iwabo. Nta gushidikanya ko yishimiraga kuba muri uwo muryango warangwaga n’amahoro kandi ukamushyigikira.
Marita ni we watumaga mu rugo hasusuruka, kandi akakira abashyitsi. Kubera ko yari umunyamwete kandi ahora mu turimo twinshi, bisa n’aho incuro nyinshi yabaga ahuze. Igihe Yesu yari iwabo yabasuye, nabwo Marita yari ahuze. Yari ahugiye mu gutegurira uwo mushyitsi w’imena ifunguro ridasanzwe rigizwe n’ibyokurya bitandukanye, kandi birashoboka ko Yesu yari kumwe na bagenzi be bagendanaga. Icyo gihe umuco wo kwakira abashyitsi wari uw’ingenzi cyane. Iyo umushyitsi yageraga mu rugo, bamuhaga ikaze bamusoma, bakamukuramo inkweto, bakamwoza ibirenge kandi bakamusiga amavuta ahumura mu mutwe (Luka 7:44-47). Umushyitsi yitabwagaho, bakamucumbikira ahantu heza kandi bakamutegurira ifunguro ryiza.
Marita na Mariya bari bafite imirimo myinshi bagombaga gukora, kugira bakire uwo mushyitsi wabo w’imena. Nta gushidikanya ko Mariya wari uzwiho kugira umuco wo kuzirikana abandi no kwita ku bintu, yabanje gufasha mukuru we. Ariko Yesu amaze kuhagera, ibintu byarahindutse. Yesu yabonaga ko icyo cyari igihe cyo kwigisha, kandi koko ni byo yakoze. Yesu yari atandukanye n’abayobozi b’amadini b’icyo gihe, kuko we yubahaga abagore kandi yabaga yiteguye kubigisha ibirebana n’Ubwami bw’Imana, icyo akaba ari cyo kintu yibandagaho mu murimo we. Mariya na we yari ashimishijwe cyane no kwicara ku birenge bya Yesu yumva ibyo yavugaga byose.
Ngaho sa n’uwiyumvisha ukuntu uburakari bwatangiye kugurumana mu mutima wa Marita! Yatekerezaga amafunguro yari gutegura, agatekereza imirimo yose yari gukora yakira abashyitsi maze akarushaho guhangayika no guta umutwe. Ese uko yakubitaga hirya no hino abona murumuna we yiyicariye atamufasha, yaba yarakambije agahanga cyangwa agafureka? Iyo abikora ntibyari kuba ari igitangaza, kuko atashoboraga gukora iyo mirimo yose wenyine!
Amaherezo Marita yananiwe gukomeza kwihangana. Yaciye Yesu mu ijambo maze aramubwira ati “Mwami, kuba murumuna wanjye yampariye imirimo nta cyo bikubwiye? Mubwire aze amfashe” (Luka 10:40). Icyo gihe Marita yakoresheje amagambo akomeye. Hanyuma yamusabye ko yabwira Mariya akisubiraho, akagaruka kumufasha imirimo.
Marita ashobora kuba yaratunguwe n’igisubizo Yesu yamuhaye, nk’uko cyagiye gitungura abasomyi benshi ba Bibiliya. Yamusubizanyije ineza agira ati “Marita, Marita, uhangayikishijwe n’ibintu byinshi kandi byaguhagaritse umutima. Nyamara, ibintu bikenewe ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya we yahisemo umugabane mwiza, kandi nta wuzawumwaka” (Luka 10:41, 42). Yesu yashakaga kuvuga iki? Ese yaba yarashakaga kuvuga ko Marita yakundaga iby’isi? Ese yaba yarapfobyaga imihati yashyiragaho igihe yateguraga amafunguro meza cyane?
Oya rwose, kuko Yesu yabonaga neza ko ibyo Marita yakoraga yabiterwaga n’urukundo ruzira ubwikunde. Uretse n’ibyo, Yesu ntiyumvaga ko gushyashyana ugira ngo wakire abashyitsi ari bibi byanze bikunze. Mbere yaho, yari yaragiye mu “birori bikomeye” yari yatumiwemo na Matayo (Luka 5:29). Ikibazo nticyari ku ifunguro Marita yarimo ategura, ahubwo cyari ku byo yashyiraga mu mwanya wa mbere. Yahugiye cyane mu byo gutegura amafunguro ahambaye, yibagirwa ikintu cy’ingenzi cyane. Icyo kintu ni ikihe?
Yesu, Umwana w’ikinege wa Yehova Imana yari kwa Marita kugira ngo yigishe ukuri. Ubwo rero, nta kintu na kimwe cyarushaga agaciro uko kuri, yaba ifunguro ryiza cyangwa imirimo yo kuritegura yakoraga. Nubwo Yesu yari ababajwe no kuba Marita yaracikanwaga n’uburyo yari abonye bwo gukomeza ukwizera kwe, yaramuretse akora ibyo ashaka. Icyakora, kuba Marita yarasabye Yesu ngo ahatire Mariya gucikanwa n’ubwo buryo, byari ukurengera.
Ku bw’ibyo, yakosoye Marita abigiranye ubugwaneza igihe yasubiragamo izina rye atuje, kugira ngo amufashe gucururuka, kandi amwumvishe ko nta mpamvu yari afite yo ‘guhangayikishwa n’ibintu byinshi [ngo] bimuhagarike umutima.’ Ifunguro ryoroheje rigizwe n’ibyokurya by’ubwoko bumwe cyangwa bubiri ryari rihagije, dore ko icyo gihe bari bafite ibirori byo mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, ntiyashoboraga kwaka Mariya “umugabane mwiza” yari yihitiyemo wo kwigishwa na Yesu.
Abigishwa ba Kristo muri iki gihe, bashobora kuvana amasomo menshi kuri iyo nkuru ngufi ivuga ibyabereye muri urwo rugo. Nta kintu na kimwe tugomba kwemera ko gipfukirana inshingano dufite yo guhaza “ibintu byo mu buryo bw’umwuka” dukeneye (Matayo 5:3). Nubwo twifuza kwigana Marita tuba abanyabuntu n’abanyamwete, ntitwifuza ‘guhangayikira’ ibintu bitari iby’ingenzi cyane biranga umuco wo kwakira abashyitsi, ngo ‘biduhagarike umutima,’ ku buryo ducikanwa n’ibintu by’ingenzi kurusha ibindi. Iyo twahuriye hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera, ntituba tugamije mbere na mbere kugabura amafunguro ahambaye cyangwa kuyahabwa, ahubwo tuba tugamije guterana inkunga no guhana impano zo mu buryo bw’umwuka (Abaroma 1:11, 12). Ibihe nk’ibyo byo guterana inkunga bishobora no kubaho mu gihe hari ifunguro ryoroheje.
Musaza we yarapfuye arazuka
Ese Marita yemeye inama irangwa n’ineza yahawe na Yesu, kandi igira icyo imwigisha? Nta wahakana ko ari ko byagenze. Intumwa Yohana ajya kuvuga inkuru ishishikaje y’ibyabaye kuri musaza wa Marita, yabanje kuvuga ati “Yesu yakundaga Marita na murumuna we na Lazaro” (Yohana 11:5). Hari hashize amezi menshi Yesu asuye Betaniya, nk’uko twigeze kubivuga. Marita ntiyakomeje kurakarira Yesu cyangwa ngo amurware inzika bitewe n’uko yari yamugiriye inama yuje urukundo, ahubwo yarayizirikanye. Icyo gihe na bwo yaduhaye urugero rwiza rwo kwizera twakurikiza, kubera ko twese hari igihe dukenera gukosorwa.
Igihe musaza wa Marita yari arwaye, Marita yahugiye mu kumwitaho. Yakoze uko ashoboye kose kugira ngo amurwaze kandi amufashe koroherwa. Icyakora, Lazaro yarushagaho kuremba. Bashiki be bamuhoraga iruhande, bakamwitaho buri kanya uko bwije n’uko bukeye. Tekereza ukuntu buri kanya Marita yarebaga musaza we mu maso wari warembye, maze akibuka imyaka myinshi babanye, basangira akabisi n’agahiye.
Igihe Marita na Mariya babonaga ko nta cyo bagishoboye gukorera Lazaro, batumyeho Yesu. Icyo gihe Yesu yabwirizaga ahantu hari urugendo rw’iminsi ibiri uvuye aho babaga. Bamutumyeho mu magambo make bagira bati “Mwami, dore uwo ukunda cyane ararwaye” (Yohana 11:1, 3). Bari bazi ko Yesu yakundaga musaza wabo, kandi bari bizeye ko Yesu yari gukora ibishoboka byose kugira ngo atabare iyo ncuti ye. Ese bari bizeye ko Yesu yari kuhagera Lazaro ataranogoka? Niba ari uko byari bimeze, icyizere bari bafite cyarayoyotse kuko Lazaro yaje gupfa.
Marita na Mariya baririye musaza wabo wari wapfuye, kandi batangira imyiteguro yo kumushyingura no kwakira abashyitsi benshi b’i Betaniya no hafi yaho. Kugeza icyo gihe bari batarumva agakuru ka Yesu. Uko igihe cyagendaga gihita, Marita ntiyumvaga uko byamugendekeye. Ariko amaherezo nyuma y’iminsi ine Lazaro apfuye, Marita yumvise ko Yesu yari hafi kugera muri uwo mugi. Kubera ko Marita yari umugore w’inkwakuzi, no muri ibyo bihe bigoye yarahagurutse ajya gusanganira Yesu atabanje no kubimenyesha Mariya.—Yohana 11:20.
Igihe yabonaga Umutware we, yahise amubwira ikintu cyari kimaze iminsi kimushengura umutima, we na Mariya. Yaravuze ati “Mwami, iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Icyakora, ukwizera kwa Marita n’ibyiringiro bye nta ho byari byagiye. Yunzemo ati “kandi na n’ubu nzi ko ibintu byose usaba Imana izabiguha.” Yesu yahise amubwira ikintu cyatumye arushaho kugira ibyiringiro bikomeye. Yaramubwiye ati “musaza wawe arazuka.”—Yohana 11:21-23.
Kubera ko Marita yatekereje ko Yesu yavugaga iby’umuzuko wo mu gihe kizaza, yaramushubije ati “nzi ko azazuka ku muzuko wo ku munsi wa nyuma” (Yohana 11:24). Kuba yarizeraga iyo nyigisho byari ibintu bitangaje. Bamwe mu bayobozi b’idini b’Abayahudi bitwaga Abasadukayo ntibemeraga ko hazabaho umuzuko, nubwo iyo ari inyigisho yumvikanaga neza mu Byanditswe byahumetswe (Daniyeli 12:13; Mariko 12:18). Icyakora, Marita we yari azi ko Yesu yigishaga ibyiringiro by’umuzuko kandi ko hari abantu yari yarazuye, nubwo nta n’umwe muri bo wabaga amaze iminsi apfuye nk’uko byari bimeze kuri Lazaro. Gusa, ntiyari azi ibyari bigiye kuba.
Hanyuma Yesu yavuze amagambo atazibagirana agira ati “ni jye kuzuka n’ubuzima.” Kandi koko, Yehova Imana yahaye Umwana we ububasha bwo kuzazura abantu bo ku isi hose. Yesu yabajije Marita ati “ese ibyo urabyizeye?” Hanyuma Marita yamuhaye igisubizo cyavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo. Yari yizeye ko Yesu ari Kristo cyangwa Mesiya, ko yari Umwana wa Yehova Imana kandi ko abahanuzi bari barahanuye ko yari kuzaza mu isi.—Yohana 5:28, 29; 11:25-27.
Ese Yehova Imana n’Umwana we baha agaciro abantu bafite ukwizera nk’uko? Ibintu byakurikiyeho Marita yiboneye n’amaso ye biduha igisubizo cyumvikana kuruta ibindi byose. Yahise ajya guhamagara murumuna we. Nyuma yaho, yabonye ukuntu Yesu yari afite agahinda kenshi, igihe yavuganaga na Mariya hamwe n’abandi bantu benshi barimo barira. Yiboneye ukuntu Yesu yarize agaragaza agahinda kenshi gaterwa no gupfusha, kandi yiyumvira Yesu ategeka ko ibuye ryari rikinze imva ya musaza we rikurwaho.—Yohana 11:28-39.
Icyo gihe nabwo Marita wari umugore w’inkwakuzi yarabyanze, avuga ko Lazaro ashobora kuba yaranukaga kuko hari hashize iminsi ine apfuye. Yesu yaramwibukije ati “sinakubwiye ko niwizera uri bubone ikuzo ry’Imana?” Kandi koko yarizeye, maze yibonera ikuzo rya Yehova Imana. Ako kanya Yehova yahise aha Umwana we ububasha bwo kuzura Lazaro. Tekereza ibintu Marita ashobora kuba yaribukaga no mpera z’ubuzima bwe: ashobora kuba yari acyibuka ijwi rya Yesu, igihe yategekaga ati “Lazaro, sohoka!,” kandi acyibuka urusaku rwumvikaniye mu mva Lazaro yari ahambwemo, igihe yazukaga agifite ibitambaro bari bamuhambirije batunganya umurambo we, maze agafata inzira yerekeza ku muryango w’iyo mva. Nanone, ashobora kuba yaribukaga ukuntu Yesu yategetse ati “nimumuhambure mumureke agende,” kandi nta gushidikanya ko yibukaga ukuntu we na Mariya basabwe n’ibyishimo igihe bahoberaga musaza wabo (Yohana 11:40-44). Icyo gihe agahinda Marita yari afite kari gashize.
Iyo nkuru igaragaza ko umuzuko w’abapfuye atari icyifuzo gusa. Ni inyigisho ya Bibiliya isusurutsa umutima, kandi ibyabayeho mu mateka bigaragaza ko umuzuko uzabaho. Yehova n’Umwana we bishimira kugororera abantu bafite ukwizera, nk’uko bagororeye Marita, Mariya na Lazaro. Nawe niwitoza kugira ukwizera gukomeye nk’ukwa Marita, bazakugororera.a
“Marita ni we wabakoreraga”
Hari ahandi hantu Bibiliya ivuga ibya Marita. Icyo gihe hari mu ntangiriro z’icyumweru cya nyuma cy’ubuzima bwa Yesu ku isi. Kubera ko Yesu yari azi neza ingorane yari agiye guhura na zo, yahisemo kongera gucumbika i Betaniya, muri urwo rugo rwarangwaga n’umutuzo. Kugira ngo agere i Yerusalemu avuye aho, byamusabaga gukora urugendo rw’ibirometero bitatu. Yesu na Lazaro bari mu birori byari byabereye kwa Simoni w’umubembe. Aho rero ni ho Marita avugwa bwa nyuma mu magambo agira ati “Marita ni we wabakoreraga.”—Yohana 12:2.
Mbega ukuntu uwo mugore yari umunyamwete! Uwo mugore avugwa bwa mbere muri Bibiliya arimo akora, kandi akavugwa bwa nyuma akiri mu kazi, akora uko ashoboye kose kugira ngo yite ku bantu babaga bari kumwe na we. Amatorero y’abigishwa ba Yesu muri iki gihe yishimira kuba arimo abagore bameze nka Marita, b’inkwakuzi kandi b’abanyabuntu, bagaragaza buri gihe ko bafite ukwizera bitangira abandi. Birashoboka ko Marita yakomeje kurangwa n’uwo muco. Abaye ari uko yabigenje, yaba yarabaye umunyabwenge, kuko yari agifite ingorane yagombaga guhangana na zo.
Mu minsi mike, Marita yagombaga kwihanganira urupfu rubabaje rwa Shebuja yakundaga ari we Yesu. Byongeye kandi, abicanyi b’indyarya bamwishe bari bariyemeje kwica na Lazaro, kuko umuzuko we wari waratumye benshi bizera (Yohana 12:9-11). Nta gushidikanya kandi ko amaherezo urupfu rwatandukanyije Marita n’abavandimwe be. Ntituzi igihe ibyo byabereye n’uko byagenze, ariko icyo dushobora kwemeza ni uko ukwizera gukomeye Marita yari afite kwamufashije kwihangana kugeza ku iherezo. Ni yo mpamvu byaba byiza Abakristo bo muri iki gihe biganye ukwizera kwe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’inyigisho ishingiye kuri Bibiliya ivuga ibirebana n’umuzuko, reba igice cya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Marita yemeye ko Yesu amufasha gutekereza ku bintu bikomeza ukwizera, no mu gihe yari yishwe n’agahinda gatewe no gupfusha
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Nubwo Marita yari ‘ahangayitse kandi ahagaritse umutima,’ yicishije bugufi yemera gukosorwa
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kuba Marita yarizeraga Yesu, byatumye agororerwa yibonera musaza we azuka