Ibirimo
15 Ukuboza 2011
Igazeti yo kwigwa
IBICE BYO KWIGWA BYO MU CYUMWERU CYA:
30 Mutarama 2012–5 Gashyantare 2012
Ese akubera icyitegererezo cyangwa ibyo yakoze bikubera umuburo?
IPAJI YA 8
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 61, 57
6-12 Gashyantare 2012
Kuki tugomba kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
IPAJI YA 13
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 71, 63
13-19 Gashyantare 2012
Abantu bizerwa bo mu bihe bya kera bayoborwaga n’umwuka w’Imana
IPAJI YA 18
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 81, 51
20-26 Gashyantare 2012
Bayobowe n’umwuka w’Imana mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe
IPAJI YA 22
INDIRIMBO ZIZAKORESHWA: 69, 122
INTEGO Y’IBICE BYO KWIGWA
IGICE CYO KWIGWA CYA 1 IPAJI YA 8-12
Bamwe mu bantu bavugwa muri Bibiliya batubereye icyitegererezo, ariko nanone hari ibyo bakoze byatubera umuburo. Iki gice kiradufasha kureba uko Salomo yatubereye icyitegererezo n’ukuntu bimwe mu byo yakoze byatubera umuburo. Ni iki tumwigiraho cyadufasha mu mibereho yacu ya gikristo?
IGICE CYO KWIGWA CYA 2 IPAJI YA 13-17
Hari imbaraga zikomeye cyane kurusha izindi mu ijuru no mu isi zishobora kutuyobora muri iyi si mbi. Izo mbaraga ni izihe? Kuki twagombye kwifuza kuyoborwa na zo? Ni iki twakora kugira ngo zidufashe?
IGICE CYO KWIGWA CYA 3 N’ICYA 4 IPAJI YA 18-26
Abagaragu b’Imana benshi bo mu gihe cya kera bujujwe umwuka wera. Ni mu buhe buryo umwuka w’Imana wabakoreragaho? Gusuzuma ukuntu Yehova yabayoboye bizadutera inkunga cyane mu murimo wacu.
IBINDI
3 Kugira ibyo mpindura byangiriye akamaro
27 Uburwayi ntibukakubuze kugira ibyishimo
31 Ese uribuka?
32 Irangiro ry’ingingo zasohotse mu Munara w’Umurinzi mu mwaka wa 2011