‘Mugume mu ijambo ryanjye’
“Niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”—YOHANA 8:31, 32.
Icyo bisobanura: “Ijambo” rya Yesu ni inyigisho ze zituruka ku Mana. Yesu yaravuze ati “Data wantumye ni we ubwe wantegetse icyo nkwiriye gutangaza n’icyo nkwiriye kuvuga” (Yohana 12:49). Igihe Yesu yasengaga Se wo mu ijuru, Yehova Imana, yaravuze ati “ijambo ryawe ni ukuri.” Iyo yigishaga, yasubiragamo kenshi Ijambo ry’Imana agaragaza ko ari ho inyigisho ze zishingiye (Yohana 17:17; Matayo 4:4, 7, 10). Bityo rero, Abakristo b’ukuri ‘baguma mu ijambo rye’ iyo bemera ko Ijambo ry’Imana Bibiliya ari “ukuri,” kandi ko ari ryo ibyo bizera n’ibyo bakora bishingiyeho.
Uko Abakristo ba mbere babishyize mu bikorwa: Intumwa Pawulo, Umukristo wanditse ibitabo byinshi mu banditsi ba Bibiliya, na we yubahaga Ijambo ry’Imana kimwe na Yesu. Yaranditse ati “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro” (2 Timoteyo 3:16). Abagabo babaga bafite inshingano yo kwigisha bagenzi babo b’Abakristo, basabwaga ‘gukomeza ijambo ryo kwizerwa’ (Tito 1:7, 9, Bibiliya yera). Abakristo ba mbere bahawe umuburo wo kwirinda “filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu kandi bikurikiza ibintu by’ibanze by’isi aho gukurikiza Kristo.”—Abakolosayi 2:8.
Ni ba nde bakurikiza urugero rwabo muri iki gihe? Mu mwaka wa 1965, i Vatikani habereye inama yahuje abasenyeri bose n’intiti za kiliziya. Umwanzuro w’iyo nama ku birebana n’agaciro k’imigenzo ya kiliziya ndetse n’Ibyanditswe, washyizwe no muri Gatigisimu, ugira uti “Ibyanditswe Bitagatifu si byo byonyine Kiliziya [Gatolika] ishingiraho yizera ibintu byose byahishuwe. Bityo rero, imigenzo yera ya Kiliziya hamwe n’Ibyanditswe Bitagatifu, byombi bikwiriye kwemerwa, bikubahwa kandi bigahabwa agaciro kangana” (Dogmatic Constitution on Divine Revelation). Hari ikinyamakuru cyasubiyemo amagambo y’umuvugabutumwa w’i Toronto, muri Kanada, wabajije ati “kuki dushaka kugendera ku bitekerezo bimaze imyaka ibihumbi bibiri? Natwe ubwacu dufite ibitekerezo byiza, uretse ko tubitesha agaciro kubera ko duhora dushaka kubihuza n’inyigisho za Yesu n’Ibyanditswe.”—Maclean.
Hari igitabo cyanditse ku Bahamya ba Yehova kigira kiti “Bibiliya ni yo shingiro ry’imyizerere n’imyifatire yabo” (New Catholic Encyclopedia). Vuba aha, hari umugabo wo muri Kanada wahuye n’Umuhamya wa Yehova. Uwo Muhamya atangiye kumwibwira, uwo mugabo yamuciye mu ijambo, atunga urutoki Bibiliya y’uwo Muhamya, aramubwira ati “nahise nkumenya bitewe n’ikimenyetso kibaranga.”