Ese kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo hari icyo byatumarira?
“Muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”—YOHANA 8:32.
BIBILIYA irimo ukuri gushobora kutubatura ku nyigisho ziteza urujijo cyangwa zishobora kutuyobya, ntitumenye uwo Yesu ari we. Ariko se ibyo twaba twizera byose ku birebana na Yesu, hari icyo bitwaye? Yego rwose. Yehova na Yesu babona ko gusobanukirwa ibyo twizera ku birebana na Yesu ari iby’ingenzi, kandi natwe ni uko twagombye kubibona.
● Impamvu Yehova abona ko ari iby’ingenzi. Mu magambo make, ni uko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Yehova yifuza ko tubaho iteka kandi twishimye. Yesu yaravuze ati “Imana yakunze [abatuye] isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese . . . abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Imana yohereje Umwana wayo kugira ngo aducungure kandi aduhe uburyo bwo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo, nk’uko Imana yari yarabigambiriye (Intangiriro 1:28). Imana yifuza cyane kuzaha impano y’ubuzima bw’iteka abantu bose biga ukuri ku birebana n’Umwana wayo, kandi bagashyira mu bikorwa ibyo biga.—Abaroma 6:23.
● Impamvu Yesu abona ko ari iby’ingenzi. Yesu na we akunda abantu. Yagaragaje ko adukunda urukundo rurangwa no kwigomwa, igihe yemeraga gutanga ubuzima bwe ku bwacu (Yohana 15:13). Yari asobanukiwe ko ibyo ari byo byonyine byari kuzatuma abantu babona agakiza (Yohana 14:6). None se ubwo hari uwatangazwa no kumenya ko Yesu yifuza ko igitambo cye cy’incungu, kigirira akamaro abantu benshi uko bishoboka kose? Ni yo mpamvu yahaye abigishwa be b’ukuri inshingano yo kwigisha abantu bo ku isi hose ibyo Imana ishaka n’umugambi wayo.—Matayo 24:14; 28:19, 20.
● Impamvu twagombye kubona ko ari iby’ingenzi. Tekereza gato ku bintu ubona ko ari iby’agaciro, ni ukuvuga ubuzima bwawe n’umuryango wawe. Ese wifuza ko wowe n’abo ukunda mubaho neza mufite amagara mazima? Binyuriye kuri Yesu, wowe n’abo ukunda Yehova yabahaye uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka kandi butunganye, mu isi nshya itarangwamo imibabaro n’agahinda (Zaburi 37:11, 29; Ibyahishuwe 21:3, 4). Ese wifuza kuzaba muri iyo si? Niba ubyifuza, hari ibyo usabwa.
Ongera usome umurongo w’ibyanditswe wavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo, ugira uti “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.” Kumenya ukuri ku birebana na Yesu ndetse n’uruhare afite mu isohozwa ry’umugambi w’Imana, bishobora kutuvana mu bubata bubi kuruta ubundi, ni ukuvuga ububata bw’icyaha n’urupfu. Ariko kugira ngo uzabaturwe, ugomba ‘kumenya ukuri.’ Turagutera inkunga yo kwiga byinshi kurushaho ku birebana n’uko kuri no kumenya icyo wowe n’abo ukunda mwakora kugira ngo kubagirire akamaro. Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo.