ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/4 p. 32
  • Ese uribuka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese uribuka?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Abaziteki bo muri iki gihe bahinduka Abakristo b’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • “Dore ndi kumwe namwe iminsi yose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Aburahamu na Sara—Nawe ushobora kwigana ukwizera kwabo!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • “Abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/4 p. 32

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Ni mu buhe buryo ibyo Salomo yakoze bitubera umuburo?

Imana yahaye Umwami Salomo umugisha kandi iramukoresha. Icyakora, mu gihe cy’ubutegetsi bwe yaratandukiriye areka gukurikiza inama zituruka ku Mana. Yarongoye umukobwa wa Farawo wari umupagani, arongora n’abandi bagore benshi, kandi yemeye ko abo bagore b’abapagani bamujyana buhoro buhoro mu gusenga kw’ikinyoma. Tugomba kwirinda imitekerereze mibi n’ingeso mbi bishobora kutuzamo (Guteg 7:1-4; 17:17; 1 Abami 11:4-8).​—15/12, ipaji ya 10-​12.

Kuki twavuga ko Sara yari umugore uhebuje kandi wubahaga Imana?

Igihe Imana yategekaga Aburahamu kuva muri Uri, byamusabye gutandukana na bene wabo n’incuti kandi areka uburyo yari asanzwe abaho, ajya ahantu atari azi. Ariko kandi, Sara yaramushyigikiye, yiringiye ko Imana yari kumuha umugisha. Yubahaga Aburahamu, akagaragaza imico myiza.​—1/1, ipaji ya 8.

Kuki Yehova yasabye Aburahamu kumutambira umuhungu we yakundaga cyane?

Ni iby’ingenzi kwibuka ko mu by’ukuri Imana itemeye ko Aburahamu atamba Isaka. Ibyo yamusabye byagaragazaga ukuntu Imana yari gutanga Umwana wayo Yesu ho igitambo biyihenze cyane.​—1/1, ipaji ya 23.

Ni iki kigaragaza ko kuva mu kinyejana cya mbere, ku isi hagiye habaho Abakristo nyakuri basutsweho umwuka?

Mu mugani wa Yesu uvuga iby’ ‘ingano’ n’ “urumamfu,” “imbuto nziza” zagereranyaga “abana b’ubwami” (Mat 13:24-30, 38). Urumamfu rwari gukurana n’ingano kugeza igihe cy’isarura. Bityo rero, kuva mu kinyejana cya mbere, buri gihe hagomba kuba haragiye habaho abantu bagereranywa n’ingano, nubwo tudashobora kuvuga abo ari bo.​—15/1, ipaji ya 7.

Ni ibihe bintu bizaba imbarutso y’intambara ya Harimagedoni?

Amahanga azatangaza mu buryo bugaragara ko “hari amahoro n’umutekano” (1 Tes 5:3). Ubutegetsi buzarwanya idini ry’ikinyoma (Ibyah 17:15-18). Abasenga by’ukuri bazagabwaho igitero. Ubwo ni bwo imperuka izaza.​—1/2, ipaji ya 9.

Ni iki twakora kugira ngo twirinde ishyari?

Dore ibyadufasha: kwihatira gukunda abavandimwe, kwifatanya n’abagize ubwoko bw’Imana, gushaka uko twakora ibyiza no ‘kwishimana n’abishima’ (Rom 12:15).​—15/2, ipaji ya 16-​17.

Ni ba nde bavuga ururimi rwa Nahuatl, kandi se ni iki kirimo gikorwa kugira ngo bafashwe?

Urwo ni ururimi rwavugwaga n’Abaziteki ba kera, kandi ruracyavugwa n’abantu bagera kuri miriyoni imwe n’igice bo muri Megizike. Abahamya babwiriza mu rurimi rwa Nahuatl, kandi hari bimwe mu bitabo byacu biboneka muri urwo rurimi.​—1/3, ipaji ya 13-​14.

Ni ayahe mahame twagombye kuzirikana mu gihe duha abandi inama?

Jya umenya uko ikibazo giteye. Jya wirinda guhita usubiza. Jya wicisha bugufi ukurikize Ijambo ry’Imana. Niba bishoboka, jya wifashisha ibitabo byacu. Jya wirinda gufatira abandi imyanzuro.​—15/3, ipaji ya 7-9.

Yesu yateye abari bamuteze amatwi inkunga yo kugenda ikindi kirometero (Mat 5:41). Ni iki yashakaga kuvuga?

Icyo gihe Abaroma bari barigaruriye Isirayeli, bashoboraga guhatira umuntu gukora umurimo runaka. Igihe Yesu yateraga abari bamuteze amatwi inkunga yo kugenda ikindi kirometero, yashakaga kuvuga ko bagombaga gukora batagononwa imirimo itari ibangamiye amahame y’Imana, abayobozi bari kubasaba gukora.​—1/4, ipaji ya 9.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze