ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/6 p. 6
  • Ivuga ukuri mu birebana na siyansi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ivuga ukuri mu birebana na siyansi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Imana yahaye Abisirayeli Amategeko ajyanye n’isuku mbere yuko abandi bayamenya
    Izindi ngingo
  • Igitabo Cyavuye ku Mana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ababembe bakijijwe ari icumi ariko umwe gusa ni we washimiye
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Akamaro ka siyansi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/6 p. 6

Ivuga ukuri mu birebana na siyansi

“Mbese sinakwandikiye nkugira inama nkakungura n’ubumenyi, kugira ngo nkwereke ukuri kw’amagambo y’ukuri?”​—IMIGANI 22:20, 21.

AHO BIBILIYA ITANDUKANIYE N’IBINDI BITABO: Ibitabo bya kera, bikunze kuba birimo ibitekerezo bitiringirwa kandi biteje akaga, byagiye bivuguruzwa na siyansi yo muri iki igihe. Yewe n’abanditsi bo muri iki gihe baba bagomba kunonosora ibitabo banditse, kugira ngo babihuze n’ibiba bimaze kuvumburwa. Ariko Bibiliya yo igaragaza ko umwanditsi wayo ari Umuremyi kandi ko Ijambo rye “rihoraho iteka ryose.”​—1 Petero 1:25.

URUGERO: Amategeko ya Mose yasabaga Abisirayeli kwituma mu mwobo bacukuye “inyuma y’inkambi,” barangiza bagatwikira (Gutegeka kwa Kabiri 23:12, 13). Iyo bakoraga ku ntumbi y’inyamaswa cyangwa umurambo w’umuntu bagombaga gukaraba (Abalewi 11:27, 28; Kubara 19:14-16). Nanone ababembe bagombaga guhabwa akato, kugeza igihe umutambyi abasuzumiye akamenya ko bakize.​—Abalewi 13:1-8.

ICYO ABAGANGA B’IKI GIHE BABIVUGAHO: Na bo babona ko gutaba imyanda, gukaraba intoki no gushyira abantu mu kato ari uburyo bwiza bwo kurwanya indwara. Hari ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya indwara, cyatanze inama yakurikizwa mu gihe nta misarani cyangwa ibindi bikoresho by’isuku biboneka, kigira iti “jya wituma nibura muri metero 30 uvuye ku kiyaga cyangwa ku nyanja, nurangiza utabe uwo mwanda.” Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima na ryo ryagaragaje ko iyo abantu bitumye ahantu hakwiriye, umubare w’abandura indwara z’impiswi ugabanukaho 36 ku ijana. Nta myaka 200 ishize abaganga bavumbuye ko banduje indwara abarwayi benshi, bitewe n’uko batakarabaga intoki nyuma yo gukora ku murambo. Cya kigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya indwara, cyemeza ko “gukaraba intoki ari bwo buryo bwiza kurusha ubundi bufasha abantu kwirinda indwara zanduza.” Twavuga iki se ku birebana no gushyira mu kato ababembe cyangwa abarwaye izindi ndwara zanduza? Vuba aha hari ikinyamakuru cyavuze kiti “iyo hateye icyorezo, gushyira abarwayi mu kato bishobora kuba ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda abantu indwara zanduza.”​—Saudi Medical Journal.

UBITEKEREZAHO IKI? Ese hari ikindi gitabo cy’idini cya kera cyahuza na siyansi yo muri iki gihe? Cyangwa ubona ko Bibiliya ari igitabo cyihariye?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

“Nta muntu n’umwe utatangazwa n’amabwiriza yitondewe arebana n’isuku yariho mu gihe cya Mose.”—MANUAL OF TROPICAL MEDICINE, CYANDITSWE NA BA DOGITERI ALDO CASTELLANI NA ALBERT J. CHALMERS

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze