ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/6 p. 7
  • Ibitabo biyigize ntibivuguruzanya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo biyigize ntibivuguruzanya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Umutwe mukuru wa Bibiliya
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Urubyaro rw’Inzoka—Ni Gute Rwagaragajwe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Ibyo Imana yasezeranyije binyuze ku bahanuzi
    Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
  • Uwo Abahanuzi Bose Bahamije
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/6 p. 7

Ibitabo biyigize ntibivuguruzanya

“Nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.”​—2 PETERO 1:21.

AHO BIBILIYA ITANDUKANIYE N’IBINDI BITABO: Akenshi inyandiko za kera ziravuguruzanya, nubwo zaba zaranditswe mu gihe kimwe. Ntibikunze kubaho ko ibitabo byanditswe n’abantu batandukanye, bikandikirwa ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye, bihuza muri buri kantu kose. Nyamara Bibiliya yo ivuga ko Umwanditsi w’ibitabo 66 biyigize ari umwe, bityo ubutumwa bwayo bukaba ari bumwe kandi butavuguruzanya.​—2 Timoteyo 3:16.

URUGERO: Mu gitabo cya mbere cya Bibiliya, Mose, umushumba wabayeho mu kinyejana cya 16 Mbere ya Yesu, yanditse ko hari kuzabaho “urubyaro” rwari kuzacungura abantu. Icyo gitabo cyaje kuvuga ko urwo rubyaro rwari kuzakomoka kuri Aburahamu, Isaka na Yakobo (Intangiriro 3:15; 22:17, 18; 26:24; 28:14). Imyaka igera kuri 500 nyuma yaho, umuhanuzi Natani yahanuye ko urwo rubyaro rwari kuzakomoka mu gisekuru cy’Umwami Dawidi (2 Samweli 7:12). Nyuma y’imyaka igihumbi, intumwa Pawulo yasobanuye ko urwo rubyaro rwari kuzaba rugizwe na Yesu n’itsinda ry’abigishwa batoranyijwe (Abaroma 1:1-4; Abagalatiya 3:16, 29). Amaherezo, mu mpera z’ikinyejana cya mbere, igitabo cya nyuma cya Bibiliya cyahanuye ko abagize urwo rubyaro bari kuzahamya ibya Yesu hano ku isi, bakajyanwa mu ijuru, maze bagategekana na we mu gihe cy’imyaka 1.000. Bazarimbura Satani, maze barokore abantu.​—Ibyahishuwe 12:17; 20:6-10.

ICYO ABAHANGA MU BYA BIBILIYA BABIVUGAHO: Uwitwa Louis Gaussen amaze gusesengura ibitabo 66 bya Bibiliya, yavuze ko yatangajwe “n’ukuntu ibikubiye muri icyo gitabo bihuza, kandi cyaranditswe mu gihe cy’imyaka igihumbi na magana atanu, kikandikwa n’abantu benshi . . . bihatiraga kugaragaza uko abantu bazacungurwa binyuriye ku Mwana w’Imana, kandi bose bagakomeza kwibanda kuri iyo ngingo nubwo batari bayisobanukiwe neza.”​—Theopneusty—The Plenary Inspiration of the Holy Scriptures.

UBITEKEREZAHO IKI? Ese wakwitega ko igitabo cyanditswe n’abantu bagera kuri 40 mu gihe cy’imyaka irenga 1.500, gihuza muri byose? Cyangwa ubona ko Bibiliya ari igitabo cyihariye?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 7]

“Iyo izo nyandiko zishyizwe hamwe, zivamo igitabo kimwe. . . . Nta kindi gitabo na kimwe kimeze nka cyo.”​—THE PROBLEM OF THE OLD TESTAMENT, CYANDITSWE NA JAMES ORR

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze