ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/6 p. 8
  • Ifite akamaro muri iki gihe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ifite akamaro muri iki gihe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Ibivugwa muri iyi gazeti: Ese Bibiliya ishobora gutuma ubaho neza?
    Nimukanguke!—2019
  • Reka Ijambo ry’Imana riyobore intambwe zawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Icyo wakora mu gihe urwaye
    Izindi ngingo
  • Uko dukwiriye kubona amafaranga
    Nimukanguke!—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/6 p. 8

Ifite akamaro muri iki gihe

“Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye, kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.”​—ZABURI 119:105.

AHO BIBILIYA ITANDUKANIYE N’IBINDI BITABO: Nubwo ibitabo bimwe na bimwe bishobora kuba ari byiza cyane, ntibishobora gutanga inama zifatika. Yewe n’ibitabo byo muri iki gihe bitanga amabwiriza ku bintu runaka, biba bigomba guhora binonosorwa. Nyamara Bibiliya ivuga ko “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha.”​—Abaroma 15:4.

URUGERO: Nubwo Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi, ikubiyemo inama nziza zafasha abantu kugira ubuzima bwiza, haba mu mubiri no mu byiyumvo. Urugero, ivuga ko “umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza” (Imigani 14:30). Nanone Bibiliya itanga umuburo ugira uti “uwitarura abandi aba ashaka kugera ku byo ararikiye bishingiye ku bwikunde, akanga ubwenge bwose” (Imigani 18:1). Ku rundi ruhande, ivuga ko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—Ibyakozwe 20:35.

ICYO ABASHAKASHATSI BAGARAGAJE: Gutuza, kugira incuti magara no kugira ubuntu, bishobora gutuma umuntu arushaho kugira ubuzima bwiza. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “abantu bakunda kuzabiranywa n’uburakari, baba bafite ibyago byo kurwara indwara ifata imitsi yo mu bwonko bikubye incuro ebyiri iby’abantu batarakazwa n’ubusa” (The Journal of the American Medical Association). Ubushakashatsi bwakorewe muri Ositaraliya mu gihe cy’imyaka icumi, bwagaragaje ko abantu bageze mu za bukuru “basabana n’incuti kandi bakaba bafite abantu babwira ibibari ku mutima,” barama kurusha abandi. Nanone mu mwaka wa 2008, abashakashatsi bo muri Kanada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babonye ko “gukoresha amafaranga ugirira abandi neza bihesha ibyishimo kuruta kuyakoresha mu nyungu zawe bwite.”

UBITEKEREZAHO IKI? Ese hari igitabo icyo ari cyo cyose kimaze imyaka igera hafi ku 2.000 cyanditswe, wasangamo inama ziringirwa mu birebana n’ubuvuzi? Cyangwa ubona ko Bibiliya ari igitabo cyihariye?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]

“Nkunda Bibiliya cyane . . . kubera ko ikubiyemo inama zihebuje mu birebana n’ubuvuzi.”​—HOWARD KELLY, M.D., UMWE MU BASHINZE ISHAMI RY’UBUVUZI MURI KAMINUZA YA JOHNS HOPKINS

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze