ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/6 pp. 3-6
  • “Ibanga” twamenyeye mu murimo wera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ibanga” twamenyeye mu murimo wera
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UMURIMO WO GUSURA AMATORERO
  • DUSURA AMATSINDA YITARUYE
  • IBIBAZO TWAHURAGA NA BYO MU NGENDO
  • DUTERA ABANDI INKUNGA YO GUKORA UMURIMO W’IGIHE CYOSE
  • Uburyo bwo kwagura umurimo
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • ‘Pawulo ababonye ashimira Imana kandi bimutera inkunga’
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Twese duterane inkunga
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Nishimiye kumenya Yehova no kumumenyesha abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/6 pp. 3-6

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

“Ibanga” twamenyeye mu murimo wera

Byavuzwe na Olivier Randriamora

“Koko rero, nzi kugira bike nkamenya no kugira byinshi. Mu bintu byose no mu mimerere yose namenye ibanga ry’ukuntu umuntu ahaga n’uko asonza . . . Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”​—Fili 4:12, 13.

AYO magambo y’intumwa Pawulo yagiye adutera inkunga cyane, jye n’umugore wanjye Oly. Kimwe na Pawulo, natwe twamenye iryo ‘banga’ twishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye mu gihe tumaze tumukorera hano muri Madagasikari.

Igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kwigisha nyina wa Oly Bibiliya mu mwaka wa 1982, jye na Oly twari abafiyanse. Nanjye nemeye kwiga Bibiliya, kandi nyuma yaho Oly na we yaje kuyiga. Twashyingiranywe mu mwaka wa 1983, tubatizwa mu wa 1985, maze duhita dukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Muri Nyakanga 1986, twabaye abapayiniya b’igihe cyose.

Muri Nzeri 1987, twabaye abapayiniya ba bwite. Ahantu ha mbere twoherejwe gukorera umurimo ni mu mugi muto uri mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Madagasikari, utarabagamo itorero na rimwe. Abaturage ba Madagasikari bakomoka mu moko akomeye agera kuri 18, no mu yandi moko mato menshi. Abantu baho bafite imico n’imigenzo bitandukanye cyane. Ururimi rw’ikimaligashi ni rwo rukoreshwa mu butegetsi, ariko hari n’izindi ndimi zivugwa mu turere dutandukanye. Bityo rero, twatangiye kwiga ururimi rwavugwaga mu ifasi yacu, kandi ibyo byatumye abantu bo muri ako karere batwisanzuraho.

Mu mizo ya mbere, natangaga disikuru buri cyumweru, nayirangiza Oly agakoma amashyi, nubwo ari twe twenyine twabaga twateranye. Twagiraga n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, Oly agatanga ishuri asa n’aho ari imbere ya nyir’inzu, barimo baganira. Igihe umugenzuzi w’akarere yazaga kudusura akatugira inama yo guhindura uko twakoraga amateraniro, twumvise turuhutse.

Kubera ko iposita itakoraga neza, buri gihe si ko amafaranga make twahabwaga buri kwezi yatugeragaho. Ku bw’ibyo, twize kubaho dufite bike. Hari igihe tutari dufite amafaranga y’itike ahagije yo kujya mu ikoraniro ry’akarere ryari kubera ku birometero 130 uvuye aho twari dutuye. Twahise twibuka inama nziza undi Muhamya yari yaratugiriye, agira ati “mujye mubwira Yehova ibibazo byanyu. None se si we mukorera?” Icyo gihe twarasenze, hanyuma twiyemeza kugenda n’amaguru. Ariko mbere y’uko tuva mu rugo, hari umuvandimwe waje kudusura adutunguye, maze aduha amafaranga yanganaga neza neza n’ay’itike twari dukeneye.

UMURIMO WO GUSURA AMATORERO

Muri Gashyantare 1991, nabaye umugenzuzi usura amatorero. Icyo gihe, itsinda ryacu rito ryari rimaze kugira ababwiriza icyenda, batatu muri bo bakaba bari barabatijwe, kandi muri rusange twateranaga turi abantu 50. Tumaze guhabwa imyitozo, twatangiye gusura akarere ko mu murwa mukuru, ari wo Antananarivo. Mu mwaka wa 1993, twoherejwe gusura akarere ko mu burasirazuba. Ubuzima bwaho bwari butandukanye cyane n’ubwo mu mugi.

Kugira ngo tugere mu matorero no mu matsinda yitaruye, twagendaga n’amaguru. Hari igihe twakoraga ibirometero bigera ku 145 mu misozi iriho amashyamba y’inzitane. Twirindaga gutwara ibintu byinshi. Ariko iyo umugenzuzi usura amatorero yabaga agomba gutanga disikuru irimo no kwerekana diyapozitive, nk’uko rimwe na rimwe byajyaga bigenda muri icyo gihe, ibyo twatwaraga byabaga biremereye. Oly yatwaraga icyuma cyerekanaga amashusho ya diyapozitive, jye ngatwara bateri y’imodoka yakoreshaga icyo cyuma.

Akenshi twakoraga ibirometero 40 ku munsi kugira ngo tugere mu rindi torero. Twazamukaga imisozi tukanayimanuka, tukambuka inzuzi kandi tukagenda dusayagurika mu byondo. Hari igihe twararaga iruhande rw’umuhanda, ariko akenshi twageragezaga gushaka ahantu hatuwe twacumbika iryo joro. Hari n’ubwo twasabaga abantu tutaziranye na mba kuducumbikira ijoro rimwe. Iyo twamaraga kubona icumbi, twatangiraga gutegura ibyokurya. Oly yatiraga akabindi maze akajya kuvoma amazi ku mugezi cyangwa ku kiyaga yashoboraga kubona hafi. Hagati aho, natiraga ishoka nkasa inkwi zo gutekesha. Ibintu byose byasabaga igihe. Hari ubwo twaguraga inkoko ikiri nzima, hanyuma tukayibaga tukayiteka.

Iyo twamaraga kurya, twajyaga kuvoma andi mazi yo kwiyuhagira. Hari igihe twaryamaga mu gikoni. Iyo imvura yagwaga, twaryamaga twegereye urukuta cyane, kugira ngo amazi yavaga mu gisenge atadutonyangira.

Buri gihe twabwirizaga ababaga baducumbikiye. Iyo twageraga aho twabaga tugiye, twashimishwaga cyane n’ineza abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo batugaragarizaga n’ubuntu batugiriraga. Kuba barishimiraga cyane ko twabasuye, byatumaga ibibazo byose twabaga twahuye na byo mu rugendo bihinduka ubusa.

Iyo twabaga twacumbikiwe n’Abahamya, twishimiraga kubafasha imirimo yo mu rugo. Byatumaga babona igihe cyo kwifatanya natwe mu murimo wo kubwiriza. Ntitwitegaga ko abatwakiriye baba bafite ibintu byiza cyane cyangwa ko baduha amafunguro adasanzwe batashoboraga kubona.

DUSURA AMATSINDA YITARUYE

Twishimiraga gusura amatsinda yitaruye, aho abavandimwe batwakiraga bagahita batwereka urutonde rw’ibintu byinshi byagombaga gukorwa. Akenshi ntitwabonaga akanya na ‘gato ko kuruhuka’ (Mar 6:31). Hari aho twageze maze dusanga umugabo n’umugore we b’Abahamya batumiye abantu 40 bigishaga Bibiliya, kugira ngo dufatanye na bo kubayoborera. Oly yafatanyije na mushiki wacu bigisha abagera kuri 20, nanjye n’umuvandimwe twigisha abandi 20. Iyo twamaraga kwigisha umwe, twahitaga dufata undi. Twasubitse iyo gahunda yo kwigisha abo bantu tugira amateraniro y’itorero, arangiye turayikomeza. Akenshi twabaga dufite ibintu byinshi byo gukora ku buryo byarangiraga nyuma ya saa mbiri z’ijoro.

Igihe twasuraga irindi tsinda, ababwiriza twese twahagurutse saa mbiri za mu gitondo tugiye mu wundi mudugudu. Twese twagiye twambaye imyenda ishaje. Twakoze urugendo rurerure mu ishyamba, tugerayo hafi saa sita. Twahise twambara imyenda myiza, maze dutangira kubwiriza ku nzu n’inzu. Amazu yari make, ababwiriza turi benshi. Ni yo mpamvu mu minota igera kuri 30 gusa twari turangije iyo fasi yose. Twahise tujya mu mudugudu ukurikiyeho. Igihe twarangizaga kuhabwiriza, twakoze urundi rugendo rurerure dusubira mu rugo. Twumvise ducitse intege. Twari twakoresheje igihe kinini n’imbaraga nyinshi, ariko tubwiriza ku nzu n’inzu isaha imwe gusa. Icyakora, Abahamya baho bo ntibabyinubiye. Bakomeje kugira ibyishimo.

Itsinda rimwe ryari ryitaruye ry’i Taviranambo ryari hafi y’impinga y’umusozi. Tugezeyo twahasanze umuryango umwe w’Abahamya wabaga mu nzu y’icyumba kimwe. Akandi kazu kari hafi aho ni ko bateraniragamo. Uwo muvandimwe wari uducumbikiye yatangiye guhamagara mu ijwi riranguruye ati “bavandimwe!” Ijwi riturutse mu yindi mpinga y’umusozi ryarikirije riti “yee!” Uwo muvandimwe yongeye guhamagara ati “umugenzuzi w’akarere yaje.” Na bo baramushubije bati “yego yego!” Uko bigaragara, ubwo butumwa bwagejejwe no ku bandi bari batuye kure. Bidatinze, abantu batangiye kuza, kandi amateraniro yatangiye hamaze kuza abantu basaga 100.

IBIBAZO TWAHURAGA NA BYO MU NGENDO

Mu mwaka wa 1996, twongeye koherezwa mu karere kari hafi ya Antananarivo, mu misozi miremire. Ako karere na ko kari gafite ibibazo byihariye. Nta modoka zitwara abagenzi zakundaga kujya mu turere twa kure. Twoherejwe gusura itsinda ry’i Beankàna (Besakay), ryari ku birometero 240 uvuye mu mujyi wa Antananarivo. Twabonye ikamyoneti yajyaga muri ako gace, tumaze kumvikana n’umushoferi wayo iradutwara. Yarimo abagenzi bagera kuri 30, bamwe bari imbere, abandi hejuru. Hari n’abandi bari baryamye hejuru yayo, abandi na bo bafashe inyuma kuri karisori.

Nk’uko byakundaga kugenda, iyo modoka yarapfuye maze dukomeza n’amaguru. Ubwo twari tumaze amasaha runaka tugenda buhoro buhoro twananiwe cyane, haje ikamyo nini. Nubwo yari yuzuye abantu n’ibintu, umushoferi yarahagaze. Twarayuriye twemera kugenda duhagaze. Twaje kugera ku ruzi, dusanga barimo basana ikiraro. Icyo gihe nabwo twakomeje n’amaguru, amaherezo tuza kugera mu mudugudu muto wari utuyemo abapayiniya ba bwite. Nubwo bitari biteganyijwe ko tubasura, twamaranye na bo igihe tubwirizanya, dutegereje ko ikiraro kimara gukorwa kugira ngo haze indi modoka idutware.

Twabonye imodoka hashize icyumweru, nuko dukomeza urugendo. Umuhanda wari wuzuyemo ibinogo. Akenshi twavagamo tukayisunika yaheze mu mazi yatugeraga mu mavi. Muri uko gusunika, hari igihe twagwaga. Mu gitondo kare kare, twageze mu mudugudu umwe muto maze tuva mu modoka. Twaretse umuhanda munini maze dukomeza n’amaguru, duca mu bishanga bahingagamo umuceri, amazi y’ibyondo atugera mu rukenyerero, twerekeje iyo twajyaga.

Kubera ko bwari ubwa mbere tugeze muri ako gace, twiyemeje kubwiriza abantu bamwe na bamwe barimo bakora mu mirima y’umuceri, tukanababaza inzira yari kutugeza aho Abahamya baho bari batuye. Twarishimye cyane ubwo twamenyaga ko abo bakozi bari abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka.

DUTERA ABANDI INKUNGA YO GUKORA UMURIMO W’IGIHE CYOSE

Twiboneraga ibyiza byo gutera abandi inkunga yo gukora umurimo w’igihe cyose. Ubwo twasuraga itorero rimwe ryari rifite abapayiniya b’igihe cyose icyenda, twateye buri mupayiniya inkunga yo kwishyiriraho intego yo gufasha umubwiriza umwe kugira ngo na we abe umupayiniya w’igihe cyose. Igihe twongeraga kubasura hashize amezi atandatu, umubare w’ababwiriza b’igihe cyose wari wariyongereye, barabaye 22. Bashiki bacu babiri b’abapayiniya bari bafite ba se b’abasaza b’itorero, babateye inkunga yo kuba abapayiniya b’igihe cyose. Abo bavandimwe na bo bateye undi musaza wa gatatu inkunga yo kwifatanya na bo. Hashize igihe gito, uwo musaza wa gatatu yabaye umupayiniya wa bwite. Nyuma yaho, we n’umugore we babaye abagenzuzi b’akarere. Naho se ba basaza bandi babiri? Umwe ni umugenzuzi w’akarere, undi na we afasha mu mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami.

Dushimira Yehova buri munsi kuba yaradufashije, kuko tuzi ko nta cyo twageraho tubikesheje imbaraga zacu gusa. Mu by’ukuri, hari igihe twumva tunaniwe kandi tujya turwara, ariko iyo dutekereje ku byo tugeraho mu murimo wacu, twumva twishimye. Yehova atuma umurimo we ujya mbere. Twishimira uruhare ruto tuwugiramo, kandi ubu tumukorera turi abapayiniya ba bwite. Koko rero, twamenye rya ‘banga’ twishingikiriza kuri Yehova, we ‘uduha imbaraga.’

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Twamenye rya ‘banga’ twishingikiriza kuri Yehova

[Ikarita/​Amafoto yo ku ipaji ya 4]

Madagasikari bakunze kwita Ikirwa Kinini Gitukura, ni cyo kirwa cya kane kinini ku isi. Ubutaka bwaho buratukura, kandi haba amoko menshi y’ibimera ataboneka ahandi

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Twishimira kwigisha abantu Bibiliya

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Gukora ingendo ni kimwe mu bintu byatugoraga cyane kurusha ibindi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze