Ibirimo
15 Nyakanga 2013
© 2013 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Uburenganzira bwose bwihariwe n’umwanditsi.
IGAZETI YO KWIGWA
2-8 NZERI 2013
IPAJI YA 3 • INDIRIMBO: 128, 101
9-15 NZERI 2013
“Dore ndi kumwe namwe iminsi yose”
IPAJI YA 9 • INDIRIMBO: 30, 109
16-22 NZERI 2013
Agaburira abantu benshi binyuze kuri bake
IPAJI YA 15 • INDIRIMBO: 108, 117
23-29 NZERI 2013
“Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?”
IPAJI YA 20 • INDIRIMBO: 107, 116
IBICE BYO KWIGWA
▪ “Tubwire, ibyo bizaba ryari?”
▪ “Dore ndi kumwe namwe iminsi yose”
Muri ibi bice tuzasuzuma bimwe mu bivugwa muri Matayo igice cya 24 n’icya 25. Tuzabona ibintu twarushijeho gusobanukirwa ku birebana n’igihe ibivugwa mu buhanuzi bwa Yesu buhereranye n’iminsi y’imperuka n’ibivugwa mu mugani w’ingano n’urumamfu byari kubera. Nanone kandi, tuzasuzuma uko buri wese ku giti cye ashobora kungukirwa n’ibyo bisobanuro bishya.
▪ Agaburira abantu benshi binyuze kuri bake
▪ “Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?”
Haba igihe Yesu yagaburiraga imbaga y’abantu mu buryo bw’igitangaza cyangwa igihe yagaburiraga abigishwa be mu buryo bw’umwuka, hari uburyo bumwe yakoresheje: yagaburiye abantu benshi binyuze kuri bake. Igice cya mbere kigaragaza abantu bake yakoresheje agaburira abigishwa be basutsweho umwuka mu kinyejana cya mbere. Mu gice cya kabiri tuzasuzuma ikibazo cy’ingenzi gikurikira: abantu bake Kristo akoresha kugira ngo atugaburire muri iki gihe ni ba nde?
KU GIFUBIKO: Kubwiriza ku nzu n’inzu mu mudugudu wa Bukimba, umurenge wa Runda, mu Rwanda
U RWANDA
Kimwe cya kane cy’Abahamya bo muri icyo gihugu bakora umurimo w’ubupayiniya, kandi n’abandi Bahamya barangwa n’ishyaka ugereranyije babwiriza amasaha 20 buri kwezi
ABAHAMYA
22.734
ABIGA BIBILIYA
52.123
ABATERANYE KU RWIBUTSO MU MWAKA WA 2012
69.582