Ibirimo
15 Mutarama 2014
© 2014 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania.
IGAZETI YO KWIGWA
3-9 WERURWE 2014
IPAJI YA 7 • INDIRIMBO: 106, 46
10-16 WERURWE 2014
Hashize imyaka 100 Ubwami butegeka—Ni iki bwagezeho?
IPAJI YA 12 • INDIRIMBO: 97, 101
17-23 WERURWE 2014
Uko wafata imyanzuro myiza mu gihe cy’ubusore
IPAJI YA 17 • INDIRIMBO: 41, 89
24-30 WERURWE 2014
Gukorera Yehova iminsi y’amakuba itaraza
IPAJI YA 22 • INDIRIMBO: 54, 17
31 WERURWE 2014–6 MATA 2014
“Ubwami bwawe nibuze”—Ariko se buzaza ryari?
IPAJI YA 27 • INDIRIMBO: 108, 30
IBICE BYO KWIGWA
▪ Yoboka Yehova, Umwami w’iteka
Iki gice kigaragaza ko Yehova yakomeje kuba Umwami, kandi kitwereka ukuntu yagiye ategeka ibiremwa bye byo mu ijuru no ku isi. Kiri bunadutere inkunga yo kwigana ingero z’abantu bo mu bihe bya kera bahisemo kuyoboka Yehova, Umwami w’iteka.
▪ Hashize imyaka 100 Ubwami butegeka—Ni iki bwagezeho?
Iki gice kiri butume turushaho kwishimira ibyo Ubwami bwa Mesiya bwagezeho mu myaka 100 bumaze butegeka. Kiri bunashishikarize buri wese muri twe kuba umuyoboke w’indahemuka w’ubwo Bwami, kandi gitume dutekereza ku cyo isomo ry’umwaka wa 2014 risobanura.
▪ Uko wafata imyanzuro myiza mu gihe cy’ubusore
▪ Gukorera Yehova iminsi y’amakuba itaraza
Ni iki nzakoresha ubuzima bwanjye? Icyo ni ikibazo cy’ingenzi buri muntu wese wiyeguriye Yehova akwiriye kwibaza. Muri ibi bice, tuzasuzuma amahame ashobora gufasha Abakristo bakiri bato gukora byinshi mu murimo w’Imana, tunabone uko Abakristo bakuze bakwagura umurimo wabo.
▪ “Ubwami bwawe nibuze”—Ariko se buzaza ryari?
Muri iki gihe, abantu benshi ntibemera ko imperuka iri hafi kubera ko batazi icyo ibibera mu isi bisobanura, kandi bakaba bahugiye mu mihihibikano yabo ya buri munsi. Iki gice kigaragaza ibintu bitatu bituma Abakristo biringira badashidikanya ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzakuraho iyi si mbi.
KU GIFUBIKO: Abahamya babwiriza abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri kaminuza yo mu mugi wa Lviv
UKRAINE
ABATURAGE
45,561,000
ABABWIRIZA
150,887
Amatorero 1.737 n’amatsinda 373 bikoresha indimi 15, harimo igihongiriya, ikinyarumaniya, ikirusiya, ururimi rw’amarenga rw’ururusiya, n’ikinyawukereniya