Ibirimo
15 Gashyantare 2014
© 2014 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania.
IGAZETI YO KWIGWA
7-13 MATA 2014
Musingize Kristo, Umwami ufite ikuzo
IPAJI YA 3 • INDIRIMBO: 99, 107
14-20 MATA 2014
Twishimire ubukwe bw’Umwana w’intama
IPAJI YA 8 • INDIRIMBO: 109, 100
21-27 MATA 2014
Yehova—We uduha ibyo dukenera kandi akaturinda
IPAJI YA 16 • INDIRIMBO: 60, 51
28 MATA 2014–4 GICURASI 2014
Yehova—Incuti yacu iruta izindi zose
IPAJI YA 21 • INDIRIMBO: 91, 63
IBICE BYO KWIGWA
▪ Musingize Kristo, Umwami ufite ikuzo
▪ Twishimire ubukwe bw’Umwana w’intama
Umwami Mesiya, ari we Yesu Kristo, akenyeye inkota ye kandi yurira ifarashi kugira ngo ajye kunesha abanzi be. Amaze kunesha burundu, ashyingiranywe n’umugeni mwiza uherekejwe na bagenzi be b’abari. Ibyo bintu bishishikaje bivugwa muri Zaburi ya 45. Menya icyo bikurebaho.
▪ Yehova—We uduha ibyo dukenera kandi akaturinda
▪ Yehova—Incuti yacu iruta izindi zose
Ni iki cyatuma turushaho gukunda Data wo mu ijuru Yehova? Ibi bice bizatuma turushaho kugirana imishyikirano myiza na Yehova, we uduha ibyo dukenera, akaturinda kandi akaba Incuti yacu iruta izindi zose. Nanone kandi, bizadushishikariza gufasha abandi kugira ngo na bo bamwubahe.
KU GIFUBIKO: Aha hantu hahurira abantu benshi (Michaelerplatz) mu mugi wa Vienne, ni ahantu heza ho gukorera umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwa Bibiliya. Uyu mushiki wacu arimo arabwiriza mu gishinwa, kandi arimo aratanga igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
OTIRISHIYA
ABABWIRIZA
20.923
ABAPAYINIYA
2.201
ABIGA BIBILIYA
10.987
Mu mugi wa Vienne, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa mu ndimi 25