ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp16 No. 2 pp. 11-13
  • Kumvira umuburo bishobora kukurokora

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kumvira umuburo bishobora kukurokora
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ITONDERE IHINDUKA RY’IBIBERA KU ISI
  • IKIMENYETSO CY’UKO IMANA IDUKUNDA
  • HUNGIRA AHANTU HARI UMUTEKANO
  • Icyo Yesu yavuze ku gihe imperuka izazira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Ibisubizo by’ibibazo bine abantu bibaza ku birebana n’imperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Tsunami yabaye mu Buyapani mu mwaka wa 2011—Abarokotse bavuze uko byagenze
    Nimukanguke!—2011
  • Imperuka y’isi itera abantu ubwoba, ikabashishikaza kandi igatuma bumva bashobewe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
wp16 No. 2 pp. 11-13
Inkombe ya Sumatra, muri Indoneziya yibasiwe na tsunami

Kumvira umuburo bishobora kukurokora

KU ITARIKI ya 26 Ukuboza 2004, umutingito wari ufite ubukana bwari ku gipimo cya 9,1 wibasiye ikirwa cya Simeulue, kiri mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Sumatra muri Indoneziya. Abari ku nkombe bose berekeje amaso ku nyanja, babona amazi arivumbagatanya. Ako kanya, abantu bose batangiye kwiruka bagana mu misozi, bagira bati “tsunami iratumaze!” Mu minota 30, imivumba ikaze yaraje yihura ku nkombe, itangira gusenya amazu n’ibindi.

Ikirwa cya Simeulue ni cyo cyibasiwe bwa mbere na tsunami. Icyakora mu bantu 78.000 bari bahatuye, hapfuye abantu 7 gusa! Kuki hapfuye abantu bake ugereranyije n’abari bahatuye?a Abaturage baho bakunze kuvuga bati “mu gihe habaye umutingito ukaze ukabona inyanja yarubiye, ujye uhungira mu misozi kuko amazi aba agiye kurenga inkombe.” Abaturage bo kuri icyo kirwa babonye ko iyo inyanja yahindurije, tsunami iba igeze ku muryango. Kwitondera umuburo byatumye barokoka.

Bibiliya itubwira ko vuba aha hagiye kubaho ‘umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi utazongera kubaho ukundi’ (Matayo 24:21). Si umubumbe w’isi uzarimburwa n’abantu batagira icyo bitaho cyangwa ibiza, kuko Imana ifite umugambi w’uko isi izahoraho iteka ryose (Umubwiriza 1:4). Ahubwo icyo gihe Imana ‘izarimbura abarimbura isi.’ Ibibi n’imibabaro byose bizaba bivuyeho (Ibyahishuwe 11:18; Imigani 2:22). Mbega imigisha!

Nanone irimbuka ryegereje ntirizahitana inzirakarengane nk’uko bigenda kuri za tsunami, imitingito cyangwa kuruka kw’ibirunga. Bibiliya igira iti “Imana ni urukundo.” Yehova Imana yatanze isezerano rigira riti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (1 Yohana 4:8; Zaburi 37:29). None se wakora iki ngo uzarokoke uwo mubabaro ukomeye maze uzabone iyo migisha twasezeranyijwe? Jya wumvira umuburo.

ITONDERE IHINDUKA RY’IBIBERA KU ISI

Ntidushobora kumenya itariki nyayo ibibi n’imibabaro bizaviraho, kuko Yesu yagize ati “naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.” Ariko kandi, Yesu yatugiriye inama igira iti “mukomeze kuba maso” (Matayo 24:36; 25:13). Kubera iki? Bibiliya itubwira ibintu byari kuzabaho mbere y’uko imperuka iba. Kimwe n’uko ihinduka ritunguranye ryeretse abaturage b’i Simeulue ko tsunami yegereje, ihinduka ry’ibibera ku isi na ryo ritwereka ko imperuka yegereje. Agasanduku kari kumwe n’iyi ngingo, kerekana bimwe mu bintu bihinduka Bibiliya yavuzeho.

Ni iby’ukuri ko kuva kera na kare, bimwe muri ibyo bintu byavuzwe mu gasanduku, byagiye bibaho mu rugero runaka. Ariko Yesu yaravuze ati “nimubona ibyo bintu byose,” muzamenye ko imperuka iri hafi (Matayo 24:33). Ibaze uti “ni ryari mu mateka y’isi ibyo bintu byose byavuzwe (1) byabayeho mu rwego rw’isi yose, (2) bikabera igihe kimwe kandi (3) bikagenda birushaho kwiyongera?” Icyo gihe ni iki turimo rwose!

IKIMENYETSO CY’UKO IMANA IDUKUNDA

Umwe mu bigeze kuba perezida wa Amerika yaravuze ati “umuburo urokora abantu.” Nyuma ya tsunami yo mu mwaka wa 2004, mu karere kayogojwe na yo hashyizwe intabaza zizajya ziburira abantu, kugira ngo hatazongera gupfa benshi. Imana na yo yahaye abantu umuburo mbere y’uko imperuka iza. Bibiliya igira iti “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.

Mu mwaka ushize honyine, Abahamya ba Yehova bamaze amasaha arenga miriyari imwe na miriyoni 900, babwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu 240 no mu ndimi zirenga 700. Uko uwo murimo ukorwa muri iki gihe, bigaragaza ko imperuka yegereje. Kubera ko Abahamya ba Yehova bakunda abantu, bitanga batizigamye bakabwiriza abandi bababwira ibyerekeye umunsi w’urubanza wegereje (Matayo 22:39). Kuba ubizi ni ikimenyetso kigaragaza ko Imana igukunda. Jya uzirikana ko “[Yehova] adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9). Ese uzagaragaza ko ukunda Imana wumvira uwo muburo?

HUNGIRA AHANTU HARI UMUTEKANO

Wibuke ko abantu bo mu midugudu yo ku nkombe za Simeulue, bahungiye mu misozi bakibona inyanja yivumbagatanyije; ntibategereje ko ituza. Umwanzuro bafashe ni wo watumye barokoka. Kugira ngo uzarokoke umubabaro ukomeye wegereje, nawe ugomba guhungira ahantu hagereranywa n’umusozi, amazi atararenga inkombe. Wahunga ute? Umuhanuzi Yesaya yarahumekewe maze yandika ibyerekeye ubutumire butangwa muri iyi “minsi ya nyuma.” Yagize ati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova. Azatwigisha inzira ze tuzigenderemo.’—Yesaya 2:2, 3.

Iyo ugiye mu mpinga y’umusozi, urebera ibintu ahirengeye kandi uba wizeye umutekano. Mu buryo nk’ubwo, abantu benshi bo hirya no hino ku isi biga Bibiliya ikabafasha kumenya inzira z’Imana, maze bagahindura imibereho yabo (2 Timoteyo 3:16, 17). Iyo babigenje batyo baba batangiye ‘kugendera mu nzira [z’Imana].’ Ibyo bituma ibemera kandi ikabarinda.

Ese uzitabira ubwo butumire, wemere ko Imana ikurinda mu buryo bwuje urukundo muri iyi minsi mibi? Tugutumiriye gusuzuma witonze ibimenyetso bishingiye kuri Bibiliya biranga ‘iminsi y’imperuka’ biboneka mu gasanduku kari kumwe n’iyi ngingo. Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo bazagufasha gusobanukirwa ibikubiye mu mirongo y’ibyanditswe irimo, bakwereke n’uko wabikurikiza. Nanone ushobora kubona ibisubizo by’ibibazo wibaza ku rubuga rwacu rwa www.jw.org/rw. Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA.

a Iyo tsunami yo mu wa 2004 yahitanye abantu barenga 220.000, kandi ni imwe mu zangije byinshi mu mateka y’isi.

IBIMENYETSO BYEREKANA KO IMPERUKA YEGEREJE

imbunda

INTAMBARA HIRYA NO HINO N’IMIDUGARARO

“Muzumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara; muramenye ntibizabakure umutima. Ibyo bintu bigomba kubaho, ariko imperuka izaba itaraza. Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi . . . Ibyo bintu byose bizaba ari intangiriro yo kuramukwa.”—Matayo 24:6-8.

Abana bashonje cyane

INDWARA N’INZARA KU ISI HOSE

“Hirya no hino hazabaho ibyorezo by’indwara n’inzara.”—Luka 21:11.

Umuyobozi w’idini ufungishije amapingu

KWICA AMATEGEKO N’URUJIJO MU MADINI

“Abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka kandi bazayobya benshi. Kubera ko kwica amategeko bizagwira, urukundo rw’abantu benshi ruzakonja”—Matayo 24:11, 12.

Umuyobozi w’idini urimo asezeranya abantu bahuje igitsina

KUDAKURIKIZA AMAHAME MBWIRIZAMUCO

“Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, . . . ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona.”—2 Timoteyo 3:1-4.

Abahamya ba Yehova babwiriza ku kagare

KUBWIRIZA UBUTUMWA BWIZA BW’UBWAMI BW’IMANA

“Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.

Umugore uzamuye ikiganza yerekana ko ahakanye ikintu

ABANTU BAHAKANA KO IMPERUKA YEGEREJE

“Mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bavuga bati ‘uko kuhaba kwe kwasezeranyijwe kuri he? Dore uhereye igihe ba sogokuruza basinziriye mu rupfu, ibintu byose bikomeza kumera nk’uko byahoze kuva isi yaremwa.’”—2 Petero 3:3, 4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze