ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp19 No. 2 pp. 8-9
  • Mu gihe uwo mwashakanye aguciye inyuma

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mu gihe uwo mwashakanye aguciye inyuma
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMIRONGO Y’IBYANDITSWE YAGUFASHA
  • Ihumure mu bihe by’akaga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • 3 Inama zidufasha kwihanganira ibibazo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
  • Guhangayikishwa n’umuryango
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
wp19 No. 2 pp. 8-9
Umugore urimo asenga

Mu gihe uwo mwashakanye aguciye inyuma

“Igihe umugabo wange yantaga akishakira umugore ukiri muto, numvaga nakwipfira bikarangira. Iyo nibukaga ibintu byose nigomwe kubera we, agahinda karanyicaga kuko byose yari abihinduye ubusa.”—Maria wo muri Esipanye.

“Igihe umugore wange yantaga mu buryo butunguranye, numvise ubuzima bwange burangiye. Ibyo twateganyaga kugeraho, ibyo twari twarapanze byose byari biyoyotse. Hari igihe nibwiraga ko agahinda kashize, ariko ngashiduka nongeye kubabara cyane.”—Bill wo muri Esipanye.

IYO uwo mwashakanye aguciye inyuma birakubabaza cyane. Ni byo koko, hari abagabo cyangwa abagore bahitamo kubabarira uwo bashakanye wihannye maze bakongera kubana neza.a Icyakora nubwo abantu batana cyangwa ntibatane, iyo umwe mu bashakanye aciye inyuma mugenzi we, uwahemukiwe agira agahinda katavugwa. Ni iki cyamufasha?

IMIRONGO Y’IBYANDITSWE YAGUFASHA

Nubwo uwahemukiwe agira agahinda kenshi cyane, abenshi bagiye bahumurizwa n’Ibyanditswe. Bamenye ko Imana ibona amarira yabo kandi ikiyumvisha agahinda bafite.—Malaki 2:13-16.

“Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.”—Zaburi 94:19.

Bill yaravuze ati: “Iyo nasomaga uwo murongo, nahitaga ntekereza Yehova ankuyakuya nk’uko umubyeyi abikorera umwana we.”

“Ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka.”—Zaburi 18:25.

Carmen ufite umugabo wamaze amezi menshi amuca inyuma, yaravuze ati: “Umugabo wange yarampemukiye, ariko Yehova we ni indahemuka. Ntazigera antererana.”

“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga . . . mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu.”—Abafilipi 4:6, 7.

Sasha yaravuze ati: “Uwo murongo nawusomye inshuro nyinshi. Uko nakomezaga gusenga kenshi, ni ko Imana yampaga amahoro. Ubu ndatuje.”

Abo bantu bose tumaze kuvuga, hari igihe bumvaga batagishoboye kwihangana. Ariko kwiringira Yehova no gusoma Bibiliya byatumye bongera kugira imbaraga. Bill yaravuze ati: “Numvaga meze nk’igiti gisigaye cyonyine mu ishyamba, ariko ukwizera kwatumye nongera kwishimira ubuzima. Nubwo namaze igihe runaka nyura “mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi,” icyo gihe cyose Imana yari kumwe nange.”—Zaburi 23:4.

a Niba wifuza kumenya niba wababarira uwo mwashakanye waguciye inyuma cyangwa niba utamubabarira, reba ingingo zasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Mata 1999 (mu gifaransa) zavugaga icyo wakora mu gihe uwo mwashakanye aguciye inyuma.

Icyafashije bamwe kwihangana

Gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe ihumuriza.

Bill yaravuze ati: “Nasomye igitabo cya Yobu na Zaburi maze ngaca akarongo ku mirongo yabaga ihuje n’imimerere ndimo. Nabonye ko abavugwa muri ibyo bitabo na bo bagize agahinda n’imihangayiko nk’ibyo nari mfite.”

Kumva umuzika bishobora kuguhumuriza.

Carmen yaravuze ati: “Iyo naburaga ibitotsi, numvaga umuzika. Byaramfashaga cyane.” Daniyeli yaravuze ati: “Nize gucuranga gitari kandi umuzika wamfashije kugira amahoro.”

Jya ubwira abandi uko wiyumva.

Daniyeli yaravuze ati: “Sinakundaga kubwira abantu uko niyumva. Icyakora nari mfite inshuti nabwiraga uko niyumva buri munsi. Twaraganiraga cyangwa nkabandikira. Baramfashije cyane.” Sasha yaravuze ati: “Abagize umuryango wange baramfashije cyane. Mama yambaye hafi kandi igihe cyose yantegaga amatwi. Nanone papa yanyitayeho, anyereka urukundo, bituma buhorobuhoro mererwa neza.”

Jya usenga ubudacogora.

Carmen yaravuze ati: “Nasengaga kenshi. Numvaga Imana iri kumwe nange, ikantega amatwi kandi ikamfasha. Muri ibyo bihe bigoye, narushijeho kwegera Imana.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze