Amakuru ya Gitewokarasi
Lesotho: Ababwiriza bose hamwe batanze raporo muri Mata bari 1.895, uko kukaba kwari ukwiyongera kwa 19 ku ijana kurenza mwayene y’umwaka ushize.
Porutugali: Ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 41.472 kwagezweho muri Mata. Banagize ukwiyongera gushya kw’amasaha, uko gusubira gusura, n’ukw’ibyigisho bya Bibiliya byo mu ngo.
Shili: Ku babwiriza 42.778 batanze raporo muri Mata, 8.680 muri bo bari abapayiniya. Ukwiyongera gushya kw’abapayiniya b’igihe cyose 2.820 kwagezweho. Amasaha yose hamwe yatanzweho raporo muri Mata yari 1.009.001.
Venezuwela: Umwete ababwiriza 62.074 bakoranye muri Mata watumye bagera ku kwiyongera gushya kw’amasaha, uko gusubira gusura, n’ukw’ibyigisho bya Bibiliya byo mu ngo.
Amatorero akurikira aherutse gutaha Inzu zayo z’Ubwami: Gitaru, Siaya na Limuru muri Kenya.
Mbeya Mjini, Mbeya Isanga, Mbeya Sinsitila, na Kyela muri Tanzania. Andi matorero arimo aritegura gutaha Inzu zayo z’Ubwami vuha aha.