ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/94 p. 2
  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Mata

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro y’Umurimo yo muri Mata
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Udutwe duto
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 28 Werurwe
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 4 Mata
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 11 Mata
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 18 Mata
  • Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 25 Mata
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 4/94 p. 2

Amateraniro y’Umurimo yo muri Mata

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 28 Werurwe

Indirimbo ya 5

Imin. 10: Amatangazo y’Iwanyu n’Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Shimira ababwiriza ku bw’uruhare bagira mu murimo wo kubwiriza Ubwami.

Imin. 10: “Inzozi,” mu gitabo Comment raisonner, ku ipaji ya 333 n’iya 334. Itangwe mu buryo bw’ikiganiro umuntu agirana n’umwigishwa wa Bibiliya. Uwo mwigishwa abaze niba ari iby’ubwenge kuba umuntu yayoborwa n’inzozi arota. Vuga akaga gashobora guterwa n’ibyo, n’ukuntu byashobora gutuma tugwa mu mutego w’imitekerereze y’isi n’iy’abadayimoni. Erekana akamaro ko kuba umuntu yayoborwa n’amahame yo mu Ijambo ry’Imana.

Imin. 10: Ibikenewe iwanyu cyangwa [umutwe uvuga ngo] “Gushyikirana—Kuruta Ibyo Gukoresha Amagambo Gusa.” Disikuru ishingiye ku ngingo zo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1993 ku mapaji ya 3-8 [mu Gifaransa].

Imin. 15: “Agaciro ka Bibiliya mu Isi ya None.” Ikiganiro hagati y’umugenzuzi w’umurimo n’umubwiriza wifuza kongera ubushobozi bwe mu kubwiriza ku nzu n’inzu. Nyuma yo gusuzuma paragarafu ya 3, umugenzuzi w’umurimo asabe umubwiriza kugerageza gukoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwatanzwe, umugenzuzi w’umurimo abe ari we uba nka nyir’inzu. Nyuma yo gusuzuma paragarafu ya 4, umugenzuzi w’umurimo abe ari we ukoresha ubwo buryo, umubwiriza amubere nka nyir’inzu. Tera itorero inkunga yo gufasha abantu bashimishijwe, hamwe n’abigishwa ba Bibiliya kugira ngo bamenye agaciro ka Traduction du monde nouveau.

Indirimbo ya 52 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 4 Mata

Indirimbo ya 7

Imin. 10: Amatangazo y’Iwanyu. Erekeza ibitekerezo ku mutwe uvuga ngo “Ukwezi Kwihariye k’Umurimo wo Kubwiriza,” kandi usabe bose gusuzumana ubwitonzi uburyo bashobora kongera umurimo wabo wo kubwiriza mu Ukuboza baba abapayiniya b’abafasha cyangwa bakorana n’abapayiniya.

Imin. 15: “Igitabo Gitanga Ubuyobozi Nyakuri.” Gusuzuma iyo ngingo mu bibazo n’ibisubizo. Tanga urugero rw’icyerekanwa ku bihereranye no gusubira gusura ukoresheje uburyo bwagaragajwe muri paragarafu ya 3. Tera bose inkunga yo kuba abantu bafite igishyuhirane ku bihereranye n’agaciro ka Bibiliya igihe baganira n’abantu mu murimo wo ku nzu n’inzu n’igihe basubiye kubasura. Jya witwaza ibitabo kandi ujye uhorana icyizere mu gihe ubitanga.

Imin. 20: “Rubyiruko—Nimunezeze Umutima wa Yehova.” Umusaza asuzume amaparagarafu ya 1-18. Tsindagiriza inyungu urubyiruko rubonera mu gutanga urugero rwiza, n’agaciro k’ingingo zo mu gitabo “Les jeunes s’interrogent. . . . ” Niba igihe kibikwemerera, suzuma imirongo y’Ibyanditwe yatanzwe.

Indirimbo ya 80 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 11 Mata

Indirimbo ya 73

Imin. 10: Amatangazo y’Iwanyu, hamwe na raporo y’imibare y’ibibarurwa no gushimira ku bw’impano zatanzwe. Shimira itorero ku bw’inkunga y’amafaranga ryatanze rishyigikira itorero ryanyu n’umurimo Sosayiti ikora ku isi hose. Tanga gahunda yo kubwiriza mu mpera z’icyumweru gitaha.

Imin. 15: “Kwita ku byo Ibipfamatwi Bikeneye mu by’Umwuka.” Ibibazo n’ibisubizo. Niba nta gipfamatwi na kimwe kiri mu itorero, tsindagiriza ibyo kutirengagiza abantu b’ibipfamatwi tubonye mu ifasi. Ifashishe inkuru z’Ubwami nshya zasohotse zigenewe ibipfamatwi zishobora gutumizwa ku biro by’ishami.

Imin. 20: “Rubyiruko—Nimunezeze Umutima wa Yehova.” Gusuzuma amaparagarafu ya 19-33 y’umugereka mu bibazo n’ibisubizo. Gira icyo ubaza umubwiriza umwe ukiri muto cyangwa babiri. Bavuge ukuntu itorero ryabafashije mu bihereranye no kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka.

Indirimbo ya 90 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 18 Mata

Indirimbo ya 74

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu n’Amakuru ya Gitewokarasi. Tera bose inkunga yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu mpera z’iki cyumweru.

Imin. 15: “Fasha Abigishwa ba Bibiliya Kugira ngo [Bamenye] Gutegura Icyigisho Cyabo.” Mu bibazo n’ibisubizo. Soma amaparagarafu uhuje n’uko igihe kibikwemerera kose.

Imin. 20: “Mbese, Ujya Utanga Ibitekerezo Bishingiye ku Byanditswe?” Umuvandimwe ugira ingaruka nziza mu kubwiriza ku nzu n’inzu no mu gusubira gusura abe ari we uyitanga mu bibazo n’ibisubizo (2 Tim 4:2). Nyuma yo gusuzuma paragarafu ya 5, saba umubwiriza ukoresha neza igitabo Comment raisonner kugira ngo avuge uko agikoresha mu kubwiriza.

Indirimbo ya 108 n’isengesho ryo kurangiza.

Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 25 Mata

Indimbo ya 83

Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Tera inkunga ababishoboye kugira ngo babe abapayiniya b’abafasha mu Ukuboza. Erekana uburyo bwo gutanga amagazeti yasohotse vuba aha, ugaragaza ingingo zishobora kuba zakoreshwa mu murimo wo kubwiriza muri izi mpera z’icyumweru.

Imin. 15: “Bibiliya Ubuyobozi bw’Ingirakamaro ku Muntu wo Muri Iki Gihe.” Iyo disikuru itangwe n’umutware w’umuryango, ishingiye ku ngingo yo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1993 [mu Gifaransa]. Tsindagiriza ko gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya bishobora gutuma mu muryango harangwamo umwuka w’amahoro n’uw’urukundo. Saba umuntu umwe cyangwa babiri bo mu baguteze amatwi bateguye ibitekerezo kugira ngo berekane ukuntu inama zo mu Ijambo ry’Imana zafashije umuryango runaka cyangwa umuntu ku giti cye.

Imin. 20: Gukoresha Igitabo Le plus grand homme Kugira ngo Dufashe Abantu Bagereranywa n’Intama mu Ukuboza. Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Babaze ibibazo nk’ibi bikurikira: Ni iyihe nkuru imwe yerekeye ku murimo wa Yesu cyangwa yerekeye ku mishyikirano yagiranaga n’abandi yagushimishije cyane kurusha izindi? Kuki iyo nkuru yagushimishije? Icyo gitabo cyakumariye iki? Wamenye iki kuri Yehova bitewe no kucyiga? Ni izihe ngingo wakoresheje mu gihe wagitangaga? Umubwiriza umenyereye yerekane uburyo bwo gutanga icyo gitabo. Tera bose inkunga yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ku Cyumweru.

Indirimbo ya 94 n’isengesho ryo kurangiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze