Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Mata: Les Saintes Ecritures—Traduction du monde nouveau hamwe n’igitabo La Bible—Parole de Dieu ou des hommes? Gicurasi: Le plus grand homme de tous les temps. Kamena: Igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyacapwe ku mpapuro zihinduka umuhondo cyangwa zicuya, cyangwa se igitabo icyo ari cyo cyose cyasohotse mbere y’uwa 1980. Amatorero adafite ibyo bitabo mu bubiko ashobora gutanga igitabo L’humanité à la rechereche de Dieu. Nyakanga: Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo. ICYITONDERWA: Amatorero azakenera ibitabo byo gukoresha muri kampeni byavuzwe haruguru agomba kubitumiza akoresheje Fomu Itumirizwaho Ibitabo (S-14) ya buri kwezi izakurikiraho. Ibitabo bimaze igihe byavuzwe haruguru biboneka ku ishami, ariko amatorero agomba gukoresha ibyo afite ubu mu bubiko.
◼ Igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah kizaboneka mu Cyongereza, mu Gifaransa, no mu Giswayire. Icyo mu rurimi rw’Igiswayire kizaba kirimo amateka y’umurimo w’Abahamya ba Yehova muri Afurika y’i Burasirazuba. Icyo kizaba ari igitabo cy’agaciro cyo gushyira mu bubiko bwawe bw’ibitabo bya gitewokarasi.
◼ Hari izindi disiketi za orudinateri zasohotse ziboneka za New World Translation of the Holy Scriptures—With References/Insight on the Scriptures. Izo disiketi ziriho New World Translation hamwe n’imibumbe yombi ya Insight. Izo disiketi za 5 1/4 megabayiti 1,2 cyangwa 3 1/2 megabayiti 1,44 ziboneka mu rurimi rw’Icyongereza gusa. Zishobora gukoreshwa kuri orudinateri ifite disike ikomeye (disque dur) nibura ishobora kugira umwanya wa megabayiti 18. Urwandiko rwohererejwe amatorero yose rutanga ubusobanuro bw’inyongera ku byerekeye icyo gikoresho gishya, n’uburyo bwo kugitumiza. Disiketi ziriho Bibiliya gusa zizakomeza kuboneka.
◼ Ibitabo Biboneka:
Ikiamharic: Abahamya ba Yehova Bunze Ubumwe mu Gukora Ubushake bw’Imana Ku Isi Hose; Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine. Igifaransa: Nos problèmes—Qui nous aidera à les résoudre? Ikinyakyusa: Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!; Ikinyiha: Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!; Igipunjabi: Nos problèmes—Qui nous aidera à les résoudre? Igiswayire: Damu Yaweza Kuokoaje Uhai Wako?; Abahamya ba Yehova Bunze Ubumwe mu Gukora Ubushake bw’Imana Ku Isi Hose.
◼ Kaseti Ziboneka:
Igifaransa: 1 Samweli (kaseti 2); 2 Samweli (kaseti 2); Yesaya (kaseti 4); Ezekiyeli (kaseti 4); na Daniyeli (kaseti imwe).
◼ Kaseti za Videwo Ziboneka:
Icyongereza: Jehovah’s Witnesses—The Organization Behind the Name.