Kwita ku byo Ibipfamatwi Bikeneye mu by’Umwuka
1 Umubare ukomeza kwiyongera w’abantu b’ibipfamatwi barimo barerekezwa ku Mwungeri Mwiza kandi bakiyegurira Yehova kugira ngo bagirane imishyikirano na we (Yoh 10:3, 11). Abagize itorero, cyane cyane abasaza, bagomba kwita ku byo abavandimwe na bashiki bacu b’ibipfamatwi bakeneye mu by’umwuka.
2 Kwita ku byo Ibipfamatwi Bikeneye: Hagomba gukorwa gahunda yo guhindura amateraniro y’itorero mu mvugo ikoresha ibimenyetso mu gihe hari abahinduzi baboneka babishoboye. Niba mu itorero nta muntu n’umwe uzi imvugo ikoresha ibimenyetso, byaba bikwiriye kuyobora abo bantu b’ibipfamatwi mu itorero riri hafi aho rishobora kuba ryabakorera uwo murimo. Birumvikana ko niba nta gahunda imeze ityo ibera mu gace muherereyemo, mushobora gusaba ababwiriza bazajya basimburana kwicarana n’abantu b’ibipfamatwi maze bakabafasha kwandika ingingo z‘ingenzi zisuzumwa.
3 Gahunda yo mu Rwego rw’Akarere n’Itorero: Gahunda zo gusemura mu mvugo ikoresha ibimenyetso mu makoraniro y’akarere no mu minsi yihariye y’amakoraniro zizajya zikorwa n’umugenzuzi w’akarere. Umusaza cyangwa umukozi w’imirimo ubishoboye ashobora kuba yatoranywa kugira ngo abe ari we uzihagararira. Abavandimwe na bashiki bacu b’intangarugero babishoboye bashobora kuba bashyirwaho kugira ngo bifatanye mu gusemura porogaramu y’ikoraniro. Iryo hame rishobora no gukurikizwa mu itorero kugira ngo ibyo ibipfamatwi bikeneye byitabweho mu buryo bukwiriye.
4 Ibyaba byiza ni uko ibipfamatwi byakwicazwa ahantu hatuma bishobora kubona ukora ibimenyetso na platifomu icyarimwe. Ibyo bigomba gukurikizwa haba mu materaniro y’itorero haba no mu makoraniro y’akarere. Mu materaniro y’itorero, niba umubare w’ibipfamatwi biteranye ari muto, ibyiza ni uko ukora ibimenyetso yakwicara. Byaba byiza ko abasaza bagisha inama umuvandimwe w’igipfamatwi ukuze kugira ngo babone ibitekerezo byihariye ku bihereranye na gahunda ikwiriye yo kwicaza abo bantu.
5 Niba hari umusaza cyangwa umukozi w’imirimo uboneka akaba ashoboye gukora umurimo wo gusemura mu mvugo ikoresha ibimenyetso, kandi umubare w’abavandimwe na bashiki bacu b’ibipfamatwi ukaba uhagije, abasaza bashobora gufata icyemezo cy’uko amateraniro amwe n’amwe yajya ayoborwa uko yakabaye mu mvugo ikoresha ibimenyetso. Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero ni cyo cyaba iteraniro rya buri cyumweru rishobora kubimburira ayandi riteguwe rityo. Niba itorero rishaka gukora iteraniro iryo ari ryo ryose muri atanu aba buri cyumweru riyoborwa mu mvugo ikoresha ibimenyetso (cyangwa mu yindi mvugo iyo ari yo yose itari iyo itorero ryari risanzwe rikoresha), abasaza bagomba kumenyesha Sosayiti icyifuzo cyabo. Uko bigaragara, Imvugo y’Inyamerika Ikoresha Ibimenyetso ni yo mvugo yigishwa kandi yumvikana mu mafasi tubwirizamo.
6 N’ubwo gushyikirana hagati y’abantu b’ibipfamatwi n’abantu bafite amatwi yumva bishobora gusaba imihati idasanzwe kuri buri ruhande, abagize itorero bose bagombye kwihatira kumenyana kugira ngo bashobore guterana inkunga mu buryo buhagije (Heb 10:24). Uwo mwuka mwiza urangwa mu bavandimwe uzatuma abashya bose bumva ko bahawe ikaze.