Amakuru ya Gitewokarasi
Kameruni: Ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 18.810 kwagezweho muri Kamena, kandi muri uko kwezi habatijwe 84.
Côte d’Ivoire: Ababwiriza bose hamwe batanze raporo muri Kamena bari 4.330, ibyo bikaba byari ukwiyongera kwa gatandatu kw’ababwiriza muri uwo mwaka w’umurimo.
U Butaliyani: Muri Kamena batanze raporo y’ukundi kwiyongera kw’ababwiriza 198.179. Muri uko kwezi hashinzwe amatorero mashya makumyabiri n’abiri.
São Tomé na Principé: Ku itariki ya 30 Kamena umuryango wabo wemewe n’amategeko, bityo ukingura irembo rigana ku murimo ukomeye kurushaho. Umubare w’ababwiriza 100 batanze raporo y’uko kwezi uhwanye n’ukwiyongera kwa 43 ku ijana ugereranyije na mwayene y’umwaka ushize.
Uruguay: Bagize ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 9.093 muri Kamena.