Ukwezi Kwihariye k’Umurimo wo Kubwiriza
Mbese, ukwezi k’Ukuboza gushobora kukubera ukwezi kwihariye ko kubwiriza? Hari ubwo byaba ngombwa ko ugira icyo uhindura kuri gahunda usanganywe, ariko se, ingororano bizaguhesha ntizikwiriye gutuma ubikora?
Bamwe mu babwiriza bakiri bato babatijwe bazaba bafite iminsi y’inyongera bitewe n’ibiruhuko by’amashuri, kandi bazashaka kwiyandikisha kugira ngo bakore umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri uko kwezi. Mbega ukuntu byaba ari inkunga kuri bo kuba bakorana n’abasaza, abakozi b’imirimo, n’abandi babwiriza mu murimo wo kubwiriza! Niba imimerere yawe itakwemerera kuba umupayiniya, mbese, ntiwashobora nibura kumarana amasaha make y’inyongera mu murimo hamwe n’abazakora ubupayiniya? Nta gushidikanya ko ibyo bizatuma muterana inkunga.
Niba ababwiriza bose bihatiye gushyiraho akarusho, abasaza bashobora gukora gahunda y’aho itsinda rijya kubwiriza rizajya rihurira buri munsi mu gihe cy’ibiruhuko, kugira ngo abafite uburyo bwo gukora ubupayiniya bajye babona abakorana na bo mu murimo wo kubwiriza.
Yaba umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abagize umuryango no mu itorero, ubu iki ni cyo gihe cyo gukora gahunda kugira ngo Ukuboza kuzabe ukwezi kwihariye ko gukora umurimo wo kubwiriza mu itorero ryanyu.