Igitabo Nyamwaka (Annuaire)—Ikigega cy’Inkunga
1 Za raporo hamwe n’amakuru yo hirya no hino ku byerekeye umurimo uhebuje wa Yehova, byagiye bitera inkunga abagaragu b’Imana (Yobu 38:4, 7; Imig 25:25; Luka 7:22; Ibyak 15:31) Ni yo mpamvu igitabo Nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova (Annuaire des Témoins de Jéhovah) ari ikigega cy’inkunga.
2 Buri Gitabo Nyamwaka (Annuaire) gitanga raporo zubaka ziturutse ku isi hose zerekeye umurimo w’Abahamya ba Yehova hamwe n’ibyo bagezeho. Amakuru yo hirya no hino akomeza ukwizera, agaragaza ubuyobozi, uburinzi, n’imigisha Yehova aha ubwoko bwe. Igitabo Nyamwaka (Annuaire) kitugezaho inkuru z’abagabo n’abagore b’indahemuka basize imiryango yabo, incuti, n’ibihugu byabo bya kavukire kugira ngo bageze ukuri kwa Bibiliya ku bantu bo mu migabane yose y’isi hamwe n’abo mu birwa byo mu nyanja hafi ya byose.
3 Igitabo Nyamwaka (Annuaire) cyatumye abasomyi bacyo benshi bagura umurimo bakorera Imana. Umusomyi umwe yanditse agira ati “sinshobora kugisoma vuba vuba mu buryo buhagije. Ibyo namaze gusomamo kugeza ubu, byanteye inkunga cyane. Bituma numva ko nashobora gukora byinshi cyane kurushaho mu kubwiriza ubutumwa bwiza iyo mbonye ibyo abandi barimo bakora kandi bari mu ngorane.”
4 Buri mwaka, uhereye mu wa 1927, Igitabo Nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova (Annuaire des Témoins de Jéhovah) cyabaye ikigega koko cya za raporo n’amakuru yo hirya no hino bishishikaza abantu. Mbese, wungukirwa mu buryo bwuzuye n’iyo soko itagereranywa y’inkunga? Kugira ngo ibyo ubigereho, iyemeze kujya usoma Igitabo Nyamwaka (Annuaire) ukimara kukibona. Hanyuma mu mwaka wose, ujye usubira mu bice byacyo byihariye kugira ngo ubonemo inkunga wowe n’umuryango wawe mukeneye.