Amateraniro y’Umurimo yo muri Gicurasi
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 2 Gicurasi
Indirimbo ya 205
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu n’amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.
Imin. 20: “Fasha Abandi Kugira ngo Bige Ibyerekeye Umwana w’Imana, Ari We Yesu Kristo.” Itangwe mu bibazo n’ibisubizo. Tanga ibyerekanwa muri paragarafu ya 2 (gitangwe n’umubwiriza umenyereye) no muri paragarafu ya 4 (gitangwe n’umubwiriza ukiri muto). Tera bose inkunga yo gutanga igitabo Mtu Mkuu Zaidi ku nzu n’inzu no mu gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho.
Imin. 15: Disikuru ku mutwe uvuga ngo “Abagenzuzi bo Kuragira Umukumbi,” mu gitabo om-YW, ku mapaji ya 28-30 kugeza ku mutwe muto [uvuga ngo Imbuto z’Umwuka], no ku mapaji ya 39-40 ku mutwe muto [uvuga ngo Nimwifuze Uwo Murimo], kugeza ku mutwe muto [uvuga ngo Imibereho ya Buri Wese Ishobora Guhinduka].
Indirimbo ya 169 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 9 Gicurasi
Indirimbo ya 146
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu, raporo y’imibare y’ibibarurwa, no gushimira ku bw’impano zatanzwe. Shimira itorero ku bw’inkunga y’amafaranga ryatanze rishyigikira itorero ryanyu n’umurimo Sosayiti ikora ku isi hose. Vuga ingingo imwe cyangwa ebyiri zo kuganirwaho zishobora gukoreshwa mu gutangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza muri izi mpera z’icyumweru.
Imin. 20: “Gutangiza Ibyigisho bya Bibiliya Muri Gicurasi.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Mu gihe usuzuma paragarafu ya 4, tanga urugero rw’icyerekanwa ku bihereranye n’ukuntu watangiza icyigisho cya Bibiliya wasubiye gusura. Tera buri wese inkunga yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, niba bishoboka.
Imin. 15: “Teganya Igihe cyo Gutanga Amagazeti.” Disikuru hamwe no kugirana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Mu gihe usuzuma paragarafu ya 3, tanga urugero rw’ukuntu amagazeti atandukanye yasohotse vuba aha ashobora guhabwa abantu b’ingeri zose bashobora kuboneka mu ifasi yanyu.
Indirimbo ya 165 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 16 Gicurasi
Indirimbo ya 189
Imin. 7: Amatangazo y’iwanyu.
Imin. 15: “Gera ku Mutima w’Umwigishwa Wawe wa Bibiliya.” Itangwe mu bibazo n’ibisubizo hamwe n’icyerekanwa. Tsindagiriza iby’uko mu itorero bose bagomba gukora uko bashoboye kose kugira ngo bongere ubuhanga bwabo bwo kwigisha. Nyuma yo gusuzuma paragarafu ya 3, umubwiriza yerekane uburyo bwo kungurana ibitekerezo n’umwigishwa wa Bibiliya akoresheje ibibazo n’imirongo y’Ibyanditswe bivuye muri paragarafu ya 13 n’iya 14 mu gice cya 1 cy’igitabo Kubaho Iteka.
Imin. 8: “Gukwirakwiza Inyungu z’Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo.” Disikuru itangwe n’umugenzuzi w’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.
Imin. 15: “Igitabo Nyamwaka (Annuaire)—Ikigega cy’Inkunga.” Iyo disikuru itanganwe igishyuhirane itsindagiriza ibyo gukoresha imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe ariko ikaba itandukuwe. Kora gahunda y’ababwiriza babyiteguye neza kugira ngo baze kuvuga bahimbawe amakuru yo hirya no hino aboneka ku ipaji ya 32 y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse ku itariki ya 1 Mutarama 1990, ku itariki ya 1 Mutarama 1987, no ku itariki ya 1 Mutarama 1986 [mu Gifaransa].
Indirimbo ya 61 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 23 Gicurasi
Indirimbo ya 37
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Amakuru ya Gitewokarasi. Erekana uburyo bwo gukoresha ibitabo bizatangwa iwanyu muri Kamena.
Imin. 15: Ikibi Kiri mu [Gikorwa cyo] Kugerageza Kunywa Ibiyobyabwenge Ni Ikihe? Ababwiriza babiri b’ingimbi baganire n’umusaza ku bihereranye no kogera k’ugukoresha ibiyobyabwenge mu mashuri. Bavuge ko hari bamwe mu rubyiruko bashobora kubona ko umuntu agiye akoresha ibiyobyabwenge rimwe na rimwe nta kibi kirimo. Umusaza yemere ko ibintu byatangiye kudogera cyane kuva acyiga. Agaragaze ko ibiyobyabwenge bitavugwa muri Bibiliya mu buryo butaziguye, icyakora ko hari amabwiriza meza aboneka mu gitabo Kutoa Sababu, ku mapaji ya 56-62. Abo basore basome imirongo y’Ibyanditswe, maze umusaza yungurane na bo ibitekerezo ku bihereranye n’iyo ngingo mu gihe isuzumwa. Abo basore batange ibitekerezo byabo bwite mu buryo bunyuranye bushobora kubafasha, buri wese ku giti cye, kugira ngo birinde ibibi urungano rubahatira gukora.
Imin. 20: “Ukwaguka Kudacogora Gutuma Amazu y’Ubwami Arushaho Gukenerwa.” Gusuzuma umugereka mu bibazo n’ibisubizo. Tsindagiriza impamvu abasaza bagomba gusaba inama Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi mbere y’igihe mu gihe batekereza gukora umushinga wo kubaka Inzu y’Ubwami.
Indirimbo ya 120 n’isengesho ryo kurangiza.