Agasanduku k’Ibibazo
◼ Ni ubuhe buryo bugomba gukurikizwa mu gihe cyo kugeza ibyemezo runaka byafashwe ku itorero?
Icyemezo kiba ngombwa mu gihe hagomba gufatwa umwanzuro ku bihereranye n’ibintu bikomeye, nko kugura ikibanza, kuvugurura cyangwa kubaka Inzu y’Ubwami, koherereza Sosayiti impano zihariye, cyangwa kwishyura ibyakoreshejwe n’umugenzuzi w’akarere. Ubusanzwe, ni byiza kurushaho kugeza icyo cyemezo ku itorero kugira ngo gishyigikirwe igihe cyose umutungo w’itorero ugiye gukoreshwa.
Ibyo bishobora kudakurikizwa ku bihereranye no gukoresha umutungo ku bintu bikenewe mu buryo bwihariye bifitanye isano ritaziguye n’imishinga cyangwa ibikorwa by’ingenzi. Urugero, itorero rishobora gufata umwanzuro wo kujya ryoherereza Sosayiti impano ihwanye n’umubare runaka ugenwe buri kwezi yo gushyigikira umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose. Nanone kandi, amafaranga asanzwe asohoka bitewe no gukoresha Inzu y’Ubwami, nk’ay’ibikoresho no gukora isuku, nta bwo asaba gufatirwa ibyemezo.
Mu gihe hari ikintu runaka gikenewe, inama y’abasaza igomba gusuzuma iby’icyo kintu gikenewe mu buryo bunonosoye. Niba abenshi ari bo bemeje ko icyo kintu gikenewe gikorwa, umwe mu basaza, urugero wenda nk’umwe mu bagize Komite y’Umurimo y’Itorero, yategura inyandiko y’icyo cyemezo kugira ngo gitangazwe mu Iteraniro ry’Umurimo.
Umusaza uzaba ahagarariye iteraniro, yasobanura mu ncamake kandi mu buryo bwumvikana iby’icyo kintu gikenewe, n’icyo inama y’abasaza yashimye kugira ngo gikorwe. Bityo, itorero rihabwa urubuga rwo kubaza ibibazo bihereranye n’icyo kibazo. Niba iby’icyo kibazo bitumvikanyweho, byaba byiza iryo tora risubitswe kugeza ku Iteraniro ry’Umurimo ritaha kugira ngo buri wese abone igihe cyo kubitekerezaho. Iryo tora rishobora gukorwa n’abagize itorero bazamuye amaboko.
Itora rihereranye n’icyemezo cyafashwe, biharirwa abagize itorero bitanze kandi babatijwe bonyine, keretse hari ukundi amategeko abiteganya, nk’uko bishobora kuba mu gihe ibibazo by’ubufatanye cyangwa inguzanyo z’Inzu y’Ubwami byaba bibifitemo uruhare. Ntibikwiriye ko abashyitsi bavuye mu yandi matorero bakwifatanya muri icyo gikorwa.
Mu gihe inyandiko y’icyo cyemezo imaze kwemezwa, igomba gushyirwaho itariki n’umukono, hanyuma ikabikwa mu madosiye y’itorero.