Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Nyakanga: Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo. Kanama: Ufunuo—Upeo Wao Mtukufu U Karibu! Nzeri n’Ukwakira: Gukoresha abonema y’Umunara w’Umurinzi. ICYITANDERWA: Amatorero azakenera ibitabo byo gukoresha muri kampeni byavuzwe haruguru, agomba kubitumiza kuri fomu yabo Itumirizwaho Ibitabo (S-14) ya buri kwezi izakurikiraho.
◼ Umwanditsi hamwe n’umugenzuzi w’umurimo, bagomba gusuzuma umurimo w’abapayiniya bose b’igihe cyose. Niba hari uwo ari we wese waba afite ingorane zo kuzuza amasaha asabwa, abasaza bagomba kureba ukuntu hatangwa ubufasha. Kugira ngo mubone ibitekerezo, mwongere musuzume urwandiko rwa Sosayiti (S-201) rwo ku itariki ya 1 Ukwakira 1993, n’iyo ku ya 1 Ukwakira 1992. Nanone, reba amaparagarafu ya 12-20 y’umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1986.
◼ Ababwiriza bifuza gukora ubupayiniya bw’ubufasha muri Kanama no muri Nzeri, bagombye kwitegura uhereye ubu kandi bakabisaba hakiri kare. Ibyo bizafasha abasaza guteganya gahunda ikwiriye y’umurimo wo kubwiriza n’ibitabo byo gukoresha bihagije.
◼ Hari ikindi gikoresho cya orudinateri kiboneka cyitwa GetVerse. Iyo porogaramu nshya ituma ukoresha orudinateri yinjiza mu buryo butaziguye imirongo ya Bibiliya muri DOS. Icyo gikoresho ni ingirakamaro mu gutegura za disikuru cyangwa mu gukora urutonde rw’imirongo y’Ibyanditswe. GetVerse iboneka gusa mu rurimi rw’Icyongereza kuri disikete imwe ya 5 1/4 na kilobayiti 360 cyangwa iya 3 1/2 na kilobayiti 720. Kugira ngo ukoreshe iyo porogaramu, ugomba kuba ufite kopi ya New World Translation of the Holy Scriptures—With References cyangwa New World Translation of the Holy Scriptures—With References/Insight on the Scriptures zashyizwe kandi zikora muri orudinateri yawe.
◼ Ibitabo Biboneka:
Icyongereza: Why Should We Worship God in Love and Truth? (Aka ni agatabo kateguriwe Abahindi.); Iby’Icyongereza bigenewe Ibipfamatwi: Inkuru y’Ubwami No. 13: Sababu kwa Nini Waweza Kuitumaini Biblia?; Inkuru y’Ubwami No. 21: Furahia Maisha ya Familia; Inkuru y’Ubwami No. 22: Ni Nani Hasa Anayeutawala Ulimwengu?; Ikigande: Inkuru y’Ubwami No. 14: Abahamya ba Yehova Bizera Iki?; Inkuru y’Ubwami No. 15: Imibereho y’Amahoro Mu Isi Nshya; Inkuru y’Ubwami No. 16: Hari Ibihe Byiringiro ku Bantu Bacu Twakundaga Bapfuye?