Shishikariza [Abantu Kugaragaza] Amajyambere Binyuriye mu Gusubira Gusura mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
1 Kugira ngo dufashe abagaragaje ugushimishwa, ni iby’ingenzi ko dukomeza kubategurira ibyo kurya by’umwuka byisukiranya binyuriye ku gusubira gusura kwa buri gihe. Kubasura bizatuma buhoro buhoro barushaho gukura mu buryo bw’umwuka (1 Kor 3:6-9). Icyakora, kugira ngo ugusura kwacu kube ukw’ingirakamaro, ni ngombwa ko dutegura mbere y’igihe, dutekereza kuri uwo muntu.
2 Gusubira Gusura Abo Twasigiye Inkuru y’Ubwami: Wenda inkuru y’Ubwami Amahoro Mu Isi Nshya yaba ari yo yatanzwe mu gihe twabasuraga ku ncuro ya mbere.
Nyuma yo gusubiramo mu ncamake ibyo twaganiriye, dushobora kubaza tuti
◼ “Ni nde ushobora gutuma iryo hinduka ribaho? [Reka agire icyo abivugaho.] Nta gushidikanya ko nawe wakwishimira kubaho mu mimerere imeze ityo. Ni gute twebwe ubwacu dushobora kwishimira bene iyo mimerere?” Hanyuma, ubusobanuro buri munsi y’umutwe muto uvuga ngo “Uko Ibyo Byashoboka Kuri Wowe” bushobora gusuzumwa. Aho ugushimishwa kugaragajwe, ibitekerezo byakwerekezwa ku gitabo Kubaho Iteka, igice cya 15, [ku mutwe uvuga ngo] “Uko Waba Umuyoboke w’Ubutegetsi bw’Imana.” Dushobora gusuzuma amaparagarafu abiri abanza, hanyuma tukabaza iki kibazo kibaza ngo “ni gute kwiga ibyerekeye Imana byagombye kutugiraho ingaruka?“ Hashobora gukorwa gahunda kugira ngo icyo kibazo kizasubizwe, kandi icyo gice kizarusheho gusuzumwa ubutaha wasubiye gusura.
3 Mu gihe dusubiye gusura abo twasigiye agatabo “Mbese Imana Itwitaho Koko?,” dushobora kuvuga tuti
◼ “Ubwo nagusuraga ubushize, twaganiriye ku bihereranye n’ibibazo byinshi byugarije abantu, n’icyo Imana isezeranya kubikoraho. Ariko se, ni kuki Imana yaretse habaho imibabaro mu gihe kirekire cyane bene ako kageni? Igisubizo gishimishije kiboneka mu gice cya 6 cy’aka gatabo twabonye.” Niba bishoboka, saba nyir’inzu azane ake gatabo. Nyuma yo gusuzuma amaparagarafu make, dushobora kubaza tuti “ni iki tugomba gukora kugira ngo tubonere inyungu mu masezerano y’Imana?” Ibitekerezo biri mu gice cya 11 gifite umutwe uvuga ngo “Urufatiro rw’Isi Nshya Rurimo Rurashyirwaho,” ku mapaji ya 28-31, ishobora gutsindagirizwa ku bw’ibiganiro by’ubutaha.
4 Gusubira Gusura Abo Twasigiye Amagazeti: Niba waratoranyije ingingo yihariye yashimishije nyir’inzu, tanga ibindi bitekerezo bikubiye muri iyo ngingo mu gihe usubiye gusura, werekeza ubusobanuro bwawe ku murongo umwe w’Ibyanditswe w’ingenzi no ku ngingo iwusobanura. Niba hakomeje kubaho ugushimishwa, mushobora gusuzuma ibihereranye n’inyungu zibonerwa mu magazeti. Nanone kandi, ibitekerezo bishobora kwerekezwa ku igazeti izasohoka ubutaha niba izaba ikubiyemo ingingo irimo ibitekerezo bisa n’ibyo. Cyangwa se, dushobora kwerekeza ku ngingo iri mu gitabo Kubaho Iteka ihereranye n’icyo gitekerezo maze tugakora gahunda yo kuzakiganiraho ubutaha.
5 Nitwerekana ko twe ubwacu dushishikajwe no gukomeza gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza, tuzaba tugaragaje urukundo dufitiye abo bantu hamwe na Yehova (Yoh 13:34, 35). Nimucyo dukomeze gutera abantu bo mu ifasi yacu inkunga yo kurushaho gukura mu buryo bw’umwuka binyuriye mu gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza.