Fasha Abantu Bagereranywa n’Intama Kugira Ngo Bubake ku Rufatiro Rukomeye
1 Kubaka inzu bisaba guteganya ibizakorwa witonze hamwe no kugira imihati myinshi. Nyuma yo gukora igishushanyo mbonera cy’inzu, aho inzu izubakwa hagomba gusizwa maze hakubakwa urufatiro rukomeye. Uwo mushinga ugenda ukorwa buhoro buhoro, kugeza ubwo usohojwe. Mu buryo nk’ubwo, natwe tugomba gufasha abantu bagereranywa n’intama kwiga ukuri buhoro buhoro. Tukihatira gutuma abantu bashimishwa mu gihe tubasuye ubwa mbere. Hanyuma, dusubira gusura, tugashyiraho urufatiro tubigisha ukuri kw’ibanze guhereranye n’Imana hamwe n’umugambi ifitiye abantu.—Luka 6:48.
2 Mbere yo kubaka urufatiro ariko, tugomba gutunganya aho inzu izubakwa, ni ukuvuga kwita ku mimerere ya nyir’inzu. Ni iki cyaganiriweho ubushize? Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe yakoreshejwe? Yabyakiriye ate? Ni ikihe gitabo yasigaranye? Mu gihe usubiye gusura, ube wibuka ingingo runaka, maze buhoro buhoro ugende ushyiraho urufatiro. Uko dubiye gusura nyir’inzu, ni ko ubumenyi bwe buzagenda bukura, kandi ukwizera Imana kwe kukiyongera.
3 Niba igitabo “Kubaho Iteka” ari cyo cyatanzwe, ushobora kuvuga uti
◼ “Nshimishijwe cyane no gusanga uri imuhira. Ushobora kuba wibuka ko igihe duherukiye kuganira, twasanze umuco urimo ugenda ukendera ino iwacu. Bibiliya yerekana neza ko Imana yita ku bantu, kandi ko abakiranutsi bazahabwa imigisha binyuriye ku Bwami bwayo. [Soma Matayo 6:9, 10.] Binyuriye kuri ubwo Bwami, ugukiranuka n’ubutabera bizaganza.” Soma Yesaya 11:3-5, kandi werekeze ibitekerezo bya nyir’inzu ku maparagarafu abiri atangira igice cya 1 cy’igitabo Kubaho Iteka. Erekana uko iyo nkuru ishobora kwigwa.
4 Niba inkuru y’Ubwami Amahoro Mu Isi Nshya ari yo yatanzwe ubwo wamusuraga ubwa mbere, ingingo z’ingenzi zaganiriweho ubushize, ku bihereranye n’uko hakenewe imibereho myiza n’amasezerano ya Bibiliya, zishoborwa gusubirwamo. Tsindagiriza iby’uko kugira ngo tube mu isi nshya, tugomba kugira ubumenyi nyakuri. Soma Yohana 17:3. Sobanura ko iyo tumaze kugira ubwo bumenyi, tugomba gukora ibyo Imana ishaka. Soma 1 Yohana 2:17. Erekeza ibitekerezo bya nyir’inzu ku ngingo zihariye ziri ku ipaji ya 5 y’iyo nkuru y’Ubwami.
5 Niba ingingo ihereranye n’imibereho y’umuryango ari yo yatsindagirijwe ubwo watangaga igitabo “Kubaho Iteka” ubwo wamusuraga ubwa mbere, ushobora kuvuga uti
◼ “Ubushize ubwo nagusuraga, twaganiriye ku ngingo ihereranye n’imibereho y’umuryango. Twumvikanye ko kugira ngo imibereho y’umuryango ibemo ibyishimo, amabwiriza aboneka muri Bibiliya agomba gukurikizwa. Utekereza ko hakenewe iki kugira ngo ishyingiranwa risugire risagambe? Reka asubize. Vuga ingingo zihariye zo mu ngingo iri ku mapaji ya 343-6 yo mu gitabo Kubaho Iteka. Saba nyir’inzu kugira icyo avuga ku mashusho ahaboneka maze usuzume ingingo zikwiriye zatoranijwe. Tsindagiriza agaciro ko gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya.
6 Niba inkuru y’Ubwami Furahia maisha ya Familia ari yo yatanzwe, subiramo amahame y’ingenzi ya Bibiliya avugwa ku ipaji ya 4 n’iya 5. Niba hari ugushimishwa kugaragajwe, tanga igitabo Kubaho Iteka. Erekana igice cya 29, gifite umutwe uvuga ngo “Uburyo bwo Kwitegulira Imibereho y’Ibyishimo mu Mulyango,” kandi werekane uko ibyo nyir’inzu ashobora kubisuzumira hamwe n’umuryango we.
7 Twese, twagombye kwifatanya ubudasiba mu gusubira gusura abantu. Kurikirana ugushimishwa kose kwagaragajwe usubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza muri Gashyantare.