Kora ku Buryo Bumva ko Bahawe Ikaze mu Rwibutso
1 Mu myaka mike ishize, umuntu 1 gusa kuri 3 bagiye guterana mu Rwibutso niwe wari umubwiriza w’ubutumwa bwiza. Wenda no muri uyu mwaka niko bizagenda. Bamwe bashobora guterana babitewemo inkunga na bene wabo cyangwa se n’inshuti zabo zituye mu wundi mujyi, mu gihe abandi bo bashobora gutumirwa n’ababwiriza bo mu gace k’iwabo. Na none kandi hari abandi baterana, n’ubwo baba barabatijwe, ariko bakaba batagikora umurimo. Twakirana umutima utaryarya abantu bose berekana ko bubahiriza itegeko rya Yesu rigira riti “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.”—1 Kor 11:24; Rom 15:7.
2 Abashinzwe kwakira abaje mu materaniro bagomba kuba biteguye guha ikaze buri wese, cyane cyane abashyitsi, mu gihe bageze ku nzu y’Ubwami. Icyakora, twese dushobora kubigiramo uruhare dukurikiza ubwo buryo bwo kwakira abashyitsi mu Rwibutso (Rom 12:13).Ibyo dushobora kubikora dute?
3 Kuri uwo mugoroba, ababwiriza bamwe bazaba bahihibikana cyane mu gushakira abantu bashimishijwe uburyo bwo kubageza [mu materaniro]. Abandi bashobora kuhagera hakiri kare kandi bakaba biteguye kwakira abashyitsi baje bizanye ubwabo. Mu gihe umushyitsi yinjiye mu nzu, mwakirane igishyuhirane, kandi utangire kumuganiriza. Mubaze niba hari umuntu aziranye nawe mu itorero. Niba ahari, mwiteho kugeza igihe uwo muntu ari buhagerere. (Gereranya na Luka 10:35.) Niba nta muntu n’umwe yaba aziranye nawe, kuki utamusaba kwicarana nawe muri iryo teraniro? Musobanurire uburyo divayi n’umugati biri bukoreshwe muri porogaramu. Ashobora gukenera ko umufasha gushaka imirongo y’Ibyanditswe ivuzwe n’utanga disikuru.
4 Mu gihe kwizihiza Urwibutso birangiye, mwereke ko ushimishijwe no kuba yaje. Ashobora kuba afite ibibazo yibaza ku bihereranye n’umurimo wacu, bityo ukaba wabisubiza. Uko kumwishimira gushobora gutuma mugirana ikiganiro runaka gishingiye kuri Bibiliya, haba mu Nzu y’Ubwami cyangwa se ahandi hantu. Ibyigisho bimwe na bimwe byiza cyane byagiye bitangizwa n’abavandimwe babaye maso bakibwiriza gutera iyo ntambwe ya mbere ikwiriye gushimirwa. Mbere y’uko uwo mushyitsi ava ku Nzu y’Ubwami, mwereke abandi, kandi umutumirane igishyuhirane kuzagaruka.
5 Mbega ukuntu bishimisha guha ikaze abavandimwe na bashiki bacu dukunda badaterana buri gihe cyangwa bamaze igihe runaka batagikora umurimo! Aho kubabaza ibibazo ku bihereranye n’impamvu batakiboneka mu materaniro, tubagaragarize ko kuba bari kumwe natwe bitunejeje. Wenda hari igitekerezo bashobora kumva muri disikuru y’Urwibutso cyabashishikariza kongera gusuzuma imishyikirano bafitanye na Yehova. Urugwiro rurangwamo igishyuhirane ubakirana, no kubagaragariza ko ubitayeho nta buryarya, bishobora kugera ku mitima yabo. Bamenyeshe ko uzishimira kongera kubabona.—Rom 1:11, 12.
6 Turiringira ko abazaterana muri iryo teraniro ryihariye bazumva ko bahawe ikaze kandi bakibonera umwuka urangwamo igishyuhirane wa kivandimwe mu bwoko bwa Yehova.—Zab 133:1.