Garagaza ko Ufatana Uburemere Inzu y’Imana
1 Mu bihe bya Bibiliya, Yehova yategetse ubwoko bwe kujya buteranira hamwe mu nzu ye buri gihe (Lewi 23:2). Ayo materaniro yabufashaga guhoza ubwenge bwabwo ku Ijambo ry’Imana, bukaboneraho igihe cyo gutekereza, kwifatanya, no gusuzuma Amategeko ya Yehova. Ubwenge bwabwo bwaje kuzuzwamo ibitekerezo by’Imana, ari na byo byabuhesheje imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri, ibyo byari ibihe bishimishije. Ubwo buryo bwashyizweho bwatezaga imbere ubumwe n’ugusenga kutanduye, bugatuma bisagamba. Muri iki gihe na bwo, guteranira mu nzu y’Imana ni iby’ingenzi.
2 Ni Gute Dushobora Kugaragaza ko Dufatana Uburemere Amateraniro? Amatorero amwe n’amwe atanga za raporo z’umubare muto w’abateranye. Rimwe na rimwe, imimerere y’umuntu ishobora kumuzitira kujya mu materaniro. Ariko se, waba waragiye ureka ibibazo bisa n’ibidakomeye bikubangamira ku buryo udaterana buri gihe? Abantu bamwe bashobora gufata umwanzuro wo kuguma imuhira mu gihe umutwe usa n’ubarya ariko bidakomeye, cyangwa mu gihe bumva bananijwe n’imihihibikano y’uwo munsi. Abandi bumvise ko ari ngombwa kwakira bene wabo batizera bifuza kubasura. Ndetse hari n’abagiye basiba amateraniro kugira ngo babone uko bareba porogaramu ya televiziyo ibashimishije, cyangwa imikino runaka iri bube. Birumvikana rwose ko urugero rwo gufatana uburemere amateraniro rugaragazwa muri iyo mimerere, rutandukanye cyane n’icyifuzo kivuye ku mutima ukunze cyagaragajwe na bene Kōra muri aya magambo ngo “umutima wanjye urifuza ibikari byawe [Yehova], ndetse biwutera kugwa isari.”—Zab 84:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.
3 N’ubwo haba hari ibyo kurya by’umwuka bitubutse byateguwe mu materaniro, bamwe mu bateranye bagira ingorane zo kubyitaho. Usanga barimo barota ku manywa, bitekerereza ku bihereranye n’imihangayiko y’uwo munsi, cyangwa se banahondobera rwose. Abenshi babonye ko kwandika ibitekerezo mu magambo ahinnye, bibafasha gukomeza kuba maso no kwita ku bivugwa. Nanone kandi, kugira ibyo umuntu yandika bituma ibitekerezo bicengera mu bwenge. Byongeye kandi, gutegura mbere y’igihe bifasha umuntu kungukirwa mu buryo bwuzuye. Nidutegura neza, tuzashobora ‘kurushaho kubyitaho.’—Heb 2:1.
4 Abana hamwe n’abakuru bakeneye gufata inyigisho zitangirwa mu materaniro. Ibyo abana biga bizagerwa ku mashyi, ababyeyi babo nibabihera ibikinisho, cyangwa ibitabo byo gushushanyamo ngo ni ukugira ngo babahugenze batarira. Kwemerera abana gukina, kuganira, kurira, cyangwa gukora ibindi bintu byose bibuza amahwemo abicaye hafi y’aho, ni ukubaha uburere buke. Ibyo guhaguruka buri kanya kandi bitari ngombwa, umwana ajya aho bituma cyangwa kunywa amazi mu gihe cy’amateraniro, biragabanuka iyo azi ko umwe mu babyeyi be ari buze kujya amuherekeza.
5 Kubahiriza Igihe Ni Iby’Ingenzi: Rimwe na rimwe, imimerere itunguranye ishobora kutuzitira igatuma tutagera mu materaniro ku gihe, ariko kumenyera kuhagera ukererewe nyuma y’indirimbo n’isengesho bitangira, biba bigaragaza ko uba utubahiriza intego yera y’amateraniro, n’inshingano dufite yo kwirinda kubuza abandi amahwemo. Jya wibuka ko kuririmba no gusenga hamwe n’abavandimwe bacu mu materaniro y’itorero ari kimwe mu bice bigize ugusenga kwacu. Ubundi rero, akamenyero ko gukererwa gaturuka ku kudakora gahunda neza cyangwa mbere y’igihe. Kubahiriza igihe bigaragaza ko twubaha amateraniro kandi tukayafatana uburemere cyane.
6 Uko urya munsi urushaho kugenda wegereza, ni na ko guteranira hamwe birushaho gukenerwa cyane (Heb 10:24, 25). Nimucyo tugaragaze ko twishimira guteranira hamwe buri gihe, gutegura mbere y’igihe, kubahiriza igihe, gukangukira gutega amatwi, hamwe no gushyira mu bikorwa ibyo twiga.